إِقََامَةُ البَرَاهِينِ عَلَى
حُكْمِ مَنِ اسْتَغَاثَ بِغَيرِ اللهِ
GUTANGA IBIMENYETSO BIGARAGAZA ICYEMEZO CY’AMATEGEKO Y’IDINI KU MUNTU USABA UBUFASHA UTARI ALLAH
لِسَمَاحَةِ الشَّيْخِ العَلَّامَةِ
عَبْدِ العَزِيزِ بْنِ عَبْدِ اللهِ بْنِ بَازٍ
رَحِمَهُ اللهُ
Cyanditswe na: Sheikh
Abdul Aziz Ibun Abdallah Ibun Baaz
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA KABIRI:
Ku byerekeye itegeko rirebana non gusaba ubufasha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)
Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa ya Allah, n'umuryango wayo n'abasangirangendo bayo, ndetse n'abayobotse umuyoboro wayo.
Nyuma y'ibyo: Ikinyamakuru Al Mujtama cyo muri Koweti cyatangaje mu nimero yacyo ya 15, yasohotse ku wa 19/ 4/ 1390 H, imikarago y'igisigo ifite umutwe ugira uti: (Kwibuka umunsi w'amavuko w'Intumwa y'Imana). Iyo mirongo yari ikubiyemo Gusaba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubufasha, no kuyisaba ubutabazi; kugira ngo igoboke umuryango w'abayisilamu, iwukize amacakubiri no kutumvikana byawuteye, yashyizweho umukono n'uwiyise: (Aminat). Iyi rero ikaba ari imwe muri iyo mikarago twavuze:
Yewe Ntumwa y'Imana! Tabara isi... ikongeza intambara ikanashya mu nkongi yayo.
Yewe Ntumwa y'Imana! Tabara umuryango (Ummat)... urugendo rwawo rwo mu mwijima w'ugushidikanya rwabaye rurerure.
Yewe Ntumwa y'Imana! Tabara umuryango... watakaje icyerekezo cyawo mu nzira ziyobya z'agahinda
kugeza aho yagize ati:
Ihutishe ubutabazi nk'uko wabwihutishije... ku munsi wa'urugamba rwa Badr igihe watakambiraga imana.
Nuko igisuzuguriro gihinduka intsinzi ihebuje... Mu by'ukuri Allah afite ingabo utabasha kubona.
(Nguko uko uyu mwanditsi w'umugore yahamagaye anatabaza Intumwa y'Imana (imana iyihe amahoro n'imigisha), ayisaba gutabara umuryango w'abayisilamu byihuse, yibagiwe - cyangwa Ntabwo azi ko ubutabazi buri mu maboko ya Allah wenyine, kandi ko butari mu maboko y'Intumwa (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa undi uwo ari we wese mu biremwa, nk'uko Allah Nyagasani yabivuze mu gitabo cye gisobanutse aho agira ati:"
﴿...وَمَا النَّصْرُ إِلَّا مِنْ عِنْدِ اللَّهِ الْعَزِيزِ الْحَكِيمِ﴾
(Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye). [Surat Al Imran: 126.], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿إِنْ يَنْصُرْكُمُ اللَّهُ فَلَا غَالِبَ لَكُمْ وَإِنْ يَخْذُلْكُمْ فَمَنْ ذَا الَّذِي يَنْصُرُكُمْ مِنْ بَعْدِهِ...﴾
(Allah aramutse abatabaye ntawabatsinda, anabatereranye ni nde wundi utari We wabatabara?...) [Surat Al Imran: 160].
Kandi iki gikorwa cy'ubusabe no gusaba ubufasha ni: Ugukorera undi utari Allah Nyir'ubutagatifu bumwe mu bwoko bw'amasengesho (kugaragira); Birazwi neza nk'uko tubikomora muri Qur'an no mu mvugo z'Intumwa y'Imana ndetse no mu byo abamenyi bemeranyijweho ko ibyo bitemewe, kandi ko Allah Nyir'ubutagatifu yaremye ibiremwa byose kugira ngo bimugaragire, yohereje Intumwa, ahishura ibitabo kugira ngo hasobanurwe iby'uko kugaragirwa ndetse no guhamagarira abantu kubikora, nk'uko Nyir'ubutagatifu abivuga agira ati:
﴿وَمَا خَلَقْتُ الْجِنَّ وَالْإِنْسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ56﴾
(Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire). [Surat A-Dhariyat: 56], Allah aravuga ati:
﴿وَلَقَدْ بَعَثْنَا فِي كُلِّ أُمَّةٍ رَسُولًا أَنِ اعْبُدُوا اللَّهَ وَاجْتَنِبُوا الطَّاغُوتَ...﴾
(Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana...”) [Surat A-Nah'li: 36], Allah aravuga ati:
﴿وَمَا أَرْسَلْنَا مِنْ قَبْلِكَ مِنْ رَسُولٍ إِلَّا نُوحِي إِلَيْهِ أَنَّهُ لَا إِلَهَ إِلَّا أَنَا فَاعْبُدُونِ 25﴾
(Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine). [Surat Al An'biya-i: 25], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿الر كِتَابٌ أُحْكِمَتْ آيَاتُهُ ثُمَّ فُصِّلَتْ مِنْ لَدُنْ حَكِيمٍ خَبِيرٍ1 أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا اللَّهَ إِنَّنِي لَكُمْ مِنْهُ نَذِيرٌ وَبَشِيرٌ2﴾
(Alif Laam Raa. Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa na Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose).
(Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri We (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza). [Surat Hud: 1 - 2.]
Bityo rero, Allah Usumba byose yagaragaje muri iyi mirongo isobanutse neza ko ataremye abantu n'amajini usibye kugira ngo bamugaragire we wenyine ntacyo abangikanyijwe nacyo, anagaragaza ko yohereje Intumwa (Imana izihe amahoro n'imigisha) kugira ngo zitegeke ibyo bikorwa byo kugaragira Allah no kubuza ibinyuranye na byo, kandi Imana Nyir'icyubahiro gihebuje ivuga ko yanogeze imirongo y'Igitabo cyayo ikayisobanura neza kugira ngo hatagira ikindi kigaragirwa kitari Yo.
Birazwi ko kugaragira Allah bisobanuye: Kwemera ko Allah ari umwe no kumwumvira, binyuze mu gukurikiza amategeko ye no kureka ibyo yabujije, ibyo Allah akaba yarabitegetse anabimenyesha mu mirongo myinshi, imwe muri yo: Ni imvugo ya Nyir'ubutagatifu igira iti:
﴿وَمَا أُمِرُوا إِلَّا لِيَعْبُدُوا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ حُنَفَاءَ...﴾
(Kandi nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine...) [Surat Al Bayyinat: 5.] Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَقَضَى رَبُّكَ أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا إِيَّاهُ...﴾
(Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye kugaragira uretse We wenyine...) [Surat Is'rail: 23.] Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ2 أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُۚ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ3﴾
(Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa).
(Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 2-3].
N'imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni nyinshi, kandi yose igaragaza ko ari itegeko kugaragira Allah wenyine, no kureka gusenga ibitari We yaba abahanuzi n'abandi.
Nta gushidikanya ko ubusabe ari bumwe mu moko y'ingenzi y'amasengesho (Ibadat) ndetse bukaba ari na bwo buyakubiyemo yose, bityo ni itegeko kubuharira Allah wenyine, nk'uko yagize ati:
﴿فَادْعُوا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ وَلَوْ كَرِهَ الْكَافِرُونَ14﴾
(Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi). [Surat Ghafir: 14], Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:
﴿وَأَنَّ الْمَسَاجِدَ لِلَّهِ فَلَا تَدْعُوا مَعَ اللَّهِ أَحَدًا18﴾
“Kandi ko imisigiti yose ari iya Allah (wenyine). Bityo, ntimukagire undi musaba mumubangikanyije na Allah.” [Surat Al-Jinn: 18], Iri bwiriza ryo gusaba Allah wenyine ni rusange ku biremwa byose, baba Abahanuzi n'abandi; n'imvugo ye igira iti:
﴿وَلَا تَدْعُ مِنْ دُونِ اللَّهِ مَا لَا يَنْفَعُكَ وَلَا يَضُرُّكَ فَإِن فَعَلۡتَ فَإِنَّكَ إِذٗا مِّنَ ٱلظَّٰلِمِينَ106﴾
(Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri ubwo uzaba ubaye mu babangikanyamana). [Surat Yunus: 106], Ibi bibwirwa Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi bizwi ko Allah yamurinze gukora ibangikanyamana, ahubwo ikigamijwe muri ibyo ni ukwihanangiriza abandi batari we, hanyuma Allah Nyiricyubahiro aravuga ati:
﴿وَلَا تَدۡعُ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُكَ وَلَا يَضُرُّكَ فَإِنْ فَعَلْتَ فَإِنَّكَ إِذًا مِنَ الظَّالِمِينَ106﴾
“Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri ubwo uzaba ubaye mu babangikanyamana.” [Surat Yunus: 106], Ubu ni ubutumwa ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi ikigambiriwe muri byo: Ni ukwihanangiriza abandi; kuko bizwi ko Allah Nyagasani yarinze Intumwa ye ibangikanyamana, hanyuma Allah Nyagasani ashimangira uku kubuza no kwihanangiriza; maze aragira ati:
﴿...فَإِنْ فَعَلْتَ فَإِنَّكَ إِذًا مِنَ الظَّالِمِينَ﴾
(...mu by’ukuri ubwo uzaba ubaye mu babangikanyamana). Kandi iyo havuzwe guhuguza biba bishatse kuvuga: Ibangikanyamana rikuru, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze agira ati:
﴿...وَالْكَافِرُونَ هُمُ الظَّالِمُونَ﴾
(...Mu by’ukuri abahakanyi ni bo nkozi z’ibibi). [Surat Al Baqarat: 254] Allah aravuga ati:
﴿...إِنَّ الشِّرْكَ لَظُلْمٌ عَظِيمٌ﴾
(...mu by’ukuri ibangikanyamana ari ubuhemu buhambaye). [Surat Luquman: 13.] Niba rero umutware w'abana ba Adamu (Imana imuhe amahoro n'imigisha) iyo aza gusaba undi utari Allah yari kuba umwe mu bahemu, none byagenda gute bikozwe n'undi utari we?!
Bityo muri iyi mirongo ndetse n'iyindi, byasobanutse ko gusaba ibitari Allah — yaba abapfuye, ibiti, ibigirwamana n'ibindi — ari ukubangikanya Allah Nyir'ibisingizo bihebuje, ndetse bikananyuranya no kugaragira Allah wenyine, ari na byo ntego yatumye Allah arema abantu n'amajini, yohereza Intumwa, anahishura ibitabo; kandi bikananyuranya n'ibisobanuro bya: Laa ilaaha illaa Allah; ihakana kugaragira ibitari Allah, ikemeza ko uwkiye kubikorerwa ari Allah wenyine, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu agira ati:
﴿ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡحَقُّ وَأَنَّ مَا يَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ هُوَ ٱلۡبَٰطِلُ وَأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡكَبِيرُ62﴾
(Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari we Kuri, naho ko ibyo (ababangikanyamana) basenga bitari We ari ibinyoma kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose). [Surat Al Hadji: 62.]
Kandi ibi ni byo shingiro ry'idini n'umusingi w'imyemerere, bityo ibikorwa by'amasengesho ntibyakwemerwa iri shingiro ritabanje kuba rizima, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yabivuze agira ati:
﴿وَلَقَدْ أُوحِيَ إِلَيْكَ وَإِلَى الَّذِينَ مِنْ قَبْلِكَ لَئِنْ أَشْرَكْتَ لَيَحْبَطَنَّ عَمَلُكَ وَلَتَكُونَنَّ مِنَ الْخَاسِرِينَ65﴾
(Kandi rwose wahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko Intumwa zakubanjirije zahishuriwe ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba imfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo). [Surat A-Zumar: 65], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿...وَلَوْ أَشْرَكُوا لَحَبِطَ عَنْهُمْ مَا كَانُوا يَعْمَلُونَ﴾
(...Ariko iyo baza kubangikanya (Allah), rwose ibyo bakoze byari kubabera imfabusa). [Surat Al An'am: 88.]
Ku bw'ibyo ibimaze kuvugwa, biragaragara ko idini rya Isilamu, no guhamya ko: (Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah) bifite aho bishingiye (bifite imisingi) ibiri ikomeye:
Aha mbere: Ni uko nta kigomba kugaragirwa uretse Allah wenyine, nta we babangikanye; bityo umuntu wese usaba abapfuye baba ari abahanuzi cyangwa se n'abandi, cyangwa se agasaba ibigirwamana, cyangwa se ibiti, cyangwa se amabuye, cyangwa se ibindi mu biremwa, cyangwa se akabisaba ubutabazi, cyangwa se akabyiyegereza abikorera ibitambo n'imihigo, cyangwa se akabisenga, cyangwa se akabyubamira; rwose aba abigize Imana mu cyimbo cya Allah, akaba abigize ibigirwamana bibangikanye na Allah Nyir'ubutagatifu, kandi aba avuguruje ndetse anahakanye ibisobanuro bya La ilaha illa Allah (Nta yindi Mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah).
Aha kabiri: Kutagaragira Allah Nyir'ubutagatifu mu bundi buryo butari ubwo tweretswe n'Umuhanuzi we akaba n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bityo uzazana igihimbano mu idini Allah atatanzeho uburenganzira; ntaba ashyize mu bikorwa igisobanuro cy'ubuhamya bw'uko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, igikorwa cye ntikizamugirira akamaro kandi ntikizemerwa, Allah Nyir'icyubahiro yaravuze ati:
﴿وَقَدِمْنَا إِلَى مَا عَمِلُوا مِنْ عَمَلٍ فَجَعَلْنَاهُ هَبَاءً مَنْثُورًا23﴾
(Maze twerekere ku bikorwa bakoze tubigire umukungugu utumuka). [Surat Al Fur'qan: 23.] Icyo ibikorwa byavuzwe mu murongo bishatse kuvuga: Ni ibikorwa by'umuntu upfuye akiri mu kubangikanya Allah Nyiricyubahiro,
Muri byo hanakubiyemo: Ibikorwa by'ibihimbano Allah atatanzeho uburenganzira, kuko ku munsi w'imperuka bizaba imfabusa, kubera ko bidahuye n'amategeko ye matagatifu, nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze:
«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنْهُ فَهُوَ رَدٌّ».
"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira." Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim.
Muri make: Ni uko uyu mwanditsi yerekeje ugutabaza kwe n'ubusabe bwe ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), atera umugongo Nyagasani w'ibiremwa byose, ari we ufite ububasha bwo gutabara, no kuba hari uwo yagirira nabi cyangwa neza, kandi nta wundi ufite ububasha na buke kuri ibyo.
Nta gushidikanya ko ibi ari icyaha gihambaye kandi kibi cyane, kandi Allah Nyir'icyubahiro yategetse kumusaba, asezeranya uzamusaba ko azamusubiza, anateganyiriza ibihano uwibona akanga kubikora ko azinjira mu muriro, nk'uko Nyir'icyubahiro yabivuze ati:
﴿وَقَالَ رَبُّكُمُ ادْعُونِي أَسْتَجِبْ لَكُمْ إِنَّ الَّذِينَ يَسْتَكْبِرُونَ عَنْ عِبَادَتِي سَيَدْخُلُونَ جَهَنَّمَ دَاخِرِينَ 60﴾
(Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”) [Surat Ghafir: 60], Bisobanuye ngo bacishijwe bugufi kandi basuzuguritse, Bityo uyu murongo mutagatifu wa Qur'an ugaragaza ko ubusabe nabwo ari ukugaragira Allah, kandi ko uwibona akanga kumusaba azinjira mu muriro. Niba rero ibi ari byo biteganyirijwe uwigomeka akanga gusaba Allah, bizaba bimeze bite ku usaba undi utari Allah, akamutera umugongo, kandi Allah Nyir'ubutagatifu ari bugufi y'umugaragu, akaba Umugenga w'ibintu byose, kandi afite ubushobozi kuri byose, nk'uko Allah Nyir'ibisingizo agira ati:
﴿وَإِذَا سَأَلَكَ عِبَادِي عَنِّي فَإِنِّي قَرِيبٌ أُجِيبُ دَعْوَةَ الدَّاعِ إِذَا دَعَانِ فَلْيَسْتَجِيبُوا لِي وَلْيُؤْمِنُوا بِي لَعَلَّهُمْ يَرْشُدُونَ 186﴾
(Kandi abagaragu banjye nibagira icyo bakumbazaho (yewe Muhamadi), (uzabasubize uti) mu by’ukuri njye ndi hafi yabo, nsubiza ubusabe bw’usaba igihe ansabye. Bityo, nibanyumvire bananyizere kugira ngo bayoboke). [Surat Al Baqarat: 186.] Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje muri Hadith y'impamo ko gusaba ari ukugaragira Allah, kandi yabwiye mubyara wayo Abdullah Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) iti:
«احْفَظِ اللهَ يَحْفَظْكَ، احْفَظِ اللهَ تَجِدْهُ تُجَاهَكَ، إِذَا سَأَلْتَ فَاسْأَلِ اللهَ، وَإِذَا اسْتَعْنَتَ فَاسْتَعِنْ بِاللهِ».
«Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho, jya wita ku mategeko y’Imana uzayisanga imbere yawe (aho ugana), nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana.» Yakiriwe na Tirmidhi ndetse n'abandi.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«مَنْ مَاتَ وَهُوَ يَدْعُو لِلَّهِ نِدًّا؛ دَخَلَ النَّارَ».
"Uzapfa asaba ikindi mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro." Yakiriwe na Bukhari, No mu bitabo byombi bya Swahih, mu mvugo yaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ko yabajijwe ngo: Ni ikihe cyaha gihambaye kuruta ibindi? irasubiza iti:
«أَنْ تَجْعَلَ لِلَّهِ نِدًّا وَهُوَ خَلَقَكَ».
"Ni ukuba wabangikanya Allah n'icyo ari cyo cyose kandi ari we wakuremye." Naho ikigirwamana: Ni uwo bareshya cyangwa uwo bahwanye, bityo umuntu wese usaba ibitari Allah, cyangwa akabitabaza, cyangwa akabihigira umuhigo, cyangwa akabibagira amatungo, cyangwa akabigenera icyo ari cyo cyose mu kugaragirwa usibye ibyavuzwe mbere; aba abigize ikigirwamana, kabone n'ubwo yaba umuhanuzi, cyangwa umukunzi w'Imana, cyangwa umumalayika, cyangwa idjini, cyangwa igishushanyo, cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose mu biremwa.
Aha umuntu ashobora kubaza ati: None se ni irihe tegeko ryo gusaba umuntu ukiriho (muzima) ibyo ashoboye, no kumusaba ubufasha mu bintu bifatika abona ashoboye; Igisubizo: Ibyo si ibangikanyamana, ahubwo biri mu bintu bisanzwe byemewe hagati y'abayisilamu, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze mu nkuru ya Musa, agira ati:
﴿...فَاسْتَغَاثَهُ الَّذِي مِنْ شِيعَتِهِ عَلَى الَّذِي مِنْ عَدُوِّهِ...﴾
(...Maze ukomoka muri bene wabo aramutabaza kugira ngo amufashe kwivuna umwanzi we...) [Surat Al Qaswasw: 15] Kandi ni nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze nanone mu nkuru ya Musa, agira ati:
﴿فَخَرَجَ مِنْهَا خَائِفًا يَتَرَقَّبُ...﴾
(Nuko awusohokamo akebaguza, afite ubwoba (bw’uko ashobora gufatwa)... [Surat Al Qaswasw: 21] Nk'uko umuntu yasaba bagenzi be ubufasha mu ntambara, no mu bindi bibazo abantu bahura nabyo, aho baba bacyeneye ubufasha bwa bagenzi babo.
Kandi Allah yategetse Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko abwira abantu be ko ntacyo yamarira umuntu uwari we wese ndetse nta n'icyo yamutwara, nuko Allah Nyir'ubutagatifu usumba byose aravuga ati:
﴿قُلْ إِنَّمَا أَدْعُو رَبِّي وَلَا أُشْرِكُ بِهِ أَحَدًا21 قُلْ إِنِّي لَا أَمْلِكُ لَكُمْ ضَرًّا وَلَا رَشَدًا22﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye nsaba Nyagasani wanjye wenyine nta wundi mubangikanyije na We.”)
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri nta bubasha mfite bwo kuba nagira ikibi mbakorera, cyangwa ngo mbe nabayobora (mu nzira igororotse).” [Surat Al Djini: 21, 22] Allah aravuga ati:
﴿قُلْ لَا أَمْلِكُ لِنَفْسِي نَفْعًا وَلَا ضَرًّا إِلَّا مَا شَاءَ اللَّهُ وَلَوْ كُنْتُ أَعْلَمُ الْغَيْبَ لَاسْتَكْثَرْتُ مِنَ الْخَيْرِ وَمَا مَسَّنِيَ السُّوءُ إِنْ أَنَا إِلَّا نَذِيرٌ وَبَشِيرٌ لِقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ188﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira icyiza nakwimarira cyangwa ikibi nakwikiza usibye icyo Allah ashaka. Iyo nza kumenya ibyihishe, nari kwigwizaho ibyiza byinshi kandi nta n’ikibi cyari kungeraho. Nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi n’ugeza inkuru nziza ku bantu bemera.”) [Surat Al A'raf: 188].
Imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi.
Kandi bizwi neza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntawe yasabaga usibye Nyagasani wayo, nk'uko byemejwe ko ku munsi w'urugamba rwa Badr yasabaga Allah ubutabazi, ikanamusaba intsinzi ku banzi bayo, igashyiraho umuhate muri ibyo igira iti: «Nyagasani! Nsohoreza ibyo wansezeranyije». Kugeza ubwo Abu Bak'ri A-Swidiq (Imana imwishimire) yavuze ati: «Birahagije yewe Ntumwa y'Imana, kuko mu by'ukuri Allah aragusohoreza ibyo yagusezeranyije», nuko Allah Nyir'ubutagatifu kuri ibyo ahishura imvugo ye igira iti:
﴿إِذۡ تَسۡتَغِيثُونَ رَبَّكُمۡ فَٱسۡتَجَابَ لَكُمۡ أَنِّي مُمِدُّكُم بِأَلۡفٖ مِّنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ مُرۡدِفِينَ9﴾
(Munibuke) ubwo mwitabazaga Nyagasani wanyu, nuko akabasubiza (agira ati) “Mu by’ukuri ndabatera inkunga y’abamalayika igihumbi (baza) bakurikiranye.” [Surat Al Anfal: 9], Muri iyi mirongo, Allah Nyir'ubutagatifu yabibukije ugutabaza kwabo, anabamenyesha ko yakiriye ubusabe bwabo nuko abaha inkunga y'abamalayika; kugira ngo babahe inkuru nziza y'intsinzi n'utuze. Kandi Allah Nyir'ubutagatifu yasobanuye ko intsinzi idaturuka ku bamalayika, ahubwo ko intsinzi ituruka iwe, Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati :
﴿وَمَا النَّصْرُ إِلَّا مِنْ عِنْدِ اللَّهِ...﴾
(Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah...) [Surat Al Imran: 126], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَلَقَدْ نَصَرَكُمُ اللَّهُ بِبَدْرٍ وَأَنْتُمْ أَذِلَّةٌ فَاتَّقُوا اللَّهَ لَعَلَّكُمْ تَشْكُرُونَ123﴾
(Kandi rwose Allah yarabatabaye mu rugamba rwabereye i Bad’ri igihe mwari mwasuzuguritse (nta ntege mufite). Ngaho nimugandukire Allah kugira ngo mushimire). [Surat Al Imran: 123]. Muri uyu murongo rero, Allah Nyir'ubutagatifu yasobanuye ko ari We wabahaye intsinzi ku munsi wa Badri, bityo bimenyekana ko ibyo yabahaye by'intwaro n'imbaraga, ndetse n'inkunga y'abamarayika yabahaye, ibyo byose byari mu mpamvu z'intsinzi, ni nkuru nziza n'ituze, kandi intsinzi ntiyaturutse muri byo, ahubwo ituruka kwa Allah wenyine, None se ni gute uyu mwanditsi cyangwa undi wese atinyuka kwiyambaza no gusaba intsinzi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), maze agatera umugongo Nyagasani w'ibiremwa byose, Umugenga wa buri kimwe cyose akaba n'Ushobora byose?!
Nta gushidikanya ko ibi ari ubujiji bukabije, ahubwo ari kimwe mu byaha bihambaye byo kubangikanya Allah, bityo ni itegeko ku mwanditsi kwicuza nyabyo kuri Allah Nyir'ubutagatifu, kandi kwicuza nyabyo gukubiyemo ibintu binyuranye, ari byo: Icya mbere: Kwicuza ku byabaye. Icya kabiri: Ni ukureka no guhagarika ibyo yaguyemo (yakoze), Icya gatatu: Ni ugufata umugambi wo kutabisubira, ugamije gukuza Allah no kubikora ku bwe gusa, no kwitwararika ibyo yategetse, no kwirinda ibyo yabujije; uku niko kwicuza nyakuri, Hari n'ikintu cya kane cyihariye igihe ikibi cyakozwe gifite aho gihuriye n'ukuri kw'ibiremwa, ari cyo: Icya kane: Gusubiza uburenganzira nyirabwo, cyangwa kumusaba imbabazi.
Kandi Allah yategetse abagaragu be kwicuza, anabasezeranya kwakira ukwicuza kwabo, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati:
﴿...وَتُوبُوا إِلَى اللَّهِ جَمِيعًا أَيُّهَ الْمُؤْمِنُونَ لَعَلَّكُمْ تُفْلِحُونَ﴾
(Mujye mwicuza kwa Nyagasani wanyu mwese, yemwe abemeramana, kugira ngo mukiranuke!) [Surat A-Nur: 31], Allah nanone yavuze ku byerekeranye n'abanaswara agira ati:
﴿أَفَلَا يَتُوبُونَ إِلَى اللَّهِ وَيَسْتَغْفِرُونَهُ وَاللَّهُ غَفُورٌ رَحِيمٌ74﴾
(Ese ubwo ntibakwiye kugarukira Allah ngo banamusabe imbabazi? Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe). [Surat Al-Ma-idat: 74], Allah aravuga ati:
﴿وَالَّذِينَ لَا يَدْعُونَ مَعَ اللَّهِ إِلَهًا آخَرَ وَلَا يَقْتُلُونَ النَّفْسَ الَّتِي حَرَّمَ اللَّهُ إِلَّا بِالْحَقِّ وَلَا يَزْنُونَ وَمَنْ يَفْعَلْ ذَلِكَ يَلْقَ أَثَامًا68 يُضَاعَفْ لَهُ الْعَذَابُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ وَيَخْلُدْ فِيهِ مُهَانًا69 إِلَّا مَنْ تَابَ وَآمَنَ وَعَمِلَ عَمَلًا صَالِحًا فَأُولَئِكَ يُبَدِّلُ اللَّهُ سَيِّئَاتِهِمْ حَسَنَاتٍ وَكَانَ اللَّهُ غَفُورًا رَحِيمًا70﴾
(Ni na bo batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane. Kandi ukora ibyo azahura n’ibihano (bibabaza).
(Azongererwa ibihano ku munsi w’imperuka, kandi azabibamo ubuziraherezo asuzuguritse).
(Usibye uzicuza akanemera (Allah) ndetse akanakora ibikorwa byiza; abo ibikorwa byabo bibi Allah azabihinduramo ibyiza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe). [Surat Al Furuqan: 68-70], Allah aravuga ati:
﴿وَهُوَ الَّذِي يَقْبَلُ التَّوْبَةَ عَنْ عِبَادِهِ وَيَعْفُو عَنِ السَّيِّئَاتِ وَيَعْلَمُ مَا تَفْعَلُونَ25﴾
(Ni na We wakira ukwicuza kw’abagaragu be, akanababarira ibibi. Kandi azi neza ibyo mukora). [Surat Shura: 25].
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yayo y'impamo yaravuze iti:
«الإِسْلَامُ يَهْدِمُ مَا كَانَ قَبْلَهُ، وَالتَّوْبَةُ تَجُبُّ مَا كَانَ قَبْلَهَا».
«Isilamu ihanagura ibyaha byakozwe mbere, kandi kwicuza bihanagura ibyaha byabanje.»
Aya magambo ahinnye yanditswe kubera ubuhambare bw'ibangikanyamana no kuba ari rco cyaha gihambaye kuruta ibindi, no gutinya ko abantu bashukwa n'ibyatangajwe n'uyu mwanditsi, ndetse no kubera ko ari itegeko gutanga inama ku bwa Allah n'abagaragu be. Ndasaba Allah Nyir'icyubahiro ko iki gitabo cyagirira akamaro, kandi agatunganya imibereho yacu n'imibereho y'abayisilamu bose, akanaduha twese gusobanukirwa idini no kurishikamaho, ndetse akaturinda twebwe n'abayisilamu ibibi by'imitima yacu n'ibikorwa byacu bibi, kubera ko ari we Mugenga w'ibyo akaba ari na we ubishoboye.
Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we n'intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA GATATU:
Itegeko ryo gusaba ubutabazi mu majini n'amashitani, no gushyiraho umuhingo ko uzakora ikintu runaka kubera yo
Ubu butumwa buturutse kwa Abdul Aziz mwene Abdullah Ibun Baz, bugenewe umusilamu wese uzabubona, Allah adushoboze njye na bo gukomera ku idini rye, no kurishikamaho, Amina.
Amahoro n’imigisha bya Allah n'imigisha ye bibe kuri mwe.
Nyuma y'ibyo: Bamwe mu bavandimwe bambajije ku byo bamwe mu njiji bakora; byo gusaba undi utari Allah Nyir'ubutagatifu, no kumusaba ubufasha mu bihe bikomeye; nko gusaba amajini no kuyasaba ubutabazi, no kuyatangira umuhigo, no kuyabagira. Muri byo kandi harimo n'imvugo ya bamwe bagira bati: (Yemwe barindwi), bivuze ngo: Bayobozi barindwi b'amajini nimumufate, mumuvune amagufa, munywe amaraso ye, mumushinyagurire, yemwe barindwi nimumukorere ibi n'ibi, Cyangwa se ibyo bamwe bavuga ngo: (Nimumutware yemwe majini ya saa sita, yemwe majini ya Al-Aswr), ibi bikaba biboneka kenshi mu bice bimwe byo mu majyepfo, no mu bindi bifitanye isano n'ibi harimo: Gusaba abapfuye mu bahanuzi, abantu beza n'abandi, no gusaba abamalayika no kubasaba ubutabazi, Ibi byose n'ibindi bisa na byo, bigaragara ku bantu benshi biyitirira ubuyisilamu, kubera ubujiji bwabo ndetse no kwigana abababanjirije, wenda bamwe bakanabyoroshya bakitwaza bavuga bati: Ibi ni ibivugwa ku rurimi gusa, tutabigambiriye kandi tutanabyemera.
Yambajije kandi: Ku byerekeye itegeko ryo gushyingirana n'abazwiho ibyo bikorwa, n'amatungo babaze, no kubasabira bapfuye, no kubasengera inyuma, ndetse no kwemera iby'abapfumu n'abaraguzi bavuga; nk'umuntu wiyitirira kumenya indwara n'ibiyitera ashingiye gusa ku kureba ikintu mu byakoze ku mubiri w'umurwayi; nk'igitambaro cyo mu mutwe, ipantalo, umwitero n'ibindi nk'ibyo.
Igisubizo: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wenyine, amahoro n'imigisha bisakare k'udafite indi ntumwa nyuma ye, n'abiwe n'abasangirangendo be, n'abayobotse inzira yabo kugeza ku munsi w'imperuka.
Nyuma y'ibyo: Mu by'ukuri Allah Nyir'icyubahiro gihebuje yaremye abantu n'amajini kugira ngo bamugaragire, ntibagaragire ikindi cyose kitari we, no kumwegurira wenyine ubusabe (Dua), gusaba ubutabazi, kubaga amatungo, imihigo, ndetse n'ibindi bikorwa byose byo kugaragira (Ibadat). Kandi yohereje Intumwa ze kubera ibyo, aranabibategeka, amanura n'ibitabo mu ijuru, ikiruta byose kikaba ari Qur'an Ntagatifu, kugira ngo bisobanure ibyo no kubihamagarira, ndetse no kuburira abantu kwirinda kubangikanya Allah no kugaragira ikindi kitari we. Uyu niwo musingi uhatse indi y'imyemerere n'idini, kandi ni byo bisobanuro by'ubuhamya bwa LA ILAHA ILA LLAH, Nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ubu buhamya bukaba buhakana ubumana n'ibikorwa byo kugaragirwa ku bindi bitari Allah, bukanashimangira ko ukwiye kugaragirwa ari Allah wenyine ntacyo abangikanyijwe nacyo mu biremwa bye, Na gihamya z'ibi zo mu gitabo cya Allah n'imigenzo y'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni nyinshi cyane ntitwazirondora, zimwe muri zo ni imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:
﴿وَمَا خَلَقْتُ الْجِنَّ وَالْإِنْسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ56﴾
(Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire). [Surat A-Dhariyat: 56], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَقَضَى رَبُّكَ أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا إِيَّاهُ...﴾
(Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye kugaragira uretse We wenyine...) [Surat Al Is'ra-i: 23], No mu yindi mvugo ye aragira ati:
﴿وَمَا أُمِرُوا إِلَّا لِيَعْبُدُوا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ حُنَفَاءَ...﴾
(Kandi nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine...) [Surat Al Bayinat 5] No mu yindi mvugo ye aragira ati:
﴿وَقَالَ رَبُّكُمُ ادْعُونِي أَسْتَجِبْ لَكُمْ إِنَّ الَّذِينَ يَسْتَكْبِرُونَ عَنْ عِبَادَتِي سَيَدْخُلُونَ جَهَنَّمَ دَاخِرِينَ60﴾
(Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”) [Surat Ghafir: 60], Allah aravuga ati:
﴿وَإِذَا سَأَلَكَ عِبَادِي عَنِّي فَإِنِّي قَرِيبٌ أُجِيبُ دَعْوَةَ الدَّاعِ إِذَا دَعَانِ...﴾
(Kandi abagaragu banjye nibagira icyo bakumbazaho (yewe Muhamadi), (uzabasubize uti) mu by’ukuri njye ndi hafi yabo, nsubiza ubusabe bw’usaba igihe ansabye...) [Surat Al Baqarat: 186.]
Bityo, muri iyi mirongo Allah Usumba byose yagaragaje ko yaremye amajini n'abantu agamije ko bagomba kumugaragira, kandi ko yategetse akanaha impanuro abagaragu be muri Qur'an isobanutse, ndetse akanabinyuza ku rurimi rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ko nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Nyagasani wabo,
Kandi Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje ko ubusabe ari igikorwa gihambaye cyo kugaragira Allah, uwibona akanga kubukora yinjira mu muriro, kandi yategetse abagaragu be kumusaba we wenyine, anagaragaza ko ari hafi asubiza ubusabe bwabo, bityo ni itegeko ku bagaragu bose guharira ubusabe Nyagasani wabo; kuko ari bumwe mu buryo bwo kugaragira Allah baremewe, ndetse bakanabutegekwa, aho yagize ati:
﴿قُلْ إِنَّ صَلَاتِي وَنُسُكِي وَمَحْيَايَ وَمَمَاتِي لِلَّهِ رَبِّ الْعَالَمِينَ162 لَا شَرِيكَ لَهُ وَبِذَلِكَ أُمِرْتُ وَأَنَا أَوَّلُ الْمُسْلِمِينَ163﴾
(Vuga uti “Mu by’ukuri iswala yanjye, ibitambo byanjye, kubaho kwanjye no gupfa kwanjye bigengwa na Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose),
(Ntawe babangikanye. Kandi ibyo ni byo nategetswe, ndetse ndi uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”) [Surat Al-An'am: 162, 163].
Bityo, Imana yategetse Intumwa yayo (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubwira abantu ko iswala ye n'ibitambo bye - ari byo kubaga -, kubaho kwe no gupfa kwe; ari ibya Allah, Nyagasani w'ibiremwa byose nta we babangikanye. Dushingiye kuri ibyo rero: uwo ari we wese ugira ikindi abagira kitari Allah, uwo aba abangikanyije Imana, nk'uko byaba bimeze asali kubera ikindi kitari Allah; kubera ko Imana Ishobora byose yagize iswala no kubaga ko ari ibintu bigomba gukorerwa we wenyine, nta we babangikanye, Bityo uwo ari we wese ugira ikindi abagira kitari Allah, baba amajini, abamalayika, abapfuye ndetse n'abandi, agamije kubiyegereza abinyujije muri ibyo, uwo aba ameze nk'ukorera Iswala ikindi kitari Allah. Kandi muri Hadith y'impamo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«لَعَنَ اللهُ مَنْ ذَبَحَ لِغَيْرِ اللهِ».
"Allah yavumye ubagira ikindi kitari Allah." Kandi Imam Ahmad yakiriye Hadith ifite uruhererekane rwiza yaturutse kwa Twariq Ibun Shihab (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«مرَّ رَجُلَانِ عَلَى قَومٍ لَهُم صَنَمٌ لَا يَجُوزُهُ أَحَدٌ حَتَّى يُقرِّبَ لَهُ شَيئًا، فَقَالُوا لِأَحَدِهِمَا: قَرِّبْ. قَالَ: لَيسَ عِندِي شَيءٌ أَقَرِّبُهُ، قَالُوا: قَرِّبْ وَلَوْ ذَبَابًا، فَقَرَّبَ ذُبَابًا، فَخَلُّوا سَبِيلَهُ، فَدَخَلَ النَّارَ، وَقَالُوا لِلآخَرِ: قَرِّبْ. قَالَ: مَا كُنْتُ لِأُقَرِّبَ لِأَحَدٍ شَيْئًا دُونَ اللهِ جَلَّ جَلَالُهُ، فَضَرَبُوا عُنُقَه، فَدَخَلَ الجَنَّةَ».
"Abagabo babiri banyuze ku bantu bari bafite ikigirwamana, nta muntu n'umwe wakirengagaho atabanje kugitambira igitambo cy'ikintu icyo ari cyo cyose. Nuko babwira umwe muri bo bati: 'Tamba igitambo.' Aravuga ati: 'Nta kintu mfite natamba.' Baramubwira bati: 'Tamba n'iyo cyaba isazi.' Nuko atamba isazi, baramureka arakomeza, yinjira mu muriro. Maze babwira n'undi bati: 'Tamba igitambo.' Aravuga ati: 'Ntabwo natambira igitambo cy'ikintu icyo ari cyo cyose uwo ari we wese utari Allah (Uhawe ikuzo).' Nuko bamuca umutwe, yinjira mu ijuru."
"Niba rero umuntu wiyegereza ikigirwamana n'ibindi nk'icyo agituye isazi cyangwa ikindi nk'icyo aba abangikanyije Imana, akaba akwiye kwinjira mu muriro, byaba bimeze bite ku muntu usaba amajini, abamalayika n'abakunzi b'Imana, bite se ku muntu ubasaba inkunga, akabahigira, ndetse akabiyegereza ababagira, yizeye ko byamurindira umutungo we, cyangwa bigakiza umurwayi we, cyangwa se bikamurindira amatungo ye n'imyaka ye, bite se ku muntu ukora ibyo kubera gutinya inabi y'amajini, cyangwa n'ibindi nk'ibyo?! Nta gushidikanya ko uwakoze ibi n'ibindi nk'ibi ari we ukwiye kwitwa uwabangikanyije Imana kurushaho, kandi akaba ari we ukwiye kwinjira mu muriro kurusha uriya mugabo watuye isazi ku kigirwamana."
Mu bihamya ibyo twavuze haruguru harimo n'imvugo ya Allah igira iti:
﴿إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ2 أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُۚ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ3﴾
(Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa).
(Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 1-3], Allah aravuga ati:
﴿وَيَعْبُدُونَ مِنْ دُونِ اللَّهِ مَا لَا يَضُرُّهُمْ وَلَا يَنْفَعُهُمْ وَيَقُولُونَ هَؤُلَاءِ شُفَعَاؤُنَا عِنْدَ اللَّهِ قُلْ أَتُنَبِّئُونَ اللَّهَ بِمَا لَا يَعْلَمُ فِي السَّمَاوَاتِ وَلَا فِي الْأَرْضِ سُبْحَانَهُ وَتَعَالَى عَمَّا يُشْرِكُونَ18﴾
(Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati “Aba ni abavugizi bacu kwa Allah.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabwira Allah ibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi arenze kure ibyo bamubangikanya na byo.”) [Surat Yunus: 18].
Kandi Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje muri iyi mirongo yombi, ko ababangikanyamana bishyiriyeho abahuza mu biremwa mu cyimbo cye, bakabigaragira hamwe na we, bakabatinya, bakabiringira, bakababagirira amatungo, bakabahigurira imihigo, bakanabasaba ubusabe, n'ibindi nk'ibyo, bashingira ku gucyeka ko abo bahuza begereza Allah ababagaragira, bakaba banabakorera ubuvugizi kwa Allah. Maze Allah Nyir'ubutagatifu arabahinyura, anagaragaza ibinyoma byabo, abita abanyabinyoma, abahakanyi, n'ababangikanyamana, kandi avuga ko ntaho ahuriye n'ibyo bamubangikanya nabyo, aho agira ati:
﴿...سُبْحَانَهُ وَتَعَالَى عَمَّا يُشْرِكُونَ﴾
(... Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo). [Surat A-Nah'lu: 1.] Bityo rero birumvikana ko umuntu wese ubangikanya Allah na malayika, cyangwa Intumwa y'Imana, cyangwa idjini, cyangwa igiti, cyangwa ibuye, akaba ari byo asaba abibangikanyije na Allah, akanabisaba ubufasha, ndetse akabyibombarikaho abikorera imihigo no kubibagira, agamije ko bimuvuganira kwa Allah no kumumwegereza, cyangwa yizeye ko byamukiriza umurwayi, cyangwa byamurindira umutungo, cyangwa byarinda uwo batari kumwe, cyangwa ibindi nk'ibyo; rwose uwo aba aguye muri iri bangikanyamana rihambaye, n'akaga gakomeye, iryo Allah yavuzeho ati:
﴿إِنَّ اللَّهَ لَا يَغْفِرُ أَنْ يُشْرَكَ بِهِ وَيَغْفِرُ مَا دُونَ ذَلِكَ لِمَنْ يَشَاءُ وَمَنْ يُشْرِكْ بِاللَّهِ فَقَدِ افْتَرَى إِثْمًا عَظِيمًا48﴾
(Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah rwose aba ahimbye icyaha gihambaye). [Surat A-Nisa-i: 48] Allah aravuga ati:
﴿...إِنَّهُ مَنْ يُشْرِكْ بِاللَّهِ فَقَدْ حَرَّمَ اللَّهُ عَلَيْهِ الْجَنَّةَ وَمَأْوَاهُ النَّارُ وَمَا لِلظَّالِمِينَ مِنْ أَنْصَارٍ﴾
(Mu by’ukuri, ubangikanya Allah, rwose Allah yamuziririje (kuzinjira mu) Ijuru ndetse icyicaro cye kizaba mu muriro. Kandi inkozi z’ibibi ntizizabona abazitabara). [Surat Al-Ma'idat: 72].
Kandi ubuvugizi buzaboneka ku munsi w'imperuka gusa ku bahamyaga ko Imana ari imwe rukumbi babikuye ku mutima, ntabwo ari ku babangikanyamana, nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabivuze ubwo yabazwaga iti: Ninde muntu uzabona ubuvugizi bwawe? Irasubiza iti:
«مَنْ قَالَ: لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ خَالِصًا مِنْ قَلْبِهِ».
"«Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we.»" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«لِكُلِّ نَبِيٍّ دَعْوَةٌ مُسْتَجَابَةٌ، فَتَعَجَّلَ كُلُّ نَبِيٍ دَعْوَتَهُ، وَإِنِّي اخْتَـبَأْتُ دَعْوَتِي شَفَاعَةً لِأُمَّتِي يَومَ القِيَامَةِ، فَهِيَ نَائِلَةٌ إِنْ شَاءَ اللهِ مَن مَاتَ مِنْ أُمَّتِي لَا يُشْرِكُ بِاللهِ شَيْئًا».
"«Buri muhanuzi agira ubusabe bwemerwa, bityo buri muhanuzi yihutiye gukoresha ubusabe bwe, ariko njye nabitse ubusabe bwanjye kugira ngo buzabe ubuvugizi ku bayoboke banjye ku munsi w'imperuka, bityo buzagera Imana n'ibishala, k'uwo ari we wese mu bayoboke banjye uzapfa atabangikanyije Allah n'ikintu na kimwe»."
Kandi ababangikanyamana ba mbere bajyaga bemera ko Allah ari we Nyagasani wabo, Umuremyi wabo, n'ubaha amafunguro, ariko bakiyambaza abahanuzi, abakiranutsi, abamalayika, ibiti, amabuye n'ibindi nk'ibyo, biringiye ko byabakorera ubuvugizi kwa Allah, no kugira ngo bibegereze Allah, nk'uko byamaze kugaragazwa mu mirongo yabanje. Hamwe n'ibyo Allah ntiyabemereye urwo rwitwazo, ahubwo Allah yarabamaganye mu gitabo cye gihambaye, abita abahakanyi n'ababangikanyamana, aranabanyomoza mu rwitwazo rwabo bavuga ko ibyo bigirwamana bibavuganira bikanabegereza Allah, ndetse n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyigeze ibaha urwitwazo, ahubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabarwanyije kubera uko kubangikanya Imana, kugeza ubwo bahariye amasengesho Allah wenyine, ishyira mu bikorwa imvugo ye Nyir'ubutagatifu igira iti:
﴿وَقَاتِلُوهُمْ حَتَّى لَا تَكُونَ فِتْنَةٌ وَيَكُونَ الدِّينُ لِلَّهِ...﴾
(Munabarwanye (ba bandi babarwanya) kugeza ubwo nta toteza (nta rwango bazongera kubagirira (mwebwe abayisilamu), maze idini ryo kugaragira Imana imwe Allah ribe ari ryo riganza...) "[Surat Al Baqarat: 193]" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«أُمِرْتُ أَنْ أُقَاتِلَ النَّاسَ حَتَّى يَشْهَدُوا أَنْ لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ وَأَنَّ مُحَمَّدًا رَسُولُ اللهِ، وَيُقِيمُوا الصَّلَاةَ، وَيُؤتُوا الزَّكَاةَ، فَإِذَا فَعَلُوا ذَلِكَ عَصَمُوا مِنِّي دِمَاءَهُم وَأَمْوَالَهُمْ إِلَّا بِحَقِّ الإِسْلَامِ، وَحِسَابُهُم عَلَى اللهِ».
"Nategetswe kurwanya abantu kugeza ubwo bazahamya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah na Muhamadi akaba ari Intumwa y’Imana, bagahozaho iswalat, ndetse bakanatanga ituro ry'itegeko (Zakat); nibaramuka bakoze ibyo, icyo gihe amaraso yabo n’imitungo yabo, kuri njye bizaba birinzwe ari ikizira usibye ibyo Isilamu yatanzemo uburenganzira, naho ibarura ryabo rizaba ari kwa Allah." N'igisobanuro cy'imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha):
«حَتَّى يَشْهَدُوا أَن لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ»
((Kugeza bahamije ko nta yindi Mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah)) Bisobanura ngo kugira ngo baharire Allah wenyine kugaragirwa, baretse ibindi byose bitari we.
Kandi rwose ababangikanyamana batinyaga amadjini bakanayiyambaza, nuko Allah Nyir'ubutagatifu ahishura kuri ibyo umurongo wa Qur'an ugira uti:
﴿وَأَنَّهُ كَانَ رِجَالٌ مِنَ الْإِنْسِ يَعُوذُونَ بِرِجَالٍ مِنَ الْجِنِّ فَزَادُوهُمْ رَهَقًا6﴾
“Kandi mu by’ukuri mu bantu hari abagabo bajyaga biyambaza amajini y’igitsinagabo, ariko (ibyo) byongereraga (abo bantu) gukora ibyaha (ndetse n’ayo majini bikayongerera kwibona).” [Surat Al-Djinn: 6]. Abasobanuzi ba Qur'an bavuga kuri uyu murongo mutagatifu bati: Igisobanuro cy'imvugo ya Allah igira iti:
﴿...فَزَادُوهُمْ رَهَقًا﴾
(... byongereraga (abo bantu) gukora ibyaha) Ni ukuvuga: Gukuka umutima no gutinya; kuko amadjini yiyemera ubwayo akishyira hejuru, iyo yabonye abantu bayashakaho uburinzi, icyo gihe akarushaho kubatera ubwoba no kubakanga, kugira ngo barusheho kuyagaragira no kuyiyambaza.
Kandi Allah yabahaye ibyiza biruta kuba bakora ibyo, abahitiramo kuba ari we bagomba kwiyambaza, ndetse bakanikinga ku magambo ye yuzuye, anamanura umurongo wa Qur'an ubivugaho agira ati:
﴿وَإِمَّا يَنْزَغَنَّكَ مِنَ الشَّيْطَانِ نَزْغٌ فَاسْتَعِذْ بِاللَّهِ إِنَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٌ200﴾
(Kandi Shitani nakoshya gukora ikibi, ujye wiragiza Allah kuko mu by’ukuri ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje). [Surat Al A'raf: 200], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿قُلْ أَعُوذُ بِرَبِّ الْفَلَقِ1﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’umuseke”), Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yayo y'impamo yaravuze iti:
«مَنْ نَزَلَ مَنْزِلًا فَقَالَ: (أَعُوذُ بِكَلِمَاتِ اللهِ التَّامَّاتِ مِنْ شَرِّ مَا خَلَقَ)؛ لَم يَضُرَّهُ شَيءٌ حَتَّى يَرْتَحِلَ مِنْ مَنْزِلِهِ ذَلِكَ».
"«Uzagera ahantu akavuga ati: (AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye); nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho.»"
Binyuze mu mirongo ya Qur'an ndetse n'imvugo z'Intumwa zabanje, umuntu wese ushaka kuzakiranuka, wifuza kubungabunga idini rye, no kwirinda ibangikanyamana, ryaba irito cyangwa irinini yamenye ko: Kwishingikiriza abapfuye, abamarayika, amajini ndetse n'ibindi biremwa, no kubasaba, ndetse no kubiyambaza usaba uburinzi n'ibindi nk'ibyo; ari kimwe mu bikorwa by'ababangikanyamana bo mu gihe cy'ubujiji (Djahiliyat), ndetse kikaba kimwe mu moko mabi cyane y'ibangikanyamana kuri Allah Nyiri'ibisingizo. Bityo, akaba ari itegeko kubireka, no kubyirinda, no kugirana inama zo kubireka, ndetse no kwamagana uwabikoze wese.
Naho umuntu uzwi mu bantu ko akora ibi bikorwa by'ibangikanyamana ntibyemewe gushyingirana na we, cyangwa kurya amatungo yabaze, cyangwa kumusarira yapfuye, ndetse no gusengera inyuma ye ntabwo byemewe, kugeza igihe atangarije kwicuza kwe kuri Allah Nyir'ubutagatifu areka ibyo bikorwa, maze ubusabe no kugaragira akabiharira Allah wenyine, kuko ubusabe ari ukugaragira Allah, ahubwo bukaba n'ishingiro ryabyo, nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«الدُّعَاءُ هُوَ العِبَادَةُ».
"Ubusabe niko kugaragira Allah." No mu yindi Hadith yaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«الدُّعَاءُ مُخُّ العِبَادَةِ».
"Ubusabe ni ubwonko bwo kugaragira Allah." Naho ku byerekeye gushyingirana n'ababangikanyamana: Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَلَا تَنْكِحُوا الْمُشْرِكَاتِ حَتَّى يُؤْمِنَّ وَلَأَمَةٌ مُؤْمِنَةٌ خَيْرٌ مِنْ مُشْرِكَةٍ وَلَوْ أَعْجَبَتْكُمْ وَلَا تُنْكِحُوا الْمُشْرِكِينَ حَتَّى يُؤْمِنُوا وَلَعَبْدٌ مُؤْمِنٌ خَيْرٌ مِنْ مُشْرِكٍ وَلَوْ أَعْجَبَكُمْ أُولَئِكَ يَدْعُونَ إِلَى النَّارِ وَاللَّهُ يَدْعُو إِلَى الْجَنَّةِ وَالْمَغْفِرَةِ بِإِذْنِهِ وَيُبَيِّنُ آيَاتِهِ لِلنَّاسِ لَعَلَّهُمْ يَتَذَكَّرُونَ221﴾
(Ntimuzarongore ababangikanyamanakazi keretse babanje kwemera (Allah), kandi rwose umuja w’umwemera aruta umubangikanyamanakazi (ufite ubwigenge) n’ubwo yaba ahebuje (mu bwiza). Ndetse ntimuzashyingire ababangikanyamana keretse babanje kwemera, kandi rwose umucakara w’umwemera aruta umubangikanyamana n’ubwo yaba abashimisha (mu bwiza). Abo (ababangikanyamana) bahamagarira kugana umuriro, naho Allah agahamagarira kugana ijuru no kubabarirwa ibyaha ku bushake bwe, anasobanurira abantu amategeko ye kugira ngo bibuke). [Surat Al Baqarat: 221.] Allah Nyir'ubutagatifu yabujije abayisilamu kurongora abagore b'ababangikanyamana, mu basenga ibigirwamana, amajini, abamalayika n'ibindi, kugeza bemeye kwegurira amasengesho Allah wenyine, no kwemera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'ibyo yazanye, ndetse no gukurikira inzira yayo. Yabujije kandi gushyingira abagabo b'ababangikanyamana abagore b'abayisilamu, kugeza bemeye kwegurira amasengesho Allah wenyine, no kwemera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse no kuyikurikira.
Kandi Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ko umujakazi w'umwemeramana ari mwiza kuruta umugore ufite ubwigenge w'umubangikanyamana, n'iyo yashimisha umureba ndetse akumva imvugo ye, kubera ubwiza bwe n'imvugo ye nziza, kandi ko umucakara w'umwemeramana ari mwiza kuruta umugabo ufite ubwigenge w'umubangikanyamana, n'iyo yashimisha umwumva ndetse n'umureba, kubera ubwiza bwe, ubuhanga bwe mu kuvuga, ubutwari bwe ndetse n'ibindi, hanyuma asobanura impamvu y'uko kurutana mu mvugo ye igira ati:
﴿...أُولَئِكَ يَدْعُونَ إِلَى النَّارِ...﴾
(... abo (ababangikanyamana) bahamagarira kugana umuriro...) [Surat Al Baqarat: 221]. Ibi bisobanuye: Ababangikanyamana n'ababangikanyamanakazi; kuko bari mu bahamagarira umuriro binyuze mu magambo yabo, ibikorwa byabo, imibereho yabo n'imico yabo, naho abemeramana n'abemeramanakazi bo bari mu bahamagarira ijuru binyuze mu mico yabo, ibikorwa byabo n'imibereho yabo, none se ni gute aba n'abo bahwana!
Naho ku bijyanye no gukorera Iswala y'uwapfuye ababangikanyamana: Allah Nyir'ubutagatifu ku byerekeye indyarya aragira ati:
﴿وَلَا تُصَلِّ عَلَى أَحَدٍ مِنْهُمْ مَاتَ أَبَدًا وَلَا تَقُمْ عَلَى قَبْرِهِ إِنَّهُمْ كَفَرُوا بِاللَّهِ وَرَسُولِهِ وَمَاتُوا وَهُمْ فَاسِقُونَ84﴾
(Kandi ntuzigere ugira uwo usengera muri bo yapfuye, ndetse ntuzanahagarare ku mva ye (umusabira). Mu by’ukuri bahakanye Allah n'Intumwa ye maze bapfa ari ibyigomeke). [Surat A-Tawubat: 84], Bityo rero, Allah Ushobora byose yagaragaje neza muri uyu murongo mutagatifu ko indyarya n'umuhakanyi batagomba gusalirwa; kubera ko bahakanye Allah n'Intumwa ye, bityo nta n'ubwo abantu bagomba gusarira inyuma yabo, cyangwa ngo bagirwe abayobozi (aba Imamu) b'abayisilamu; kubera ubuhakanyi bwabo no kuba batizerwa, ndetse n'urwango rukomeye ruri hagati yabo n'abayisilamu, kandi n'uko batari mu bantu basali cyangwa ngo bagaragire Allah; kuko ubuhakanyi no kubangikanya Allah bituma nta gikorwa na kimwe kigumaho, dusaba Allah kuturinda ibyo. Naho kurya ibyabazwe n'ababangikanyamana: Allah Nyir'ubutagatifu avuga asobanura ko icyipfishije kiziririjwe ndetse n'ibyabazwe n'ababangikanyamana biziririjwe agira ati:
﴿وَلَا تَأْكُلُوا مِمَّا لَمْ يُذْكَرِ اسْمُ اللَّهِ عَلَيْهِ وَإِنَّهُ لَفِسْقٌ وَإِنَّ الشَّيَاطِينَ لَيُوحُونَ إِلَى أَوْلِيَائِهِمْ لِيُجَادِلُوكُمْ وَإِنْ أَطَعْتُمُوهُمْ إِنَّكُمْ لَمُشْرِكُونَ121﴾
(Kandi ntimukarye ibitavugiweho izina rya Allah (bibagwa), kuko rwose ibyo (kubirya) ari ukwigomeka. Mu by’ukuri shitani zoshya inshuti zazo (mu bantu) kugira ngo zibagishe impaka (mu kuzirura ibitavugiweho izina rya Allah bibagwa). Nimuramuka muzumviye, mu by’ukuri muzaba muri ababangikanyamana). [Surat Al An'am: 121.] Allah Nyir'ubutagatifu yabujije abayisilamu kurya icyipfishije n'ibyabazwe n'abangikanyamana; kuko ari umwanda, bityo icyo yabaze gifata itegeko nk'iry'icyipfishije, kabone n'iyo yaba yavugiyeho izina rya Allah; kuko kuvuga izina rya Allah kwe kuba ari imfabusa nta n'akamaro bigira; kuko ari igikorwa cyo kugaragira Imana, kandi kubangikanya Imana byangiza ibikorwa byo kugaragira Imana bikanabigira imfabusa, kugeza igihe umubangikanyamana yicujije kwa Allah Nyir'ubutagatifu, Ahubwo Allah Nyir'ubutagatifu yaziruye ibiribwa by'Abahawe Igitabo mu byo Allah Nyir'ubutagatifu yavuze agira ati:
﴿...وَطَعَامُ الَّذِينَ أُوتُوا الْكِتَابَ حِلٌّ لَكُمْ وَطَعَامُكُمْ حِلٌّ لَهُمْ...﴾
(...amafunguro y’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara), ndetse na bo baziruriwe amafunguro yanyu...) [Surat Al Maidat: 5] Kubera ko biyitirira idini ryavuye mu ijuru, bakibwira ko bakurikira Musa na Yesu, kabone n'iyo baba babeshya muri ibyo. Kandi mubyukuri Allah yakuyeho idini ryabo arigira imfabusa biciye mu kohereza Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ku bantu bose. Gusa Allah Nyir'icyubahiro n'ikirenga yatuziruriye ibyo kurya by'abahawe igitabo ndetse n'abagore babo; ku bw'ubushishozi buhambaye ndetse n'amabanga yitondewe abamenyi basobanuye neza, bitandukanye n'ababangikanyamana basenga ibigirwamana n'abapfuye, yaba abahanuzi, inshuti z'Imana n'abandi; kubera ko idini ryabo nta shingiro rifite, yewe nta n'igisa n'ukuri kirimo, ahubwo ni ikinyoma kuva mu mizi yaryo. Bityo amatungo babaze abarwa nk'icyipfushije, kandi kizira kuyarya.
Naho imvugo y'umuntu abwira uwo baganira ati: (Ijini ryagufashe), (Ijini ryagutwaye), (Shitani yagurukanye nawe), n'ibindi nk'ibyo, ibi biri mu rwego rwo gutukana no kubwirana nabi, kandi ibyo ntibyemewe hagati y'Abayisilamu, kimwe n'andi moko yose yo gutukana no kubwirana nabi, ndetse ibyo ntibiri mu rwego rw'ibangikanyamana, kereka iyo uwabivuze yemera ko amajini afite ububasha ku bantu nta ruhushya n'ubushake bya Allah, Bityo uwemera ibyo mu majini cyangwa mu bindi bitari yo mu biremwa, uwo aba abaye umuhakanyi kubera iyo myemerere; kuko Allah Nyir'ubutagatifu ari we Mwami wa buri kintu, ushobora buri kintu, kandi akaba ari we ugira icyo yamarira (abantu) cyangwa ngo agire icyo abatwara, kandi nta kintu na kimwe kibaho keretse ku burenganzira bwe, n'ugushaka kwe ndetse n'igeno rye ryabanje, nk'uko (Allah) Nyir'icyubahiro gihebuje yabivuze ategeka Intumwa ye (amahoro n'imigisha bya Allah bibe kuri yo) kumenyesha abantu iri shingiro rihambaye:
﴿قُلْ لَا أَمْلِكُ لِنَفْسِي نَفْعًا وَلَا ضَرًّا إِلَّا مَا شَاءَ اللَّهُ وَلَوْ كُنْتُ أَعْلَمُ الْغَيْبَ لَاسْتَكْثَرْتُ مِنَ الْخَيْرِ وَمَا مَسَّنِيَ السُّوءُ إِنْ أَنَا إِلَّا نَذِيرٌ وَبَشِيرٌ لِقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ188﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira icyiza nakwimarira cyangwa ikibi nakwikiza usibye icyo Allah ashaka. Iyo nza kumenya ibyihishe, nari kwigwizaho ibyiza byinshi kandi nta n’ikibi cyari kungeraho. Nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi n’ugeza inkuru nziza ku bantu bemera.”) [Surat Al A'raf: 188], Niba rero umutware w'ibiremwa byose (Imana imuhe amahoro n'imigisha) nta bushobozi afite we ubwe bwo kuba hari icyo yakwimarira cyangwa se ngo agire icyo yitwara, keretse ibyo Allah ashaka, none ni gute byaba ku bindi biremwa bitari we?! Kandi imirongo ifite ubu busobanuro ni myinshi.
Naho kubaza abapfumu, n'abaraguza inyenyeri ndetse n'abandi nkabo, mu bavuga ibiri mu bumenyi bw'ibitagaragara, ni kimwe mu bintu bibi kandi ntibyemewe, naho kwemera ibyo bavuze byo ni bibi kurusha, ahubwo ni kimwe mu moko y'ubuhakanyi; kubera imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
«مَنْ أَتَى عَرَّافًا فَسَأَلَهُ عَنْ شَيءٍ؛ لَمْ تُقْبَلْ لَهُ صَلَاةٌ أَرْبَعِينَ يَومًا».
"Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswalat ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!" Yakiriwe na Muslim mu gitabo cye A-Swahih, No mu gitabo cye nanone cya (A-swahih) yavuzemo Hadith yaturutse kwa Mu'awiya Ibun Al Hakami A-Sulamiy (Imana imwishimire) yavuze ko:
«أَنَّ النَّبيَّ ﷺ نَهَى عَنْ إِتْيَانِ الكُهَّانِ وَسُؤَالِهِم».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kujya ku baraguzi no kubabaza.
Kandi abanditse ibitabo bya Sunan bakiriye hadith y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
«مَنْ أَتَى كَاهِنًا، فَصَدَّقَهُ بِمَا يَقُولُ؛ فَقَدْ كَفَرَ بِمَا أُنْزِلَ عَلَى مُحَمَّدٍ ﷺ».
"Uzajya ku mupfumu, akemera ibyo amubwiye; azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)." Hari n'imvugo nyinshi zifite ibisobanuro nk'ibyo. Bityo rero, icyo abayisilamu basabwa ni: Ukwirinda kujya kubaza abapfumu n'abaragura, ndetse n'abandi bashukanyi bose, bavuga ibijyanye n'ubumenyi bw'ibitagaragara bakagusha abayisilamu mu rujijo, byaba bikozwe mu izina ry'ubuvuzi cyangwa se irindi ritari ryo, nk'uko byagaragaye haruguru ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabibujije ikanabyihanangiriza, Muri ibyo haninjiramo: Ibyo bamwe mu bantu biyitirira mu izina ry'ubuvuzi bakoresheje ubumenyi bw'ibitagaragara, nk'iyo yihumurije igitambaro cyo ku mutwe cy'umurwayi w'umugabo, cyangwa umwitero w'umurwayi w'umugore, cyangwa se ibindi nk'ibyo, akavuga ati: Uyu murwayi w'umugabo cyangwa uyu murwayi w'umugore yakoze iki n'iki, kandi yagize atya n'atya, mu byerekeye ubumenyi bw'ibitagaragara nyamara mu gitambaro cy'umurwayi n'ibindi nk'ibyo nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza. Ahubwo icyo baba bagamije gusa ni ukujijisha rubanda, kugira ngo bavuge bati: We azi iby'ubuvuzi, amoko y'indwara ndetse n'ibizitera, wenda ashobora no kubaha imwe mu miti, maze bigahurirana no gukira ku bw'igeno rya Allah, nuko bakibwira ko byatewe n'imiti yabahaye. Hari n'igihe uburwayi buba bwatewe n'amwe mu majini n'amashitani, akorera uwo wiyita umuvuzi, akamubwira amwe mu mabanga y'ibyihishe aba yamenye, nuko akabyishingikirizaho, maze agashimisha ayo majini n'amashitani ayakorera ibikorwa byo kuyasenga bijyanye n'ibyo yifuza, bityo akava kuri uwo murwayi, akareka kumugirira nabi yari yamwiyoberanyijeho amuteza ibibazo, kandi iki ni ikintu kizwi ku majini n'amashitani ndetse n'abayifashisha bakayakoresha.
Ni itegeko kandi ku bayisilamu kwirinda ibyo, no kugirana inama zo kubireka, no kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu, no kumwiringira wenyine mu bintu byose, kandi nta kibi kirimo gukoresha uburyo bwo kwivuza bwa roho bwemewe ndetse n'imiti yemewe, no kwivuza ku baganga basuzuma umurwayi, bakamenya neza indwara ye, bakoresheje impamvu zifatika n'izumvikana. Kandi byemejwe ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagize iti:
«مَا أَنْزَلَ اللهُ دَاءً إِلَّا أَنْزَلَ لَهُ شِفَاءً، عَلِمَهُ مَنْ عَلِمَهُ، وَجَهِلَهُ مَنْ جَهِلَهُ».
"Nta ndwara Allah yohereje ngo abure no kohereza umuti wayo, uwuzi arawuzi, n'utawuzi ntawo azi." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaranavuze iti:
«لِكُلِّ دَاءٍ دَوَاءٌ، فإِذَا أُصِيبَ دَوَاءٌ الدَّاءَ بََرَأَ بِإِذْنِ اللهِ».
"Buri ndwara igira umuti wayo, bityo iyo umuti uhuye n'indwara, irakira ku bushake bwa Allah." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«عِبَادَ اللهِ، تَدَاوَوا وَلَا تَدَاوَوا بِحَرَامٍ».
"Yemwe bagaragu b'Imana, mujye mwivuza, gusa muramenye ntimukivurishe ibiziririjwe." Hari n'imvugo nyinshi zifite ibisobanura nk'ibyo.
Turasaba Allah We Nyir'icyubahiro bihebuje ko yatunganya imibereho y'abayisilamu bose, agakiza imitima yabo n'imibiri yabo ibibi byose, no kubahuriza ku nzira igororotse, ndetse akaturinda twebwe nabo ibigeragezo biyobya, no kumvira Shitani n'abambari bayo. Kuko ariwe ufite ububasha kuri buri kintu cyose, kandi nta mbaraga cyangwa ubushobozi bibaho uretse ku bwa Allah, Uwikirenga, Uhambaye.
Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we n'intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA KANE:
Ku byerekeye itegeko ryo kugaragira Allah hifashishijwe ubusabe no gusingiza Allah (Aw'radi) z'ibihimbano n'iz'ibangikanyamana
Ubu butumwa buturutse kwa Abdul Aziz Ibun Abdullah Ibun Baz, bugenewe umuvandimwe w'umunyacyubahiro (.........), Allah amushoboze ibyiza byose, Amina.
Amahoro n’imigisha bya Allah bibe kuri mwe.
Nyuma y'ibyo: Nagejejweho urwandiko rwanyu rw'agaciro, Allah abahe kugera ku umuyoboro we, n'ibyo rukubiyemo bigaragaza ko mu gihugu cyanyu hari abantu bakoresha bumwe mu busabe Allah atigeze adutegeka gukoresha, muri bwo hakaba harimo ubw'ibihimbano mu idini, naho ubundi bukaba ari ibangikanyamana, kandi ibyo bakabyitirira Umuyobozi w'abemera: Ali Ibun Abi Twalib (Imana imwshimire) ndetse n'abandi, Kandi basoma ubwo busabe (Wirdi) mu byicaro byo gusingiza Allah, cyangwa mu misigiti nyuma ya Swalat Al Magrib, biyumvisha ko ari ukwiyegereza Allah, nk'aho bavuga bati: "Ku bwa Allah, yemwe bagabo ba Allah, mudutabare ku bw'ubutabazi bwa Allah, kandi mube abafasha bacu ku bwa Allah." Nk'imvugo zabo bagira bati: "Yemwe nkingi, namwe bayobozi, mutwitabe yemwe ba nyiri imfashanyo n'inkunga kuri twe, kandi mutuvuganire ku Mana, uyu ni umugaragu wanyu uhagaze, ndetse akaba yanabiyeguriye, unatinya amakosa ye. Dutabare Yewe Ntumwa y'Imana! Kandi nta wundi mfite naganaho usibye mwe, ni kuri mwe ibyifuzwa biboneka, namwe muri abantu b'Imana. Ku bwa Hamza umuyobozi w'abashahidi, n'uwo ari we wese muri mwe uduha imfashanyo n'inkunga, Dutabare Yewe Ntumwa y'Imana!" Nk'imvugo yabo igira iti: "Nyagasani Allah, ha amahoro n'imigisha uwo wagize impamvu yo kugaragaza amabanga yawe y'ikirenga ndetse no kurasa k'urumuri rw'impuhwe zawe, bityo akaba uwungirije mu bumana bwawe, n'umusigire w'amabanga yawe bwite."
Kandi icyifuzo cyanyu cyo gusobanurirwa bumwe muri ubwo busabe bw'ibihimbano, n'uburimo ibangikanyamana ndetse n'iba iswalat yemerwa inyuma ya Imamu usaba ubu busabe, ibyo byose birazwi?
Igisubizo: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wenyine, amahoro n'imigisha bisakare ku muhanuzi wa nyuma udafite undi uzaza nyuma ye, n'abiwe n'abasangirangendo be, n'abazayoboka umuyoboro we kugeza ku munsi w'imperuka.
Nyuma y'ibyo: Menya neza –Allah agushoboze– ko Allah ari we Nyagasani waremye ibiremwa byose akanohereza Intumwa –amahoro n'imigisha bye bizisakareho– kugira ngo agaragirwe wenyine ntacyo abangikanyijwe nacyo, ibindi byose bitari we ntibigaragirwe, nk'uko yabivuze agira ati:
﴿وَمَا خَلَقْتُ الْجِنَّ وَالْإِنْسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ56﴾
(Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire).
[Surat A-Dhariyat: 56].
Kandi kugaragira Allah (Ibadat) -nk'uko byabanje gusobanurwa- bisobanuye: Kumvira Allah Nyir'ubutagatifu no kumvira Intumwa ye Muhammadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha); binyuze mu gukora ibyo Allah n'Intumwa ye bategetse, no kureka ibyo Allah n'Intumwa ye babujije, bishingiye ku kwemera Allah n'Intumwa ye, no gukora ibikorwa kubera Allah wenyine gusa, hamwe no gukunda Allah bihebuje, no kwicisha bugufi mu buryo bwuzuye kuri We wenyine Nyir'ubutagatifu nta wundi; nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati:
﴿وَقَضَى رَبُّكَ أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا إِيَّاهُ...﴾
(Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye kugaragira uretse We wenyine...) [Surat Al Is'ra'i: 23] Ni ukuvuga ko yategetse kandi yihanangirije ko agomba kugaragirwa wenyine, Allah aravuga ati:
﴿الْحَمْدُ لِلَّهِ رَبِّ الْعَالَمِينَ2 الرَّحْمَنِ الرَّحِيمِ3 مَالِكِ يَوْمِ الدِّينِ4 إِيَّاكَ نَعْبُدُ وَإِيَّاكَ نَسْتَعِينُ5﴾
(Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose).
(Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi
(Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka).
(Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza) [Surat Al Fatihat: 2-5] Bityo, Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje muri iyi mirongo: Ko ari We wenyine ukwiye kugaragirwa, kandi akaba ari na We wenyine ukwiye kwiyambazwa. Kandi Allah aragira ati:
﴿إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ2 أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُ...﴾
(Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa).
(Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye...) [Surat A-Zumar: 2-3], Allah aravuga ati:
﴿فَادْعُوا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ وَلَوْ كَرِهَ الْكَافِرُونَ14﴾
(Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi). [Surat Ghafir: 14], "Allah aravuga ati:"
﴿وَأَنَّ الْمَسَاجِدَ لِلَّهِ فَلَا تَدْعُوا مَعَ اللَّهِ أَحَدًا18﴾
“Kandi ko imisigiti yose ari iya Allah (wenyine). Bityo, ntimukagire undi musaba mumubangikanyije na Allah.” "[Surat Al-Djin: 18]," N'imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi, kandi yose iragaragaza ko ari itegeko guharira Allah wenyine amasengesho.
Birazwi neza ko amoko yose y'ubusabe ari kimwe mu bigize kugaragira Allah, bityo ntibyemewe ku muntu uwo ari we wese kugira undi asaba utari Nyagasani we, cyangwa ngo agire uwo yiyambaza cyangwa atabaza utari We, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi mirongo mitagatifu, ndetse n'ibindi bifite igisobanuro nk'icyayo. Uku gusaba ubufasha no kwiyambaza biharirwa Allah wenyine, uretse mu bintu bisanzwe, ndetse n'impamvu zifatika, nko kwiyambaza cyangwa gusaba ubufasha ikiremwa gihari mu byo gishoboye ibyo ntabwo ari ukugisenga ahubwo biremewe hashingiwe ku mirongo ya Qur'an n'imvugo z'Intumwa y'Imana n'ibyo abamenyi bemeranyijweho, ko umuntu yasaba mugenzi we ukiriho (muzima) kandi ushoboye ubufasha, mu bintu bisanzwe abona ashoboye; nk'uko yamusaba ubufasha cyangwa inkunga yo gukumira inabi y'umwana we, cyangwa umukozi we, cyangwa imbwa ye, n'ibindi nk'ibyo, Nk'uko umuntu yasaba mugenzi we ukiriho (muzima) uhari kandi ushoboye, cyangwa udahari, ubufasha yifashishije uburyo bufatika nko kwandikirana n'ibindi nk'ibyo, mu kubaka inzu ye, cyangwa gusana imodoka ye, cyangwa ibindi nk'ibyo, Muri ibyo harimo: Kuba umuntu yasaba ubufasha bagenzi be mu kurwana baharanira inzira ya Allah no mu ntambara, n'ibindi nk'ibyo. No muri uru rwego, Allah Nyir'ubutagatifu avuga mu nkuru ya Musa (amahoro n'imigisha by'Imana bimubeho) agira ati:
﴿...فَاسْتَغَاثَهُ الَّذِي مِنْ شِيعَتِهِ عَلَى الَّذِي مِنْ عَدُوِّهِ...﴾
(...Maze ukomoka muri bene wabo aramutabaza kugira ngo amufashe kwivuna umwanzi we...) [Surat Al Qaswasw: 15.]
Naho gusaba ubutabazi abapfuye, n'amajini n'abamalayika, ndetse n'ibiti n'amabuye: Ibyo ni ibangikanyamana rikuru, kandi bimeze kimwe n'ibikorwa by'ababangikanyamana bo hambere bakoreraga ibigirwamana byabo; nka Al Uza na A-Lat n'ibindi. Kandi ni nako gusaba ubutabazi n'ubufasha ku bo bizera ko ari abakunzi ba Allah mu bakiri bazima mu bintu nta wundi ubishoboye uretse Allah; nko gukiza abarwayi, no kuyobora imitima, no kwinjira mu Ijuru, no kurokoka umuriro, n'ibindi nk'ibyo.
Imirongo yabanje ndetse n'indi mirongo n'imvugo z'Intumwa zivuga kuri ibi: Byose bigenda byerekana ko kuganisha imitima kuri Allah mu bintu byose ari itegeko, ndetse no kwegurira amasengesho (Ibadat) Allah wenyine; kuko ari yo mpamvu abagaragu baremwe, kandi akaba ari ryo tegeko bahawe -nkuko twabivuzeho haruguru mu mirongo-, ndetse nk'uko Allah agira ati:
﴿وَاعْبُدُوا اللَّهَ وَلَا تُشْرِكُوا بِهِ شَيْئًا...﴾
(Kandi mujye musenga Allah (wenyine) kandi ntimukamubangikanye n’icyo ari cyo cyose...) "[Surat A-Nisa-i: 36]," Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَمَا أُمِرُوا إِلَّا لِيَعْبُدُوا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ...﴾
(Kandi nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine...) [Surat Al Bayyinat: 5], No mu mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri Hadith yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) igira iti:
«حَقُّ اللهِ عَلَى العِبَادِ أَنْ يَعْبُدُوهُ وَلَا يُشْرِكُوا بِهِ شَيْئًا».
"Uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose." Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim, N'amagambo ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri Hadith ya Ibun Mas'ud (Imana imwishimire):
«مَنْ مَاتَ وَهُوَ يَدْعُو لِلَّهِ نِدًّا؛ دَخَلَ النَّارَ».
"Uzapfa asaba ikindi mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro." Yakiriwe na Bukhari. No muri Swahihi zombi, muri Hadith ya Ibun Abas (Imana imwishimire we na se), ko ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yoherezaga Muadhi i Yemeni, yamubwiye iti:
«إِنَّكَ تَأْتِي قَومًا أَهْلَ كِتَابٍ، فَلْيَكُنْ أَوَّلَ مَا تَدْعُوهُم إِلَيهِ شَهَادَةِ أَنْ لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ».
“Mu by'ukuri, ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, bityo ikintu cya mbere uzabahamagarira kizabe guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah.” No mu yindi mvugo iragira iti:
«اُدْعُهُمْ إِلَى شَهَادَةِ أَنْ لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ وَأَنِّي رَسُولُ اللهِ».
"Ubahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko ndi Intumwa ya Allah." No mu mvugo ya Bukhari yaravuze iti:
«فَلْيَكُنْ أَوَّلَ مَا تَدْعُوهُم إِلَى أَنْ يُوَحِّدُوا اللهَ».
«Icya mbere uzaheraho ubahamagarira kizabe ukwemera Allah wenyine». No mu gitabo cya Muslim (A-Swahih) harimo Hadith yaturutse kwa Twariq Ibun Ashim Al Ash'dja'iyu (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«مَنْ قَالَ: لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ، وَكَفَرَ بِمَا يُعْبَدُ مِن دُونِ اللهِ؛ حَرُمَ مَالُهُ وَدَمُهُ، وَحِسَابُهُ عَلَى اللهِ جَلَّ جَلَالُهُ».
"Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri, agahakana ibindi bigaragirwa bitari Allah, icyo gihe umutungo we uba ari ikizira (kuwuvogera) n'amaraso ye akba ari ikizira (kuyamena), ibarura rye rikaba kwa Allah (Nyir'icyubahiro)." Hari n'imvugo nyinshi zifite ibisobanuro nk'ibyo.
Kandi uku kwemera Imana imwe rukumbi ni ryo shingiro ry'idini y'ubuyisilamu, ni nawo musingi w'imyemerere, ni ryo shingiro rya byose ndetse ni naryo tegeko riruta ayandi, kandi ni nayo mpamvu yo kuremwa kw'abantu n'amajini ndetse ikaba n'impamvu yo kohereza Intumwa zose (amahoro n'imigisha bya Allah bibe kuri zo), nk'uko imirongo yabanje ibigaragaza, muri yo hakaba harimo: imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:
﴿وَمَا خَلَقْتُ الْجِنَّ وَالْإِنْسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ56﴾
(Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire). [Surat A-Dhariyat: 56], Na zimwe muri gihamya z'ibi nanone, ni imvugo ya Allah Nyir'icyubahiro igira iti:
﴿وَلَقَدْ بَعَثْنَا فِي كُلِّ أُمَّةٍ رَسُولًا أَنِ اعْبُدُوا اللَّهَ وَاجْتَنِبُوا الطَّاغُوتَ...﴾
(Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana...”) [Surat A-Nah'li: 36], Allah Nyir'ubutagatifu n'ibisingizo aragira ati:
﴿وَمَا أَرْسَلْنَا مِنْ قَبْلِكَ مِنْ رَسُولٍ إِلَّا نُوحِي إِلَيْهِ أَنَّهُ لَا إِلَهَ إِلَّا أَنَا فَاعْبُدُونِ25﴾
(Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine). [Surat Al An'biya-i: 25] Allah Nyir'ubutagatifu avuga kuri Nuhu, Hudi, Swalehe na Shuaybi (amahoro n'imigisha bibabeho) ko babwiye abantu babo bati:
﴿...اعْبُدُوا اللَّهَ مَا لَكُمْ مِنْ إِلَهٍ غَيْرُهُ...﴾
(...Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah)...). "[Surat Al Araf: 59]," Kandi uyu ni wo muhamagaro w'Intumwa zose, nk'uko imirongo ibiri ibanjirije iyi ibigaragaza. Ndetse n'abanzi b'Intumwa bemeye ko Intumwa zabategetse kugaragira Allah wenyine, no kureka imana zigaragirwa zitari we, nk'uko Allah Nyiricyubahiro abivuga mu nkuru ya Adi, ubwo babwiraga Hudu (amahoro n'imigisha bya Allah bimubeho) bati:
﴿...أَجِئْتَنَا لِنَعْبُدَ اللَّهَ وَحْدَهُ وَنَذَرَ مَا كَانَ يَعْبُدُ آبَاؤُنَا...﴾
(...uzanywe no kutubwiriza kugaragira Allah wenyine, tukareka ibyo abakurambere bacu basengaga...) [Surat Al A'raf: 70], Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ku bakurayishi, igihe Intumwa yacu Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabahamagariraga kugaragira Allah wenyine, no kureka ibyo bagaragiraga mu cyimbo cya Allah birimo abamalayika, intungane, ibigirwamana, ibiti, n'ibindi, ati:
﴿أَجَعَلَ الْآلِهَةَ إِلَهًا وَاحِدًا إِنَّ هَذَا لَشَيْءٌ عُجَابٌ5﴾
“(Arafata) imana (zacu) zose akazigira Imana imwe? Mu by’ukuri, iki ni ikintu gitangaje!” [Surat Swad: 5] Allah Nyir'ubutagatifu yabavuzeho agira ati:
﴿إِنَّهُمْ كَانُوا إِذَا قِيلَ لَهُمْ لَا إِلَهَ إِلَّا اللَّهُ يَسْتَكْبِرُونَ35 وَيَقُولُونَ أَئِنَّا لَتَارِكُوٓاْ ءَالِهَتِنَا لِشَاعِرٖ مَّجۡنُونِۭ36﴾
(Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga).
Bakanavuga bati “Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi?” [Surat A-Swafaat: 35-36], N'imirongo ya Qur'an yerekana ibi ni myinshi.
Ku byo twagaragaje mu mirongo ya Qur'an n'imvugo z'Intumwa (Hadithi): Birakugaragarira — Allah ampe kandi aguhe gusobanukirwa idini, no kurangwa n'ubushishozi ku bushobozi bwa Nyagasani w'ibiremwa byose — ko ubu busabe ndetse n'amoko yo gusaba ubutabazi — wagaragaje mu kibazo cyawe —, byose biri mu moko y'ibangikanyamana rikuru; kuko ari ukugaragira utari Allah, no gusaba ibintu nta wundi ubishoboye uretse We wenyine, ubisaba abapfuye cyangwa abatari aho. Ibi rero ni bibi cyane kuruta ibangikanyamana ry'abo hambere; kuko abo hambere bo babangikanyaga Allah gusa mu bihe byiza, Naho mu bihe by'ingorane, begurira Allah ibikorwa byabo; kuko baba bazi ko ari We wenyine ufite ubushobozi bwo kubakura muri izo ngorane nta wundi, nk'uko Allah yabivuze mu Gitabo cye gisobanutse avuga kuri abo babangikanyamana:
﴿فَإِذَا رَكِبُواْ فِي ٱلۡفُلۡكِ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ فَلَمَّا نَجَّىٰهُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ إِذَا هُمۡ يُشۡرِكُونَ65﴾
(N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya). [Surat Al An'kabuti: 65], No mu wundi murongo Allah Nyir'ubutagatifu ababwira agira ati:
﴿وَإِذَا مَسَّكُمُ ٱلضُّرُّ فِي ٱلۡبَحۡرِ ضَلَّ مَن تَدۡعُونَ إِلَّآ إِيَّاهُۖ فَلَمَّا نَجَّىٰكُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ أَعۡرَضۡتُمۡۚ وَكَانَ ٱلۡإِنسَٰنُ كَفُورًا67﴾
(Kandi iyo ingorane zibagezeho muri mu nyanja, ibyo musenga (ibigirwamana) birabura mukibuka Allah wenyine. Ariko iyo abarokoye akabageza i musozi, muramwirengagiza. Rwose umuntu ni indashima). [Surat Al Is'ra-i: 67]
Niba umwe muri aba babangikanyamana bo mu bihe bya nyuma avuze ati: "Ntabwo tugamije kuvuga ko bariya batanga ubufasha ubwabo, cyangwa ngo bakize abarwayi bacu ubwabo, cyangwa ngo batugirire akamaro ubwabo, cyangwa se batugirire nabi ubwabo, ahubwo icyo tugamije ni ubuvugizi bwabo kwa Allah Nyir'ubutagatifu kuri ibyo?"
Igisubizo ni ukumubwira ngo: Ibi ni byo abahakanyi ba mbere bari bagamije ndetse akaba ari na yo yari intego yabo, kandi ntabwo bari bagamije kuvuga ko ibigirwamana byabo birema cyangwa bitanga amafunguro, cyangwa ko byagirira akamaro ababigaragira cyangwa bikabarinda ikibi ubwabyo, kuko ibyo bibeshyuzwa n'ibyo Allah yavuze kuri bo muri Qur'an, ahubwo icyo bashakaga byari ubuvugizi bwabyo ndetse n'icyubahiro cyabyo, no kugira ngo bibegereze Imana; nk'uko Allah Nyir'ibisingizo agira ati:
﴿وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَضُرُّهُمۡ وَلَا يَنفَعُهُمۡ وَيَقُولُونَ هَٰٓؤُلَآءِ شُفَعَٰٓؤُنَا عِندَ ٱللَّهِ...﴾
(Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati “Aba ni abavugizi bacu kwa Allah...”) [Surat Yunus: 18], Nuko Allah Nyir'ubutagatifu abasubiza agira ati:
﴿...قُلۡ أَتُنَبِّـُٔونَ ٱللَّهَ بِمَا لَا يَعۡلَمُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabwira Allah ibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi arenze kure ibyo bamubangikanya na byo.”) [Surat Yunus: 18], Bityo yagaragaje ko nta muvugizi iwe azi haba mu birere cyangwa mu isi mu buryo ababangikanyamana babigambirira, kandi icyo Allah atazi ko kiriho ntikiba kiriho; kuko nta na kimwe kimwisoba. Allah aravuga ati:
﴿تَنزِيلُ ٱلۡكِتَٰبِ مِنَ ٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَكِيمِ 1 إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ2 أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُۚ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ3﴾
(Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye).
(Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa).
(Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 1-3]
Igisobanuro cy'idini aha ni: Kugaragira Allah (Ibadat), bikaba bisobanuye: Kumvira Allah ndetse no kumvira Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) -nk'uko byabanje kuvugwa-, kandi ibyo bikubiyemo: Gusaba no gutabaza, gutinya no kwiringira, kubaga amatungo y'igitambo ndetse no guhiga, nk'uko binakubiyemo: Iswala n'igisibo, ndetse n'ibindi bitari ibyo mu byo Allah n'Intumwa ye bategetse. Bityo Nyir'ubutagatifu yagaragaje ko amasengesho ari aye wenyine, kandi ko abagaragu bagomba kuyamuharira we wenyine Nyir'icyubahiro; kubera ko itegeko rya Allah ku Ntumwa (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ryo kumuharira amasengesho we wenyine, ari itegeko ku bagize uyu muryango bose (Umat).
Hanyuma nyuma y'ibyo Allah Nyir'icyubahiro n'ikuzo yasobanuye ibyerekeye abahakanyi, aho agira ati:
﴿...وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ...﴾
(Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.”) [Surat A-Zumar: 3], Nuko Allah Nyir'ubutagatifu abasubiza agira ati:
﴿...إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ﴾
(...Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane.) [Surat A-Zumar: 3], Allah Nyir'ubutagatifu yamenyesheje muri uyu murongo mutagatifu ko abahakanyi nta yindi mpamvu yatumaga basenga ibigirwamana mu cyimbo cye itari ukugira ngo bibegereze Allah; iyi ikaba ari yo ntego y'abahakanyi bo hambere n'abo muri iki gihe, Allah akaba yarabitesheje agaciro aho agira ati:
﴿...إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ﴾
(...Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 3], Bityo Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje ikinyoma cyabo mu byo bibwiraga ko ibigirwamana byabo bibegereza Allah, n'ubuhakanyi bwabo kubera ibyo babigeneraga mu kubigaragira. Kandi binyuze muri ibyo, umuntu wese ufite ubushishozi na buke amenya ko abahakanyi bo hambere ubuhakanyi bwabo bwari ukwishyiriraho abahanuzi, abakiranutsi, ibiti n'amabuye, ndetse n'ibindi mu byaremwe; ngo bibe abahuza hagati yabo na Allah, No kwemera kwabo ko babakemurira ibyifuzo byabo hatabayeho uruhushya rwe n'ukwishimira kwe, Utagira inenge n'Uwikirenga, nk'uko abaminisitiri bakora ubuvugizi imbere y'abami, bityo bakamugereranya, Nyir'icyubahiro gihebuje, n'abami ndetse n'abayobozi, Na bo baravuze bati: Nk'uko umuntu ufite icyo akeneye ku mwami n'umuyobozi ashaka ubuvugizi yiyambaza ibyegera bye ndetse n'abaminisitiri be, ni na ko natwe twiyegereza Allah binyuze mu kugaragira abahanuzi be n'inshuti ze. Kandi ibi ni ibinyoma byambaye ubusa; kuko Allah Nyir'ubutagatifu nta cyo ahwanye na cyo, kandi ntagereranywa n'ibiremwa bye, nta n'ushobora gukora ubuvugizi imbere ye uretse gusa uwo ahaye uburenganzira bwo kubukora, kandi nta we abuha uretse gusa abahamya ko Allah ari umwe. Kandi we Nyir'ubutagatifu ni Ushobora byose, akaba n'Uzi byose, kandi ni we Nyir'imbabazi zihebuje, ntatinya uwo ari we wese nta n'ubwo hari uwo yikanga; kuko Allah Nyir'ubutagatifu ari we Mutegetsi w'ikirenga hejuru y'abagaragu be, kandi akabagenga uko ashaka. Ibi bitandukanye n'abami ndetse n'abayobozi, kuko bo nta bushobozi bafite kuri buri kimwe cyose, bityo bakenera ababafasha mu byo badashoboye; haba mu baminisitiri babo, ibyegera byabo ndetse n'abasirikare babo, nk'uko banakenera ababagezaho ibyifuzo by'abo batabasha kumenya ibyifuzo byabo, bityo bakenera ababinginga kugira ngo bagire impuhwe ndetse bakabashimisha mu baminisitiri babo n'ibyegera byabo, Naho Nyagasani Nyir'icyubahiro uw'ikirenga akaba na Nyir'ubutagatifu, we ntacyo acyeneye ku biremwa bye byose, kandi abagirira impuhwe kurusha ba nyina, ni Umutegetsi utabera, ashyira ibintu mu myanya yabyo, ashingiye ku bushishozi bwe, ubumenyi bwe n'ubushobozi bwe, bityo ntibyemewe ko agereranywa n'ibiremwa bye mu buryo ubwo ari bwo bwose, Ni yo mpamvu Nyir'ubutagatifu yasobanuye mu gitabo cye ko ababangikanyamana bemeje ko ari we Muremyi, Utanga amafunguro, Umugenga; kandi ko ari we usubiza ugeze mu kaga, agakuraho ibyago, agatanga ubuzima ndetse n'urupfu, n'ibindi bitandukanye mu bikorwa bye, Nyir'ubutagatifu. Kandi rwose kutavuga rumwe hagati y'ababangikanyamana n'Intumwa kwari gushingiye ku kugaragira Allah wenyine, nk'uko Allah aragira ati:
﴿وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَهُمۡ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُ...﴾
(Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati “Ni Allah...”) [Surat A-Zukhuf: 87.] Allah aravuga ati:
﴿قُلۡ مَن يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ أَمَّن يَمۡلِكُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَمَن يُخۡرِجُ ٱلۡحَيَّ مِنَ ٱلۡمَيِّتِ وَيُخۡرِجُ ٱلۡمَيِّتَ مِنَ ٱلۡحَيِّ وَمَن يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَۚ فَسَيَقُولُونَ ٱللَّهُۚ فَقُلۡ أَفَلَا تَتَّقُونَ31﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)?” [Surat Yunus: 31], Imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi.
Kandi hamaze kuvugwa imirongo igaragaza ko kutumvikana hagati y'Intumwa n'amahanga kwari gushingiye gusa ku kugaragira Allah wenyine, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu agira ati:
﴿وَلَقَدۡ بَعَثۡنَا فِي كُلِّ أُمَّةٖ رَّسُولًا أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَٱجۡتَنِبُواْ ٱلطَّٰغُوتَ...﴾
(Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana.”) [Surat A-Nah'li: 36], N'indi mirongo ya Qur'an ifite ibisobanuro nk'ibyo. Kandi Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje ahantu henshi mu Gitabo (Qur'an) cye cyubahitse ibirebana n'ubuvugizi, aho Allah agira ati:
﴿...مَن ذَا ٱلَّذِي يَشۡفَعُ عِندَهُۥٓ إِلَّا بِإِذۡنِهِ...﴾
(...Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe?...) [Surat Al Baqarat: 255.] Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:
﴿وَكَم مِّن مَّلَكٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ لَا تُغۡنِي شَفَٰعَتُهُمۡ شَيۡـًٔا إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ أَن يَأۡذَنَ ٱللَّهُ لِمَن يَشَآءُ وَيَرۡضَىٰٓ26﴾
(None se ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubitangira uburenganzira bikagirira akamaro uwo ashatse kandi yishimira?) [Surat A-Nadj'm: 26].
Yavuze mu gusobanura imiterere y'abamalayika:
﴿...وَلَا يَشۡفَعُونَ إِلَّا لِمَنِ ٱرۡتَضَىٰ وَهُم مِّنۡ خَشۡيَتِهِۦ مُشۡفِقُونَ﴾
(...Ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya.) [Surat Al An'biya-i: 28.]
Kandi Allah Nyir'icyubahiro yamenyesheje ko atishimira ubuhakanyi ku bagaragu be, ahubwo yishimira ko bamushimira, kandi kumushimira ni ukwemera ubumwe bwe no kumwumvira. Bityo Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿إِن تَكۡفُرُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَنِيٌّ عَنكُمۡۖ وَلَا يَرۡضَىٰ لِعِبَادِهِ ٱلۡكُفۡرَۖ وَإِن تَشۡكُرُواْ يَرۡضَهُ لَكُمۡ...﴾
(Yemwe bantu) nimuramuka muhakanye, mu by’ukuri Allah arihagije (nta cyo abakeneyeho), ndetse ntiyishimira ubuhakanyi ku bagaragu be. Ariko iyo mushimiye (mukanemera), arabyishimira...) [Surat A-Zumar: 7]
Bukhari yakiriye mu gitabo cye cya Swahih, Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ninde muntu uzabona ubuvugizi bwawe? Irasubiza iti:
«مَنْ قَالَ: لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ خَالِصًا مِنْ قَلْبِهِ».
"Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we." Cyangwa aragira ati:
«مِنْ نَفْسِهِ».
"muri we ubwe."
Kandi muri Swahihi Al Bukhari, muri Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«لِكُلِّ نَبِيٍّ دَعْوَةٌ مُسْتَجَابَةٌ، فَتَعَجَّلَ كُلُّ نَبِيٍّ دَعْوَتَهُ، وَإِنِّي اخْتَبَأْتُ دَعْوَتِي شَفَاعَةً لِأُمَّتِي يَوْمَ الْقِيَامَةِ، فَهِيَ نَائِلَةٌ إِنْ شَاءَ اللَّهُ مَنْ مَاتَ مِنْ أُمَّتِي لَا يُشْرِكُ بِاللَّهِ شَيْئًا».
"Buri muhanuzi yari afite ubusabe yakirirwa, ariko abandi bahanuzi bose bihutishije ubusabe bwabo, naho njye nazigamye ubusabe bwanjye kugira ngo buzabe ubuvugizi ku bayoboke banjye ku munsi w'imperuka, bityo Allah nabishaka buzagera k'uwo ari we wese uzapfa mu bayoboke banjye atabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose." Hari n'imvugo nyinshi zifite ibisobanuro nk'ibyo.
N'ibyo twavuze byose mu mirongo ya Qur'an n'imvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bigaragaza ko kugaragirwa ari uburenganzira bwa Allah wenyine, kandi ko bitemewe kugira na gito muri byo gikorerwa undi utari Allah, baba abahanuzi cyangwa abandi batari bo, ndetse ko ubuvugizi ari ubwa Allah Nyir'ubutagatifu, nk'uko Allah Nyir'ibisingizo agira ati:
﴿قُل لِّلَّهِ ٱلشَّفَٰعَةُ جَمِيعٗا...﴾
(Vuga uti “Ubuvugizi bwose ni ubwa Allah...) [Surat A-Zumar: 44] Kandi nta n'umwe ubikwiye, keretse nyuma y'uko (Allah) ahaye uruhushya ukora ubuvugizi, kandi akishimira ukorerwa ubuvugizi, kandi We (Allah) nta kindi yishimira usibye Tawuhidi - nk'uko byabanje -. Ku bw'ibyo rero: Abamubangikanya nta mahirwe bafite yo kugirirwa ubuvugizi, kandi Allah yabisobanuye neza aho agira ati:
﴿فَمَا تَنفَعُهُمۡ شَفَٰعَةُ ٱلشَّٰفِعِينَ 48﴾
(Bityo, nta buvugizi bw’abavugizi buzagira icyo bubamarira). [Surat Al Mudathir: 48], Allah aravuga ati:
﴿...مَا لِلظَّٰلِمِينَ مِنۡ حَمِيمٖ وَلَا شَفِيعٖ يُطَاعُ﴾
(...Inkozi z’ibibi nta nshuti zizagira ndetse nta n’umuvugizi (zizagira) uzumvwa). [Surat Ghafir: 18]
Kandi birazwi ko amahugu iyo avuzwe muri rusange biba bishatse gusobanura ko ari ibangikanyamana, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yabivuze agira ati:
﴿...وَٱلۡكَٰفِرُونَ هُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ﴾
(...Mu by’ukuri abahakanyi ni bo nkozi z’ibibi). "[Surat Al Baqarat: 254.]" Allah aravuga ati:
﴿...إِنَّ ٱلشِّرۡكَ لَظُلۡمٌ عَظِيمٞ﴾
(...mu by’ukuri ibangikanyamana ari ubuhemu buhambaye). [Surat Luq'man: 13]
Ku bijyanye n'ibyo wavuze mu kibazo: Ku byerekeye ibyo bamwe mu bari mu gatsiko k'aba Sufi bavuga mu misigiti n'ahandi bati: "Yewe Allah, ha amahoro n'imigisha uwo wagize impamvu y'ihishurwa ry'amabanga yawe y'ububasha buhambaye, n'irasira ry'urumuri rw'impuhwe zawe, bityo akaba uwungirije mu bumana bwawe, n'umusigire w'amabanga yawe bwite... n'ibindi."
Igisubizo ni ukuvuga ko: Aya magambo n'andi nkayo ari mu rwego Gukabya; ibyo Intumwa yacu Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije abantu kwirinda; nk'uko byavuzwe muri Hadith y'impamo yakiriwe na Muslim yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire), ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«هَلَكَ المُتَنَطِّعُونَ» قَالَهَا ثَلَاثًا.
"Baroramye abakabya mu idini" Ibi yabisubiyemo inshuro eshatu!
Imam Al Khatwabiy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Ukabya mu idini: Ni ucengera mu kintu birenze urugero, akigora agishakashaka; nk'abakurikira imyumvire y'abibera mu mpaka z'idini bivanga mu bitabareba, bakijandika mu byo ubwenge bwabo budashobora kugeraho.
Abu A-Sa'adati Ibun Al Athir yaravuze ati: Abo ni abarengera bagakabya mu mvugo, bavuga bakoresheje igice cy'imbere cyane mu muhogo wabo, ibi bikaba bikomoka ku ijambo 'Nita'i' risobanura igisenge cyo hejuru mu kanwa, maze nyuma riza gukoreshwa ku muntu wese urengera yaba mu mvugo ndetse no mu bikorwa.
Dushingiye ku byavuzwe n'aba bamenyi babiri mu nzobere z'ururimi, birasobanutse kuri wowe no kuri buri wese ufite ubushishozi n'ubwo bwaba buke, ko ubu buryo bwo gusabira amahoro n'imigisha Umuhanuzi wacu akaba n'umuyobozi wacu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); bubarirwa mu gukabya no kurengera bibujijwe. Icyategetswe ku muyisilamu kuri iyi ngingo, ni ugukurikiza neza uburyo bwemejwe bwaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bwo kuyisabira amahoro n'imigisha, kandi ibyo birahagije ntihakenewe ibindi.
Muri byo: Harimo Imugo yakiriwe na Bukhari na Muslim mu bitabo byabo by'impamo (A-Swahihay'ni) mu mvugo yaturutse kuri Ka'ab mwene Udj'rah (Imana imwishimire), yavuze ko abasangirangendo (Imana ibashimire), bavuze bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Imana yadutegetse kugusabira imigisha; none ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti:
«قُولُوا: اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى آلِ مُحَمَّدٍ كَمَا صَلَّيْتَ عَلَى إِبرَاهِيمَ وَعَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ، إِنَّكَ حَمِيدٌ مَجِيدٌ، وَبَارِكْ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى آلِ مُحَمَّدٍ كَمَا بَارَكْتَ عَلَى إِبرَاهِيمَ وَعَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ إِنَّكَ حَمِيدٌ مَجِيدٌ».
«Mujye muvuga muti: Mana Nyagasani hundagaza amahoro kuri Muhamadi n'umuryango we, nk'uko wayahaye Ibrahim n'umuryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugushimwa Nyir'ikuzo. Unahundagaze imigisha kuri Muhamadi no ku muryango we, nk'uko wayihundagaje kuri Ibrahim n'umuryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugushimwa Nyir'ikuzo».
No mu bitabo by'a Bukhari na Muslim (A-Swahihay'ni) muri Hadith yaturutse kwa Abu Humayd A-Sa'idiy (Imana imwishimire) yavuze ko bayibwiye bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti:
«قُولُوا: اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى أَزْوَاجِهِ وَذُرِّيَّتِهِ كَمَا صَلَّيْتَ عَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ، وَبَارِكْ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى أَزْوَاجِهِ وَذُرِّيَّتِهِ كَمَا بَارَكْتَ عَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ، إِنَّكَ حَمِيدٌ مَجِيدٌ».
«Mujye muvuga muti: Mana Nyagasani ha icyubahiro unagirire impuhwe Muhamadi n'abagore be n'urubyaro rwe, nk'uko wabihaye abo mu muryango wa Ibrahim, unahe umugisha Muhamadi n'abagore be n'urubyaro rwe, nk'uko wawuhaye abo mu muryango wa Ibrahim, mu by'ukuri wowe uri Nyir'ugushimirwa Nyir'icyubahiro.»
No muri Swahihi Muslim, muri Hadith yaturutse kwa Abu Mas'ud Al An'swariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Bashir Ibun Sa'ad yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Allah yadutegetse kugusabira imigisha; none ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Maze iraceceka hanyuma iravuga iti:
«قُولُوا: اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى آلِ مُحَمَّدٍ؛ كَمَا صَلَّيْتَ عَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ، وَبَارِكْ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى آلِ مُحَمَّدٍ؛ كَمَا بَارَكْتَ عَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ فِي العَالَمِينَ، إِنَّكَ حَمِيدٌ مَجِيدٌ، وَالسَّلَامُ كَمَا عَلِمتُم».
«Mujye muvuga muti: Mana Nyagasani hundagaza amahoro kuri Muhamadi n'umuryango we, nk'uko wayahaye Ibrahim n'umuryango we. Unahundagaze imigisha kuri Muhamadi no ku muryango we, nk'uko wayihundagaje kuri Ibrahim n'umuryango we mu biremwa byose, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugushimwa Nyir'ikuzo, naho amahoro ni nk'uko mwabimenye».
Bityo rero, izi mvugo n'izimeze nk'izo ndetse n'izindi -zaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)- ni zo umuyisilamu akwiye gukoresha mu gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); kuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari yo izi neza kurusha abantu bose ibikwiye kuyikoreshwaho, nk'uko ari na yo izi neza kurusha abantu bose imvugo zikwiye gukoreshwa kuri Nyagasani wayo.
Naho imvugo n'inyito zihimbwe n'abantu bashaka kwigora , ndetse n'imvugo zishobora kumvikanamo igisobanuro kitari cyo; nk'imvugo zavuzwe mu kibazo, ntibikwiye kuzikoresha; kuko harimo kwigora bashaka inyito, kandi zikaba zishobora gusobanurwa mu bisobanuro bipfuye, ndetse zikaba zinyuranyije n'imvugo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahisemo, ikanazereka abayoboke bayo, kandi ikaba ari yo izi byinshi kurusha ibiremwa byose, ikabigira inama cyane kurusha abandi, ndetse ikaba iri kure cyane yo kwigora ishaka izindi nyito, amahoro n'imigisha bihebuje biva kwa Nyagasani wayo biyibeho.
Ku bw'ibi kandi nizeye ko mubyo twavuze mu bimenyetso mu gusobanura ukuri ko kwemera ko Imana ari imwe rukumbi, n'ukuri kw'ibangikanyamana, n'itandukaniro riri hagati y'ibyo ababangikanyamana ba mbere bari barimo ndetse n'ababangikanyamana baje nyuma muri uru rwego, ndetse no mu gusobanura uburyo bwemewe bwo gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bihagije kandi byumvikana kuri wa wundi ushaka ukuri. Naho udafite ubushake bwo kumenya ukuri; uwo aba akurikiye irari rye, Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:
﴿فَإِن لَّمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَكَ فَٱعۡلَمۡ أَنَّمَا يَتَّبِعُونَ أَهۡوَآءَهُمۡۚ وَمَنۡ أَضَلُّ مِمَّنِ ٱتَّبَعَ هَوَىٰهُ بِغَيۡرِ هُدٗى مِّنَ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ50﴾
(Ariko nibaramuka batagusubije, umenye ko nta kindi bakurikira kitari irari ryabo. Ese ni nde wayobye kurusha wa wundi wakurikiye irari rye adafite umuyoboro uturutse kwa Allah? Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi).
[Surat Al Qaswasw: 50.]
Allah Nyir'ibisingizo yagaragaje muri uyu murongo mutagatifu ko abantu, ku birebana n'ibyo Allah yohereje Intumwa ye Muhamadi (amahoro n'imigisha bya Allah bibe kuri we) amuhaye ari byo umuyoboro n'idini ry'ukuri, baba barimo ibice bibiri:
Uwa mbere: Uwitabira Allah n'Intumwa ye.
N'icya kabiri: Ukurikira irari rye; hanyuma Allah Nyir'ubutagatifu arangije avuga ko nta wayobye kurusha ukurikira irari rye nta buyobozi buturutse kuri Allah.
Turasaba Allah ـ Uhebuje ـ ko yaduha ubuzima bwiza akaturinda gukurikira irari, akanatugira twebwe namwe ndetse n'abavandimwe bacu bose kuba mu bumvira Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), abubaha amategeko ye, n'ababurira kwirinda ibinyuranyije n'amategeko ye byose mu bihimbano n'amarari.. Rwose ni Umunyabuntu, Nyirubugiraneza.
Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we ndetse akaba n'intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be n'abamukurikiye mu gukora ibyiza kuzageza ku munsi w'imperuka.
***
rw397v5.0 - 25/10/2026