KWIRINDA IBIDUKA BISHYA MU IDINI (Kinyarwanda)

KWIRINDA IBIDUKA BISHYA MU IDINI

  • earth Ururimi.
    (Kinyarwanda)
  • earth Cyanditswe na::
    الشيخ عبد العزيز بن عبد الله بن باز
PHPWord

 

 

التَّحْذِيرُ مِنَ البِدَعِ

 

 

 

KWIRINDA IBIDUKA BISHYA MU IDINI

 

 

 

 

 

 

 

لِسَمَاحَةِ الشَّيْخِ العَلَّامَةِ

عَبْدِ العَزِيزِ بْنِ عَبْدِ اللهِ بْنِ بَازٍ

رَحِمَهُ اللهُ

 

Cyanditswe na: Sheikh

Abdul Aziz Ibun Abdallah Ibun Baaz

 

 


بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ

UBUTUMWA BWA GATANU:

Itegeko ryo kwizihiza umunsi w'amavuko y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'indi minsi mikuru y'amavuko

Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa ya Allah, n'umuryango wayo n'abasangirangendo bayo, ndetse n'abayobotse umuyoboro wayo.

Nyuma y'ibyo: Ikibazo cyakomeje kugaruka kibazwa na benshi ku bijyanye n'itegeko ryo kwizihiza umunsi w'amavuko w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kumuhagurukira mu gihe ibyo bikorwa, no kumusuhuza, ndetse n'ibindi bikorwa muri iyo minsi y'amavuko.

Igisubizo twavuga duti: Ntibyemewe kwizihiza umunsi w'amavuko w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa uw'undi uwo ari we wese; kuko ibyo biri mu byaduka byazanywe mu idini; kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itigeze ibikora, cyangwa abasigire bayo bayobotse, cyangwa abandi mu basangirangendo bayo (Imana ibishimire), cyangwa ababakurikije neza mu binyejana byiza, kandi ari bo bantu bari bazi cyane imigenzo y'Intumwa y'Imana (Sunnat), bakaba n'abakundaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) byuzuye, bakanakurikiza amategeko yayo kurusha abaje nyuma yabo. Allah Nyir'ubutagatifu nawe mu Gitabo cye gisobanutse (Qur'an) yaravuze ati:

﴿...وَمَآ ءَاتَىٰكُمُ ٱلرَّسُولُ فَخُذُوهُ وَمَا نَهَىٰكُمۡ عَنۡهُ فَٱنتَهُواْ...﴾

(...Kandi ibyo Intumwa ibahaye (mu mitungo n’ibyo yabategetse) mujye mubyakira, ndetse n’ibyo ibabujije mujye mubireka...).

[Suratul Hash'ri: 7]. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿...فَلۡيَحۡذَرِ ٱلَّذِينَ يُخَالِفُونَ عَنۡ أَمۡرِهِۦٓ أَن تُصِيبَهُمۡ فِتۡنَةٌ أَوۡ يُصِيبَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٌ﴾

(...Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza). [Surat A-Nur: 63], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿لَّقَدۡ كَانَ لَكُمۡ فِي رَسُولِ ٱللَّهِ أُسۡوَةٌ حَسَنَةٞ لِّمَن كَانَ يَرۡجُواْ ٱللَّهَ وَٱلۡيَوۡمَ ٱلۡأٓخِرَ وَذَكَرَ ٱللَّهَ كَثِيرٗا21﴾

Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku Ntumwa ya Allah (Muhamadi). Ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi. [Surat Al Ah'zab: 21], Allah aravuga ati:

﴿وَٱلسَّٰبِقُونَ ٱلۡأَوَّلُونَ مِنَ ٱلۡمُهَٰجِرِينَ وَٱلۡأَنصَارِ وَٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُوهُم بِإِحۡسَٰنٖ رَّضِيَ ٱللَّهُ عَنۡهُمۡ وَرَضُواْ عَنۡهُ وَأَعَدَّ لَهُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي تَحۡتَهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ100﴾

(Ababaye abambere (mu kuyoboka Isilamu) mu bimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) n’abaturage b’i Madina (babakiriye), ndetse na ba bandi babakurikiye mu gukora ibyiza; Allah yarabishimiye ndetse na bo baramwishimira. Yanabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Iyo ni intsinzi ihambaye). [Surat A-taubat: 100], Allah aravuga ati:

﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ وَأَتۡمَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ نِعۡمَتِي وَرَضِيتُ لَكُمُ ٱلۡإِسۡلَٰمَ دِينٗا...﴾

(...Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu...). [Surat Al Ma-idat: 3]. Imirongo ya Qur'an ivuga kuribi ni myinshi. Kandi byemejwe ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنهُ فَهُوَ رَدٌّ».

"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira." Bisobanuye: Gisubizwa nyiracyo, Nanone mu yindi Hadith aragira ati:

«عَلَيكُم بِسُنَّتِي وَسُنَّةِ الخُلَفَاءِ الرَّاشِدِينَ المَهْدِيَّينَ مِنْ بَعدِي، تَمَسَّكُوا بِهَا، وَعَضُّوا عَلَيهَا بِالنَّوَاجِذِ، وَإِيَّاكُمْ وَمُحْدَثَاتِ الأُمُورِ، فَإِنَّ كُلَّ مُحْدَثَةٍ بِدْعَةٌ وَكُلَّ بِدْعَةٍ ضَلَالةٌ».

«Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri nyuma yanjye, muzayikomeze, muzayifatishe amenyo y'ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka, kuko buri cyaduka cyose ni igihimbano, na buri gihimbano cyose ni ubuyobe.» Bityo muri izi Hadith zombi harimo kwihanangiriza gukomeye kuzana ibyaduka no kubikora.

Kuzana ibihimbano nk'iyi minsi mikuru y'amavuko byumvikanisha ko Allah Nyir'ubutagatifu atuzurije idini uyu muryango (umat), ndetse n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itagejeje kuri uyu muryango ibyo ukwiye gukora, kugeza ubwo aba bantu ba vuba baje, bakazana ibihimbano mu mategeko ya Allah ibyo atatanzeho uburenganzira; bavuga ko ibyo biri mu bibegereza kuri Allah, Nta gushidikanya ko ibi birimo akaga gakomeye, ndetse bikaba no kuvuguruza Allah usumba byose n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Kandi Allah usumba byose yuzurije abagaragu be idini, anabasendereza inema ze, n'Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ikaba yarasohoje ubutumwa mu buryo bugaragara, ku buryo nta nzira n'imwe igeza mu Ijuru, cyangwa ishyira umuntu kure y'Umuriro yasize itayisobanuriye umuryango w'abayisilamu, nk'uko byemejwe muri Hadith y'ukuri yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«مَا بَعَثَ اللهُ مِن نَبِيٍ إِلَّا كَانَ حَقًّا عَلَيهِ أَن يَدُلَّ أُمَّتَهُ عَلَى خَيرِ مَا يَعْلَمُهُ لَهُم، وَيُنْذِرَهُمْ شَرَّ مَا يَعْلَمُهُ لَهُمْ».

«Nta muhanuzi n'umwe Allah yohereje, uretse ko byari inshingano ze kuyobora abayoboke be (umat) ku byiza byose azi, no kuwuburira ibibi byose azi.» Yakiriwe na Muslim mu gitabo cye A-Swahih.

Birazwi ko Umuhanuzi wacu (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari we mwiza mu bahanuzi bose, kandi ni na we wasozereje abahanuzi bose, akaba ari na we uhebuje muri bo mu kubwiriza ubutumwa no kugira inama. Bityo rero, iyo kwizihiza iminsi mikuru y'amavuko (Mawulidi) kiza kuba ari igikorwa cyo mu idini Allah Nyir'ubutagatifu yishimira, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iba yarabisobanuriye abayoboke bayo, cyangwa ikabikora mu buzima bwayo, cyangwa bigakorwa n'abasangirangendo bayo (Imana ibishimire). Naho ubwo nta na kimwe muri ibyo cyabayeho, byamenyekanye ko nta ho bihuriye n'ubuyisilamu na busa, ahubwo biri mu byahimbwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije abayoboke bayo kwirinda, nk'uko ibyo byamaze kuvugwa mu mvugo z'Intumwa y'Imana (Al Ahadith). Imirongo ya Qur'an n'imvugo z'Intumwa y'Imana zivuga kuri ibi ni nyinshi.

Itsinda ry'abamenyi ryagaragaje ko ryamagana iminsi mikuru y'amavuko (Mawlid) ndetse no kuyiburira abantu; bashingiye kuri gihamya zavuzwe n'izindi, ariko bamwe mu bamenyi baje nyuma banyuranya n'ibyo: Bemeza ko yemewe igihe cyose idakorwamo kimwe mu bibi; nko gukabiriza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), cyangwa kuvanga abagore n'abagabo, no gukoresha ibyuma by'imiziki, n'ibindi amategeko aboneye y'idini yamagana, bakanavuga ko biri mu bihimbano byiza (Bid'at nziza).

Ariko Ihame ry'idini: Ni ugushakira igisubizo ku byo abantu batavugaho rumwe mu gitabo cya Allah no mu migenzo y'Intumwa ye Muhamadi -Imana iyihe amahoro n'imigisha-, nk'uko Allah Nyiricyubahiro yabivuze:

﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُواْ ٱلرَّسُولَ وَأُوْلِي ٱلۡأَمۡرِ مِنكُمۡۖ فَإِن تَنَٰزَعۡتُمۡ فِي شَيۡءٖ فَرُدُّوهُ إِلَى ٱللَّهِ وَٱلرَّسُولِ إِن كُنتُمۡ تُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ وَأَحۡسَنُ تَأۡوِيلًا59﴾

(Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire Intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugishakira igisubizo kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Sunat); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bibaha ibisobanuro bikwiye). [Surat A-Nisa-i: 59], Allah aravuga ati:

﴿وَمَا ٱخۡتَلَفۡتُمۡ فِيهِ مِن شَيۡءٖ فَحُكۡمُهُۥٓ إِلَى ٱللَّهِ ...﴾

(Kandi icyo ari cyo cyose mutavuzeho rumwe, itegeko ryacyo riba riri kwa Allah...)

[Surat A-Shura: 10].

Kandi twagaruye iki kibazo: Ari cyo kwizihiza iminsi y'amavuko, ku gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu, maze dusanga kidutegeka gukurikira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yazanye, kikanatwihanangiriza kwitandukanya n'ibyo yabujije, ndetse kikanatumenyesha ko Allah Nyir'ubutagatifu yuzurije idini uyu muryango w'abayisilamu (Ummat), kandi uku kwizihiza ntikuri mu byo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazanye; bityo rero ntikubariwa mu idini Allah yatwuzurije, akanadutegeka gukurikiramo Intumwa y'Imana.

Kandi ibyo na byo twabisubije: ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); ntitwasangamo ko yabikoze, kandi ntiyigeze ibitegeka, ndetse n'abasangirangendo be (Imana ibishimire) ntibabikoze; bityo tumenya ko bitari mu idini, ahubwo biri mu bihimbano byadutse no kwisanisha n'abahawe igitabo bo mu bayahudi n'abanaswara mu minsi mikuru yabo.

Bityo, biragaragarira buri wese ufite ubushishozi n'ubwo bwaba buke, n'ubushake bwo kugera ku kuri, no kutabogama mu gushaka kugera ku kuri: ko kwizihiza iminsi mikuru y'amavuko bitari mu idini rya Isilamu, ahubwo biri mu byaduka mpimbano, ibyo Imana Isumba byose n'Intumwa yayo (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bategetse kureka no kubyirinda, Kandi ntibikwiye ko umunyabwenge ashukwa n'ubwinshi bw'abantu babikora mu mpande zose z'isi, kuko ukuri kutamenyekana hashingiwe ku bwinshi bw'ababikora, ahubwo kumenyekana hashingiwe kuri gihamya z'amategeko y'idini, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yabivuze ku Bayahudi n'Abakirisitu agira ati:

﴿وَقَالُواْ لَن يَدۡخُلَ ٱلۡجَنَّةَ إِلَّا مَن كَانَ هُودًا أَوۡ نَصَٰرَىٰۗ تِلۡكَ أَمَانِيُّهُمۡۗ قُلۡ هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ111﴾

(Baranavuze bati “Ntawe uzinjira mu ijuru uretse uwabaye Umuyahudi cyangwa Umunaswara.” Ibyo ni ibyifuzo byabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuzane gihamya yanyu niba koko muri abanyakuri.”) [Surat Al Baqarat: 111.] Allah nanone yaravuze ati:

﴿وَإِنْ تُطِعْ أَكْثَرَ مَنْ فِي الْأَرْضِ يُضِلُّوكَ عَنْ سَبِيلِ اللَّهِ...﴾

(Kandi nuramuka wumviye abenshi mu bari ku isi, bazakuyobya inzira ya Allah...)

[Surat Al An'am: 116.]

Ikindi kandi, ibyinshi muri ibi birori byo kwizihiza iminsi y'amavuko, hamwe no kuba ari ibihimbano, ntibibura kubamo andi mahano; nko kwivanga kw'abagore n'abagabo, gukoresha indirimbo n'ibikoresho bya muzika, kunywa ibisindisha n'ibiyobyabwenge, ndetse n'ibindi bibi binyuranye, Kandi hashobora no kubamo ikiruta ibyo, ari ryo ibangikanyamana rikuru, ibyo bikaba mu gukabiriza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa abandi batari yo mu bakunzi ba Allah, no kumusaba ubufasha, no kumusaba gutabarwa, no kwemera ko azi ibyihishe, n'ibindi nk'ibyo mu bintu by'ubuhakanyi bikorwa n'abantu benshi mu gihe bizihiza ivuka ry'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'iry'abandi mu bo bita abakunzi ba Allah, kandi byaremejwe ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

«إِيَّاكُم وَالغُلُوُّ فِي الدِّينِ، فَإِنَّمَا أَهْلَكَ مَن كَانَ قَبْلَكُم الغُلُوَّ فِي الدِّينِ».

"Mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini." Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«لَا تُطْرُونِي كَمَا أَطْرَتِ النَّصَارَى ابْنَ مَرْيَمَ، إِنَّمَا أَنَا عَبدٌ، فَقُولُوا: عَبدُ اللهِ وَرَسُولُه».

"Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, Mu by'ukuri njye ndi umugaragu, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye." Yakiriwe na Bukhari mu gitabo cye A-Swahih, muri Hadith ya Umar (Imana imwishimire).

Mu bintu bitangaje ndetse bidasanzwe ni ukubona abantu benshi bagaragaza umwete bagashishikarira kwitabira iyi minsi mikuru mpimbano, bakanayivuganira, ariko ugasanga basiba ibyo Allah yabategetse birimo kwitabira Iswalat ya Ijuma n'Iswalat yo mu mbaga, ibyo ntibabihe agaciro ndetse ntibanabone ko bakoze ikibi gihambaye. Nta gushidikanya ko ibyo biterwa n'intege nke z'ukwemera, no kutagira ubushishozi, ndetse no kuba imitima yabo yaratwikiriwe n'ibyaha n'ibicumuro. Dusabye Allah ko yabiturinda ndetse akanabirinda abayisilamu bose.

No muri ibyo: Ni uko bamwe muri bo batekereza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitabira umuhango wa Mawulidi; bityo bakayihagurukira bayisuhuza ndetse banayiha ikaze. Kandi ibi ni ibinyoma bihambaye ndetse n'ubujiji bukabije, kuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idasohoka mu mva yayo mbere y'Umunsi w'Imperuka, kandi ntishyikirana n'umuntu uwo ari we wese mu bantu, ndetse ntiyitabira amakoraniro yabo, ahubwo iguma mu mva yayo kuzageza ku Munsi w'Imperuka, kandi roho yayo ikaba iri mu nzego zo hejuru cyane kwa Nyagasani wayo mu nzu y'icyubahiro, nk'uko Allah Nyiri'ibisingizo avuga ati:

﴿ثُمَّ إِنَّكُمْ بَعْدَ ذَلِكَ لَمَيِّتُونَ15 ثُمَّ إِنَّكُمْ يَوْمَ الْقِيَامَةِ تُبْعَثُونَ16﴾

Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri muzapfa.

(Hanyuma (nanone) muzazurwa ku munsi w’imperuka). [Surat Al Mu'uminuna: 15, 16]

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«أَنَا أَوَّلُ مَنْ يَنْشَقُّ عَنْهُ القَبْرُ يَومَ القِيَامَةِ، وَأَنَا أَوَّلُ شَافِعٍ، وَأَوَّلُ مُشَفَّعٍ».

"Ni njye wa mbere imva uzava mu mva ku munsi w'imperuka, kandi ni njye wa mbere uzavuganira ibiremwa, ndetse n'uwa mbere ubuvugizi bwe buzemerwa." Amahoro y'Imana n’imigisha bihebuje biturutse kwa Nyagasani we bibe kuri we.

Bityo rero, iyi mirongo mitagatifu, n'iyi Hadith, hamwe n'indi mirongo ndetse na Hadith bihuje ubusobanuro: Byose biragaragaza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'abandi bapfuye, bazava mu mva zabo ku munsi w'Imperuka gusa, kandi ibi byemeranyijweho n'abamenyi b'abayisilamu, Bityo bikwiye kuri buri muyisilamu kwitondera ibi bintu, no kwirinda ibyaduka byazanywe n'injiji n'abameze nka zo; ibyo Allah atigeze amanura gihamya zibishimangira, kandi Allah ni We wiyambazwa, ni na We twishingikirizaho, ndetse nta bushobozi cyangwa imbaraga bihari usibye ku Bwe.

Naho gusabira amahoro n'imigisha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha): Ni kimwe mu bikorwa byiza byo kwiyegereza Allah, ndetse no mu bikorwa byiza, nk'uko Allah yabivuze agira ati:

﴿إِنَّ ٱللَّهَ وَمَلَٰٓئِكَتَهُۥ يُصَلُّونَ عَلَى ٱلنَّبِيِّۚ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ صَلُّواْ عَلَيۡهِ وَسَلِّمُواْ تَسۡلِيمًا56﴾

(Mu by’ukuri Allah ahundagaza impuhwe ze ku Muhanuzi (Muhamadi) ndetse n’Abamalayika bakazimusabira. Yemwe abemeye! Nimumusabire impuhwe munamwifurize amahoro). [Surat Al Ahzab: 56], Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«مَنْ صَلَّى عَلَيَّ وَاحِدَةً؛ صَلَّى اللهُ عَلَيهِ بِهَا عَشْرًا».

"«Uzansabira amahoro n'imigisha inshuro imwe, Allah nawe azabimuha inshuro icumi.»" Kumusabira rero bikorwa mu bihe byose, by'umwihariko mu mpera za buri swalat, ahubwo hari abamenyi benshi babona ko ari itegeko gusabira Intumwa Muhamad muri Tashahud ya nyuma ya buri swalat. Kandi uyu mugenzo ni ingenzi cyane ku wukora mu bihe byinshi bitandukanye; muri byo hari: Nyuma y'Adhana, n'igihe Intumwa ivuzwe (Imana iyihe amahoro n’imigisha), no ku munsi wa gatanu n'ijoro ryawo, nk'uko bigaragazwa na Hadith nyinshi.

Allah niwe dusaba ko yadushoboza twebwe n'abandi bayisilamu bose gusobanukirwa idini rye no kurishikamaho, no gushoboza abantu bose gushikama ku migenzo y'Intumwa y'Imana, no kwirinda ibihimbano, niwe Nyir'ubuntu, Umugiraneza.

Amahoro n'imigisha bya Allah nibisakare ku Ntumwa yacu Muhamadi n'ab'iwe n'abasangirangendo be.

 

***

 


بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ

UBUTUMWA BWA GATANDATU:

Itegeko ryo kwizihiza ijoro rya Isra'i na Al miraji

Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa ya Allah, n'abiwe n'abasangirangendo be.

Nyuma y'ibyo: Nta gushidikanya ko urugendo rwa Al Is'ra-i na Al Mi'iradj ruri mu bitangaza bihambaye bya Allah bigaragaza ukuri kw'Intumwa ye Muhamadi - Imana iyihe amahoro n'imigisha -, n'urwego rwe ruhambaye imbere ya Allah Nyir'icyubahiro, nk'uko kandi ruri mu bimenyetso bigaragaza ubushobozi buhambaye bwa Allah, ndetse no kuba Allah Nyir'ubutagatifu ari hejuru y'ibyo yaremye byose, Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati:

﴿سُبۡحَٰنَ ٱلَّذِيٓ أَسۡرَىٰ بِعَبۡدِهِۦ لَيۡلٗا مِّنَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ إِلَى ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡأَقۡصَا ٱلَّذِي بَٰرَكۡنَا حَوۡلَهُۥ لِنُرِيَهُۥ مِنۡ ءَايَٰتِنَآۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ1﴾

Ubutagatifu ni ubwa wa wundi (Allah) wajyanye umugaragu we (Muhamadi) nijoro, amuvanye ku Musigiti Mutagatifu (wa Makat) akamujyana ku Musigiti wa Al Aq’sa (Umusigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu), twahundagaje imigisha impande zawo zose; (ibyo twabikoze) kugira ngo tumwereke bimwe mu bitangaza byacu. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva buri kintu, Ubona bihebuje.

[Surat Al Is'ra-i: 1].

Kandi byemejwe muri Hadith nyinshi z'impamo ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazamuwe mu birere, ikingurirwa imiryango yabyo kugeza irenze ikirere cya karindwi, maze Nyagasani wayo Nyir'ubutagatifu akayivugisha ibyo yashatse, akanayitegeka iswalat eshanu. Kandi mu ntangiriro Allah Nyir'ubutagatifu yari yayitegetse iswalat mirongo itanu, ariko Umuhanuzi wacu Muhamadi - Imana imuhe amahoro n'imigisha- ntiyahwemye gusubirayo amusaba kugabanyirizwa, kugeza ubwo azigize eshanu, bityo zikaba ari eshanu mu itegeko, ariko zikaba mirongo itanu mu bihembo; kuko igikorwa cyiza gihemberwa inshuro icumi nk'acyo, bityo ishimwe no gushimira byuzuye ni ibya Allah ku byiza bye byose.

Iri joro ryabayemo urugendo rwo kujya Palestina no kujyanwa mu ijuru (Al Isra' wal Mi'iradji), nta mvugo z'impamo z'Intumwa y'Imana zigeze zigaragaza itariki yaryo yaba mu kwezi kwa Rajabu cyangwa mu kundi, kandi ibyavuzwe byose mu kugaragaza itariki yaryo ntibyemejwe ko byaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bivuzwe n'abamenyi b'imvugo z'Intumwa y'Imana, kandi Allah afite ubushishozi buhambaye mu kuba yarabyibagije abantu, kandi niyo biza kuba bizwi neza itariki uru rugendo rwabereyeho, ntibyari kwemererwa abayisilamu kuruha umwihariko uwo ari wo wose mu bikorwa byo kugaragira Allah, kandi ntibyari no kubemerera kurwizihiza; kuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'abasangirangendo bayo - Imana ibishimire - batigeze barwizihiza, kandi nta n'igikorwa cy'umwihariko bigeze bakora kubera urwo rugendo. Iyo kuryizihiza biza kuba ari igikorwa cyemewe n'amategeko, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iba yarabisobanuriye abayoboke bayo; yaba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa, kandi iyo hagira ikibaho muri ibyo kiba cyaramenyekanye ndetse kikamamara, kandi n'Abasangirangendo (Imana ibishimire) baba barabitugejejeho, kuko batugejejeho buri kintu cyose abayoboke bakeneye ku Ntumwa yabo (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi nta kintu na kimwe mu by'idini basize inyuma, ahubwo ni bo bari aba mbere mu kwihutira ibyiza byose, bityo rero iyo kwizihiza iri joro biza kuba ari igikorwa cyemewe n'amategeko, baba barabaye abantu ba mbere mu kubyihutira. Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni yo yagiraga abantu inama nziza kurusha abandi bose, kandi yashyikije ubutumwa mu buryo bwuzuye, inasohoza icyizere yahawe. Iyo rero guha agaciro iri joro ndetse no kuryizihiza biza kuba mu idini rya Allah, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari kubyirengagiza cyangwa ngo ibihishe. Bityo rero ubwo nta na kimwe muri ibyo cyabayeho; byamenyekanye ko kuryizihiza no kuriha agaciro nta ho bihuriye na Isilamu na gato. Kandi Allah yujurije uyu muryango idini ryawo, anawuzuzaho inema ze, ndetse anamagana uwazana mu idini ibyo Allah atatanzeho uburenganzira, maze Allah Nyir'ubutagatifu avuga mu Gitabo cye gisobanutse ati:

﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ وَأَتۡمَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ نِعۡمَتِي وَرَضِيتُ لَكُمُ ٱلۡإِسۡلَٰمَ دِينٗا...﴾

(...Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu...). [Surat Al Maidat: 3] Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿أَمۡ لَهُمۡ شُرَكَٰٓؤُاْ شَرَعُواْ لَهُم مِّنَ ٱلدِّينِ مَا لَمۡ يَأۡذَنۢ بِهِ ٱللَّهُۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةُ ٱلۡفَصۡلِ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۗ وَإِنَّ ٱلظَّٰلِمِينَ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ21﴾

(Ese (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana byabashyiriyeho amategeko mu idini Allah atigeze abahera uburenganzira? N’iyo bitaza kuba ijambo ryo kudahaniraho, bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Kandi mu by’ukuri abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza.)

[Surat A-Shura: 21].

Kandi hemejwe muri hadith z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) z'impamo ibi bikurikira: Kwihanangiriza ibihimbano by'ibyaduka, no kugaragaza neza ko ari ubuyobe; kugira ngo iburire abayoboke uburemere bw'ingaruka zabyo, no kubatera kwirinda kubyishoramo. Muri byo: Hari ibyemejwe mu bitabo byombi by'impamo bivuye kuri Aishat (Imana imwishimire) nawe abikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yavuze iti:

«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنْهُ؛ فَهُوَ رَدٌّ».

"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira." No mu mvugo iboneka mu gitabo cya Muslim:

«مَنْ عَمِلَ عَمَلًا لَيْسَ عَلَيهِ أَمْرَنَا؛ فَهُوَ رَدٌّ».

"Uzakora igikorwa kinyuranye n'imigenzo yacu, kizamugarukira.". No mu gitabo cya Swahihi Muslim, Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavugaga muri khutuba yayo ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) iti:

«أَمَا بَعْدَ، فَإِنَّ خَيرَ الحَدِيثِ كِتَابُ اللهِ، وَخَيرَ الهَدْيِ هَدْيُ مُحَمَّدٍ ﷺ، وَشَرَّ الأُمُورِ مُحْدَثَاتُهَا، وَكُلَّ بِدْعَةٍ ضَلَالَةٌ».

"«Nyuma y'ibyo, amagambo meza kuruta ayandi ni Igitabo cya Allah, n'umuyoboro mwiza kuruta iyindi ni umuyoboro wa Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha), n'ibintu bibi kuruta ibindi ni ibyaduka mu idini, kandi buri cyaduka ni ubuyobe»." A-Nasa'i mu ruhererekane rwiza yongeyeho agira ati:

«وَكُلَّ ضَلَالَةٍ فِي النَّارِ».

"Na buri buyobe bwose bujyana nyirabwo mu muriro." No mu bitabo bya A-Sunan, muri Hadith yaturutse kwa Al Ir'badw Ibun Sariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaduhaye inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze turavuga tuti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ko zimeze nk'inyigisho zo gusezera ni izihe mpanuro waduha? Nuko iravuga iti:

«أُوصِيكُم بِتَقْوَى اللهِ وَالسَّمعِ وَالطَّاعَةِ وَإِنْ تَأَمَّرَ عَلَيكُم عَبدٌ، فَإِنَّهُ مَنْ يَعِشْ مِنْكُم فَسَيَرَى اخْتِلَافًا كَثِيرًا، فَعَلَيكُم بِسُنَّتِي وَسُنَّةِ الخلُفَاءِ الرَّاشِدِينَ المَهْدِيِّينَ مِنْ بَعْدِي، تَمَسَّكُوا بِهَا وَعَضُّوا عَلَيْهَا بِالنَّوَاجِذِ، وَإِيَّاكُم وَمُحْدَثَاتِ الأُمُورِ، فَإِنَّ كُلَّ مُحْدَثَةٍ بِدْعَةٍ وَكُلَّ بِدْعَةٍ ضَلَالَةٌ».

"Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko muri mwe uzabasha kubaho igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri nyuma yanjye, muzayikomeze kandi muzayifatishe amenyo y'ibijigo! Kandi muzirinde ibyaduka, kubera ko buri cyaduka cyose ari igihimbano, na buri gihimbano cyose kikaba ubuyobe." Na Hadith zifite ibisobanuro nk'ibi ni nyishi.

Kandi byagaragaye ku basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse no ku bakurambere beza babakurikiye; kwihanangiriza ibihimbano; nta kindi cyabateye ibyo uretse ko kwimakaza ibihimbano ari ukongera mu idini, ndetse n'amategeko Allah atatanzemo uburenganzira, no kwigana abanzi ba Allah bo mu bayahudi n'abanaswara mu kongera mu idini ryabo, no guhimba kwabo ibyo Allah atatanzemo uburenganzira, kandi kuko ikizavamo ari ugutesha agaciro idini rya Isilamu, no kurishinja kudatungana, kandi hakaba hazwi neza ubwangizi bukomeye buri muri ibyo, n'ikibi ndengakamere, ndetse no kuvuguruza imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu:

﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ...﴾

(...uyu munsi mbuzurije idini ryanyu...) [Surat Al Maidat: 3] No kunyuranya kweruye n'imvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) zihanangiriza ibihimbano ndetse zigatera abantu kubizinukwa.

Ibi nibyo mbashije kuvuga, kandi nizeye ko mubyo twavuze muri gihamya bihagije kandi byumvikana kuri wa wundi ushaka ukuri mu kwamagana iki gihimbano (Bida'a); nshatse kuvuga: Igihimbano cyo kwizihiza ijoro rya Is'ra'i na Miraji, no kubihanangiriza, kandi ko ibyo nta ho bihuriye n'idini rya Isilamu na gato.

Kandi kubera ibyo Imana yategetse byo kugira inama abayisilamu, no kugaragaza ibyo Imana yabashyiriyeho mu idini, ndetse no kuziririza guhisha ubumenyi; nasanze ari byiza gukangurira abavandimwe banjye b'abayisilamu kwitondera iki gihimbano, cyakwirakwiye mu bihugu byinshi, kugeza n'ubwo bamwe mu bantu bacyetse ko kiri mu idini.

Allah niwe dusaba ko yatunganya imibereho y'abayisilamu bose, akabaha gusobanukirwa idini, akanadushoboza twebwe nabo gushikama ku ukuri, no kureka ibinyuranye nako. Kuko ariwe ufite ububasha kuri ibyo akaba anabishoboye.

Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku Mugaragu we n'Intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be.

بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ

UBUTUMWA BWA KARINDWI:

Itegeko rirebana no kwizihiza ijoro ryo hagati (tariki cumi n'eshanu)mu kwezi kwa Sha'abani

Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah we watwuzurije idini, akanadusendereza inema ze, amahoro n'imigisha bisakare ku muhanuzi we akaba n'Intumwa ye Muhamadi, umuhanuzi w'ukwicuza n'impuhwe.

Nyuma y'ibyo: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati:

﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ وَأَتۡمَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ نِعۡمَتِي وَرَضِيتُ لَكُمُ ٱلۡإِسۡلَٰمَ دِينٗا...﴾

(...Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu...). [Surat Al Maidat: 3] Nanone yaravuze ati:

﴿أَمۡ لَهُمۡ شُرَكَٰٓؤُاْ شَرَعُواْ لَهُم مِّنَ ٱلدِّينِ مَا لَمۡ يَأۡذَنۢ بِهِ ٱللَّهُ...﴾

(Ese (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana byabashyiriyeho amategeko mu idini Allah atigeze abahera uburenganzira?...) [Surat A-Shura: 21], No mu bitabo byombi bya Swahih, Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنْهُ؛ فَهُوَ رَدٌّ».

"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira." No muri Swahih Muslim, muri Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) ivuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga muri khutuba yo ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) iti:

«أَمَّا بَعْدُ: فَإِنَّ خَيرَ الحَدِيثِ كِتَابُ اللهِ، وَخَيرَ الهَدْيِ هَدْيُ مُحَمَّدٍ صَلَّى اللهُ عَلَيهِ وَسَلَّمَ، وَشَرَّ الأُمُورِ مُحْدَثَاتُهَا، وَكُلَّ بِدْعَةٍ ضَلَالَةٌ».

"«Nyuma y'ibyo: Rwose amagambo meza kuruta ayandi ni Igitabo cya Allah, kandi umuyoboro mwiza kuruta iyindi ni umuyoboro wa Muhammad (Imana iyihe amahoro n'imigisha), naho ibintu bibi kuruta ibindi ni ibyaduka muri iri dini, kandi buri gihimbano cyose ni ubuyobe»." Imirongo ndetse n'imvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bifite ubu busobanuro ni byinshi, bikaba bigaragaza mu buryo bweruye ko Allah Nyir'ubutagatifu usumba byose uyu muryango yawuzurije idini ryawo, akanawusenderezaho inema ze, ndetse ko n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itigeze yitaba Imana uretse nyuma y'uko isohoje ubutumwa mu buryo bugaragara, ikanasobanurira uyu muryango amategeko yose Allah yawushyiriyeho haba mu mvugo ndetse no mu bikorwa. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko icyo ari cyo cyose abantu bazazana nyuma yayo bakacyitirira idini rya Isilamu, yaba imvugo cyangwa se igikorwa; cyose ni igihimbano, kizagarukira uwakizanye, kabone n'ubwo yaba afite umugambi mwiza. Iki kintu abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bari bakizi, ndetse n'abamenyi ba Isilamu baje nyuma yabo ni uko; bityo bamaganye ibihimbano, banabibuza abantu, nk'uko byavuzwe na buri wese wanditse avuga ku bigendanye no guha agaciro imigenzo y'Intumwa y'Imana no kwamagana ibihimbano; nka Ibun Wadwah, na A-Twurtwushi, na Abu Shamat, n'abandi.

Kandi mu bihimbano byadukanywe na bamwe mu bantu: Harimo igihimbano cyo kwizihiza ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shabani, no gusiba amanywa y'riyo joro ry'umunsi wa cumi n'agatanu, kandi ibyo nta gihamya bishingiyeho yemewe gushingirwaho, nubwo bwose hari Hadith zifite ubusembwa zibishishikariza, ariko bitemewe kuba wazishingiraho.

Naho imvugo zivuga ibyiza by'swalat ikozwe muri iryo joro zo n'impimbano, nk'uko benshi mu bamenyi babigaragaje, kandi turaza kugaragaza zimwe mu mvugo zabo, Imana nibishaka.

No muri izo mvugo hagaragaramo, izavuzwe na bamwe mu bamenyi ba Shami n'abandi.

Icyo abenshi mu bamenyi bahurijeho ni uko kwizihiza ijoro ry'iyo tariki ari igihimbano, kandi ko imvugo z'Intumwa zavuzwe ku gaciro k'iryo joro zose zifite intege nke, ndetse zimwe muri zo zikaba ari impimbano. Mu babigaragaje harimo: Al Hafidh Ibun Rajab, mu gitabo cye: (Latwa-ifu Al Ma'arif), n'abandi, kandi bizwi ko imvugo z'Intumwa y'Imana zifite intege nke zikoreshwa gusa mu bikorwa byo kwiyegereza Allah (Ibadat), igihe hari imvugo z'impamo zibishimangira. Naho kwizihiza ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'ban, nta gihamya y'impamo bifite ku buryo byanashyigikirwa na Hadith zifite intege nke. Kandi iri hame rikomeye ryavuzwe na Imamu Abu Al Abas Sheikh Al Islam Ibun Taymiyat (Imana imugirire impuhwe).

Nanjye ndakugezaho - muvandimwe musomyi - ibyo bamwe mu bamenyi bavuze kuri iki kibazo, kugira ngo ubisobanukirwe neza.

Kandi abamenyi - Imana ibagirire impuhwe - bahurije ku kuba ari itegeko: kugarura ibibazo abantu batavugaho rumwe ku gitabo cya Allah Nyagasani, no ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bityo ibyo byombi cyangwa kimwe muri byo cyatanzeho itegeko, iryo ni ryo tegeko ry'idini rigomba gukurikizwa, naho ibinyuranyije na byo bigomba kudahabwa agaciro, kandi ibitagaragaye muri byo mu bikorwa byo kugaragira Allah ni ibihimbano bitemewe gukorwa, nkanswe kubikangurira abandi no kubibakundisha, Allah Nyagasani yaravuze ati:

﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُواْ ٱلرَّسُولَ وَأُوْلِي ٱلۡأَمۡرِ مِنكُمۡۖ فَإِن تَنَٰزَعۡتُمۡ فِي شَيۡءٖ فَرُدُّوهُ إِلَى ٱللَّهِ وَٱلرَّسُولِ إِن كُنتُمۡ تُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ وَأَحۡسَنُ تَأۡوِيلًا59﴾

(Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire Intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugishakira igisubizo kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Sunat); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bibaha ibisobanuro bikwiye). [Surat A-Nisa-i: 59] Allah aravuga ati:

﴿وَمَا ٱخۡتَلَفۡتُمۡ فِيهِ مِن شَيۡءٖ فَحُكۡمُهُۥٓ إِلَى ٱللَّهِ...﴾

(Kandi icyo ari cyo cyose mutavuzeho rumwe, itegeko ryacyo riba riri kwa Allah...) [Surat A-Shura: 10] Allah aravuga ati:

﴿قُلۡ إِن كُنتُمۡ تُحِبُّونَ ٱللَّهَ فَٱتَّبِعُونِي يُحۡبِبۡكُمُ ٱللَّهُ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡ...﴾

(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niba koko mukunda Allah ngaho nimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu...) [Surat Al Im'rani: 31] Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿فَلَا وَرَبِّكَ لَا يُؤۡمِنُونَ حَتَّىٰ يُحَكِّمُوكَ فِيمَا شَجَرَ بَيۡنَهُمۡ ثُمَّ لَا يَجِدُواْ فِيٓ أَنفُسِهِمۡ حَرَجٗا مِّمَّا قَضَيۡتَ وَيُسَلِّمُواْ تَسۡلِيمٗا65﴾

(Oya! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wawe! Ntibazigera bemera by’ukuri, keretse babanje kukugira (yewe Muhamadi) umucamanza mu makimbirane yavuka hagati yabo, hanyuma ntibasigarane ingingimira mu mitima yabo kubera uko wabakiranuye, kandi bakabyakira banyuzwe). [Surat A-Nisa-i: 65], N'imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi, kandi iragaragaza neza ko ari itegeko gusubiza ibibazo abantu batumvikanaho ku gitabo cya Allah ndetse n'imigenzo y'Intumwa y'Imana, no kuba ari itegeko kunyurwa n'imyanzuro yabyo byombi, kandi ko ibyo ari byo ukwemera gusaba, ndetse bikaba byiza ku bagaragu mu buzima bwa none n'ahazaza, kandi bikagira iherezo ryiza: ni ukuvuga ingaruka nziza.

Al Hafidhw Ibun Rajab (Allah amugirire impuhwe) mu gitabo cye: (Latwa'iful Ma'arif) kuri iyi ngingo - nyuma y'amagambo yabanje - yaravuze ati:

«Kandi ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'ban, Abakurikiye abasangirangendo (A-Tabi'ina) bo muri Shami; nka Khalid Ibun Ma'dan, na Mak'hul, na Luqman Ibun 'Amir n'abandi, bararyubahaga kandi bagashyira imbaraga mu bikorwa byo kwiyegereza Allah muri ryo, abo bamenyi rero nibo abantu babyizeho bituma nabo babona ko ari ijro ryiza kandi rikwiye guhabwa agaciro," Kandi byaravuzwe ko: Bagejejweho muri ibyo inkuru zikomoka ku Bisiraheli, nuko ibyo bimaze kwamamara mu bihugu bibaturutseho, abantu ntibabivugaho rumwe; muri bo hari ababyemeye babikuye kuri bo, banemeranya na bo ku guha agaciro iryo joro, muri bo hakaba harimo itsinda ry'abazwiho kugaragira Allah cyane b'ahitwa Basw'rat ndetse n'abandi. Ibyo byamaganwe n'abenshi mu bamenyi b'ahitwa Hijaz, muri bo harimo: Atwa-u, na Ibun Abi Mulaykat, na Abdu Rahman Ibun Zaid Ibun Aslam avuga ko abamenyi b'amategeko y'idini ya Islam b'i Madinat nabo ariko babibona, ikaba ari na yo mvugo y'abakurikira Malik n'abandi, bavuga bati: Ibyo byose ni Bid'at.

Abamenyi bo muri Shami ntibavuze rumwe ku buryo bwo gukora amasengesho muri iryo joro, bakaba bafite imvugo ebyiri zibivugaho:

Iya mbere baravuga bati: Ni byiza kurara abantu bakora isengesho ry'igihagararo cy'ijoro mu mbaga mu musigiti, Khalid Ibun Ma'adan na Luqman Ibun Amir n'abandi bambaragamo imyenda yabo myiza cyane, bakitera imibavu bakanisiga iwanja, bakarara iryo joro ryabo mu musigiti basali, kandi Ishaq Ibun Rahawayh yemeranyije nabo kuri ibyo, Yavuze ku byerekeye kurara ukora igihagararo cy'ijoro mu misigiti mu mbaga muri iryo joro ati: Ibyo si igihimbano (bid'at), ibi byavuzwe na Har'b Al Kirmaniy mu gitabo cye Al Masa-il.

"Iya kabiri: Ni uko bibujijwe guhurira hamwe muri iryo joro mu misigiti, hagamijwe gukora iswalat, gutanga inyigisho no gukora ubusabe (Du'a), ariko ntibibujijwe ko umugabo asari muri yo ku giti cye. Iyi ikaba ari imvugo ya Al Aw'za'iy, Umwe mu bamenyi bakuru b'ahitwa i Shami, kandi ibi ni byo byegereye ukuri, Insha'Allah»." Kugeza ubwo yavuze ati: «Nta mvugo izwi ya Imam Ahmad ku byerekeye ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'ban, hakaba hakuwemo imvugo ebyiri ze ku byerekeye kuba ari byiza gusenga muri iryo joro, zishingiye ku mvugo ebyiri zakuwe kuri we ku bijyanye no gusenga mu majoro yombi y'ilayidi ebyiri, kuko we (mu mvugo imwe) atigeze abona ko ari byiza kuyasenga mu imbaga; kuko bitigeze bikurwa ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'abasangirangendo bayo,» "Yemeje ko ari byiza (mu yindi mvugo), kuko Abdul Rahman Ibun Yazid Ibun Al-Aswad yabikoze, kandi akaba ari umwe mu ba Tabi'ina (abakurikiye abasangirangendo b'Intumwa y'Imana), bityo ni na ko bimeze ku gihagararo cyo mu ijoro ryo hagati ry'ukwezi kwa Shaban, nta cyigeze kigaragara kivuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga kuri iryo joro, ndetse no ku basangirangendo bayo, ariko byagaragaye ku itsinda ry'aba Tabi'ina bari mu b'abamenyi bakuru b'amategeko y'idini bo muri Shami»."

Aha ni ho hagarukira icyari kigamijwe mu mvugo y'Umumenyi Ibun Radjab (Imana imugirire impuhwe), akaba yarasobanuyemo neza ko nta kintu na kimwe cyemejwe giturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa se ku basangirangendo bayo (Imana ibishimire) ku bijyanye n'ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'aban.

Naho ibyo Al Aw'za'iy (Allah amugirire impuhwe) yahisemo by'uko ari byiza kuyikora ku bantu ku giti cyabo, ndetse no kuba Al Hafidh Ibun Rajab yarahisemo iyi mvugo, biratangaje nta shingiro bifite; kuko ikintu cyose kitemejwe na gihamya z'idini ko cyemewe, ntibyemewe ku muyisilamu kugishyiraho mu idini rya Allah, yaba agikoze wenyine cyangwa mu imbaga, yaba agikoze mu ibanga cyangwa ku mugaragaro; kubera imvugo rusange y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:

«مَنْ عَمِلَ عَمَلًا لَيْسَ عَلَيهِ أَمْرُنَا؛ فَهُوَ رَدٌّ».

"Uzakora igikorwa kinyuranye n'imigenzo yacu, kizamugarukira." N'izindi gihamya zigaragaza kubuza ibyaduka no kwihanangiriza kubyirinda.

Imam Abu Bak'ri A-Twartwushi (Allah amugirire impuhwe) mu gitabo cye Al Hawadith Wal Bida'a yaravuze ati:

"Ibun Wadwah yakiriye imvugo yakuye kuri Zayid Ibun As'lamu, yaravuze ati: Nta n'umwe twabonye mu basheikhe bacu cyangwa abamenyi bacu witaga ku munsi wa tariki ya cumi na gatanu y'ukwezi kwa munani (Shaban), nta n'ubwo bahaga agaciro Hadith ya Makuhulu, kandi ntibabonaga ko uwo munsi hari umwihariko ufite urusha indi"

Ibun Abi Mulaykat baramubwiye bati: Ziyad A-Numayri aravuga ati: «Mu by'ukuri, ibihembo by'ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'ban bingana n'ibihembo by'ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri)», Nuko aravuga ati: "Iyo nza kumwumva mfite inkoni mu ntoki, mba namukubise." Kandi Ziyad yari umwe mu bantu batari abamenyi ahubwo bigisha babara inkuru, icyari kigamijwe kirarangiye.

Umumenyi A-Shawkaniy (Allah amugirire impuhwe) mu gitabo kitwa Al Fawa-id Al Madj'mu'at yaravuze ati:

"«Hadith igira iti: «Yewe Ali, uzasali raka ijana mu ijoro rya tariki cumi n'eshanu z'ukwezi kwa Sha'ban, agasoma muri buri rakat Surat Al Fatihat na Qul huwallahu ahad; inshuro icumi; Allah azamukemurira buri cyifuzo cye» n'ibindi." Ni mpimbano, kandi mu magambo yayo agaragaza neza ibihembo ukora icyo gikorwa abona harimo ibituma umuntu ufite ubushishozi adashidikanya ko ari mpimbano, n'abagize uruhererekane rw'abayakiriwe ntibazwi, kandi yakiriwe mu buryo bundi bwa kabiri n'ubwa gatatu bwose bukaba ari ubuhimbano ndetse n'abayakiriye bakaba batazwi, Yaravuze mu gitabo cya: "Al Mukh'taswar" ati: Hadith ivuga agaciro k'iswalat ikozwe ku munsi wa cumi na gatanu w'ukwezi kwa Sha'aban nta shingiro ifite, naho Hadith ya Ibun Hiban abivanye kuri Ally ivuga ngo: "Iyo rigeze ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'aban, mujye murara musenga, munasibe ku manywa yaryo", ni Hadith ifite inenge. Yaravuze mu gitabo: "A-La-a-li-i" ati: "Gusali rakat ijana hagati mu kwezi kwa Sha'abani usoma Surat Al Ikh'las inshuro icumi" hamwe n'uburebure bw'ibyiza byayo bivugwamo, yakiriwe na A-Dailamiy n'abandi ariko ni impimbano, kandi abenshi mu bayakiriye mu nzira zayo uko ari eshatu ntibazwi kandi ntabwo bari inyangamugayo, Yaranavuze ati: "Unasari Rakat cumi n'ebyiri usoma Surat Al-Ikhlas inshuro mirongo itatu." Ni impimbano, "Na Rakat cumi n'enye" ni impimbano.

Kandi iyi Hadith yashutse itsinda ry'abamenyi b'amategeko y'idini; nk'umwanditsi wa (Al Ihya-i) n'abandi, ndetse na bamwe mu basobanuzi ba Qur'an, kandi havuzwe ibyerekeye n'iswalat y'iri joro - nshatse kuvuga: ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'abani - mu buryo butandukanye bwose bukaba butemewe kandi bwarahimbwe, Ibi ntibivuguruza imvugo yakiriwe na Tirmidhi yaturutse kuri Aishat (Imana imwishimire) ivuga uko Intumwa y'Imana (amahoro n'imigisha bya Allah bibe kuri yo) yagiye muri Baqi'i, no kumanuka kwa Nyagasani mu ijoro ryo hagati akagera mukirere cy'isi, ndetse n'uko ababarira abantu benshi baruta umubare w'ubwoya bw'intama z'abo mu bwoko bwa Kal'bi (zari zizwi ku gutunga ingamiya nyinshi), kuko ibyo twavuzeho aha ari isengesho ryahimbwe ryashyizweho muri iri joro, N'ubwo iyi Hadith ya Aishat ifite intege nke no kuba uruhererekane rwayo rutuzuye, nk'uko na Hadith ya Ally yavuzwe haruguru ku bijyanye n'iswalat yo mu gicuku (Qiyamu Layli), ibyo itavanaho ko iyi swalat ari impimbano, hejuru y'intege nke ziyirimo nk'uko twabigaragaje» Ibyari bigamijwe kuvugwa birarangiye.

Ndetse n'umumenyi Al Hafidh Al Iraqiy yaravuze ati: "Hadith y'iswalat yo mu ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shaban yahimbiwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi rwose ni ikinyoma cyayihimbiwe," Imamu A-Nawawi yavuze mu gitabo: (Al Madj'mu'u) ati: «Iswalat izwi ku izina ry'iswalat ya A-Ragha'ib, igizwe na raka cumi n'ebyiri zikorwa hagati y'iswalat ya nimugoroba (Al Maghrib) n'iswalat ya nijoro (Al Isha-i), mu ijoro rya mbere ry'idjuma ryo mu kwezi kwa Rajab, n'iswalat yo mu ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'ban igizwe na raka ijana, izi swalat zombi ni ibihimbano (Bid'at) bibi, kandi ntihakagire ushukwa n'uko zavuzwe mu gitabo: (Qut Al Qulub), na (Ihya-u Ulum A-Din), cyangwa n'imvugo (Hadith) izivuga, kuko ibyo byose nta shingiro bifite, kandi ntihakagire ushukwa na bamwe mu bamenyi bakuru (A-Immat) batewe urujijo n'itegeko ryazo bakandika impapuro bavuga ko ari byiza kuzisali, kuko bibeshye cyane muri ibyo.»

Umumenyi Imamu Abu Muhamad Abdu Rahman Ibun Isma'il Al Maqdisi yanditse igitabo ngirakamaro mu kugaragaza ko byombi nta cyo bimaze, abisobanura neza kandi arabinonosora. N'imvugo z'abamenyi kuri iki kibazo ni nyinshi cyane, kandi iyaba twajyaga kuzana buri kimwe cyose twabonye mu mvugo zerekeranye n'iki kibazo, amagambo yari kutubana maremare, wenda mubyo twavuze harimo ibihagije kandi byumvikana kuri wa wundi ushaka ukuri.

Binyuze mu byavuzwe haruguru mu mirongo ya Qur'an, imvugo z'Intumwa y'Imana (Hadith) n'amagambo y'abamenyi: birasobanutse k'ushaka ukuri ko kwizihiza ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'aban mu gukora iswala cyangwa ibindi bikorwa, no guharira umunsi waryo igikorwa cyo gusiba; ari igihimbano kigayitse ku bamenyi benshi, kandi ko nta shingiro gifite mu mategeko y'idini matagatifu, ahubwo ni ibyazanywe muri Isilamu nyuma y'igihe cy'Abasangirangendo (Imana ibishimire), kandi imvugo ya Allah (Nyagasani) irahagije k'ushaka ukuri kuri iyi ngingo ndetse n'izindi:

﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ...﴾

(...uyu munsi mbuzurije idini ryanyu...) [Surat Al Ma-idat: 3] n'ibindi bifite igisobanuro nk'icyo mu mirongo ya Qur'an, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنْهُ فَهُوَ رَدٌّ».

"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira." Ndetse n'imvugo z'Intumwa y'Imana zifite ibisobanura nk'ibyo.

Mu gitabo cya Muslim (A-Swahih): Harimo Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«لَا تَخُصُّوا لَيْلَةَ الْجُمُعَةِ بِقِيَامٍ مِنْ بَيْنِ اللَّيَالِي، وَلَا تَخُصُّوا يَوْمَهَا بِالصِّيَامِ مِنْ بَيْنِ الْأَيَّامِ، إِلَّا أَنْ يَكُونَ فِي صَوْمٍ يَصُومُهُ أَحَدُكُمْ».

"Ntimukagire ijoro ry'umunsi wa gatanu umwihariko wo gukora amasengesho ya nijoro kuruta andi majoro yose, kandi ntimukagire umwihariko gusiba umunsi wa gatanu wa Idjuma wonyine mu yindi minsi yose, keretse gusa ari mu gisibo umwe muri mwe asanzwe asiba."" Iyo biza kuba byemewe kugira rimwe mu majoro ugira umwihariko w'igikorwa runaka cy'amasengesho, ijoro ry'umunsi wa gatanu (wa Idjuma) ni ryo ryari kuba iry'ibanze kuruta ayandi; kuko umunsi waryo ari wo munsi mwiza izuba ryarasheho, nk'uko bigaragara mu nyandiko z'imvugo z'impamo zaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaburiraga abantu kwirinda guha iryo joro umwihariko w'isengesho rya nijoro mu yandi majoro yose, ibyo ni ikigaragaza ko ku yandi majoro byo bibujijwe kurutaho; ntibyemewe guha ijoro na rimwe muri yo umwihariko w'igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwiyegereza Allah, usibye gusa mu gihe hari igihamya y'ukuri igaragaza uwo mwihariko.

Kandi kubera ko ijoro ry'igeno (Laylatul Qadr) n'amajoro yo mu kwezi kwa Ramadhan byashyizweho kugira ngo bikorwemo ibihagararo by'ijoro ndetse no kubigiramo umuhate, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabikanguriye abantu, inashishikariza umuryango wayo kuyakoramo ibihagararo by'ijoro, ndetse na yo ubwayo ibishyira mu bikorwa, nk'uko biri mu bitabo bibiri by'ukuri byavuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yavuze iti:

«مَنْ قَامَ رَمَضَانَ إِيمَانًا وَاحْتِسَابًا، غُفِرَ لَهُ مَا تَقَدَّمَ مِنْ ذَنْبِهِ، وَمَنْ قَامَ لَيْلَةَ الْقَدْرِ إِيمَانًا وَاحْتِسَابًا، غُفِرَ لَهُ مَا تَقَدَّمَ مِنْ ذَنْبِهِ».

«Uzasali iswalat y'igihagararo mu kwezi kwa Ramadwan afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere, n'uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere». Iyo ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'aban, cyangwa se ijoro rya Idjuma ya mbere y'ukwezi kwa Rajab, cyangwa se ijoro rya Isra'i na Mi'iraji, biza kuba byemewe n'amategeko kuyaharira umwihariko wo kwizihiza cyangwa gukoramo kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah (Ibadat), Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iba yarabiyoboyemo abayoboke bayo, cyangwa se ikabyikorera ubwayo, kandi iyo haza gukorwa kimwe muri ibyo abasangirangendo (Imana ibishimire) baba barabigejeje ku bantu, ntibaba barabibahishe, kuko ari bo bantu beza kuruta abandi, bakaba ari na bo bagira inama nziza kuruta abandi bantu bose nyuma y'Abahanuzi (Imana ibahe amahoro n'imigisha), Allah kandi Allah akaba yarabishimiye nabo bakamwishimira.

Kandi wamaze kumenya haruguru mu mvugo z'abamenyi ko nta na kimwe cyemejwe giturutse ku Ntumwa ya Allah (Imana iyihe amahoro n'imigisha), cyangwa ku basangirangendo bayo (Allah abishimire) ku byerekeye agaciro k'ijoro ry'umunsi wa gatanu wa mbere mu kwezi kwa Rajabu, cyangwa mu ijoro ryo rwagati mu kwezi kwa Sha'abani. Bityo byaramenyekanye ko kwizihiza ayo majoro yombi ari igihimbano cyahimbwe muri Isilamu, ndetse no kuyaharira igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kugaragira Allah, ni igihimbano kibi. Uku ni na ko ijoro rya makumyabiri na karindwi rya Rajabu, iryo abantu bamwe bizera ko ari ijoro ryabereyeho urugendo rwa Al Isra-i wal Mi'iradji, ntabwo byemewe kuriharira igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kugaragira Imana, nk'uko bitemewe kurizihiza; hashingiwe kuri gihamya zabanje, ibi niko byaba bimeze ribaye koko rizwi neza igihe ryabereye, none imvugo z'abamenyi z'impamo zigaragaragaza ko ritazwi. Naho imvugo y'uwavuze ko ari ijoro rya makumyabiri na karindwi ry'ukwezi kwa Rajab, ni imvugo ipfuye idashiniye kuri Hadith z'impamo, kandi yavuze neza uwavuze ati:

Ibyiza mu bintu ni ibyakozwe mbere mu nzira igororotse... naho ibibi mu bintu ni ibyaduka.

Allah niwe dusaba ko yadushoboza twebwe n'abandi bayisilamu bose kuguma kuri Sunat no kuzishikamaho, no kwirinda ibinyuranyije nayo, niwe Nyir'ubuntu, Umugiraneza.

Amahoro n'imigisha bya Allah nibisakare ku mugaragu we n'Intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be n'abamukurikiye ndetse n'abazamukurikira kugeza ku munsi w'imperuka.

 

 

***

 


بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ

UBUTUMWA BWA MUNANI:

Umuburo w'ingenzi ku kinyoma cy'impanuro zitiriwe.

Sheikh Ahmad, umukozi w'Umusigiti mutagatifu w'Intumwa y'Imana

Ubu butumwa buturutse kwa Abdul Aziz Ibun Abdullah Ibun Baz, bugenewe umusilamu wese uzabusoma, Allah abarindire Isilamu, anaturinde njye na bo ibibi by'ibinyoma bihimbwa n'injiji gito, Amina.

Amahoro n’imigisha bya Allah n'imigisha ye bibe kuri mwe.

Nyuma y'ibyo: Nabonye inyandiko yitirirwa Umumenyi Ahmad, umukozi w'umusigiti mutagatifu w'Intumwa y'Imana, ifite umutwe ugira uti: «Iyi ni impanuro ituruka i Madinat Al Munawarat (umujyi w'Intumwa y'Imana) itanzwe n'Umumenyi Ahmad umukozi w'umusigiti mutagatifu w'Intumwa y'Imana», muri yo yaravuze ati:

"Nari maso mu ijoro ryo ku wa Gatanu nsoma Qur'an Ntagatifu, na nyuma yo gusoma Amazina Meza y'Imana, maze ndangije ibyo nitegura kuryama, nuko mbona nyir'uburanga bwiza, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazanye imirongo ya Qur'an n'amategeko matagatifu; impuhwe ku biremwa byose, umuyobozi wacu Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha), iravuga iti: "Yewe Sheikh Ahmad", nanjye ndayibwira nti: "Karame yewe Ntumwa y'Imana, yewe kiremwa cy'Imana cyubahitse kurusha ibindi," Arambwira ati: Ntewe isoni n'ibikorwa bibi by'abantu, kandi sinabasha kugaragara imbere ya Nyagasani wanjye cyangwa abamalayika; kubera ko hagati y'idjuma n'indi hapfuye abantu ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000) batari mu idini rya Isilamu - hanyuma avuga bimwe mu byaha abantu baguyemo, Hanyuma aravuga ati: - Bityo iyi nama ni impuhwe kuri bo ziturutse kwa Allah, Umunyembaraga, Umunyabubasha. Arangije avuga bimwe mu bimenyetso bizabanzira umunsi w'imperuka, kugeza avuze ati: - Bamenyeshe izi mpanuro yewe Sheikh Ahmed; kuko zandukuwe n'ikaramu y'igeno zivanywe ku rubaho rurinzwe (Law'hu Al Mah'fudh), kandi uzazandika akazohereza kuva mu gihugu kujya mu kindi, no kuva mu gace kujya mu kandi, azubakirwa ingoro mu Ijuru, naho utazazandika ngo azohereze azaziririzwa ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, N'uzazandika ari umukene Allah azamukungahaza, cyangwa se yaba arimo umwenda Allah akamwishyurira umwenda we, cyangwa se yaba afite icyaha Allah akamubabarira we n'ababyeyi be kubera imigisha y'izi mpanuro. Naho uwo mu bagaragu ba Allah utazazandika, isura ye izirabura hano ku isi no ku munsi w'imperuka, Yaravuze ati: «Ndahiye kuri Allah Uhambaye inshuro eshatu ko ibi ari ukuri, kandi niba mbeshya nzave ku isi ntari umuyisilamu, n'uzabyemera azarokoka ibihano by'umuriro, naho uzabihakana aba ahakanye».

Iyi ni inshamake y'ibikubiye mu mpanuro z'ibinyoma zitiriwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi twumvise izi mpanuro z'ibinyoma inshuro nyinshi kuva mu myaka myinshi ishize, zikwirakwizwa mu bantu uko ibihe biha ibindi, zigasakazwa mu bantu benshi basanzwe, ndetse hakaba hari itandukaniro mu magambo yazo, Naho umubeshyi wazo avuga ko yabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu nzozi, ikamuha izi mpanuro, kandi muri iyi nyandiko iheruka twakugejejeho yewe musomyi, uwahimbye imvugo y'ikinyoma yihandagaje avuga ko yabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yiteguraga gusinzira, bivuze ko: yayibonye ari maso!

Uyu munyabinyoma yemeje ibintu byinshi muri izi mpanuro; bigaragara neza ko ari ibinyoma, ndi bubikugaragrize muri iri ubu butumwa Imana nibishaka, kandi nanabiburiyeho abantu mu myaka yashize, ngaragariza abantu ko ari ibinyoma bigaragara neza, nuko maze kubona iyi nyandiko iheruka natekereje ko ngomba kugira icyo nyandikaho, kubera uburyo bigaragara ko atari ukuri, no kudatinya kubeshya k'uwahimye izi mpanuro, kandi sinatekerezaga ko ibi binyoma byayobya umuntu ufite ubushishozi buke, cyangwa kamere nzima, Ariko abavandimwe benshi bambwiye ko zakwiriye muri benshi mu bantu, bakazihererekanya hagati yabo ndetse bamwe muri bo bakazemera; bityo nabonye ko ari ngombwa ku bantu nkanjye kuyandikaho, kugira ngo ngaragaze ko ari ikinyoma, kandi ko ari igihimbano cyabeshyewe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kugira ngo hatagira n'umwe ushukwa n'izi mpanuro z'ibinyoma, Kandi uwo ari we wese wabyitegereza neza mu bafite ubumenyi n'ukwemera, cyangwa se abafite kamere itunganye n'ubwenge buzima; yamenya ko ari ibinyoma no guhimba mu buryo bwinshi.

Kandi nabajije bamwe mu banyamuryango ba Sheikh Ahmad witirirwa iki kinyoma, ku byerekeye izi mpanuro, nuko bansubiza ko ari ikinyoma bahimbiye Sheikh Ahmad, kandi ko atigeze abivuga na gato, Kandi uwo Sheikh Ahmad wavuzwe amaze igihe yarapfuye, n'iyo twavuga ko uwo Sheikh Ahmad wavuzwe, cyangwa umuntu umuruta, yavuga ko yabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu nzozi cyangwa ari maso, ikamusigira izi rmpanuro, twamenya tudashidikanya ko ari umunyabinyoma, cyangwa ko uwabimubwiye ari shitani, ko atari Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera impamvu nyinshi, muri zo harimo:

Icya mbere: Ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idashobora kubonwa umuntu ari maso nyuma y'urupfu rwayo, kandi uwibwira wese mu njiji z'abo mu gatsiko k'abasufi ko abona Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari maso, cyangwa se ko yitabira umuhango wa Mawulidi, cyangwa se ibindi nk'ibyo; rwose uwo aba yibeshye ikosa ribi cyane, kandi aba yarashutswe bikabije, ndetse aba aguye mu ikosa rikomeye, ananyuranyije n'Igitabo cya Allah, na Sunat, ndetse n'ibyo abamenyi bemeranyijweho; kubera ko abapfuye bazasohoka mu mva zabo ku munsi w'imperuka gusa, ntabwo ari kuri iyi si. Kandi uzavuga ibinyuranye n'ibyo, azaba ari umubeshyi ubeshya ikinyoma kigaragara, cyangwa wibeshya akaba yitiranyije ibintu, utazi ukuri kwamenywe n'abatubanjirije mu gukora ibyiza, ndetse uko kuri kunimakazwa n'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'ababakurikiye mu gukora ibyiza. Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati:

﴿ثُمَّ إِنَّكُم بَعۡدَ ذَٰلِكَ لَمَيِّتُونَ15 ثُمَّ إِنَّكُمْ يَوْمَ الْقِيَامَةِ تُبْعَثُونَ16﴾

(Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri muzapfa.

Hanyuma (nanone) muzazurwa ku munsi w’imperuka). [Surat Al Mu'uminuna: 15 - 16], Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«أَنَا أَوَّلُ مَنْ تَنْشَقُّ عَنْهُ الْأَرْضُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ، وَأَنَا أَوَّلُ شَافِعٍ وَأَوَّلُ مُشَفَّعٍ».

"Ni njye wa mbere uzava mu mva ku munsi w'imperuka, kandi ni njye wa mbere uzavuganira ibiremwa, n'uwa mbere uzemererwa ubuvugizi." Imirongo ya Qur'an n'imvugo z'intumwa y'Imana zivuga kuri ibi ni nyinshi.

Icya kabiri: Ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itavuga ibinyuranye n'ukuri, yaba mu buzima bwayo cyangwa nyuma y'urupfu rwayo, kandi izi mpanuro (Al Wasiyat) zinyuranyije n'amategeko yayo mu buryo bugaragara, ibyo bikaba mu buryo bwinshi - nk'uko bikurikira -, gusa umuntu ashobora kubona Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu nzozi, "Kandi umubonye mu nzozi mu ishusho ye yubahitse aba amubonye koko; kuko Shitani idashobora kwiyoberanya mu ishusho ye, nk'uko byavuzwe muri Hadith y'impamo , ariko igikomeye kuruta byose gishingira ku kwemera k'uwarose, ukuri kwe, ubutungane bwe, ubushishozi bwe, idini rye n'ubunyangamugayo bwe, ndetse no kumenya niba yabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu ishusho yayo ya nyayo cyangwa mu yindi ishusho itari yo."

N'iyo haza Hadith iturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze mu buzima bwayo, itanyuze mu ruhererekane rw'abantu b'inyangamugayo, b'abanyakuri kandi bafata mu mutwe neza, ntiyashingirwaho kandi ntiyakwifashishwa nka gihamya; cyangwa se ikaba yaranyuze mu ruhererekane rw'inyangamugayo zifata mu mutwe neza, ariko ikavyguruzanya n'imvugo y'ubarusha gufata mu mutwe kandi wizewe cyane, uko kuvuguruzanya kukaba kudashoboka ko kwatuma izo mvugo zombi zihuzwa; imwe yaba yarasimbuwe idakoreshwa, naho iya kabiri ikaba ari yo yayisimbuye kandi ishyirwa mu bikorwa, igihe cyose ibyo bishoboka hubahirijwe ibisabwa byabyo. Kandi iyo bidashoboka ko zihuzwa cyangwa ngo imwe ikureho indi, biba itegeko ko imvugo y'ufite ubushobozi bwo gufata mu mutwe buri hasi, no kuba inyangamugayo ku rwego rwo hasi iteshwa agaciro, igafatwaho umwanzuro w'uko ari idasanzwe kandi idashyirwa mu bikorwa.

Ni gute rero twaha agaciro impanuro zitazwi uwazihererekanyije azikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi ubunyangamugayo bwe n'ubwizerwa bwe bikaba bitazwi? niba ari uko bimeze rwose, izi mpanuro zikwiye guteshwa agaciro, kabone n'ubwo nta cyaba kizirimo kinyuranyije n'amategeko y'idini; ni gute rero byagenda igihe izo mpanuro zikubiyemo ibintu byinshi bigaragaza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, zikaba ari ibinyoma byahimbwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse zikaba zinakubiyemo gushyiraho amategeko y'idini Allah atatanzeho uburenganzira?!

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«مَنْ قَالَ عَلَيَّ مَا لَمْ أَقُلْ؛ فَلْيَتَـبَوَّأْ مَقْعَدَهُ مِنَ النَّارِ».

"Umuntu uzanyitirira ibyo ntavuze, aziteganyirize icyicaro cye mu muriro." Kandi rwose uwahimbye izi mpanuro yavuze ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibyo itavuze, ayibeshyera ikinyoma kigaragara kandi gihambaye, bityo akaba akwiye rwose ibi bihano bikomeye, kandi akaba abikwiye koko naramuka atihutiye kwicuza, ngo atangarize abantu ikinyoma cy'izi mpanuro zitiriwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); kuko ukwirakwiza ibinyoma mu bantu akabyitirira idini, kwicuza kwe ntabwo kwemerwa keretse abishyize ahagaragara akabitangaza; kugira ngo abantu bamenye ko yisubiyeho ku kinyoma cye, akaba akinyomoza we ubwe; kubera ijambo rya Allah Nyir'icyubahiro rigira riti:

﴿إِنَّ ٱلَّذِينَ يَكۡتُمُونَ مَآ أَنزَلۡنَا مِنَ ٱلۡبَيِّنَٰتِ وَٱلۡهُدَىٰ مِنۢ بَعۡدِ مَا بَيَّنَّٰهُ لِلنَّاسِ فِي ٱلۡكِتَٰبِ أُوْلَٰٓئِكَ يَلۡعَنُهُمُ ٱللَّهُ وَيَلۡعَنُهُمُ ٱللَّٰعِنُونَ159 إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ وَأَصۡلَحُواْ وَبَيَّنُواْ فَأُوْلَٰٓئِكَ أَتُوبُ عَلَيۡهِمۡ وَأَنَا ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ160﴾

(Mu by’ukuri ba bandi bahisha ibimenyetso bigaragara ndetse n’umuyoboro twahishuye, nyuma y’uko tubigaragarije abantu mu gitabo, abo Allah arabavuma ndetse n’abavuma bose bakabasabira imivumo).

(Uretse abicujije bagakora ibikorwa byiza kandi bakagaragaza (ibyo bari barahishe); abo ni bo nakirira ukwicuza kwabo. Ni Nanjye Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi). [Surat Al Baqarat: 159-160.] Bityo, Allah Nyir'ubutagatifu yasobanuye muri uyu murongo mutagatifu ko uwahishe ikintu icyo ari cyo cyose mu by'ukuri, kwicuza kwe kuri ibyo ntabwo kwemerwa keretse gusa nyuma yo kwikosora no kubisobanura. Kandi Allah usumba byose yuzurije abagaragu be idini, akaba yaranabasenderejeho inema ze ubwo yabohererezaga Intumwa Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse n'ibyo yamuhishuriye mu mategeko yuzuye, kandi ntiyamwisubije keretse gusa nyuma yo kuryuzuza no kurisobanura, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yabivuze agira ati:

﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ وَأَتۡمَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ نِعۡمَتِي وَرَضِيتُ لَكُمُ ٱلۡإِسۡلَٰمَ دِينٗا...﴾

(...Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu...). [Surat Al Maidat: 3]

Kandi uwahimbye izi mpanuro yaje mu kinyejana cya cumi na kane, ashaka kuyobya abantu abazanira idini rishya, riteganya kwinjira mu Ijuru ku muntu wakurikije amategeko yaryo, ndetse no kubuzwa Ijuru no kwinjira mu Muriro ku muntu utakurikije amategeko yaryo, Kandi arashaka kugira izi mpanuro yahimbye ko zihambaye ndetse ari nziza kuruta Qur'an, aho yahimbye avuga ko: uzazandika akazohereza azivana mu gihugu azijyana mu kindi, cyangwa azivana hamwe azijyana ahandi; azubakirwa ingoro mu ijuru, naho utazazandika ngo azohereze akazabura ubuvugizi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku Munsi w'Imperuka, Ibi ni mu binyoma bibi cyane, kandi no mu bimenyetso bigaragara cyane bigaragaza ikinyoma cy'izi mpanuro, kutagira isoni k'uwazihimbye, ndetse no gutinyuka kwe gukabije mu kubeshya; kubera ko uwandika Qur'an Ntagatifu akayoherereza abandi iva mu gihugu ijya mu kindi, cyangwa iva hamwe ijya ahandi; ntabona ibi byiza mu gihe adashyira mu bikorwa Qur'an Ntagatifu, none se byashoboka bite ko byabonwa n'uwanditse iki gihimbano ndetse n'ugikwirakwiza kiva mu gihugu kijya mu kindi. Kandi utazandika Qur'an cyangwa ngo ayohereze kuva mu gihugu kimwe ijya mu kindi, uwo ntazavutswa ubuvugizi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), igihe cyose azaba ayemera, agakurikira amategeko yayo, Iki kinyoma kimwe kiri muri izi mpanuro, cyonyine kirahagije mu kugaragaza ko nta shingiro rifite, n'ububeshyi bw'uwazikwirakwije, n'ubushizi bw'isoni bwe, n'ubuswa bwe, ndetse n'uko ari kure yo kumenya umuyoboro w'ukuri Intumwa (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazanye.

Kandi no muri izi mpanuro — uretse ibyamaze kuvugwa — harimo ibindi bintu, byose bigaragaza ko ari ikinyoma, n'iyo uwarihimbye yarahira indahiro igihumbi cyangwa zirenga yemeza ko ari ukuri, n'iyo yakwisabira ibihano bihambaye n'ibibabaza cyane ashimangira ko avuga ukuri; ntiyaba avuga ukuri, kandi ntizaba ari ukuri, ahubwo Ndahiye ku izina rya Allah, ndongeye ndahiye ku izina rya Allah ko izo mpanuro ari ibinyoma byambaye ubusa bihambaye kandi bibi cyane, kandi natwe tukaba dutanzeho Allah umuhamya ndetse n'abamarayika bari kumwe natwe, Ko umuyisilamu wese uzasoma iyi nyandiko amenye — ubu akaba ari ubuhamya tuzahura nabwo imbere ya Nyagasani wacu Nyir'ubutagatifu — ko izi mpanuro ari ikinyoma no gusebya nkana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Allah akoze isoni uwazihimbye kandi amwiture ibimukwiye.

Kandi ibigaragaza ikinyoma cy'izi mpanuro, uretse ibyabanje kuvugwa, ni ibintu byinshi birimo muri byo harimo ibi bikurikira:

Icya mbere: Imvugo ye muri zo igira iti: ("Kuko kuva ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) kugeza ku wundi munsi wa gatanu (wa Idjuma) hapfuye abantu ibihumbi ijana na mirongo itandatu batari mu idini rya Isilamu"); kuko ibi biri mu bumenyi bw'ibyihishe, kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikaba yarahagarikiwe ibyahishurwaga nyuma y'urupfu rwayo, ndetse no mu buzima bwayo ikaba itaramenyaga ibyihishe, none se byashoboka bite nyuma y'urupfu rwayo; nk'uko Allah Nyagasani yavuze ati:

﴿قُل لَّآ أَقُولُ لَكُمۡ عِندِي خَزَآئِنُ ٱللَّهِ وَلَآ أَعۡلَمُ ٱلۡغَيۡبَ...﴾

(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara...) [Surat Al An'am: 50] No mu yindi mvugo ye aragira ati:

﴿قُل لَّا يَعۡلَمُ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ ٱلۡغَيۡبَ إِلَّا ٱللَّهُ...﴾

(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nta n’umwe mu bari mu birere no ku isi uzi ibyihishe uretse Allah...) [Surat A-Nam'lu: 65], No mu mvugo y'impamo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«يُذَادُ رِجَالٌ عَنْ حَوْضِي يَوْمَ القِيَامَةِ، فَأَقُولُ: يَا رَبِّ! أَصْحَابِي أَصْحَابِي، فَيُقَالُ لِي: إِنَّكَ لَا تَدْرِي مَا أَحْدَثُوا بَعْدَكَ، فَأَقُولُ كَمَا قَالَ العَبْدُ الصَّالِحُ: ﴿وَكُنتُ عَلَيۡهِمۡ شَهِيدٗا مَّا دُمۡتُ فِيهِمۡۖ فَلَمَّا تَوَفَّيۡتَنِي كُنتَ أَنتَ ٱلرَّقِيبَ عَلَيۡهِمۡۚ وَأَنتَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ﴾ [المائدة: 117]».

"Ku munsi w'imperuka hari abagabo bazakumirwa ku kidendezi cy'amazi nahawe, maze ninginge Nyagasani wanjye ngira nti: Nyagasani wanjye! Abasangirangendo banjye! Abasangirangendo banjye! Hanyuma bambwire bati: Mu by'ukuri ntiwaba uzi ibyo bakoze nyuma yawe, maze mvuge nk'ibyo umugaragu mwiza yavuze nti: {Kandi nari umuhamya wabo mu gihe cyose nari kumwe na bo, ariko ubwo wanzamuraga iwawe, ni wowe wari Umugenzuzi wabo. Kandi wowe uri Umuhamya uhebuje wa buri kintu}. [Surat Al Ma'idat: 117]""

Icya kabiri: -Mu bintu bigaragaza ko izi mpanuro nta shingiro zifite, kandi ko ari ikinyoma-: Ni amagambo azivugwamo ngo: (Uzazandika akaba ari umukene Allah azamuha ubukire, cyangwa afite umwenda Allah amwishyurire umwenda we, cyangwa afite icyaha Allah akimubabarire we n'ababyeyi be ku bw'imigisha y'izi mpanuro n'ibindi. Ibi rero ni ibinyoma bihambaye, kandi ni n'ibimenyetso bisobanutse bigaragaza ikinyoma cy'uwayihimbye, ndetse no kutagira isoni kwe imbere ya Allah n'abagaragu be; kuko ibi bintu bitatu bitagerwaho binyuze gusa mu kwandika Qur'an Ntagatifu, none ni gute byaboneka ku wanditse izi mpanuro z'ibinyoma?! Nta kindi uyu mubisha ashaka usibye kuyobya abantu, no gutuma bashishikazwa n'izi mpanuro; kugira ngo bazandike banishingikirize kuri ibyo byiza by'ikinyoma, maze bareke inzira Allah yashyiriyeho abagaragu be, akazigira izigeza ku bukire no kwishyura imyenda, no kubabarirwa ibyaha, bityo twikingiye kuri Allah ngo aturinde impamvu zo guteraranwa ndetse no kumvira irari na Shitani.

Icya gatatu: -Mu bintu bigaragaza kutagira ishingiro kw'izi mpanuro -, ni uko azivugamo ati: (Kandi utazazandika mu bagaragu ba Allah; mu maso he hazirabura ku isi no ku munsi w'imperuka). Ibi na byo biri mu binyoma bibi cyane, kandi ni kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane byemeza ko izi mpanuro ari ibinyoma byambaye ubusa, ndetse n'ikinyoma cy'uwazihimbye. Ni gute byakwemerwa n'ubwenge bw'umuntu utekereza, kwandika impanuro nkizi zazanywe n'umuntu utazwi mu kinyejana cya cumi na kane, azihimbira Intumwa ya Allah (Imana iyihe amahoro n'imigisha) akihandagaza akavuga ko utazazandika mu maso he hazirabura ku isi no ku munsi w'imperuka, naho uwazanditse akazakira nyuma y'ubukene, akagobotoka mu madeni yari

yaramurembeje, ndetse akababarirwa ibyaha yakoze!!

Ubutagatifu ni ubwawe! Iki ni ikinyoma gihambaye!! Kandi rwose ibimenyetso n'ukuri kw'ibintu bihamya ibinyoma by'uyu muhimbyi, no gutinyuka kwe guhambaye kuri Allah, ndetse n'isoni nke ze imbere ya Allah n'imbere y'abantu. Dore hari abantu benshi batazanditse, ariko mu maso habo ntihigeze hirabura, kandi hano hari n'umubare wabo mwinshi ntawashobora kubabara uretse Allah, bayanditse inshuro nyinshi ariko imyenda yabo ntiyishyuwe, n'ubukene bwabo ntibwashize. Bityo twikinze kuri Allah ngo aturinde kuyoba kw'imitima, n'umwijima w'ibyaha. Ibi rero n'ibihembo amategeko matagatifu atigeze ateganyiriza uwanditse igitabo cyiza kandi gihambaye kurusha ibindi ari cyo Qur'an Ntagatifu, none se ni gute byahabwa uwanditse impanuro z'ikinyoma ukubiyemo amoko y'ibinyoma byambaye ubusa, ndetse n'interuro nyinshi z'amoko y'ubuhakanyi, Ubutagatifu ni ubwa Allah!! Mbega ukuntu yihanganira umwubahuka akamubeshyera.

Icya kane: -Mu bintu bigaragaza ko izi mpanuro ari ibinyoma bidafite ishingiro, ndetse zikaba n'ikinyoma kigaragara-: Ni imvugo ye irimo igira iti: (Uzazemera azarokoka ibihano byo mu muriro, naho uzazibeshyuza azaba abaye umuhakanyi), Ibi na byo ni ugutinyuka gukomeye ko kubeshya, kandi ni ibinyoma bibi cyane, aho uyu munyabinyoma ahamagarira abantu bose kwemera ikinyoma cye, yemeza ko binyuze muri byo bazarokoka ibihano byo mu muriro, kandi ko ukinyomoje wese aba ahakanye, Ndahiye ku izina rya Allah ko uyu mubeshyi ruharwa yahimbiye Allah imvugo y'igihimbano ihambaye cyane, kandi ndahiye ku izina rya Allah - ko yavuze ibitari ukuri. Mu by'ukuri, uwemeye iyo mvugo ni we ukwiye kuba uhakana Allah aho kuba uyihakana; kuko ari imvugo y'igihimbano, ibinyoma byambaye ubusa, n'ikinyoma kidafite ishingiro na rito ry'ukuri. Natwe dutanzeho Allah umuhamya ko ari ibinyoma, kandi ko uwabihimbye ari umubeshyi ruharwa, ushaka gushyiriraho abantu amategeko Allah atatanzeho uburenganzira, no kwinjiza mu idini ryabo ibitari muri ryo. Nyamara Allah we yarujuje idini ndetse aritunganyiriza uyu muryango ibinyejana cumi na bine mbere y'iyi mvugo y'igihimbano. Nuko rero mube maso: yemwe basomyi n'abavandimwe, kandi mwirinde kwemera ibinyoma bihimbwe nk'ibi, cyangwa ngo bikwirakwizwe muri mwe, kubera ko ukuri kugira urumuri rutayobera ugushaka, bityo mujye mushaka ukuri kuri gihamya yako, kandi mubaze abamenyi ibyo mudasobanukiwe, kandi ntimugashukwe n'indahiro z'abanyabinyoma, dore ko Ibilisi wavumwe yarahiye imbere y'ababyeyi banyu Adam na Hawa, yemeza ko ari umwe mu babagira inama, nyamara akaba ari we muhemu mukuru akaba n'umunyabinyoma ruharwa, nk'uko Allah yabivuzeho, Nyagasani agira ati:

﴿وَقَاسَمَهُمَآ إِنِّي لَكُمَا لَمِنَ ٱلنَّٰصِحِينَ21﴾

(Shitani) iranabarahirira bombi igira iti “Mu by’ukuri njye ndi umujyanama wanyu mwiza.” [Surat Al Araf: 21] Bityo nimumwirinde, kandi mwirinde n'abayoboke be bo mu banyabinyoma, kuko we na bo bagira indahiro nyinshi z'ibinyoma, amasezerano y'ubuhemu, n'amagambo atatse bagamije gushuka no kuyobya! Naho ku byo uyu munyabinyoma yavuze ku kugaragara kw'ibikorwa bibi; icyo ni ikintu kibaho koko, kandi Qur'an Ntagatifu ndetse n'Imigenzo y'Intumwa (Sunat) isukuye byabyihanangirije bikomeye, dore ko muri byo harimo umuyoboro w'ukuri ndetse bikaba bihagije.

Naho ku byerekeye ibyavuzwe ku bimenyetso bizabanzira umunsi w'imperuka, Imvugo z'Intumwa y'Imana zasobanuye ibizaba mu bimenyetso bizabanzira umunsi w'imperuka, kandi na Qur'an Ntagatifu yagaragaje bimwe muri byo. Ushaka kubimenya rero yabisanga mu mwanya wabyo mu bitabo bya Sunat no mu nyandiko z'abantu b'abamenyi b'abemera, kandi abantu ntibakeneye ibisobanuro nk'iby'uyu muhimbyi w'ibinyoma ndetse n'ukujijisha kwe no kuvanga ukuri n'ikinyoma. Allah andirinde njye namwe ndetse n'abayisilamu bose ibibi by'amashitani, n'ibishuko by'abayobya, n'ubuyobe bw'abayobye, n'urujijo rw'abanzi ba Allah b'abanyabinyoma, abashaka kuzimya urumuri rwa Allah n'iminwa yabo, no guteza abantu urujijo mu idini ryabo, kandi Allah azuzuza urumuri rwe, anarengere idini rye, kabone n'iyo abanzi ba Allah bo mu mashitani n'abayoboke babo bo mu bahakanyi ndetse n'abatemeramana babyanga. Kandi turasaba Allah ko yatunganya imibereho y'abayisilamu, akanabaha gukurikira ukuri, no kugushikamaho, ndetse no kwicuza ibyaha byose kuri Allah We Nyir'ubutagatifu, kuko ari We Uwakira ukwicuza, Nyir'imbabazi, ufite ububasha kuri byose. Allah araduhagije kandi ni nawe Muhagararizi mwiza, nta bushobozi nta n'imbaraga uretse gushobozwa na Allah Nyir'ubutagatifu Uhambaye.

Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Umuremyi w’ibiremwa byose, amahoro n’imigisha bisakare ku mugaragu we akaba n'Intumwa ye w'inyangamugayo n'umwizerwa, ndetse no ku muryango we n'abasangirangendo be, n'ababakurikiye mu kugira neza kugeza ku munsi w'ingororano.

 

 

***

 

 

rw397v5.0 - 25/10/2026