Kwihanangiriza kubaka imisigiti ku mva (Kinyarwanda)

Kwihanangiriza kubaka imisigiti ku mva

  • earth Ururimi.
    (Kinyarwanda)
  • earth Cyanditswe na::
    الشيخ عبد العزيز بن عبد الله بن باز
PHPWord

 

 

التَّحْذِيرُ مِنْ بِنَاءِ المَسَاجِدِ

عَلَى القُبُورِ

 

 

Kwihanangiriza kubaka imisigiti ku mva

 

 

 

 

 

لِسَمَاحَةِ الشَّيْخِ العَلَّامَةِ

عَبْدِ العَزِيزِ بْنِ عَبْدِ اللهِ بْنِ بَازٍ

رَحِمَهُ اللهُ

 

Cyanditswe na: Sheikh

Abdul Aziz Ibun Abdallah Ibun Baaz

 


بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ

Ubutumwa bwa cumi:

Kwihanangiriza kubaka imisigiti ku mva

Ku izina rya Allah, ikuzo n'ishimwe ni ibye, amahoro n'imigisha nibisakare ku ntumwa ya Allah.

Nyuma y'ibyo: Nasomye ibyatangajwe muri nomero ya gatatu y'ikinyamakuru cy'Ihuriro ry'Ubumenyi bwa Kisilamu mu gice cya (Amakuru y'Abayisilamu mu kwezi): Ko Ihuriro ry'Ubumenyi bwa Kisilamu mu Bwami bwa Yorudani bwa Hashimi riteganya kubaka umusigiti hejuru y'ubuvumo buherutse kuvumburwa mu cyaro cya A-Ruhaib, bukaba ari ubuvumo bivugwa ko: Abantu bo mu Buvumo (Ahlul Kah'f) bavuzwe muri Qur'an Ntagatifu ari bwo baryamyemo, inkuru irarangiye.

Mu rwego rwo kuzuza inshingano yo gutanga inama kubera Allah n'abagaragu be; nasanze ari byiza gutanga ubutumwa muri icyo kinyamakuru nyine bugenewe Ihuriro ry'Ubumenyi bw'Idini ry'Ubuyisilamu mu Bwami bwa Yorudaniya bwa Hashimiya; bukubiyemo: Inama ihabwa iryo huriro yo kureka gushyira mu bikorwa ibyo ryari ryagambiriye byo kubaka umusigiti kuri ubwo buvumo bwavuzwe. Ibyo nta kindi kibitera uretse ko kubaka imisigiti ku mva z'abahanuzi n'abandi baranzwe no gukora ibikorwa byiza ndetse n'ibisigisigi byabo, ari ibintu amategeko yuzuye y'idini ry'ubuyisilamu yabujije, asaba ko byirindwa, ndetse anavuma uwabikoze wese; kuko ari bumwe mu buryo buganisha mu ibangikanyamana, no gukunda cyane abahanuzi n'abandi baranzwe no gukora ibikorwa byiza ugakabya. Kandi ibyo tubona ni gihamya y'uko ibyo amategeko yazanye ari ukuri, bikaba n'ikimenyetso cy'uko yaturutse kwa Allah Nyir'ubutagatifu, ndetse bikaba gihamya igaragara n'ikimenyetso kidasubirwaho ku kuri kw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yazanye biturutse kwa Allah ikabigeza ku muryango w'abayisilamu. Umuntu wese witegerezanya ubushishozi akareba ku mibereho y'ibihugu bya kislamu, n'ibangikanyamana rigaragaramo no gukabya birenze urugero; byatewe no kubaka imisigiti ku mva, kuzubaha, kuzisasa, kuzitataka, ndetse no kuzishyiriraho abarinzi, umuntu ahita amenya adashidikanya ko ibyo biri mu nzira ziganisha ku ibangikanyamana, kandi ko mu byiza by'amategeko y'idini ry'ubuyisilamu harimo kubibuza, no kuburira abantu kwirinda kuzubaka.

No mu byavuzwe kuri ibyo harimo Hadith iboneka mu bitabo bya Bukhari na Muslim (Imana ibagirire impuhwe) yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«لَعَنَ اللَّهُ الْيَهُودَ وَالنَّصَارَى، اتَّخَذُوا قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ مَسَاجِدَ، قالَتْ عَائِشَةُ: يُحَذِّرُ مَا صَنَعُوا، قالَتْ: وَلَوْلَا ذَلِكَ لَأُبْرِزَ قَبْرُهُ، غَيْرَ أَنَّهُ خُشِيَ أَنْ يُتَّخَذَ مَسْجِدًا».

"«Allah yavumye abayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)», Aisha aravuga ati: Yari iri kwihanangiriza gukora nk'ibyo!, aravuga ati: Iyo bitaba ibyo, imva yayo iba yarashyizwe ahagaragara, gusa hatinywe ko yagirwa umusigiti." Kandi no mu bitabo bya Bukhari na Muslim (A-Swahihayn) habonekamo imvuga ivuga ko "Umu Salamat na Umu Habiba (Imana ibishimire bombi) baganirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urusengero babonye muri Habashat, n'amashusho barubonyemo, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "

«أُولَئِكَ إِذَا مَاتَ فِيهِمُ الرَّجُلُ الصَّالِحُ؛ بَنَوْا عَلَى قَبْرِهِ مَسْجِدًا، وَصَوَّرُوا فِيهِ تِلْكَ الصُّوَرَ، أُولَئِكَ شِرَارُ الْخَلْقِ عِنْدَ اللَّهِ».

«Abo bantu iyo hari umuntu wakoraga ibikorwa byiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti, bakanashyiramo ayo mashusho, abo nibyo biremwa bibi kurusha ibindi imbere ya Allah.»

No mu gitabo cya Swahih Muslim, harimo Hadith yaturutse kwa Djundub Ibun Abdullah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mbere y'uko ipfa ho iminsi itanu ivuga iti:

«إِنِّي أَبْرَأُ إِلَى اللَّهِ أَنْ يَكُونَ لِي مِنْكُمْ خَلِيلٌ، فَإِنَّ اللَّهَ قَدِ اتَّخَذَنِي خَلِيلًا، كَمَا اتَّخَذَ إِبْرَاهِيمَ خَلِيلًا، وَلَوْ كُنْتُ مُتَّخِذًا مِنْ أُمَّتِي خَلِيلًا، لَاتَّخَذْتُ أَبَا بَكْرٍ خَلِيلًا، أَلَا وَإِنَّ مَنْ كَانَ قَبْلَكُمْ كَانُوا يَتَّخِذُونَ قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ وَصَالِحِيهِمْ مَسَاجِدَ، أَلَا فَلَا تَتَّخِذُوا الْقُبُورَ مَسَاجِدَ، فَإِنِّي أَنْهَاكُمْ عَنْ ذَلِكَ».

"Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara, kandi iyo nza guhitamo inshuti magara mu bayoboke banjye nari kumugira Abu Bak'ri. Uretse ko ababayeho mbere yanyu bajyaga bafata imva z'abahanuzi babo n'abakora ibyiza muri bo bakazihindura imisigiti! Muramenye imva ntimuzazihindure imisigiti, ibyo ndabibabujije!" Na Hadith zivuga kuri ibi ni nyinshi.

Kandi abamenyi b'Abayisilamu muri mazehebu zose uko ari enye ndetse n'abandi, bemeje ko bibujijwe kugira amarimbi aho gusalira (imisigiti), banaburira abantu ko badakwiye kubikora; bagendeye ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kugira inama umuryango w'Abayisilamu no kuwuburira kugira ngo utagwa mu byo abatubanjirije baguyemo mu bakabije bo mu Bayahudi n'Abanaswara n'abandi bameze nk'abo mu bayobye bo muri uyu muryango.

Bityo rero, ni ngombwa ku Ihuriro ry'Ubumenyi bwa Isilamu muri Yorudani, ndetse no ku bandi bayisilamu: Kwitwararika imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kugendera ku nzira y'abamenyi b'idini, ndetse no kwirinda ibyo Allah n'Intumwa ye babujije; kuko muri ibyo ari ho hari gutunganirwa kw'abagaragu ba Allah, n'umunezero wabo ndetse no kurokoka kwabo ku isi no ku munsi w'imperuka. Kandi bamwe mu bantu kuri iyi ngingo, bishingikirije imvugo ya Allah iri mu nkuru y'abantu bo mu Buvumo igira iti:

﴿...قَالَ ٱلَّذِينَ غَلَبُواْ عَلَىٰٓ أَمۡرِهِمۡ لَنَتَّخِذَنَّ عَلَيۡهِم مَّسۡجِدٗا﴾

"...Rwose aho bari bari tuzahagira urusengero." Surat Al-Kahf: 21.

Igisubizo kuri ibyo ni ukuvuga ko: Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ku bayobozi n'abari bafite ububasha bo muri icyo gihe ko bavuze ibyo, kandi ibyo ntabwo byari mu rwego rwo kubyishimira no kubishyigikira, ahubwo byari mu rwego rwo kubacyaha, kugaragaza inenge zabo no kwangisha abantu ibyo bakoze, Ibyo bigaragazwa n'uko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari yo yamanuriwe uyu murongo, ikaba ari na yo isobanukiwe neza ubusobanuro bwawo kurusha abandi bantu; hamwe n'ibyo yabujije abayoboke bayo kubaka imisigiti hejuru y'imva, inababurira kubyirinda, inavuma ndetse inagaya ubikora.

Iyo ibyo biza kuba byemewe, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari kubyihanangiriza bikomeye cyane, ngo ibishimangire kugeza n'aho ivuma uwabikoze, ikanasobanura ko uwabikoze ari mu biremwa bibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu, kandi ibi birahagije mu kwemeza ushakisha ukuri. N'iyo twavuga ko kugira amarimbi aho gusalira (imisigiti) byari byemewe ku batubanjirije; ntitwemerewe kubigana muri ibyo; kubera ko amategeko yacu yasimbuye ayayabanjirije, kandi Intumwa yacu (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikaba ari yo Ntumwa yasozereje izindi, n'amategeko yayo akaba yuzuye kandi ari ay'abantu bose. Kandi yatubujije kugira amarimbi aho gusalira (imisigiti); bityo ntitwemerewe kunyuranya na yo, ahubwo tuba dutegetswe kuyikurikira, tugashyira mu bikorwa ibyo yazanye, tukanitandukanya n'ibihabanye n'ibyo mu mategeko ya kera, ndetse n'imico yabonwaga ko ari myiza ku bayikoraga; kuko nta mategeko yuzuye aruta amategeko ya Allah, kandi nta muyoboro mwiza uruta umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Allah niwe dusaba ko adushoboza twebwe n'abayisilamu bose gushikama ku idini rye, no gushikama ku mategeko y'Intumwa ye Muhamadi (amahoro n'imigisha bya Allah bimusakareho); mu mvugo no mu bikorwa, mu bigaragara no mu bitagaragara, ndetse no mu yindi mibereho yose kugeza duhuye na Allah We Nyir'icyubahiro gihebuje, niwe Nyir'ukumva bihebuje uri bugufi y'abagaragu be.

Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we n'intumwa ye Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be, n'abayobotse umuyoboro we kugeza ku munsi w'imperuka.

 

 

***

 

rw397v5.0 - 25/10/2026