حِرَاسَةُ التَّوحِيدِ
Kurinda Tawhidi
(Ubumwe bw'Imana)
لِسَمَاحَةِ الشَّيْخِ العَلَّامَةِ
عَبْدِ العَزِيزِ بْنِ عَبْدِ اللهِ بْنِ بَازٍ
رَحِمَهُ اللهُ
Cyanditswe na: Sheikh
Abdul Aziz Ibun Abdallah Ibun Baaz
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
Ubutumwa bwa mbere:
Imyemerere n'imyizerere nyayo n'ibihabanye nayo
Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wenyine, amahoro n'imigisha bisakare ku muhanuzi wa nyuma udafite undi uzaza nyuma ye, n'abiwe n'abasangirangendo be.
Nyuma y'ibyo: Niba rero imyemerere nyakuri ari yo shingiro ry'idini ry'Ubuyisilamu, ndetse n'umusingi w'ukwemera, nabonye ko ari iby'ingenzi kuvuga kuri iyi ngingo, no kuyandikaho ibitabo mu rwego rwo kuyigaragaza no kuyisobanura.
Kandi bizwi neza hashingiwe kuri gihamya z'amategeko y'idini ziva muri Qur'an no muri Sunnah: Ko ibikorwa n'imvugo byemerwa kandi bikanakirwa igihe biturutse mu myemerere nyayo, naho iyo imyemerere itari iya nyayo, ibikorwa n'imvugo biyikomokaho biba imfabusa, nk'uko Imana Nyagasani yavuze iti:
﴿...وَمَن يَكۡفُرۡ بِٱلۡإِيمَٰنِ فَقَدۡ حَبِطَ عَمَلُهُۥ وَهُوَ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ﴾
(...Ariko uzahakana ukwemera, mu by’ukuri, ibikorwa bye bizaba imfabusa kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo). [Surat Al Ma-idat: 5]
Allah nanone aragira ati:
﴿وَلَقَدۡ أُوحِيَ إِلَيۡكَ وَإِلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكَ لَئِنۡ أَشۡرَكۡتَ لَيَحۡبَطَنَّ عَمَلُكَ وَلَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ 65﴾
(Kandi rwose wahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko Intumwa zakubanjirije zahishuriwe ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba imfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo). [Surat A-Zumar: 65].
Imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi. Igitabo cya Allah gisobanutse ndetse n'imigenzo y'Intumwa ye umwizerwa (Imana imuhe amahoro n'imigisha) byagaragaje ko imyemerere nyayo ikubiye mu bintu bitandatu, ari byo: Ukwemera Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze, umunsi w'imperuka, no kwemera igeno rya Allah ry'ibyiza n'ibibi. Bityo izi ngingo esheshatu ni zo: Niyo misingi shingiro y'imyizerere nyayo Igitabo cya Allah gihambaye cyamanuye, kandi akaba ari yo Allah yatumye Intumwa ye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) kwigisha,
Kandi haje gihamya nyinshi zishimangira iyi minsingi itandatu muri Qur'an no mu migenzo y'impamo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), muri zo harimo izi zikurikira:
Icya mbere: Gihamya dukomora muri Qur'an; zimwe muri zo ni imvugo ya Allah Nyir'icyubahiro n'ikuzo igira iti:
﴿لَّيۡسَ ٱلۡبِرَّ أَن تُوَلُّواْ وُجُوهَكُمۡ قِبَلَ ٱلۡمَشۡرِقِ وَٱلۡمَغۡرِبِ وَلَٰكِنَّ ٱلۡبِرَّ مَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ وَٱلۡكِتَٰبِ وَٱلنَّبِيِّـۧنَ...﴾
(Ibikorwa byiza ntabwo ari ukwerekeza gusa uburanga bwanyu ahagana iburasirazuba n’iburengerazuba (musali); ahubwo ukora ibyiza ni uwemera Allah, umunsi w’imperuka, abamalayika, ibitabo n’abahanuzi...) [Surat Al Baqarat: 177]
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿ءَامَنَ ٱلرَّسُولُ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِ مِن رَّبِّهِۦ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَۚ كُلٌّ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَمَلَٰٓئِكَتِهِۦ وَكُتُبِهِۦ وَرُسُلِهِۦ لَا نُفَرِّقُ بَيۡنَ أَحَدٖ مِّن رُّسُلِهِ...﴾
(Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyo yahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Bose bemeye Allah, abamalayika be, ibitabo bye n’Intumwa ze; (bavuga bati) “Nta n’imwe turobanura mu Ntumwa ze.”...) [Surat Al Baqarat: 285.]
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ ءَامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلَّذِي نَزَّلَ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ مِن قَبۡلُۚ وَمَن يَكۡفُرۡ بِٱللَّهِ وَمَلَٰٓئِكَتِهِۦ وَكُتُبِهِۦ وَرُسُلِهِۦ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ فَقَدۡ ضَلَّ ضَلَٰلَۢا بَعِيدًا 136﴾
(Yemwe abemeye! Nimwemere Allah, Intumwa ye (Muhamadi), Igitabo (Qur’an) yahishuriye Intumwa ye ndetse n’ibitabo yahishuye mbere. Kandi uzahakana Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze ndetse n’umunsi w’imperuka, rwose azaba ayobye bikabije.) [Surat A-Nisa-i: 136],
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿أَلَمۡ تَعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّ ذَٰلِكَ فِي كِتَٰبٍۚ إِنَّ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٞ 70﴾
(Ese ntuzi ko Allah azi ibiri mu kirere no ku isi byose? Mu by’ukuri ibyo byose biri mu gitabo (kirinzwe). Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.) [Surat Al Hadji: 70.]
Icya kabiri: Gihamya dukomora mu migenzo y'Intumwa (Sunnah); muri byo hari Hadith y'impamo izwi yakiriwe na Muslim mu gitabo cye cy'impamo, yaturutse ku Muyobozi w'abemera Umar Ibun Al-Khattab (Imana imushimire), ivuga ko Malayika Djibrilu (amahoro ya Allah amubeho) yabajije Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ku kwemera, maze iramubwira iti:
«الإِيمَانُ أَنْ تُؤْمِنَ بِاللَّهِ، وَمَلَائِكَتِهِ، وَكُتُبِهِ، وَرُسُلِهِ، وَاليَوْمِ الآخِرِ، وَتُؤْمِنَ بِالقَدَرِ خَيْرِهِ وَشَرِّهِ».
«Ukwemera ni ukwemera Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze, umunsi w'imperuka, no kwemera igeno rya Allah ry'ibyiza n'ibibi»1. Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Yakiriwe na Bukhari na Muslim - n'itandukaniro rito - bayikuye mu mvugo ya Abi Hurayrat (Imana imwishimire).
Kandi kuri izi nkingi esheshatu hashamikiraho: Ibyo umuyisilamu agomba kwemera no kwizera byose ku bijyanye na Allah, n'ibijyanye n'izuka, ndetse n'ibindi mu by'ibitagaragara; mu byo Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuze.
Kandi ibisobanuro by'iyi misingi itandatu ni ibi bikurikira:
Umusingi wa mbere: Kwemera Allah
Ibyo bikubiyemo ibintu byinshi; bimwe muri byo: Kwemera ko Allah ari we Mana y'ukuri yonyine ikwiye kugaragirwa; kubera ko ari we Muremyi w'abagaragu, Ubagirira neza, Utanga amafunguro yabo, Uzi amabanga yabo n'ibyo bagaragaza, kandi akaba n'Ushobora guhemba abamwumvira no guhana abamwigomekaho.
Kandi Allah yaremye amajini n'abantu ku bw'iyo mpamvu yo kumugaragira, ndetse aranabibategeka, nk'uko Allah aragira ati:
﴿وَمَا خَلَقۡتُ ٱلۡجِنَّ وَٱلۡإِنسَ إِلَّا لِيَعۡبُدُونِ 56 مَآ أُرِيدُ مِنۡهُم مِّن رِّزۡقٖ وَمَآ أُرِيدُ أَن يُطۡعِمُونِ 57 إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلرَّزَّاقُ ذُو ٱلۡقُوَّةِ ٱلۡمَتِينُ 58﴾
(Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire).
(Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira).
(Mu by’ukuri Allah ni We Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje) [Surat Al-Dhariyat: 56-58].
Allah aravuga ati:
﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱعۡبُدُواْ رَبَّكُمُ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ21 ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ فِرَٰشٗا وَٱلسَّمَآءَ بِنَآءٗ وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجَ بِهِۦ مِنَ ٱلثَّمَرَٰتِ رِزۡقٗا لَّكُمۡۖ فَلَا تَجۡعَلُواْ لِلَّهِ أَندَادٗا وَأَنتُمۡ تَعۡلَمُونَ 22﴾
(Yemwe bantu! Nimugaragire Nyagasani wanyu wabaremye mwe n’abababanjirije; kugira ngo mumugandukire).
(We wabagiriye isi nk’isaso (kugira ngo muyigubweho neza) n’ikirere akakigira nk’igisenge, ndetse akanakimanuramo amazi, akayameresha imbuto zikaba amafunguro yanyu. Bityo, ntimukagire izindi mana mubangikanya na Allah, kandi mubizi (ko ari We wenyine ukwiye gusengwa). [Surat Al Baqarat: 21-22].
Allah yohereje Intumwa anamanura ibitabo kugira ngo bisobanure uku kuri, bihamagarire abantu kubyemera, ndetse binababurire kwirinda ibinyuranya na ko, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَلَقَدۡ بَعَثۡنَا فِي كُلِّ أُمَّةٖ رَّسُولًا أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَٱجۡتَنِبُواْ ٱلطَّٰغُوتَ...﴾
(Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana.” [Surat A-Nah'li: 36]
Allah aragira ati:
﴿وَمَآ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ مِن رَّسُولٍ إِلَّا نُوحِيٓ إِلَيۡهِ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱعۡبُدُونِ25﴾
(Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine). [Surat Al An'biya-i: 25]
Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:
﴿الر كِتَابٌ أُحْكِمَتْ آيَاتُهُ ثُمَّ فُصِّلَتْ مِنْ لَدُنْ حَكِيمٍ خَبِيرٍ1 أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا اللَّهَ إِنَّنِي لَكُمْ مِنْهُ نَذِيرٌ وَبَشِيرٌ2﴾
(Alif Laam Raa. Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa na Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose).
(Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri We (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza). [Surat Hud: 1-2]
Kandi ukuri kw'uku kugaragira (Allah): Ni uguharira Allah Nyir'ubutagatifu wenyine ibikorwa byose abagaragu bakora bamugaragira; nk'ubusabe, ugutinya, kwiringira, iswala, gusiba, kubaga, guhiga (Nadh'ri), n'andi moko atandukanye y'amasengesho (Ibadat), mu buryo bwo kumwicishaho bugufi imbere ya Allah, kwifuza ibihembo bye, no gutinya ibihano bye, hamwe n'urukundo rwuzuye kuri We, ndetse no guca bugufi ku bw'ubuhambare bwe.
Kandi uzitegerezanya ubushishozi muri Qur'an Ntagatifu: Azasanga igice kinini cyayo cyaramanuwe gishimangira uyu musingi uhambaye; nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu abivuga agira ati:
﴿إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَاعْبُدِ اللَّهَ مُخْلِصًا لَهُ الدِّينَ 2 أَلَا لِلَّهِ الدِّينُ الْخَالِصُ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ3﴾
(Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa).
(Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 2-3].
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَقَضَىٰ رَبُّكَ أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّآ إِيَّاهُ...﴾
(Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye kugaragira uretse We wenyine...) [Surat Al Is'ra-i: 23.]
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿فَٱدۡعُواْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡكَٰفِرُونَ14﴾
(Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi). [Surat Ghaf'ri: 14.]
Ni nk'uko kandi, ubaye witegererezanyije ubushishozi imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) wabona ko uyu musingi ukomeye witaweho, muri izo mvugo twavugamo iri mu bitabo bibiri bya Bukhari na Muslim (A-Swahihayini) muri Hadith yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«حَقُّ اللهِ عَلَى العِبَادِ أَن يَعْبُدُوهُ وَلَا يُشْرِكُوا بِهِ شَيْئًا».
«Uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose»2.
Mu kwemera Allah kandi hakubiyemo: Kwemera ibyo yategetse abagaragu be byose; nk'inkingi eshanu za Isilamu zigaragara.
Ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa y’Imana, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko (Zakat), gusiba ukwezi kwa Ramadhan, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro y’Imana ku muntu ubifitiye ubushobozi, ndetse n’ibindi mu bitegetswe byazanywe n’amategeko matagatifu y’idini.
Inkingi y'ingenzi muri izi nkingi ndetse ikaba n'ikomeye kuruta izindi: Ni uguhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah. Ubu buhamya busaba: guharira Allah wenyine ibikorwa byose byo kumugaragira, no guhakana ibindi byose bigaragirwa bitari we. Ibi kandi ni byo bisobanuro bya LA ILAHA ILA LLAH, ibisobanuro byayo rero - nk'uko abamenyi (Imana ibagirire impuhwe) babivuze: Nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah. Dushingiye kuri ibyo rero: ikintu cyose kigaragirwa kitari Allah - cyaba umuntu, umalayika, idjini, cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose - kiba kigaragiwe mu kinyoma, naho ukwiye kugaragirwa by'ukuri ni Allah wenyine udafite uwo abangikanye na we, nk'uko Imana Ishobora byose inasumba byose yabivuze:
﴿ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡحَقُّ وَأَنَّ مَا يَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ هُوَ ٱلۡبَٰطِلُ...﴾
(Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari we Kuri, naho ko ibyo (ababangikanyamana) basenga bitari We ari ibinyoma...) [Surat Al Hadji: 62.]
Twamaze kugaragaza ko: Allah Nyir'ubutagatifu yaremye abantu n'amadjini kubera iri shingiro rikomeye, anabibategeka, anabyoherereza intumwa ze, anabamanurira ibitabo bye; bityo umugaragu akwiye kubitekerezaho neza, no kubizirikana cyane; kugira ngo agaragarirwe n'ibyo benshi mu bayisilamu baguyemo by'ubujiji buhambaye kuri iri shingiro; kugeza n'aho bagaragiye ikindi kitari we babangikanyije na Allah, bakagenera uburenganzira bwe bwihariye ikindi kitari we. Allah ni we wo kwiyambazwa.
No mu kwemera Allah Nyir'ubutagatifu, harimo kwemera ko ari we Muremyi w'ibiremwa byose n'Umugenga wa gahunda zabyo, akabigenga ku bw'ubumenyi n'ubushobozi bwe nk'uko abishaka, Nyir'ubutagatifu, kandi ko ari we Mwami w'isi n'imperuka, akaba na Nyagasani w'ibiremwa byose, nta wundi Muremyi utari We, kandi nta wundi Nyagasani usibye We. Kandi ko yohereje Intumwa, amanura ibitabo kugira ngo atunganye abagaragu be, anabahamagarire ku bizabageza ku gukiranuka no gutungana kwabo kuri iyi si no ku munsi w'imperuka, Kandi ko Nyir'ubutagatifu nta we babangikanye muri ibyo byose, Allah aragira ati:
﴿ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٞ 62﴾
(Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na We muhagararizi wa buri kintu). [Surat Zumar: 62.]
Allah nanone aragira ati:
﴿إِنَّ رَبَّكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ يُغۡشِي ٱلَّيۡلَ ٱلنَّهَارَ يَطۡلُبُهُۥ حَثِيثٗا وَٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَ وَٱلنُّجُومَ مُسَخَّرَٰتِۭ بِأَمۡرِهِۦٓۗ أَلَا لَهُ ٱلۡخَلۡقُ وَٱلۡأَمۡرُۗ تَبَارَكَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ54﴾
(Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi. Atwikiriza ijoro amanywa, (ijoro) rikayakurikira nta guhagarara; yanaremye izuba, ukwezi n’inyenyeri byubahiriza itegeko rye. Mu by’ukuri kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyirubutagatifu, Nyagasani w’ibiremwa byose). [Surat Al-A'raf: 54].
No mu kwemera Allah harimo: kwemera amazina ya Allah meza n'ibisingizo bye bihebuje byavuzwe mu gitabo cye gitagatifu, ndetse n'ibyahamijwe n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nta kubihindurira ubusobanuro, nta kubihakana, nta kubishakira imiterere yabyo, ndetse nta no kubigereranya n'iby'ibiremwa,
﴿...لَيۡسَ كَمِثۡلِهِۦ شَيۡءٞۖ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ﴾
(... Ntagira icyo asa na cyo, kandi We ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje). [Surat A-Shuuraa: 11.]
Bityo, ni ngombwa kubyakira nk'uko byaje nta kubishakira imiterere yabyo, hamwe no kwemera ibisobanuro bihambaye bigaragazwa n'ibyo bisingizo bya Allah Nyir'ubutagatifu, kandi bikaba ngombwa kuvuga ko arangwa n'ibyo bisingizo mu buryo bumukwiriye, nta kumugereranya n'ibiremwa bye mu bisingizo bye ibyo ari byo byose, nk'uko Allah Usumba byose yabivuze agira ati: Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:
﴿فَلَا تَضۡرِبُواْ لِلَّهِ ٱلۡأَمۡثَالَۚ إِنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ وَأَنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ74﴾
(Bityo, ntimukagire icyo mugereranya na Allah (kuko nta cyo asa na cyo). Mu by’ukuri Allah azi (ibyo mukora) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo). [Sura A-Nah'lu: 74]
Iyi rero niyo myemerere ya Ahlu Sunat Wal Djama'at mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'ababakurikiye mu gukora ibyiza; ku byerekeye amazina n'ibisingizo bya Allah, ikaba ari nayo yagaragajwe na Imamu Abul Hasan Al Ash'ariy (Imana imugirire impuhwe) mu gitabo cya "Al Maqalat" ayikuye ku bantu ba Hadith n'abagendera ku migenzo y'Intumwa y'Imana, ikaba kandi yaranagaragajwe n'abandi batari we mu bamenyi ndetse n'abemera.
Al Aw'za'iy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: (A-Zuhri na Mak'hul babajijwe ku mirongo ivuga ku mazina n'ibisingizo bya Allah, nuko baravuga bati: Iyo mirongo igomba kwakirwa nk'uko yaje )3.
Al Aw'za'iy (Allah amugirire impuhwe) nanone yaravuze ati: (Twebwe n'abakurikiye abasangirangendo (Tabi'un) twari benshi, twavugaga tuti: Mu by'ukuri, Allah Nyir'ubutagatifu iri hejuru ya Ar'shi yayo y'Icyubahiro, tukanemera ibisingizo bye, nkuko byavuzwe muri Hadith z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha))4.
Al Walid Ibun Muslim (Allah amugirire impuhwe) nawe yaravuze ati: (Malik, na Al Awza'i, na Al Laythu Ibun Sa'd, na Sufyan A-Thawri (Imana ibagirire impuhwe) babajijwe ku mvugo zaje zivuga ku bisingizo bya Allah, nuko bose baravuga bati: Mubifate nk'uko byaje nta kubaza uko bimeze)5.
Naho igihe Rabi'a Ibun Abi Abdu Rahman - umwarimu wa Malik (Allah abagirire impuhwe bombi) - yabazwaga ku bijyanye na n'igisingizo cya Allah cya AL IS'TIWA-I (kuba Allah ari hejuru ya Ar'shi ye), yarasubije ati: ijambo kuba hejuru rirazwi, ariko imiterere yabyo kuri Allah ntabwo izwi, kandi ubutumwa buturuka kwa Allah, naho inshingano y'Intumwa ni ukubusohoza mu buryo bugaragara, naho twebwe inshingano yacu ni ukubyemera)6, Kandi igihe Imam Malik (Allah amugirire impuhwe) yabazwaga kuri ibyo, yaravuze ati: "(Ijambo kuba hejuru rirazwi, naho imiterere yabyo ntizwi, kubyemera ni itegeko, naho kubibazaho ni igihimbano). Hanyuma abwira uwari ubajije ati: Ndabona nta kindi uri cyo usibye kuba umuntu mubi! Nuko ategeka ko asohorwa7." Kandi ku bigendanye n'ibisingizo bya Allah hari imvugo yaturutse kwa Nyina w'abemeramana ummu Salamat (Imana imwishimire) nawe abivuga muri ubwo buryo8.
Imamu Abu Abdu Rahman Ibun Al Mubarak (Allah amugirire impuhwe), yaravuze ati: (Tuzi ko Nyagasani wacu Nyir'ubutagatifu ari hejuru y'ibirere, hejuru ya Ar'shi ye, hejuru y'ibiremwa bye byose)9.
Kandi imvugo z'abamenyi kuri iyi ngingo ni nyinshi cyane ku buryo bidashoboka kuzirondora muri iki kiganiro, naho uwifuza kumenya byinshi muri byo, yareba ibyo abamenyi b'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) banditse kuri iyi ngingo, nk'igitabo cya "Sunnat" cya Abdullah mwene Imamu Ahmad, igitabo cya "Tawhid" cya Imam Muhammad Ibun Khuzaymat, igitabo cya "Sunnat" cya Abu Al-Qasim Al-Lalaka-iy A-Twabari, igitabo cya "Sunnat" cya Abu Bakri Ibun Abi Aswim, ndetse n'igisubizo Sheikh Al Islam Ibun Taymiyyat yahaye abantu b'ahitwa Hamat, kikaba ari igisubizo gihambaye kandi gifite akamaro kenshi, Ibun Taymiyyat (Imana imugirire impuhwe) yasobanuyemo imyemerere y'abakurikiye imigenzo y'Intumwa y'Imana (Ahlul Sunnah), akarondoramo imvugo nyinshi zabo, ndetse na gihamya zishingiye ku mategeko y'idini n'izishingiye ku bwenge zishimangira ukuri kw'ibyo abakurikiye imigenzo y'Intumwa y'Imana bavuze, n'ibinyoma cy'ibyo abatavuga rumwe nabo bavuze.
Uku niko ubutumwa bwe bwiswe A-Tadmuriyyat; yabusobanuye mu buryo burambuye, asobanura neza imyemerere y'abakurikiza imigenzo y'Intumwa y'Imana atanga gihamya zayo zishingiye ku byahishuwe ndetse no ku bwenge, ndetse no guha igisubizo abanyuranya na yo mu buryo bugaragaza ukuri bugatsinda ikinyoma kuri buri wese ubisuzuma mu bamenyi n'abanyabwenge; abigiranye umugambi mwiza, ndetse n'ubushake bwo kumenya ukuri. Muri make: Imyemerere y'abagendera ku migenzo y'Intumwa n'imbaga y'abayisilamu (Ahlu Sunat Wal Djama'at) ku bijyanye n'amazina n'ibisingizo; ni uko bemeza bakanashimangira kuri Allah Nyir'ubutagatifu ibyo yivuzeho ubwe mu gitabo cye, cyangwa ibyo Intumwa ye Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamuvuzeho mu migenzo yayo, babyemeza nta kubigereranya, bakanamweza Allah Nyir'ubutagatifu ko ntacyo ahwanye nacyo mu byaremwe bye, iyezwa ritagira kubiburizamo; bityo bakaba barabashije kutagwa mu ukwivuguza, Kandi bashyize mu bikorwa gihamya zose, kubera ugushobozwa na Allah; kuko mu migenzo ya Allah (Subhanahu) ku muntu ushikama ku kuri kw'ibyo Allah yatumye Intumwa ze, agashyiramo umuhate we wose muri ibyo, kandi agashaka uko kuri abikoze kubera Allah wenyine; ari uko amushoboza kugera ku kuri ndetse akagaragaza ukuri kwe, nk'uko Allah (Uwikirenga) yavuze ati:
﴿بَلۡ نَقۡذِفُ بِٱلۡحَقِّ عَلَى ٱلۡبَٰطِلِ فَيَدۡمَغُهُۥ فَإِذَا هُوَ زَاهِقٞ...﴾
(Ahubwo tugaragaza ukuri kugasenya ikinyoma, maze kikayoyoka...) ([Surat Al An'biya-u : 18.]
Allah aravuga ati:
﴿وَلَا يَأۡتُونَكَ بِمَثَلٍ إِلَّا جِئۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ وَأَحۡسَنَ تَفۡسِيرًا33﴾
(Kandi nta rugero bakuzanira (rugamije guhinyura Qur’an) ngo tubure kukuzanira (igisubizo cy’) ukuri ndetse n’ibisobanuro birushijeho kuba byiza). [Surat Al : 33.]
Naho unyuranya n'Abagendera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Ahlu Sunat) mu byo bemera ku byerekeranye n'amazina n'ibisingizo; nta kabuza ko azagwa mu kunyuranya na gihamya ya iza Qur'an na Sunat ndetse n'izishingiye ku bwenge; hamwe no kwivuguruza kugaragara mu byo yemeza ndetse n'ibyo ahakana byose. Al Hafidhw Ibun Kathir (Allah amugirire impuhwe) yavuze amagambo meza kuri iyi ngingo mu gitabo cye cya Tafsir kizwi cyane, ibyo akaba yarabivuze mu gusobanura imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:
﴿إِنَّ رَبَّكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِ...﴾
(Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi...) [Surat Al-A'raf: 54.]
Ni byiza kubigarukaho aha, kubera inyungu yabyo ihambaye; bityo Ibun Kathir (Allah amugirire impuhwe) yavuze amagambo akurikira agira ati:
"(Abantu bafite imvugo nyinshi cyane kuri iyi ngingo, aha akaba atari ho ho kuzisobanura mu buryo burambuye, ahubwo icyo dukurikira muri iyi ngingo ni imyemerere y'abatubanjiririje barangwaga n'ibyiza (A-Salaf A-Swaleh): Malik, Al-Awza'i, A-Thawri, A-Layth Ibun Sa'ad, A-Shafi'i, Ahmad Ibun Hanbal, Is’haq ibun Rahawayh, n'abandi mu bamenyi b'abayisilamu bo hambere n'abo muri iki gihe, ari byo: Kureka ibyo bisingizo uko byaje nta gushakisha imiterere yabyo, nta kubigereranya n'ibyaremwe, ndetse nta no kubihakana, kandi igisobanuro kigaragara kiza mu bwenge bw'abagereranya Allah n'ibyaremwe ntibikwiye ko hari ubivuga kuri Allah, kuko nta kintu na kimwe mu byo yaremye gisa na Allah kandi"
﴿...لَيۡسَ كَمِثۡلِهِۦ شَيۡءٞۖ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ﴾
(Ntagira icyo asa na cyo, kandi We ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje). [Surat A-Shura: 11.] Ahubwo ibi bimeze nk'uko abamenyi babivuze, - muri bo harimo Nu'aym Ibun Hammad Al Khuza'iy, umwarimu wa Al Bukhariy, yaravuze ati: (Uzagereranya Allah n'ibiremwa bye azaba ahakanye, n'uzahakana bimwe mu byo Allah yisingijemo ubwe azaba ahakanye)10, Nta kugereranya kugaragara mu byo Allah yivuzeho ubwe cyangwa ibisingizo Intumwa yamuvuzeho, bityo uwemeza akanashimangira kuri Allah ibyavuzwe mu mirongo isobanutse ndetse no mu mvugo z'Intumwa y'Imana z'impamo, mu buryo bukwiranye n'ikuzo rya Allah, ndetse akanahakana kuri Allah ko ashobora ugira inenge; rwose uwo aba ayobotse umuyoboro w'ukuri11. Amagambo ya Ibun Kathir (Imana imugirire impuhwe) arangiriye aha.
Mu kwemera Allah nanone hakubiyemo: kwemera ko ukwemera kugizwe n'imvugo n'ibikorwa, kongerwa n'ibikorwa byo kumvira Allah, kukagabanywa n'ibyaha, kandi ko bitemewe kwita umwe mu bayisilamu ko ari umuhakanyi kubera kimwe mu byaha bitageze ku rwego rwo kubangikanya Allah n'ubuhakanyi; nk'ubusambanyi, ubujura, kurya riba, kunywa ibisindisha, kubanira nabi ababyeyi, n'ibindi byaha bikomeye nk'ibyo, igihe cyose atabigize ibyemewe, kuko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati:
﴿إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَغۡفِرُ أَن يُشۡرَكَ بِهِۦ وَيَغۡفِرُ مَا دُونَ ذَٰلِكَ لِمَن يَشَآءُ...﴾
(Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka...) [Surat A-Nisa-i: 48.] Kandi kubera ibyavuzwe muri Hadith zakiriwe n'imbaga izikuye ku zindi mbaga (Mutawatir) zaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), muri zo hakaba harimo imvugo yayo igira iti:
«إِنَّ اللهَ يُخْرِجُ مِنَ النَّارِ مَنْ كَانَ فِي قَلْبِهِ مِثْقَالُ حَبَّةٍ مِنْ خَرْدَلٍ مِنْ إِيْمَانٍ».
"Mu by'ukuri Allah azakura mu muriro wa wundi ufite mu mutima we akantu n'ubwo kaba gato cyane kangana n'akabuto k'ikimera cyitwa Khar'dal k'ukwemera."12"
Umusingi wa kabiri: Kwemera abamalayika,
Bikaba bikubiyemo ibintu bibiri: Ikintu cya mbere: Kwemera abamalayika mu buryo bwa rusange; ibyo bikaba ari ukwemera ko Allah afite abamalayika yaremye kugira ngo bamwumvire, kandi akaba yarabavuze ko ari:
﴿وَقَالُواْ ٱتَّخَذَ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَلَدٗاۗ سُبۡحَٰنَهُۥۚ بَلۡ عِبَادٞ مُّكۡرَمُونَ 26 لَا يَسۡبِقُونَهُۥ بِٱلۡقَوۡلِ وَهُم بِأَمۡرِهِۦ يَعۡمَلُونَ27 يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡ وَلَا يَشۡفَعُونَ إِلَّا لِمَنِ ٱرۡتَضَىٰ وَهُم مِّنۡ خَشۡيَتِهِۦ مُشۡفِقُونَ28﴾
(Kandi (Ababangikanyamana) baravuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana. Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe.”)
(Nta cyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye).
(Abo bamalayika, Allah) azi ibiri imbere yabo n’inyuma yabo (ibyo bakoze n’ibyo bazakora), kandi ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya.) [Surat Al An'biya-u: 26-28.]
Ni ibyiciro byinshi; muri bo harimo abahawe inshingano zo kwikorera Arshi, harimo abashinzwe kurinda ijuru n'umuriro, ndetse hakabamo n'abahawe inshingano zo kubika ibikorwa by'abagaragu. Icya kabiri: Kwemera abamalayika mu buryo burambuye; ibyo bikaba ari ukwemera abo Allah n'Intumwa ye bise amazina muri bo; nka Djibril ushinzwe kujyana ubutumwa ku Ntumwa za Allah, na Mika-il ushinzwe kugusha imvura, na Malik umurinzi w'umuriro. Na Israfilu ushinzwe kuzavuza impanda. Nk'uko bavuzwe muri Hadith z'impamo, muri zo hakaba harimo: Hadith iri mu gitabo cya Swahih (Al bukhari) yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«خُلِقَتِ الـمَلَائِكَةُ مِن نُورٍ، وَخُلِقَ الجَانُّ مِنْ مَارِجٍ مِنْ نَارٍ، وَخُلِقَ آدَمُ مِمَّا وُصِفَ لَكُم»
"«Abamalayika baremwe mu rumuri, n'amajini yaremwe mu kibatsi cy'umuriro, kandi Adamu yaremwe mu byo mwasobanuriwe»13" Yakiriwe na Muslim mu gitabo cye A-Swahih.
Umusingi wa gatatu: Kwemera ibitabo, na byo hakubiyemo ibi bintu bibiri bikurikira:
Icya mbere: Kwemera ibitabo muri rusange; ibyo bikaba ari ukwemera ko Allah yahishuriye ibitabo Abahanuzi be n'Intumwa ze; kugira ngo bisobanure ukuri kwe, no guhamagarira abantu kumuyoboka, nk'uko Allah agira ati:
﴿لَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا رُسُلَنَا بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَأَنزَلۡنَا مَعَهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡمِيزَانَ لِيَقُومَ ٱلنَّاسُ بِٱلۡقِسۡطِ...﴾
(Rwose twohereje Intumwa zacu tuzihaye ibimenyetso bigaragara n’ibitangaza, ndetse tunazihishurira ibitabo n’ubutabera, kugira ngo abantu bimakaze ubutabera...) [Surat Al Hadid: 25.] Allah aravuga ati:
﴿كَانَ ٱلنَّاسُ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ فَبَعَثَ ٱللَّهُ ٱلنَّبِيِّـۧنَ مُبَشِّرِينَ وَمُنذِرِينَ وَأَنزَلَ مَعَهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ لِيَحۡكُمَ بَيۡنَ ٱلنَّاسِ فِيمَا ٱخۡتَلَفُواْ فِيهِ...﴾
(Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe (mu kwemera Allah, nyuma baza gutandukana), nuko Allah yohereza abahanuzi (kugira ngo) batange inkuru nziza banaburire, anabahishurira ibitabo bikubiyemo ukuri kugira ngo bikiranure abantu ku byo batavugaho rumwe...) [Surat Al Baqarat: 213]
Icya kabiri: Kwemera ibitabo mu buryo burambuye; ibyo bikaba ari ukwemera ibyo Allah yavuze amazina yabyo muri byo, nka Tawurati, Injiili, Zaburi ndetse na Qur'an. No kwemera ko Qur'an ari cyo gitabo cyiza ndetse cyabisozereje, kikaba umugenzuzi wabyo kandi kiza kibishimangira, ndetse kandi ni cyo abantu bose bakwiye gukurikira no gucyemuza ibibazo bahura na byo; hamwe n'ibyo Imigenzo (Sunnat) y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yemeje; kuko Allah Nyir'ubutagatifu yohereje Intumwa ye Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ngo ibe Intumwa ku biremwa byose (abantu n'amajini), kandi amuhishurira iyi Qur'an; kugira ngo ayikoreshe akiranura hagati yabo, akayigira umuti w'ibiri mu bituza, n'ibisobanuro bya buri kintu cyose, ndetse n'umuyoboro n'impuhwe ku bemera, nk'uko Allah agira ati:
﴿وَهَٰذَا كِتَٰبٌ أَنزَلۡنَٰهُ مُبَارَكٞ فَٱتَّبِعُوهُ وَٱتَّقُواْ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ155﴾
N’iyi (Qur’an) ni igitabo twahishuye cyuje imigisha. Bityo, nimugikurikire munatinye (Allah) kugira ngo mugirirwe impuhwe. [Surat Al An'am: 155]. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿...وَنَزَّلۡنَا عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ تِبۡيَٰنٗا لِّكُلِّ شَيۡءٖ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٗ وَبُشۡرَىٰ لِلۡمُسۡلِمِينَ﴾
Twanaguhishuriye igitabo (Qur’an) gisobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro, impuhwe n’inkuru nziza ku bicishije bugufi (Abayisilamu). [Surat A-Nah'lu: 89.] Allah aravuga ati:
﴿قُلۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنِّي رَسُولُ ٱللَّهِ إِلَيۡكُمۡ جَمِيعًا ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۖ فَـَٔامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِ ٱلنَّبِيِّ ٱلۡأُمِّيِّ ٱلَّذِي يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَكَلِمَٰتِهِۦ وَٱتَّبِعُوهُ لَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ158﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni We ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari We, ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu.” Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka). [Surat Al A'raf: 158]. Kandi imirongo ifite ubu busobanuro ni myinshi.
Umusingi wa kane: Kwemera Intumwa
Kandi na byo bikubiyemo ibintu bibiri: Icya mbere: Kwemera Intumwa muri rusange; ni ukwemera ko Allah Nyir'ubutagatifu yoherereje abagaragu be Intumwa zibakomokamo, zitanga inkuru nziza zinaburira, kandi zihamagarira ukuri; bityo uwazumviye agatsindira umunezero, naho uwanze kuzumvira akazagira igihombo n'ukwicuza. Kandi iyazisozereje inasumba izindi ni Umuhanuzi wacu Muhamadi mwene Abdallah (Allah amuhe amahoro n'imigisha), nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu agira ati:
﴿وَلَقَدۡ بَعَثۡنَا فِي كُلِّ أُمَّةٖ رَّسُولًا أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَٱجۡتَنِبُواْ ٱلطَّٰغُوتَ...﴾
Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana.” [Surat A-Nah'li: 36] Allah aravuga ati:
﴿رُّسُلٗا مُّبَشِّرِينَ وَمُنذِرِينَ لِئَلَّا يَكُونَ لِلنَّاسِ عَلَى ٱللَّهِ حُجَّةُۢ بَعۡدَ ٱلرُّسُلِ...﴾
(Izo ntumwa zitanga inkuru nziza zinaburira, kugira ngo abantu batazagira urwitwazo kwa Allah nyuma yo kohereza Intumwa...) [Surat A-Nisa-i: 165.] Allah aravuga ati:
﴿مَّا كَانَ مُحَمَّدٌ أَبَآ أَحَدٖ مِّن رِّجَالِكُمۡ وَلَٰكِن رَّسُولَ ٱللَّهِ وَخَاتَمَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ...﴾
(Ntabwo Muhamadi ari se w’uwo ari we wese muri mwe, ahubwo ni Intumwa ya Allah akaba n’uwasozereje abahanuzi...) [Surat Al Ah'zab: 40]
Icya kabiri: Kwemera Intumwa mu buryo burambuye; ibyo bikaba ari ukwemera mu buryo burambuye kandi bwihariye abo Allah yatubwiye amazina yabo muri bo, cyangwa abo byemejwe ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatubwiye amazina yabo; nka: Nuhu, Hudu, Swalihi, Ibrahim n'abandi (Allah abahe amahoro n'imigisha, bo n'imiryango yabo ndetse n'ababakurikiye).
Umusingi wa gatanu: Kwemera umunsi w'imperuka
Bikubiyemo ibi bikurikira:
Kwemera ibyo Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) batubwiye byose bizaba nyuma y'urupfu; nk'ibigeragezo byo mu mva, ibihano byaho n'umunezero waho, n'ibizaba ku munsi w'imperuka birimo ibihe biteye ubwoba, amakuba, ikiraro cya Siratwa, umunzani, ibarura, ibihembo, no gutanga ibitabo by'ibikorwa mu bantu; hakazabaho uzafata igitabo cye mu kuboko kw'iburyo, uzafata igitabo cye mu kuboko kw'ibumoso, cyangwa inyuma y'umugongo we.
Muri byo kandi hakubiyemo: kwemera ikidendezo cy'amazi cy'Umuhanuzi wacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), no kwemera ijuru n'umuriro, n'uko abemeramana bazabona Nyagasani wabo Nyir'ubutagatifu ndetse akabavugisha, n'ibindi byaturutse muri Qur'an Ntagatifu no mu migenzo y'impamo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); bityo, umugaragu ategetswe kwemera ibyo byose, no kubyemeza mu buryo Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babisobanuye.
Umusingi wa gatandatu: Kwemera igeno
Kandi kwemera igeno hakubiyemo ibintu bine:
Ikintu cya mbere: Ni ukwemera ko Allah Nyirubutagatifu azi ibyabaye n'ibizabaho, ndetse yamenye n'imimerere y'abagaragu be, amafunguro yabo, iherezo ryabo n'ibikorwa byabo, n'ibindi bitandukanye mu mibereho yabo, bityo nta na kimwe muri ibyo kiyobera Allah Nyirubutagatifu, nk'uko Nyirubutagatifu yabivuze:
﴿...وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ﴾
(...munamenye ko Allah ari Umumenyi wa byose). [Surat Al Baqarat : 231.] Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:
﴿...لِتَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ وَأَنَّ ٱللَّهَ قَدۡ أَحَاطَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عِلۡمَۢا﴾
(... kugira ngo mumenye ko Allah ari Ushobora byose, ndetse ko Allah azi neza buri kintu). [Surat A-Twalaq: 12.]
Icya kabiri: Kwemera ko Allah yanditse ibyo yagennye byose; nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu agira ati:
﴿قَدۡ عَلِمۡنَا مَا تَنقُصُ ٱلۡأَرۡضُ مِنۡهُمۡۖ وَعِندَنَا كِتَٰبٌ حَفِيظُۢ 4﴾
(Rwose tuzi neza icyo ubutaka bugenda bugabanyaho (ku mibiri yabo igihe bari mu mva). Kandi dufite igitabo kirinzwe (kibitse buri kintu). [Surat Qaf: 4.] Allah aravuga ati:
﴿...وَكُلَّ شَيۡءٍ أَحۡصَيۡنَٰهُ فِيٓ إِمَامٖ مُّبِينٖ﴾
(...buri kintu twakibaruye mu gitabo gisobanutse). [Surat Yasin: 12.] Allah aravuga ati:
﴿أَلَمۡ تَعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّ ذَٰلِكَ فِي كِتَٰبٍۚ إِنَّ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٞ70﴾
(Ese ntuzi ko Allah azi ibiri mu kirere no ku isi byose? Mu by’ukuri ibyo byose biri mu gitabo (kirinzwe). Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye). [Surat Al Hadji: 70.]
Icya gatatu: Kwemera ko ubushake bwa Allah Nyir'ubutagatifu busohora kuri buri kintu; bityo icyo ashatse ni cyo kiba, n'icyo adashatse ntikiba, nk'uko Nyir'ubutagatifu yabivuze ati:
﴿...إِنَّ ٱللَّهَ يَفۡعَلُ مَا يَشَآءُ﴾
(... mu by’ukuri Allah akora ibyo ashaka). [Surat Al Hadji: 18]. Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:
﴿إِنَّمَآ أَمۡرُهُۥٓ إِذَآ أَرَادَ شَيۡـًٔا أَن يَقُولَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ82﴾
(Mu by’ukuri itegeko rye iyo ashaka ko ikintu kiba, arakibwira ngo “Ba, nuko kikaba!”) [Surat Yasin: 82]. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَمَا تَشَآءُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ29﴾
(Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse). [Surat A-Tak'wir: 29.]
Icya kane: Kwemera ko Allah Usumba byose yaremye ibiriho byose; bityo nta Muremyi uretse we, kandi nta Nyagasani uretse we; nk'uko Nyir'ubutagatifu yabivuze:
﴿ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٞ62﴾
(Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na We muhagararizi wa buri kintu). [Surat A-Zumar: 62.] Allah aravuga ati:
﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡۚ هَلۡ مِنۡ خَٰلِقٍ غَيۡرُ ٱللَّهِ يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۚ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ فَأَنَّىٰ تُؤۡفَكُونَ3﴾
(Yemwe bantu! Nimwibuke inema za Allah yabahundagajeho! Ese hari undi muremyi utari Allah wabaha amafunguro aturutse mu kirere no ku isi? Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ese ni gute muteshwa ukuri?)
[Surat Fatw'ri: 3.]
Bityo kwemera igeno: hakubiyemo kwemera izi ngingo zose uko ari enye, nk'uko ari imyemerere y'abakurikiye Intumwa n'imbaga (Ahlu-Sunnah wal Jama'ah); binyuranyije n'abahakanye bimwe muri byo bo mu banyabihimbano.
No mu bintu by'ingenzi mu myemerere nyayo y'abagendera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Ahlu Sunat Wal Djama'a): Ni ugukunda kubera Allah no kwanga kubera Allah, ndetse no kugirana ubucuti kubera Allah no kugirana urwango kubera Allah; iyi akaba ari yo: Myemerere yo gukunda ndetse no kwanga kubera Allah (Al Wala-u wal Bara-u), kandi ikaba iri mu kwemera Allah Uwikirenga.
Bityo rero, umwemera akunda abemera kandi akaba umukunzi wabo, akanga abahakanyi kandi akabafata nk'abanzi, kandi ku isonga y'abemera bo muri uyu muryango ni abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), - nk'uko byemejwe n'abakurikira imigenzo y'Intumwa n'imbaga y'abayisilamu (Ahlu Suna wal Djama'a) -; bityo barabakunda kandi bakabubaha, kandi bemera ko ari bo beza kuruta abandi bantu nyuma y'abahanuzi ba Allah, hashingiwe ku mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
«خَيْرُ القُرُونِ قَرْنِي ثُمَّ الَّذِينَ يَلُونَهُمْ ثُمَّ الَّذِينَ يَلُونَهُم»
"Ibinyejana byiza ni ikinyejana cyanjye, hanyuma hagakurikira ikinyejana kizabakurikira, hanyuma hagakurikira ikinyejana kizabakurikira."14 Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim,
Kandi bemera ko abeza muri bo ari: Abu Bakri A-Swidiq, hanyuma Umar Al Faruq, hanyuma Uthman Dhu Nurayni, hanyuma Ally Al Murtadwa (Imana ibishimire bose), hanyuma yabo hagakurikiraho abasigaye mu icumi, hanyuma n'abandi basangirangendo basigaye (Imana ibishimire bose), kandi bakirinda kuvuga ku makimbirane yabaye hagati yabo -ni ukuvuga abasangirangendo-, bakanemera ko muri ibyo bakoresheje ubushishozi bashaka ukuri, uwabaye mu kuri akaba afite ibihembo bibiri, naho uwibeshye akagira igihembo kimwe.
Kandi bakunda abo mu muryango w’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) bayemeye, ndetse bakanakunda kubera Allah abagore b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari bo ba Nyina b'abemera, kandi bakabasabira ku Mana ngo ibishimire bose. Kandi bitandukanya n'inzira y'Abashiya (Rafidwat) banga abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bakabatuka, bagakabiriza abo mu muryango w'Intumwa y'Imana, bakabazamura hejuru y'urwego rwabo Allah yabashyizeho, nk'uko bitandukanya n'inzira y'Abanga bakanagirira nabi abo mu muryango w'Intumwa y'Imana (Nawaswib) mu mvugo cyangwa mu bikorwa.
Ibi rero twavuze: byose bikubiye mu myemerere nyakuri Allah yatumanye Intumwa ye Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ikaba ari imyemerere igomba kwemerwa, no kuyitwararika, no kuyishikamaho, no kwirinda ibinyuranya nayo, ikaba ari imyemerere y'itsinda rizarokoka rya Ahlu Sunat wal Djama'at, iryo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuzeho iti:
«لَا تَـزَالُ طَائِفَةٌ مِنْ أُمَّتِي ظَاهِرِينَ عَلَى الحَقِّ، لَا يَضُرُّهُمْ مَنْ خَذَلَهُمْ، حَتَّى يَأْتِيَ أَمْرُ اللهِ وَهُمْ كَذَلِكَ».
"Hazakomeza kubaho itsinda mu bayoboke banjye (Umat) rishikamye ku kuri, ku buryo uzabatererana ntacyo bizabatwara, kugeza ubwo itegeko rya Allah rizasohorera bakimeze batyo"15, No mu yindi mvugo igira iti:
«لَا تَزَالُ طَائِفَةٌ مِنْ أُمَّتِي عَلَى الحَقِّ مَنْصُورَةٌ».
"Hazahoraho itsinda mu bayoboke banjye riri ku kuri rizatsinda."16, Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«افْتَرَقَتِ اليَهُودُ عَلَى إِحْدَى وَسَبْعِينَ فِرْقَةً، وَافْتَرَقَتِ النَّصَارَى عَلَى اثْنَتَيْنِ وَسَبْعِينَ فِرْقَةً، وَسَتَفْتَرِقُ هَذِهِ الأُمَّةُ عَلَى ثَلَاثِ وَسَبْعِينَ فِرْقَةً كُلُّهَا فِي النَّارِ إِلَّا وَاحِدَةً فَقَالَ الصَّحَابَةُ: مَنْ هِيَ يَا رَسُولَ اللهِ؟ قَالَ: مَنْ كَانَ عَلَى مِثْلِ مَا أَنَا عَلَيْهِ وَأَصْحَابِي»
"Abayahudi bacitsemo udutsiko mirongo irindwi na kamwe, abanaswara (abakirisitu) bacikamo udutsiko mirongo irindwi na tubiri, abayoboke banjye bazigabanyamo udutsiko mirongo irindwi na dutatu, twose tuzajya mu muriro uretse kamwe." Abasangirangendo barabaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni akahe? Arabasubiza ati: Ni akagendera ku byo njye n'abasangirangendo banjye tugenderaho."17
Imyemerere inyuranyije n'imyemerere nyayo
Abateshutse kuri iyi myemerere n'imyizerere, ndetse n'abagendera ku bihabanye na yo; bari mu byiciro byinshi; muri bo harimo: abagaragira ibigirwamana, n'ibishushanyo, n'abamarayika, n'abantu beza, n'amajini, n'ibiti, n'amabuye n'ibindi. Bityo aba ntabwo bitabiriye umuhamagaro w'Intumwa, ahubwo banyuranyije nazo banazigomekaho, nk'uko abo mu bwoko bw'abakurayishi n'amoko atandukanye y'abarabu babigenje ku Ntumwa yacu Muhammad (Imana iyihe amahoro n'imigisha); kuko basabaga ibyo bagaragiraga kubakemurira ibyifuzo byabo, gukiza abarwayi, no kubahesha intsinzi ku banzi babo, bakabibagira ibitambo, banabihigira imihigo, nuko ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamaganaga ibyo bikorwa byabo, ikanabategeka kugaragira Allah wenyine batamubangikanyije, barabitangariye banabihakana, maze bavuga bati:
﴿أَجَعَلَ ٱلۡأٓلِهَةَ إِلَٰهٗا وَٰحِدًاۖ إِنَّ هَٰذَا لَشَيۡءٌ عُجَابٞ5﴾
“(Arafata) imana (zacu) zose akazigira Imana imwe? Mu by’ukuri, iki ni ikintu gitangaje!” [Surat Swad: 5].
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakomeje kubahamagarira kugana Allah, inababurira kwirinda kumubangikanya, ikanabasobanurira ukuri kw'ibyo yabahamagariraga; kugeza ubwo Allah ayoboye abo yashatse kuyobora muri bo, hanyuma nyuma y'ibyo binjira mu idini rya Allah ari amatsinda. Nuko idini rya Allah riganza andi madini yose nyuma y'ivugabutumwa rihoraho, n'urugamba rurerure rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), abasangirangendo bayo (Imana ibishimire bose) ndetse n'ababakurikiye mu byiza. Hanyuma ibintu byarahindutse, ubujiji buganza abenshi mu bantu; bityo abenshi basubira mu idini ry'ubujiji bwo hambere, bakabya gukuza abahanuzi n'abakora ibikorwa byiza, babasenga banabasaba ubutabazi, ndetse n'andi moko y'Ibangikanyamana, kandi ntibamenya igisobanuro cya LA ILAHA ILA LLAH; nk'uko abahakanyi b'Abarabu bari bazi ibisobanuro byaryo, Allah niwe ukwiye kwiyambazwa.
Iryo bangikanyamana ryakomeje gukwirakwira mu bantu kugeza muri iki gihe cyacu; kubera kwiganza kw’ubujiji ndetse no kuba kure y’igihe cy’ubutumwa.
Kandi urujijo rw'aba babangikanyamana ba vuba ni urujijo rw'abo ku ikubitiro, ari rwo kuvuga kwabo bati:
﴿...هَٰٓؤُلَآءِ شُفَعَٰٓؤُنَا عِندَ ٱللَّهِ...﴾
(…Aba ni abavugizi bacu kwa Allah…) [Surat Yunus: 18], No mu yindi mvugo yabo igira iti:
﴿...مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ...﴾
(...Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah...) [Surat A-Zumar: 3.] Kandi Allah yatesheje agaciro uru rujijo, anagaragaza ko uwo ari we wese ugaragira ikindi mu cyimbo cye, icyo cyaba ari cyo cyose, aba amubangikanyije kandi ahakanye, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu agira ati:
﴿وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَضُرُّهُمۡ وَلَا يَنفَعُهُمۡ وَيَقُولُونَ هَٰٓؤُلَآءِ شُفَعَٰٓؤُنَا عِندَ ٱللَّهِ...﴾
(Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati “Aba ni abavugizi bacu kwa Allah.”) [Surat Yunus: 18]. Allah Nyir'ubutagatifu arabasubiza agira ati:
﴿قُلۡ أَتُنَبِّـُٔونَ ٱللَّهَ بِمَا لَا يَعۡلَمُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ18﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabwira Allah ibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi arenze kure ibyo bamubangikanya na byo.”) [Surat Yunus: 18].
Bityo muri uyu murongo, Allah Nyirubutagatifu yasobanuye ko kugaragira ikindi kitari We mu bahanuzi, abakiranutsi, cyangwa abandi; ari ibangikanyamana rikuru, kabone n'ubwo ababikora baba babyita ukundi, kandi Allah aragira ati:
﴿...وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ...﴾
Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” [Surat A-Zumar: 3.] Hanyuma Allah Nyir'ubutagatifu yabasubije agira ati:
﴿...إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ﴾
(Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 3].
Muri ibyo Allah Nyir'ubutagatifu yasobanuye ko amasengesho (kugaragira) yabo bakorera ikindi kitari we; nko kugira ubusabe, gutinya, kwiringira, n'ibindi nk'ibyo; ari uguhakana we Nyir'ubutagatifu, kandi ababeshyuza mu mvugo yabo bavuga ngo: Mu by'ukuri ibigirwamana byabo bibegereza cyane kuri we.
No mu myizerere ihakana Imana ihabanye n'imyizerere nyayo, ikananyuranya n'ibyo Intumwa (amahoro n'imigisha ya Allah bibe kuri zo) zazanye: harimo ibyo abapagani bo muri iki gihe bizera, mu bayoboke ba Marikisi na Lenini, ndetse n'abandi mu bahamagarira ubupagani no guhakana Imana, yaba babyita ubusosiyalisite, ubukomunisite, ububaatisite cyangwa se andi mazina ayo ari yo yose, kubera ko mu mahame y'abo bapagani harimo ukwemera ko: nta Mana ibaho kandi ko ubuzima ari ibintu bifatika.
No mu byo bashingiraho: guhakana izuka, guhakana Ijuru n'Umuriro, ndetse no guhakana amadini yose, n'uzareba mu bitabo byabo agasuzuma ibyo bagenderaho azabimenya neza bidasubirwaho, kandi nta gushidikanya ko iyi myizerere ihabanye n'amadini yose yaturutse mu ijuru, ndetse ikageza abayigenderaho ku ngaruka mbi cyane mu buzima bwabo bwo ku isi ndetse no ku munsi w'imperuka.
No muri iyo myemerere inyuranyije n'ukuri: Harimo ibyemerwa na bamwe mu ba Sufi y'uko bamwe mu bo bita abakunzi ba Allah (Awliya-u) bafatanya na Allah mu kugenga byose, kandi bakagenga ibibera ku isi, bakabita amazina nka Aq'twaab, Awtaad n'Aghwaath, ndetse n'andi mazina bahimbiye imana zabo. Ibi rero ni ibangikanyamana mu bumana bwe (Rububiyat), kandi rikaba kimwe mu moko mabi cyane yo kubangikanya Allah usumba byose.
N'uzasuzuma ibangikanyamana ry'abo hambere mu bantu bo mu gihe cy'ubujiji, akabigereranya n'ibangikanyamana ryakwirakwiriye mu baje nyuma; azasanga ko ibangikanyamana ry'abaje nyuma ari rikuru ndetse rikabije cyane, kandi ibisobanuro by'ibyo bikaba ari ibi bikurikira: Abahakanyi b'Abarabu mu gihe cy'ubujiji barangwaga n'ibintu bibiri: Icya mbere: Ni uko batabangikanyaga Allah mu bumana bwe (Rububiyat), ahubwo kubangikanya Imana kwabo kwari mu kugaragirwa (amasengesho); kuko bari bemeraga ubumana (ibikorwa Allah yihariye) bwa Allah Nyir'icyubahiro n'ikuzo we wenyine, nk'uko Nyir'ubutagatifu yabivuze agira ati:
﴿وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَهُمۡ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُ...﴾
(Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati “Ni Allah...”) [Surat A-Zukh'ruf: 87.] Allah nanone yaravuze ati:
﴿قُلۡ مَن يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ أَمَّن يَمۡلِكُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَمَن يُخۡرِجُ ٱلۡحَيَّ مِنَ ٱلۡمَيِّتِ وَيُخۡرِجُ ٱلۡمَيِّتَ مِنَ ٱلۡحَيِّ وَمَن يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَۚ فَسَيَقُولُونَ ٱللَّهُۚ فَقُلۡ أَفَلَا تَتَّقُونَ31﴾
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)?” {Surat Yusuf: 31]. Imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi cyane.
Icya kabiri: Ni uko kubangikanya Allah kwabo mu kuyigaragira bitahoragaho, ahubwo byabagaho mu gihe cy'umudendezo, naho mu gihe cy'amakuba, beguriraga Allah amasengesho (Ibadat), nk'uko Allah Usumba byose abivuga:
﴿فَإِذَا رَكِبُواْ فِي ٱلۡفُلۡكِ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ فَلَمَّا نَجَّىٰهُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ إِذَا هُمۡ يُشۡرِكُونَ65﴾
(N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya). [Surat Al An'kabuti: 65].
Naho ababangikanyamana ba vuba, bo barushije aba mbere mu buryo bubiri: Ubwa mbere: Ibangikanyamana rya bamwe muri bo mu bumana bwe (Rububiyat). Ubwa kabiri: Ibangikanyamana ryabo mu bihe by'ihirwe no mu bihe by'amage, nk'uko byemezwa n'uwabaye mu buzima bwabo akamenya neza imibereho yabo, akanabona ibyo bakorera ku mva y'uwitwa Al-Hussein n'imva y'uwitwa Al-Badawi ndetse n'izindi zo mu gihugu cya Misiri, no ku mva y'uwitwa Al-Aydarus ahitwa i Ad'ni, n'imva y'uwitwa Al-Hadi muri Yemeni, n'imva y'uwitwa Ibun Arabi muri Shami, n'imva y'uwitwa Sheikh Abdul Qadir Al-Jaylani muri Iraki, ndetse n'izindi mva zizwi cyane rubanda rwakabirije ibyazo, bakaziharira byinshi mu byari bikwiye gukorerwa Allah Nyir'ubutagatifu. Kandi ni gake cyane wasanga hari abamagana ibyo bakora, ngo banabasobanurire ukuri ku kugaragira Imana imwe rukumbi (Tawhidi) Allah yatumye Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ndetse n'izindi Ntumwa zamubanjirije (Imana izihe amahoro n'imigisha). Mu by'ukuri twese turi aba Allah kandi ni we tuzasubiraho.
Mu myizerere ihabanye n'imyizerere y'ukuri mu byerekeye amazina n'ibisingizo: harimo imyizerere y'abanyabihimbano bo mu matsinda ya Jahmiyyah, na Mu'utazilah, n'abandi banyuze mu nzira yabo mu guhakana ibisingizo bya Allah, no guhakana ibyavuzwe kuri Allah Nyir'ubutagatifu mu bisingizo bye byuzuye kandi bitunganye, ndetse no kumuvugaho ibisingizo by'ibintu bitabaho, ibintu bidafite ubuzima n'ibintu bidashoboka. Allah arubahitse cyane akaba kure y'ibyo bamuvugaho.
Muri ibyo haninjiramo: abahakana bimwe mu bisingizo ariko hakagira na bimwe muri ibyo bemera; nk'uko imyemerere y'Aba-Ash'ari imeze, kandi abo, ibyo bemera mu bisingizo bibasaba kwemera ibimeze nk'ibyo bahunze mu bisingizo bahakanye, maze bagasobanura gihamya zivuga kuri ibyo bisingizo uko bitari, bityo bakaba banyuranyije na gihamya zishingiye ku idini n'ubwenge, kandi bakaba barivuguruje muri ibyo ukwivuguruza kugaragara.
Naho Ahlu Sunat wal Djama'at: bo bemeje bakanashimangira kuri Allah Nyir'ubutagatifu ibyo ubwe yivuzeho, cyangwa se ibyo Intumwa ye Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamuvuzeho mu mazina n'ibisingizo ko ari nta macyemwa byuzuye kandi bitunganye, banamutagatifuza bemeza ko ntacyo ahwanye nacyo mu byo yaremye, kumutagatifuza kutabamo na gato kabiburizamo. Bityo, bashyize mu bikorwa gihamya zose, ntacyo babihinduyeho cyangwa se ngo babiburizemo, banarindwa kwivuguruza abandi baguyemo - nk'uko byabanje gusobanurwa -,
Iyi ni yo nzira iganisha ku kurokoka ibihano, n'umunezero wo mu buzima bwa hano ku isi ndetse no mu buzima bwo ku munsi w'imperuka, kandi ikaba ari inzira igororotse yakurikiwe n'abambere beza b'uyu muryango ndetse n'abayobozi bawo, kandi abazaza nyuma bawo ntibazatungana uretse binyuze mu cyatumye abambere bawo batungana, ari byo gukurikiza ibikubiye muri Qur'an ntagatifu no mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kureka ibinyuranyije na byo. Turasaba Allah Nyir'ubutagatifu ko agarura umuryango w'abayisilamu mu nzira yawo y'ukuri, no kugwiza muri wo abahamagarira abantu inzira igororotse, no gushoboza abayobozi bawo n'abamenyi bawo kurwanya ibangikanyamana, kurirandura burundu, no kuburira abantu kwirinda inzira zaryo... niwe Nyir'ukumva kandi uhora bugufi. Allah niwe Mushoboza, ni we uduhagije kandi ni nawe Muhagararizi mwiza, nta bushobozi cyangwa imbaraga bibaho uretse ku bushake bwe. Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we n'intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA KABIRI:
Ku byerekeye itegeko rirebana non gusaba ubufasha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)
Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa ya Allah, n'umuryango wayo n'abasangirangendo bayo, ndetse n'abayobotse umuyoboro wayo.
Nyuma y'ibyo: Ikinyamakuru Al Mujtama cyo muri Koweti cyatangaje mu nimero yacyo ya 15, yasohotse ku wa 19/ 4/ 1390 H, imikarago y'igisigo ifite umutwe ugira uti: (Kwibuka umunsi w'amavuko w'Intumwa y'Imana). Iyo mirongo yari ikubiyemo Gusaba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubufasha, no kuyisaba ubutabazi; kugira ngo igoboke umuryango w'abayisilamu, iwukize amacakubiri no kutumvikana byawuteye, yashyizweho umukono n'uwiyise: (Aminat). Iyi rero ikaba ari imwe muri iyo mikarago twavuze:
Yewe Ntumwa y'Imana! Tabara isi... ikongeza intambara ikanashya mu nkongi yayo.
Yewe Ntumwa y'Imana! Tabara umuryango (Ummat)... urugendo rwawo rwo mu mwijima w'ugushidikanya rwabaye rurerure.
Yewe Ntumwa y'Imana! Tabara umuryango... watakaje icyerekezo cyawo mu nzira ziyobya z'agahinda
kugeza aho yagize ati:
Ihutishe ubutabazi nk'uko wabwihutishije... ku munsi wa'urugamba rwa Badr igihe watakambiraga imana.
Nuko igisuzuguriro gihinduka intsinzi ihebuje... Mu by'ukuri Allah afite ingabo utabasha kubona.
(Nguko uko uyu mwanditsi w'umugore yahamagaye anatabaza Intumwa y'Imana (imana iyihe amahoro n'imigisha), ayisaba gutabara umuryango w'abayisilamu byihuse, yibagiwe - cyangwa Ntabwo azi ko ubutabazi buri mu maboko ya Allah wenyine, kandi ko butari mu maboko y'Intumwa (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa undi uwo ari we wese mu biremwa, nk'uko Allah Nyagasani yabivuze mu gitabo cye gisobanutse aho agira ati:"
﴿...وَمَا النَّصْرُ إِلَّا مِنْ عِنْدِ اللَّهِ الْعَزِيزِ الْحَكِيمِ﴾
(Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye). [Surat Al Imran: 126.], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿إِنْ يَنْصُرْكُمُ اللَّهُ فَلَا غَالِبَ لَكُمْ وَإِنْ يَخْذُلْكُمْ فَمَنْ ذَا الَّذِي يَنْصُرُكُمْ مِنْ بَعْدِهِ...﴾
(Allah aramutse abatabaye ntawabatsinda, anabatereranye ni nde wundi utari We wabatabara?...) [Surat Al Imran: 160].
Kandi iki gikorwa cy'ubusabe no gusaba ubufasha ni: Ugukorera undi utari Allah Nyir'ubutagatifu bumwe mu bwoko bw'amasengesho (kugaragira); Birazwi neza nk'uko tubikomora muri Qur'an no mu mvugo z'Intumwa y'Imana ndetse no mu byo abamenyi bemeranyijweho ko ibyo bitemewe, kandi ko Allah Nyir'ubutagatifu yaremye ibiremwa byose kugira ngo bimugaragire, yohereje Intumwa, ahishura ibitabo kugira ngo hasobanurwe iby'uko kugaragirwa ndetse no guhamagarira abantu kubikora, nk'uko Nyir'ubutagatifu abivuga agira ati:
﴿وَمَا خَلَقْتُ الْجِنَّ وَالْإِنْسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ56﴾
(Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire). [Surat A-Dhariyat: 56], Allah aravuga ati:
﴿وَلَقَدْ بَعَثْنَا فِي كُلِّ أُمَّةٍ رَسُولًا أَنِ اعْبُدُوا اللَّهَ وَاجْتَنِبُوا الطَّاغُوتَ...﴾
(Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana...”) [Surat A-Nah'li: 36], Allah aravuga ati:
﴿وَمَا أَرْسَلْنَا مِنْ قَبْلِكَ مِنْ رَسُولٍ إِلَّا نُوحِي إِلَيْهِ أَنَّهُ لَا إِلَهَ إِلَّا أَنَا فَاعْبُدُونِ 25﴾
(Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine). [Surat Al An'biya-i: 25], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿الر كِتَابٌ أُحْكِمَتْ آيَاتُهُ ثُمَّ فُصِّلَتْ مِنْ لَدُنْ حَكِيمٍ خَبِيرٍ1 أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا اللَّهَ إِنَّنِي لَكُمْ مِنْهُ نَذِيرٌ وَبَشِيرٌ2﴾
(Alif Laam Raa. Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa na Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose).
(Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri We (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza). [Surat Hud: 1 - 2.]
Bityo rero, Allah Usumba byose yagaragaje muri iyi mirongo isobanutse neza ko ataremye abantu n'amajini usibye kugira ngo bamugaragire we wenyine ntacyo abangikanyijwe nacyo, anagaragaza ko yohereje Intumwa (Imana izihe amahoro n'imigisha) kugira ngo zitegeke ibyo bikorwa byo kugaragira Allah no kubuza ibinyuranye na byo, kandi Imana Nyir'icyubahiro gihebuje ivuga ko yanogeze imirongo y'Igitabo cyayo ikayisobanura neza kugira ngo hatagira ikindi kigaragirwa kitari Yo.
Birazwi ko kugaragira Allah bisobanuye: Kwemera ko Allah ari umwe no kumwumvira, binyuze mu gukurikiza amategeko ye no kureka ibyo yabujije, ibyo Allah akaba yarabitegetse anabimenyesha mu mirongo myinshi, imwe muri yo: Ni imvugo ya Nyir'ubutagatifu igira iti:
﴿وَمَا أُمِرُوا إِلَّا لِيَعْبُدُوا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ حُنَفَاءَ...﴾
(Kandi nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine...) [Surat Al Bayyinat: 5.] Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَقَضَى رَبُّكَ أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا إِيَّاهُ...﴾
(Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye kugaragira uretse We wenyine...) [Surat Is'rail: 23.] Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ2 أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُۚ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ3﴾
(Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa).
(Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 2-3].
N'imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni nyinshi, kandi yose igaragaza ko ari itegeko kugaragira Allah wenyine, no kureka gusenga ibitari We yaba abahanuzi n'abandi.
Nta gushidikanya ko ubusabe ari bumwe mu moko y'ingenzi y'amasengesho (Ibadat) ndetse bukaba ari na bwo buyakubiyemo yose, bityo ni itegeko kubuharira Allah wenyine, nk'uko yagize ati:
﴿فَادْعُوا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ وَلَوْ كَرِهَ الْكَافِرُونَ14﴾
(Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi). [Surat Ghafir: 14], Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:
﴿وَأَنَّ الْمَسَاجِدَ لِلَّهِ فَلَا تَدْعُوا مَعَ اللَّهِ أَحَدًا18﴾
“Kandi ko imisigiti yose ari iya Allah (wenyine). Bityo, ntimukagire undi musaba mumubangikanyije na Allah.” [Surat Al-Jinn: 18], Iri bwiriza ryo gusaba Allah wenyine ni rusange ku biremwa byose, baba Abahanuzi n'abandi; n'imvugo ye igira iti:
﴿وَلَا تَدْعُ مِنْ دُونِ اللَّهِ مَا لَا يَنْفَعُكَ وَلَا يَضُرُّكَ فَإِن فَعَلۡتَ فَإِنَّكَ إِذٗا مِّنَ ٱلظَّٰلِمِينَ106﴾
(Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri ubwo uzaba ubaye mu babangikanyamana). [Surat Yunus: 106], Ibi bibwirwa Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi bizwi ko Allah yamurinze gukora ibangikanyamana, ahubwo ikigamijwe muri ibyo ni ukwihanangiriza abandi batari we, hanyuma Allah Nyiricyubahiro aravuga ati:
﴿وَلَا تَدۡعُ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُكَ وَلَا يَضُرُّكَ فَإِنْ فَعَلْتَ فَإِنَّكَ إِذًا مِنَ الظَّالِمِينَ106﴾
“Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri ubwo uzaba ubaye mu babangikanyamana.” [Surat Yunus: 106], Ubu ni ubutumwa ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi ikigambiriwe muri byo: Ni ukwihanangiriza abandi; kuko bizwi ko Allah Nyagasani yarinze Intumwa ye ibangikanyamana, hanyuma Allah Nyagasani ashimangira uku kubuza no kwihanangiriza; maze aragira ati:
﴿...فَإِنْ فَعَلْتَ فَإِنَّكَ إِذًا مِنَ الظَّالِمِينَ﴾
(...mu by’ukuri ubwo uzaba ubaye mu babangikanyamana). Kandi iyo havuzwe guhuguza biba bishatse kuvuga: Ibangikanyamana rikuru, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze agira ati:
﴿...وَالْكَافِرُونَ هُمُ الظَّالِمُونَ﴾
(...Mu by’ukuri abahakanyi ni bo nkozi z’ibibi). [Surat Al Baqarat: 254] Allah aravuga ati:
﴿...إِنَّ الشِّرْكَ لَظُلْمٌ عَظِيمٌ﴾
(...mu by’ukuri ibangikanyamana ari ubuhemu buhambaye). [Surat Luquman: 13.] Niba rero umutware w'abana ba Adamu (Imana imuhe amahoro n'imigisha) iyo aza gusaba undi utari Allah yari kuba umwe mu bahemu, none byagenda gute bikozwe n'undi utari we?!
Bityo muri iyi mirongo ndetse n'iyindi, byasobanutse ko gusaba ibitari Allah — yaba abapfuye, ibiti, ibigirwamana n'ibindi — ari ukubangikanya Allah Nyir'ibisingizo bihebuje, ndetse bikananyuranya no kugaragira Allah wenyine, ari na byo ntego yatumye Allah arema abantu n'amajini, yohereza Intumwa, anahishura ibitabo; kandi bikananyuranya n'ibisobanuro bya: Laa ilaaha illaa Allah; ihakana kugaragira ibitari Allah, ikemeza ko uwkiye kubikorerwa ari Allah wenyine, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu agira ati:
﴿ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡحَقُّ وَأَنَّ مَا يَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ هُوَ ٱلۡبَٰطِلُ وَأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡكَبِيرُ62﴾
(Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari we Kuri, naho ko ibyo (ababangikanyamana) basenga bitari We ari ibinyoma kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose). [Surat Al Hadji: 62.]
Kandi ibi ni byo shingiro ry'idini n'umusingi w'imyemerere, bityo ibikorwa by'amasengesho ntibyakwemerwa iri shingiro ritabanje kuba rizima, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yabivuze agira ati:
﴿وَلَقَدْ أُوحِيَ إِلَيْكَ وَإِلَى الَّذِينَ مِنْ قَبْلِكَ لَئِنْ أَشْرَكْتَ لَيَحْبَطَنَّ عَمَلُكَ وَلَتَكُونَنَّ مِنَ الْخَاسِرِينَ65﴾
(Kandi rwose wahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko Intumwa zakubanjirije zahishuriwe ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba imfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo). [Surat A-Zumar: 65], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿...وَلَوْ أَشْرَكُوا لَحَبِطَ عَنْهُمْ مَا كَانُوا يَعْمَلُونَ﴾
(...Ariko iyo baza kubangikanya (Allah), rwose ibyo bakoze byari kubabera imfabusa). [Surat Al An'am: 88.]
Ku bw'ibyo ibimaze kuvugwa, biragaragara ko idini rya Isilamu, no guhamya ko: (Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah) bifite aho bishingiye (bifite imisingi) ibiri ikomeye:
Aha mbere: Ni uko nta kigomba kugaragirwa uretse Allah wenyine, nta we babangikanye; bityo umuntu wese usaba abapfuye baba ari abahanuzi cyangwa se n'abandi, cyangwa se agasaba ibigirwamana, cyangwa se ibiti, cyangwa se amabuye, cyangwa se ibindi mu biremwa, cyangwa se akabisaba ubutabazi, cyangwa se akabyiyegereza abikorera ibitambo n'imihigo, cyangwa se akabisenga, cyangwa se akabyubamira; rwose aba abigize Imana mu cyimbo cya Allah, akaba abigize ibigirwamana bibangikanye na Allah Nyir'ubutagatifu, kandi aba avuguruje ndetse anahakanye ibisobanuro bya La ilaha illa Allah (Nta yindi Mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah).
Aha kabiri: Kutagaragira Allah Nyir'ubutagatifu mu bundi buryo butari ubwo tweretswe n'Umuhanuzi we akaba n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bityo uzazana igihimbano mu idini Allah atatanzeho uburenganzira; ntaba ashyize mu bikorwa igisobanuro cy'ubuhamya bw'uko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, igikorwa cye ntikizamugirira akamaro kandi ntikizemerwa, Allah Nyir'icyubahiro yaravuze ati:
﴿وَقَدِمْنَا إِلَى مَا عَمِلُوا مِنْ عَمَلٍ فَجَعَلْنَاهُ هَبَاءً مَنْثُورًا23﴾
(Maze twerekere ku bikorwa bakoze tubigire umukungugu utumuka). [Surat Al Fur'qan: 23.] Icyo ibikorwa byavuzwe mu murongo bishatse kuvuga: Ni ibikorwa by'umuntu upfuye akiri mu kubangikanya Allah Nyiricyubahiro,
Muri byo hanakubiyemo: Ibikorwa by'ibihimbano Allah atatanzeho uburenganzira, kuko ku munsi w'imperuka bizaba imfabusa, kubera ko bidahuye n'amategeko ye matagatifu, nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze:
«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنْهُ فَهُوَ رَدٌّ».
"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira." Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim.
Muri make: Ni uko uyu mwanditsi yerekeje ugutabaza kwe n'ubusabe bwe ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), atera umugongo Nyagasani w'ibiremwa byose, ari we ufite ububasha bwo gutabara, no kuba hari uwo yagirira nabi cyangwa neza, kandi nta wundi ufite ububasha na buke kuri ibyo.
Nta gushidikanya ko ibi ari icyaha gihambaye kandi kibi cyane, kandi Allah Nyir'icyubahiro yategetse kumusaba, asezeranya uzamusaba ko azamusubiza, anateganyiriza ibihano uwibona akanga kubikora ko azinjira mu muriro, nk'uko Nyir'icyubahiro yabivuze ati:
﴿وَقَالَ رَبُّكُمُ ادْعُونِي أَسْتَجِبْ لَكُمْ إِنَّ الَّذِينَ يَسْتَكْبِرُونَ عَنْ عِبَادَتِي سَيَدْخُلُونَ جَهَنَّمَ دَاخِرِينَ 60﴾
(Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”) [Surat Ghafir: 60], Bisobanuye ngo bacishijwe bugufi kandi basuzuguritse, Bityo uyu murongo mutagatifu wa Qur'an ugaragaza ko ubusabe nabwo ari ukugaragira Allah, kandi ko uwibona akanga kumusaba azinjira mu muriro. Niba rero ibi ari byo biteganyirijwe uwigomeka akanga gusaba Allah, bizaba bimeze bite ku usaba undi utari Allah, akamutera umugongo, kandi Allah Nyir'ubutagatifu ari bugufi y'umugaragu, akaba Umugenga w'ibintu byose, kandi afite ubushobozi kuri byose, nk'uko Allah Nyir'ibisingizo agira ati:
﴿وَإِذَا سَأَلَكَ عِبَادِي عَنِّي فَإِنِّي قَرِيبٌ أُجِيبُ دَعْوَةَ الدَّاعِ إِذَا دَعَانِ فَلْيَسْتَجِيبُوا لِي وَلْيُؤْمِنُوا بِي لَعَلَّهُمْ يَرْشُدُونَ 186﴾
(Kandi abagaragu banjye nibagira icyo bakumbazaho (yewe Muhamadi), (uzabasubize uti) mu by’ukuri njye ndi hafi yabo, nsubiza ubusabe bw’usaba igihe ansabye. Bityo, nibanyumvire bananyizere kugira ngo bayoboke). [Surat Al Baqarat: 186.] Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje muri Hadith y'impamo ko gusaba ari ukugaragira Allah, kandi yabwiye mubyara wayo Abdullah Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) iti:
«احْفَظِ اللهَ يَحْفَظْكَ، احْفَظِ اللهَ تَجِدْهُ تُجَاهَكَ، إِذَا سَأَلْتَ فَاسْأَلِ اللهَ، وَإِذَا اسْتَعْنَتَ فَاسْتَعِنْ بِاللهِ».
«Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho, jya wita ku mategeko y’Imana uzayisanga imbere yawe (aho ugana), nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana.» Yakiriwe na Tirmidhi ndetse n'abandi.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«مَنْ مَاتَ وَهُوَ يَدْعُو لِلَّهِ نِدًّا؛ دَخَلَ النَّارَ».
"Uzapfa asaba ikindi mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro." Yakiriwe na Bukhari, No mu bitabo byombi bya Swahih, mu mvugo yaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ko yabajijwe ngo: Ni ikihe cyaha gihambaye kuruta ibindi? irasubiza iti:
«أَنْ تَجْعَلَ لِلَّهِ نِدًّا وَهُوَ خَلَقَكَ».
"Ni ukuba wabangikanya Allah n'icyo ari cyo cyose kandi ari we wakuremye." Naho ikigirwamana: Ni uwo bareshya cyangwa uwo bahwanye, bityo umuntu wese usaba ibitari Allah, cyangwa akabitabaza, cyangwa akabihigira umuhigo, cyangwa akabibagira amatungo, cyangwa akabigenera icyo ari cyo cyose mu kugaragirwa usibye ibyavuzwe mbere; aba abigize ikigirwamana, kabone n'ubwo yaba umuhanuzi, cyangwa umukunzi w'Imana, cyangwa umumalayika, cyangwa idjini, cyangwa igishushanyo, cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose mu biremwa.
Aha umuntu ashobora kubaza ati: None se ni irihe tegeko ryo gusaba umuntu ukiriho (muzima) ibyo ashoboye, no kumusaba ubufasha mu bintu bifatika abona ashoboye; Igisubizo: Ibyo si ibangikanyamana, ahubwo biri mu bintu bisanzwe byemewe hagati y'abayisilamu, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze mu nkuru ya Musa, agira ati:
﴿...فَاسْتَغَاثَهُ الَّذِي مِنْ شِيعَتِهِ عَلَى الَّذِي مِنْ عَدُوِّهِ...﴾
(...Maze ukomoka muri bene wabo aramutabaza kugira ngo amufashe kwivuna umwanzi we...) [Surat Al Qaswasw: 15] Kandi ni nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze nanone mu nkuru ya Musa, agira ati:
﴿فَخَرَجَ مِنْهَا خَائِفًا يَتَرَقَّبُ...﴾
(Nuko awusohokamo akebaguza, afite ubwoba (bw’uko ashobora gufatwa)... [Surat Al Qaswasw: 21] Nk'uko umuntu yasaba bagenzi be ubufasha mu ntambara, no mu bindi bibazo abantu bahura nabyo, aho baba bacyeneye ubufasha bwa bagenzi babo.
Kandi Allah yategetse Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko abwira abantu be ko ntacyo yamarira umuntu uwari we wese ndetse nta n'icyo yamutwara, nuko Allah Nyir'ubutagatifu usumba byose aravuga ati:
﴿قُلْ إِنَّمَا أَدْعُو رَبِّي وَلَا أُشْرِكُ بِهِ أَحَدًا21 قُلْ إِنِّي لَا أَمْلِكُ لَكُمْ ضَرًّا وَلَا رَشَدًا22﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye nsaba Nyagasani wanjye wenyine nta wundi mubangikanyije na We.”)
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri nta bubasha mfite bwo kuba nagira ikibi mbakorera, cyangwa ngo mbe nabayobora (mu nzira igororotse).” [Surat Al Djini: 21, 22] Allah aravuga ati:
﴿قُلْ لَا أَمْلِكُ لِنَفْسِي نَفْعًا وَلَا ضَرًّا إِلَّا مَا شَاءَ اللَّهُ وَلَوْ كُنْتُ أَعْلَمُ الْغَيْبَ لَاسْتَكْثَرْتُ مِنَ الْخَيْرِ وَمَا مَسَّنِيَ السُّوءُ إِنْ أَنَا إِلَّا نَذِيرٌ وَبَشِيرٌ لِقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ188﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira icyiza nakwimarira cyangwa ikibi nakwikiza usibye icyo Allah ashaka. Iyo nza kumenya ibyihishe, nari kwigwizaho ibyiza byinshi kandi nta n’ikibi cyari kungeraho. Nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi n’ugeza inkuru nziza ku bantu bemera.”) [Surat Al A'raf: 188].
Imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi.
Kandi bizwi neza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntawe yasabaga usibye Nyagasani wayo, nk'uko byemejwe ko ku munsi w'urugamba rwa Badr yasabaga Allah ubutabazi, ikanamusaba intsinzi ku banzi bayo, igashyiraho umuhate muri ibyo igira iti: «Nyagasani! Nsohoreza ibyo wansezeranyije». Kugeza ubwo Abu Bak'ri A-Swidiq (Imana imwishimire) yavuze ati: «Birahagije yewe Ntumwa y'Imana, kuko mu by'ukuri Allah aragusohoreza ibyo yagusezeranyije», nuko Allah Nyir'ubutagatifu kuri ibyo ahishura imvugo ye igira iti:
﴿إِذۡ تَسۡتَغِيثُونَ رَبَّكُمۡ فَٱسۡتَجَابَ لَكُمۡ أَنِّي مُمِدُّكُم بِأَلۡفٖ مِّنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ مُرۡدِفِينَ9﴾
(Munibuke) ubwo mwitabazaga Nyagasani wanyu, nuko akabasubiza (agira ati) “Mu by’ukuri ndabatera inkunga y’abamalayika igihumbi (baza) bakurikiranye.” [Surat Al Anfal: 9], Muri iyi mirongo, Allah Nyir'ubutagatifu yabibukije ugutabaza kwabo, anabamenyesha ko yakiriye ubusabe bwabo nuko abaha inkunga y'abamalayika; kugira ngo babahe inkuru nziza y'intsinzi n'utuze. Kandi Allah Nyir'ubutagatifu yasobanuye ko intsinzi idaturuka ku bamalayika, ahubwo ko intsinzi ituruka iwe, Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati :
﴿وَمَا النَّصْرُ إِلَّا مِنْ عِنْدِ اللَّهِ...﴾
(Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah...) [Surat Al Imran: 126], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَلَقَدْ نَصَرَكُمُ اللَّهُ بِبَدْرٍ وَأَنْتُمْ أَذِلَّةٌ فَاتَّقُوا اللَّهَ لَعَلَّكُمْ تَشْكُرُونَ123﴾
(Kandi rwose Allah yarabatabaye mu rugamba rwabereye i Bad’ri igihe mwari mwasuzuguritse (nta ntege mufite). Ngaho nimugandukire Allah kugira ngo mushimire). [Surat Al Imran: 123]. Muri uyu murongo rero, Allah Nyir'ubutagatifu yasobanuye ko ari We wabahaye intsinzi ku munsi wa Badri, bityo bimenyekana ko ibyo yabahaye by'intwaro n'imbaraga, ndetse n'inkunga y'abamarayika yabahaye, ibyo byose byari mu mpamvu z'intsinzi, ni nkuru nziza n'ituze, kandi intsinzi ntiyaturutse muri byo, ahubwo ituruka kwa Allah wenyine, None se ni gute uyu mwanditsi cyangwa undi wese atinyuka kwiyambaza no gusaba intsinzi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), maze agatera umugongo Nyagasani w'ibiremwa byose, Umugenga wa buri kimwe cyose akaba n'Ushobora byose?!
Nta gushidikanya ko ibi ari ubujiji bukabije, ahubwo ari kimwe mu byaha bihambaye byo kubangikanya Allah, bityo ni itegeko ku mwanditsi kwicuza nyabyo kuri Allah Nyir'ubutagatifu, kandi kwicuza nyabyo gukubiyemo ibintu binyuranye, ari byo: Icya mbere: Kwicuza ku byabaye. Icya kabiri: Ni ukureka no guhagarika ibyo yaguyemo (yakoze), Icya gatatu: Ni ugufata umugambi wo kutabisubira, ugamije gukuza Allah no kubikora ku bwe gusa, no kwitwararika ibyo yategetse, no kwirinda ibyo yabujije; uku niko kwicuza nyakuri, Hari n'ikintu cya kane cyihariye igihe ikibi cyakozwe gifite aho gihuriye n'ukuri kw'ibiremwa, ari cyo: Icya kane: Gusubiza uburenganzira nyirabwo, cyangwa kumusaba imbabazi.
Kandi Allah yategetse abagaragu be kwicuza, anabasezeranya kwakira ukwicuza kwabo, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati:
﴿...وَتُوبُوا إِلَى اللَّهِ جَمِيعًا أَيُّهَ الْمُؤْمِنُونَ لَعَلَّكُمْ تُفْلِحُونَ﴾
(Mujye mwicuza kwa Nyagasani wanyu mwese, yemwe abemeramana, kugira ngo mukiranuke!) [Surat A-Nur: 31], Allah nanone yavuze ku byerekeranye n'abanaswara agira ati:
﴿أَفَلَا يَتُوبُونَ إِلَى اللَّهِ وَيَسْتَغْفِرُونَهُ وَاللَّهُ غَفُورٌ رَحِيمٌ74﴾
(Ese ubwo ntibakwiye kugarukira Allah ngo banamusabe imbabazi? Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe). [Surat Al-Ma-idat: 74], Allah aravuga ati:
﴿وَالَّذِينَ لَا يَدْعُونَ مَعَ اللَّهِ إِلَهًا آخَرَ وَلَا يَقْتُلُونَ النَّفْسَ الَّتِي حَرَّمَ اللَّهُ إِلَّا بِالْحَقِّ وَلَا يَزْنُونَ وَمَنْ يَفْعَلْ ذَلِكَ يَلْقَ أَثَامًا68 يُضَاعَفْ لَهُ الْعَذَابُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ وَيَخْلُدْ فِيهِ مُهَانًا69 إِلَّا مَنْ تَابَ وَآمَنَ وَعَمِلَ عَمَلًا صَالِحًا فَأُولَئِكَ يُبَدِّلُ اللَّهُ سَيِّئَاتِهِمْ حَسَنَاتٍ وَكَانَ اللَّهُ غَفُورًا رَحِيمًا70﴾
(Ni na bo batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane. Kandi ukora ibyo azahura n’ibihano (bibabaza).
(Azongererwa ibihano ku munsi w’imperuka, kandi azabibamo ubuziraherezo asuzuguritse).
(Usibye uzicuza akanemera (Allah) ndetse akanakora ibikorwa byiza; abo ibikorwa byabo bibi Allah azabihinduramo ibyiza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe). [Surat Al Furuqan: 68-70], Allah aravuga ati:
﴿وَهُوَ الَّذِي يَقْبَلُ التَّوْبَةَ عَنْ عِبَادِهِ وَيَعْفُو عَنِ السَّيِّئَاتِ وَيَعْلَمُ مَا تَفْعَلُونَ25﴾
(Ni na We wakira ukwicuza kw’abagaragu be, akanababarira ibibi. Kandi azi neza ibyo mukora). [Surat Shura: 25].
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yayo y'impamo yaravuze iti:
«الإِسْلَامُ يَهْدِمُ مَا كَانَ قَبْلَهُ، وَالتَّوْبَةُ تَجُبُّ مَا كَانَ قَبْلَهَا».
«Isilamu ihanagura ibyaha byakozwe mbere, kandi kwicuza bihanagura ibyaha byabanje.»
Aya magambo ahinnye yanditswe kubera ubuhambare bw'ibangikanyamana no kuba ari rco cyaha gihambaye kuruta ibindi, no gutinya ko abantu bashukwa n'ibyatangajwe n'uyu mwanditsi, ndetse no kubera ko ari itegeko gutanga inama ku bwa Allah n'abagaragu be. Ndasaba Allah Nyir'icyubahiro ko iki gitabo cyagirira akamaro, kandi agatunganya imibereho yacu n'imibereho y'abayisilamu bose, akanaduha twese gusobanukirwa idini no kurishikamaho, ndetse akaturinda twebwe n'abayisilamu ibibi by'imitima yacu n'ibikorwa byacu bibi, kubera ko ari we Mugenga w'ibyo akaba ari na we ubishoboye.
Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we n'intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA GATATU:
Itegeko ryo gusaba ubutabazi mu majini n'amashitani, no gushyiraho umuhingo ko uzakora ikintu runaka kubera yo
Ubu butumwa buturutse kwa Abdul Aziz mwene Abdullah Ibun Baz, bugenewe umusilamu wese uzabubona, Allah adushoboze njye na bo gukomera ku idini rye, no kurishikamaho, Amina.
Amahoro n’imigisha bya Allah n'imigisha ye bibe kuri mwe.
Nyuma y'ibyo: Bamwe mu bavandimwe bambajije ku byo bamwe mu njiji bakora; byo gusaba undi utari Allah Nyir'ubutagatifu, no kumusaba ubufasha mu bihe bikomeye; nko gusaba amajini no kuyasaba ubutabazi, no kuyatangira umuhigo, no kuyabagira. Muri byo kandi harimo n'imvugo ya bamwe bagira bati: (Yemwe barindwi), bivuze ngo: Bayobozi barindwi b'amajini nimumufate, mumuvune amagufa, munywe amaraso ye, mumushinyagurire, yemwe barindwi nimumukorere ibi n'ibi, Cyangwa se ibyo bamwe bavuga ngo: (Nimumutware yemwe majini ya saa sita, yemwe majini ya Al-Aswr), ibi bikaba biboneka kenshi mu bice bimwe byo mu majyepfo, no mu bindi bifitanye isano n'ibi harimo: Gusaba abapfuye mu bahanuzi, abantu beza n'abandi, no gusaba abamalayika no kubasaba ubutabazi, Ibi byose n'ibindi bisa na byo, bigaragara ku bantu benshi biyitirira ubuyisilamu, kubera ubujiji bwabo ndetse no kwigana abababanjirije, wenda bamwe bakanabyoroshya bakitwaza bavuga bati: Ibi ni ibivugwa ku rurimi gusa, tutabigambiriye kandi tutanabyemera.
Yambajije kandi: Ku byerekeye itegeko ryo gushyingirana n'abazwiho ibyo bikorwa, n'amatungo babaze, no kubasabira bapfuye, no kubasengera inyuma, ndetse no kwemera iby'abapfumu n'abaraguzi bavuga; nk'umuntu wiyitirira kumenya indwara n'ibiyitera ashingiye gusa ku kureba ikintu mu byakoze ku mubiri w'umurwayi; nk'igitambaro cyo mu mutwe, ipantalo, umwitero n'ibindi nk'ibyo.
Igisubizo: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wenyine, amahoro n'imigisha bisakare k'udafite indi ntumwa nyuma ye, n'abiwe n'abasangirangendo be, n'abayobotse inzira yabo kugeza ku munsi w'imperuka.
Nyuma y'ibyo: Mu by'ukuri Allah Nyir'icyubahiro gihebuje yaremye abantu n'amajini kugira ngo bamugaragire, ntibagaragire ikindi cyose kitari we, no kumwegurira wenyine ubusabe (Dua), gusaba ubutabazi, kubaga amatungo, imihigo, ndetse n'ibindi bikorwa byose byo kugaragira (Ibadat). Kandi yohereje Intumwa ze kubera ibyo, aranabibategeka, amanura n'ibitabo mu ijuru, ikiruta byose kikaba ari Qur'an Ntagatifu, kugira ngo bisobanure ibyo no kubihamagarira, ndetse no kuburira abantu kwirinda kubangikanya Allah no kugaragira ikindi kitari we. Uyu niwo musingi uhatse indi y'imyemerere n'idini, kandi ni byo bisobanuro by'ubuhamya bwa LA ILAHA ILA LLAH, Nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ubu buhamya bukaba buhakana ubumana n'ibikorwa byo kugaragirwa ku bindi bitari Allah, bukanashimangira ko ukwiye kugaragirwa ari Allah wenyine ntacyo abangikanyijwe nacyo mu biremwa bye, Na gihamya z'ibi zo mu gitabo cya Allah n'imigenzo y'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni nyinshi cyane ntitwazirondora, zimwe muri zo ni imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:
﴿وَمَا خَلَقْتُ الْجِنَّ وَالْإِنْسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ56﴾
(Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire). [Surat A-Dhariyat: 56], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَقَضَى رَبُّكَ أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا إِيَّاهُ...﴾
(Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye kugaragira uretse We wenyine...) [Surat Al Is'ra-i: 23], No mu yindi mvugo ye aragira ati:
﴿وَمَا أُمِرُوا إِلَّا لِيَعْبُدُوا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ حُنَفَاءَ...﴾
(Kandi nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine...) [Surat Al Bayinat 5] No mu yindi mvugo ye aragira ati:
﴿وَقَالَ رَبُّكُمُ ادْعُونِي أَسْتَجِبْ لَكُمْ إِنَّ الَّذِينَ يَسْتَكْبِرُونَ عَنْ عِبَادَتِي سَيَدْخُلُونَ جَهَنَّمَ دَاخِرِينَ60﴾
(Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”) [Surat Ghafir: 60], Allah aravuga ati:
﴿وَإِذَا سَأَلَكَ عِبَادِي عَنِّي فَإِنِّي قَرِيبٌ أُجِيبُ دَعْوَةَ الدَّاعِ إِذَا دَعَانِ...﴾
(Kandi abagaragu banjye nibagira icyo bakumbazaho (yewe Muhamadi), (uzabasubize uti) mu by’ukuri njye ndi hafi yabo, nsubiza ubusabe bw’usaba igihe ansabye...) [Surat Al Baqarat: 186.]
Bityo, muri iyi mirongo Allah Usumba byose yagaragaje ko yaremye amajini n'abantu agamije ko bagomba kumugaragira, kandi ko yategetse akanaha impanuro abagaragu be muri Qur'an isobanutse, ndetse akanabinyuza ku rurimi rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ko nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Nyagasani wabo,
Kandi Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje ko ubusabe ari igikorwa gihambaye cyo kugaragira Allah, uwibona akanga kubukora yinjira mu muriro, kandi yategetse abagaragu be kumusaba we wenyine, anagaragaza ko ari hafi asubiza ubusabe bwabo, bityo ni itegeko ku bagaragu bose guharira ubusabe Nyagasani wabo; kuko ari bumwe mu buryo bwo kugaragira Allah baremewe, ndetse bakanabutegekwa, aho yagize ati:
﴿قُلْ إِنَّ صَلَاتِي وَنُسُكِي وَمَحْيَايَ وَمَمَاتِي لِلَّهِ رَبِّ الْعَالَمِينَ162 لَا شَرِيكَ لَهُ وَبِذَلِكَ أُمِرْتُ وَأَنَا أَوَّلُ الْمُسْلِمِينَ163﴾
(Vuga uti “Mu by’ukuri iswala yanjye, ibitambo byanjye, kubaho kwanjye no gupfa kwanjye bigengwa na Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose),
(Ntawe babangikanye. Kandi ibyo ni byo nategetswe, ndetse ndi uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”) [Surat Al-An'am: 162, 163].
Bityo, Imana yategetse Intumwa yayo (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubwira abantu ko iswala ye n'ibitambo bye - ari byo kubaga -, kubaho kwe no gupfa kwe; ari ibya Allah, Nyagasani w'ibiremwa byose nta we babangikanye. Dushingiye kuri ibyo rero: uwo ari we wese ugira ikindi abagira kitari Allah, uwo aba abangikanyije Imana, nk'uko byaba bimeze asali kubera ikindi kitari Allah; kubera ko Imana Ishobora byose yagize iswala no kubaga ko ari ibintu bigomba gukorerwa we wenyine, nta we babangikanye, Bityo uwo ari we wese ugira ikindi abagira kitari Allah, baba amajini, abamalayika, abapfuye ndetse n'abandi, agamije kubiyegereza abinyujije muri ibyo, uwo aba ameze nk'ukorera Iswala ikindi kitari Allah. Kandi muri Hadith y'impamo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«لَعَنَ اللهُ مَنْ ذَبَحَ لِغَيْرِ اللهِ».
"Allah yavumye ubagira ikindi kitari Allah." Kandi Imam Ahmad yakiriye Hadith ifite uruhererekane rwiza yaturutse kwa Twariq Ibun Shihab (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«مرَّ رَجُلَانِ عَلَى قَومٍ لَهُم صَنَمٌ لَا يَجُوزُهُ أَحَدٌ حَتَّى يُقرِّبَ لَهُ شَيئًا، فَقَالُوا لِأَحَدِهِمَا: قَرِّبْ. قَالَ: لَيسَ عِندِي شَيءٌ أَقَرِّبُهُ، قَالُوا: قَرِّبْ وَلَوْ ذَبَابًا، فَقَرَّبَ ذُبَابًا، فَخَلُّوا سَبِيلَهُ، فَدَخَلَ النَّارَ، وَقَالُوا لِلآخَرِ: قَرِّبْ. قَالَ: مَا كُنْتُ لِأُقَرِّبَ لِأَحَدٍ شَيْئًا دُونَ اللهِ جَلَّ جَلَالُهُ، فَضَرَبُوا عُنُقَه، فَدَخَلَ الجَنَّةَ».
"Abagabo babiri banyuze ku bantu bari bafite ikigirwamana, nta muntu n'umwe wakirengagaho atabanje kugitambira igitambo cy'ikintu icyo ari cyo cyose. Nuko babwira umwe muri bo bati: 'Tamba igitambo.' Aravuga ati: 'Nta kintu mfite natamba.' Baramubwira bati: 'Tamba n'iyo cyaba isazi.' Nuko atamba isazi, baramureka arakomeza, yinjira mu muriro. Maze babwira n'undi bati: 'Tamba igitambo.' Aravuga ati: 'Ntabwo natambira igitambo cy'ikintu icyo ari cyo cyose uwo ari we wese utari Allah (Uhawe ikuzo).' Nuko bamuca umutwe, yinjira mu ijuru."
"Niba rero umuntu wiyegereza ikigirwamana n'ibindi nk'icyo agituye isazi cyangwa ikindi nk'icyo aba abangikanyije Imana, akaba akwiye kwinjira mu muriro, byaba bimeze bite ku muntu usaba amajini, abamalayika n'abakunzi b'Imana, bite se ku muntu ubasaba inkunga, akabahigira, ndetse akabiyegereza ababagira, yizeye ko byamurindira umutungo we, cyangwa bigakiza umurwayi we, cyangwa se bikamurindira amatungo ye n'imyaka ye, bite se ku muntu ukora ibyo kubera gutinya inabi y'amajini, cyangwa n'ibindi nk'ibyo?! Nta gushidikanya ko uwakoze ibi n'ibindi nk'ibi ari we ukwiye kwitwa uwabangikanyije Imana kurushaho, kandi akaba ari we ukwiye kwinjira mu muriro kurusha uriya mugabo watuye isazi ku kigirwamana."
Mu bihamya ibyo twavuze haruguru harimo n'imvugo ya Allah igira iti:
﴿إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ2 أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُۚ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ3﴾
(Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa).
(Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 1-3], Allah aravuga ati:
﴿وَيَعْبُدُونَ مِنْ دُونِ اللَّهِ مَا لَا يَضُرُّهُمْ وَلَا يَنْفَعُهُمْ وَيَقُولُونَ هَؤُلَاءِ شُفَعَاؤُنَا عِنْدَ اللَّهِ قُلْ أَتُنَبِّئُونَ اللَّهَ بِمَا لَا يَعْلَمُ فِي السَّمَاوَاتِ وَلَا فِي الْأَرْضِ سُبْحَانَهُ وَتَعَالَى عَمَّا يُشْرِكُونَ18﴾
(Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati “Aba ni abavugizi bacu kwa Allah.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabwira Allah ibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi arenze kure ibyo bamubangikanya na byo.”) [Surat Yunus: 18].
Kandi Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje muri iyi mirongo yombi, ko ababangikanyamana bishyiriyeho abahuza mu biremwa mu cyimbo cye, bakabigaragira hamwe na we, bakabatinya, bakabiringira, bakababagirira amatungo, bakabahigurira imihigo, bakanabasaba ubusabe, n'ibindi nk'ibyo, bashingira ku gucyeka ko abo bahuza begereza Allah ababagaragira, bakaba banabakorera ubuvugizi kwa Allah. Maze Allah Nyir'ubutagatifu arabahinyura, anagaragaza ibinyoma byabo, abita abanyabinyoma, abahakanyi, n'ababangikanyamana, kandi avuga ko ntaho ahuriye n'ibyo bamubangikanya nabyo, aho agira ati:
﴿...سُبْحَانَهُ وَتَعَالَى عَمَّا يُشْرِكُونَ﴾
(... Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo). [Surat A-Nah'lu: 1.] Bityo rero birumvikana ko umuntu wese ubangikanya Allah na malayika, cyangwa Intumwa y'Imana, cyangwa idjini, cyangwa igiti, cyangwa ibuye, akaba ari byo asaba abibangikanyije na Allah, akanabisaba ubufasha, ndetse akabyibombarikaho abikorera imihigo no kubibagira, agamije ko bimuvuganira kwa Allah no kumumwegereza, cyangwa yizeye ko byamukiriza umurwayi, cyangwa byamurindira umutungo, cyangwa byarinda uwo batari kumwe, cyangwa ibindi nk'ibyo; rwose uwo aba aguye muri iri bangikanyamana rihambaye, n'akaga gakomeye, iryo Allah yavuzeho ati:
﴿إِنَّ اللَّهَ لَا يَغْفِرُ أَنْ يُشْرَكَ بِهِ وَيَغْفِرُ مَا دُونَ ذَلِكَ لِمَنْ يَشَاءُ وَمَنْ يُشْرِكْ بِاللَّهِ فَقَدِ افْتَرَى إِثْمًا عَظِيمًا48﴾
(Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah rwose aba ahimbye icyaha gihambaye). [Surat A-Nisa-i: 48] Allah aravuga ati:
﴿...إِنَّهُ مَنْ يُشْرِكْ بِاللَّهِ فَقَدْ حَرَّمَ اللَّهُ عَلَيْهِ الْجَنَّةَ وَمَأْوَاهُ النَّارُ وَمَا لِلظَّالِمِينَ مِنْ أَنْصَارٍ﴾
(Mu by’ukuri, ubangikanya Allah, rwose Allah yamuziririje (kuzinjira mu) Ijuru ndetse icyicaro cye kizaba mu muriro. Kandi inkozi z’ibibi ntizizabona abazitabara). [Surat Al-Ma'idat: 72].
Kandi ubuvugizi buzaboneka ku munsi w'imperuka gusa ku bahamyaga ko Imana ari imwe rukumbi babikuye ku mutima, ntabwo ari ku babangikanyamana, nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabivuze ubwo yabazwaga iti: Ninde muntu uzabona ubuvugizi bwawe? Irasubiza iti:
«مَنْ قَالَ: لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ خَالِصًا مِنْ قَلْبِهِ».
"«Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we.»" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«لِكُلِّ نَبِيٍّ دَعْوَةٌ مُسْتَجَابَةٌ، فَتَعَجَّلَ كُلُّ نَبِيٍ دَعْوَتَهُ، وَإِنِّي اخْتَـبَأْتُ دَعْوَتِي شَفَاعَةً لِأُمَّتِي يَومَ القِيَامَةِ، فَهِيَ نَائِلَةٌ إِنْ شَاءَ اللهِ مَن مَاتَ مِنْ أُمَّتِي لَا يُشْرِكُ بِاللهِ شَيْئًا».
"«Buri muhanuzi agira ubusabe bwemerwa, bityo buri muhanuzi yihutiye gukoresha ubusabe bwe, ariko njye nabitse ubusabe bwanjye kugira ngo buzabe ubuvugizi ku bayoboke banjye ku munsi w'imperuka, bityo buzagera Imana n'ibishala, k'uwo ari we wese mu bayoboke banjye uzapfa atabangikanyije Allah n'ikintu na kimwe»."
Kandi ababangikanyamana ba mbere bajyaga bemera ko Allah ari we Nyagasani wabo, Umuremyi wabo, n'ubaha amafunguro, ariko bakiyambaza abahanuzi, abakiranutsi, abamalayika, ibiti, amabuye n'ibindi nk'ibyo, biringiye ko byabakorera ubuvugizi kwa Allah, no kugira ngo bibegereze Allah, nk'uko byamaze kugaragazwa mu mirongo yabanje. Hamwe n'ibyo Allah ntiyabemereye urwo rwitwazo, ahubwo Allah yarabamaganye mu gitabo cye gihambaye, abita abahakanyi n'ababangikanyamana, aranabanyomoza mu rwitwazo rwabo bavuga ko ibyo bigirwamana bibavuganira bikanabegereza Allah, ndetse n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyigeze ibaha urwitwazo, ahubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabarwanyije kubera uko kubangikanya Imana, kugeza ubwo bahariye amasengesho Allah wenyine, ishyira mu bikorwa imvugo ye Nyir'ubutagatifu igira iti:
﴿وَقَاتِلُوهُمْ حَتَّى لَا تَكُونَ فِتْنَةٌ وَيَكُونَ الدِّينُ لِلَّهِ...﴾
(Munabarwanye (ba bandi babarwanya) kugeza ubwo nta toteza (nta rwango bazongera kubagirira (mwebwe abayisilamu), maze idini ryo kugaragira Imana imwe Allah ribe ari ryo riganza...) "[Surat Al Baqarat: 193]" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«أُمِرْتُ أَنْ أُقَاتِلَ النَّاسَ حَتَّى يَشْهَدُوا أَنْ لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ وَأَنَّ مُحَمَّدًا رَسُولُ اللهِ، وَيُقِيمُوا الصَّلَاةَ، وَيُؤتُوا الزَّكَاةَ، فَإِذَا فَعَلُوا ذَلِكَ عَصَمُوا مِنِّي دِمَاءَهُم وَأَمْوَالَهُمْ إِلَّا بِحَقِّ الإِسْلَامِ، وَحِسَابُهُم عَلَى اللهِ».
"Nategetswe kurwanya abantu kugeza ubwo bazahamya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah na Muhamadi akaba ari Intumwa y’Imana, bagahozaho iswalat, ndetse bakanatanga ituro ry'itegeko (Zakat); nibaramuka bakoze ibyo, icyo gihe amaraso yabo n’imitungo yabo, kuri njye bizaba birinzwe ari ikizira usibye ibyo Isilamu yatanzemo uburenganzira, naho ibarura ryabo rizaba ari kwa Allah." N'igisobanuro cy'imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha):
«حَتَّى يَشْهَدُوا أَن لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ»
((Kugeza bahamije ko nta yindi Mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah)) Bisobanura ngo kugira ngo baharire Allah wenyine kugaragirwa, baretse ibindi byose bitari we.
Kandi rwose ababangikanyamana batinyaga amadjini bakanayiyambaza, nuko Allah Nyir'ubutagatifu ahishura kuri ibyo umurongo wa Qur'an ugira uti:
﴿وَأَنَّهُ كَانَ رِجَالٌ مِنَ الْإِنْسِ يَعُوذُونَ بِرِجَالٍ مِنَ الْجِنِّ فَزَادُوهُمْ رَهَقًا6﴾
“Kandi mu by’ukuri mu bantu hari abagabo bajyaga biyambaza amajini y’igitsinagabo, ariko (ibyo) byongereraga (abo bantu) gukora ibyaha (ndetse n’ayo majini bikayongerera kwibona).” [Surat Al-Djinn: 6]. Abasobanuzi ba Qur'an bavuga kuri uyu murongo mutagatifu bati: Igisobanuro cy'imvugo ya Allah igira iti:
﴿...فَزَادُوهُمْ رَهَقًا﴾
(... byongereraga (abo bantu) gukora ibyaha) Ni ukuvuga: Gukuka umutima no gutinya; kuko amadjini yiyemera ubwayo akishyira hejuru, iyo yabonye abantu bayashakaho uburinzi, icyo gihe akarushaho kubatera ubwoba no kubakanga, kugira ngo barusheho kuyagaragira no kuyiyambaza.
Kandi Allah yabahaye ibyiza biruta kuba bakora ibyo, abahitiramo kuba ari we bagomba kwiyambaza, ndetse bakanikinga ku magambo ye yuzuye, anamanura umurongo wa Qur'an ubivugaho agira ati:
﴿وَإِمَّا يَنْزَغَنَّكَ مِنَ الشَّيْطَانِ نَزْغٌ فَاسْتَعِذْ بِاللَّهِ إِنَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٌ200﴾
(Kandi Shitani nakoshya gukora ikibi, ujye wiragiza Allah kuko mu by’ukuri ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje). [Surat Al A'raf: 200], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿قُلْ أَعُوذُ بِرَبِّ الْفَلَقِ1﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’umuseke”), Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yayo y'impamo yaravuze iti:
«مَنْ نَزَلَ مَنْزِلًا فَقَالَ: (أَعُوذُ بِكَلِمَاتِ اللهِ التَّامَّاتِ مِنْ شَرِّ مَا خَلَقَ)؛ لَم يَضُرَّهُ شَيءٌ حَتَّى يَرْتَحِلَ مِنْ مَنْزِلِهِ ذَلِكَ».
"«Uzagera ahantu akavuga ati: (AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye); nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho.»"
Binyuze mu mirongo ya Qur'an ndetse n'imvugo z'Intumwa zabanje, umuntu wese ushaka kuzakiranuka, wifuza kubungabunga idini rye, no kwirinda ibangikanyamana, ryaba irito cyangwa irinini yamenye ko: Kwishingikiriza abapfuye, abamarayika, amajini ndetse n'ibindi biremwa, no kubasaba, ndetse no kubiyambaza usaba uburinzi n'ibindi nk'ibyo; ari kimwe mu bikorwa by'ababangikanyamana bo mu gihe cy'ubujiji (Djahiliyat), ndetse kikaba kimwe mu moko mabi cyane y'ibangikanyamana kuri Allah Nyiri'ibisingizo. Bityo, akaba ari itegeko kubireka, no kubyirinda, no kugirana inama zo kubireka, ndetse no kwamagana uwabikoze wese.
Naho umuntu uzwi mu bantu ko akora ibi bikorwa by'ibangikanyamana ntibyemewe gushyingirana na we, cyangwa kurya amatungo yabaze, cyangwa kumusarira yapfuye, ndetse no gusengera inyuma ye ntabwo byemewe, kugeza igihe atangarije kwicuza kwe kuri Allah Nyir'ubutagatifu areka ibyo bikorwa, maze ubusabe no kugaragira akabiharira Allah wenyine, kuko ubusabe ari ukugaragira Allah, ahubwo bukaba n'ishingiro ryabyo, nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«الدُّعَاءُ هُوَ العِبَادَةُ».
"Ubusabe niko kugaragira Allah." No mu yindi Hadith yaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«الدُّعَاءُ مُخُّ العِبَادَةِ».
"Ubusabe ni ubwonko bwo kugaragira Allah." Naho ku byerekeye gushyingirana n'ababangikanyamana: Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَلَا تَنْكِحُوا الْمُشْرِكَاتِ حَتَّى يُؤْمِنَّ وَلَأَمَةٌ مُؤْمِنَةٌ خَيْرٌ مِنْ مُشْرِكَةٍ وَلَوْ أَعْجَبَتْكُمْ وَلَا تُنْكِحُوا الْمُشْرِكِينَ حَتَّى يُؤْمِنُوا وَلَعَبْدٌ مُؤْمِنٌ خَيْرٌ مِنْ مُشْرِكٍ وَلَوْ أَعْجَبَكُمْ أُولَئِكَ يَدْعُونَ إِلَى النَّارِ وَاللَّهُ يَدْعُو إِلَى الْجَنَّةِ وَالْمَغْفِرَةِ بِإِذْنِهِ وَيُبَيِّنُ آيَاتِهِ لِلنَّاسِ لَعَلَّهُمْ يَتَذَكَّرُونَ221﴾
(Ntimuzarongore ababangikanyamanakazi keretse babanje kwemera (Allah), kandi rwose umuja w’umwemera aruta umubangikanyamanakazi (ufite ubwigenge) n’ubwo yaba ahebuje (mu bwiza). Ndetse ntimuzashyingire ababangikanyamana keretse babanje kwemera, kandi rwose umucakara w’umwemera aruta umubangikanyamana n’ubwo yaba abashimisha (mu bwiza). Abo (ababangikanyamana) bahamagarira kugana umuriro, naho Allah agahamagarira kugana ijuru no kubabarirwa ibyaha ku bushake bwe, anasobanurira abantu amategeko ye kugira ngo bibuke). [Surat Al Baqarat: 221.] Allah Nyir'ubutagatifu yabujije abayisilamu kurongora abagore b'ababangikanyamana, mu basenga ibigirwamana, amajini, abamalayika n'ibindi, kugeza bemeye kwegurira amasengesho Allah wenyine, no kwemera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'ibyo yazanye, ndetse no gukurikira inzira yayo. Yabujije kandi gushyingira abagabo b'ababangikanyamana abagore b'abayisilamu, kugeza bemeye kwegurira amasengesho Allah wenyine, no kwemera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse no kuyikurikira.
Kandi Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ko umujakazi w'umwemeramana ari mwiza kuruta umugore ufite ubwigenge w'umubangikanyamana, n'iyo yashimisha umureba ndetse akumva imvugo ye, kubera ubwiza bwe n'imvugo ye nziza, kandi ko umucakara w'umwemeramana ari mwiza kuruta umugabo ufite ubwigenge w'umubangikanyamana, n'iyo yashimisha umwumva ndetse n'umureba, kubera ubwiza bwe, ubuhanga bwe mu kuvuga, ubutwari bwe ndetse n'ibindi, hanyuma asobanura impamvu y'uko kurutana mu mvugo ye igira ati:
﴿...أُولَئِكَ يَدْعُونَ إِلَى النَّارِ...﴾
(... abo (ababangikanyamana) bahamagarira kugana umuriro...) [Surat Al Baqarat: 221]. Ibi bisobanuye: Ababangikanyamana n'ababangikanyamanakazi; kuko bari mu bahamagarira umuriro binyuze mu magambo yabo, ibikorwa byabo, imibereho yabo n'imico yabo, naho abemeramana n'abemeramanakazi bo bari mu bahamagarira ijuru binyuze mu mico yabo, ibikorwa byabo n'imibereho yabo, none se ni gute aba n'abo bahwana!
Naho ku bijyanye no gukorera Iswala y'uwapfuye ababangikanyamana: Allah Nyir'ubutagatifu ku byerekeye indyarya aragira ati:
﴿وَلَا تُصَلِّ عَلَى أَحَدٍ مِنْهُمْ مَاتَ أَبَدًا وَلَا تَقُمْ عَلَى قَبْرِهِ إِنَّهُمْ كَفَرُوا بِاللَّهِ وَرَسُولِهِ وَمَاتُوا وَهُمْ فَاسِقُونَ84﴾
(Kandi ntuzigere ugira uwo usengera muri bo yapfuye, ndetse ntuzanahagarare ku mva ye (umusabira). Mu by’ukuri bahakanye Allah n'Intumwa ye maze bapfa ari ibyigomeke). [Surat A-Tawubat: 84], Bityo rero, Allah Ushobora byose yagaragaje neza muri uyu murongo mutagatifu ko indyarya n'umuhakanyi batagomba gusalirwa; kubera ko bahakanye Allah n'Intumwa ye, bityo nta n'ubwo abantu bagomba gusarira inyuma yabo, cyangwa ngo bagirwe abayobozi (aba Imamu) b'abayisilamu; kubera ubuhakanyi bwabo no kuba batizerwa, ndetse n'urwango rukomeye ruri hagati yabo n'abayisilamu, kandi n'uko batari mu bantu basali cyangwa ngo bagaragire Allah; kuko ubuhakanyi no kubangikanya Allah bituma nta gikorwa na kimwe kigumaho, dusaba Allah kuturinda ibyo. Naho kurya ibyabazwe n'ababangikanyamana: Allah Nyir'ubutagatifu avuga asobanura ko icyipfishije kiziririjwe ndetse n'ibyabazwe n'ababangikanyamana biziririjwe agira ati:
﴿وَلَا تَأْكُلُوا مِمَّا لَمْ يُذْكَرِ اسْمُ اللَّهِ عَلَيْهِ وَإِنَّهُ لَفِسْقٌ وَإِنَّ الشَّيَاطِينَ لَيُوحُونَ إِلَى أَوْلِيَائِهِمْ لِيُجَادِلُوكُمْ وَإِنْ أَطَعْتُمُوهُمْ إِنَّكُمْ لَمُشْرِكُونَ121﴾
(Kandi ntimukarye ibitavugiweho izina rya Allah (bibagwa), kuko rwose ibyo (kubirya) ari ukwigomeka. Mu by’ukuri shitani zoshya inshuti zazo (mu bantu) kugira ngo zibagishe impaka (mu kuzirura ibitavugiweho izina rya Allah bibagwa). Nimuramuka muzumviye, mu by’ukuri muzaba muri ababangikanyamana). [Surat Al An'am: 121.] Allah Nyir'ubutagatifu yabujije abayisilamu kurya icyipfishije n'ibyabazwe n'abangikanyamana; kuko ari umwanda, bityo icyo yabaze gifata itegeko nk'iry'icyipfishije, kabone n'iyo yaba yavugiyeho izina rya Allah; kuko kuvuga izina rya Allah kwe kuba ari imfabusa nta n'akamaro bigira; kuko ari igikorwa cyo kugaragira Imana, kandi kubangikanya Imana byangiza ibikorwa byo kugaragira Imana bikanabigira imfabusa, kugeza igihe umubangikanyamana yicujije kwa Allah Nyir'ubutagatifu, Ahubwo Allah Nyir'ubutagatifu yaziruye ibiribwa by'Abahawe Igitabo mu byo Allah Nyir'ubutagatifu yavuze agira ati:
﴿...وَطَعَامُ الَّذِينَ أُوتُوا الْكِتَابَ حِلٌّ لَكُمْ وَطَعَامُكُمْ حِلٌّ لَهُمْ...﴾
(...amafunguro y’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara), ndetse na bo baziruriwe amafunguro yanyu...) [Surat Al Maidat: 5] Kubera ko biyitirira idini ryavuye mu ijuru, bakibwira ko bakurikira Musa na Yesu, kabone n'iyo baba babeshya muri ibyo. Kandi mubyukuri Allah yakuyeho idini ryabo arigira imfabusa biciye mu kohereza Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ku bantu bose. Gusa Allah Nyir'icyubahiro n'ikirenga yatuziruriye ibyo kurya by'abahawe igitabo ndetse n'abagore babo; ku bw'ubushishozi buhambaye ndetse n'amabanga yitondewe abamenyi basobanuye neza, bitandukanye n'ababangikanyamana basenga ibigirwamana n'abapfuye, yaba abahanuzi, inshuti z'Imana n'abandi; kubera ko idini ryabo nta shingiro rifite, yewe nta n'igisa n'ukuri kirimo, ahubwo ni ikinyoma kuva mu mizi yaryo. Bityo amatungo babaze abarwa nk'icyipfushije, kandi kizira kuyarya.
Naho imvugo y'umuntu abwira uwo baganira ati: (Ijini ryagufashe), (Ijini ryagutwaye), (Shitani yagurukanye nawe), n'ibindi nk'ibyo, ibi biri mu rwego rwo gutukana no kubwirana nabi, kandi ibyo ntibyemewe hagati y'Abayisilamu, kimwe n'andi moko yose yo gutukana no kubwirana nabi, ndetse ibyo ntibiri mu rwego rw'ibangikanyamana, kereka iyo uwabivuze yemera ko amajini afite ububasha ku bantu nta ruhushya n'ubushake bya Allah, Bityo uwemera ibyo mu majini cyangwa mu bindi bitari yo mu biremwa, uwo aba abaye umuhakanyi kubera iyo myemerere; kuko Allah Nyir'ubutagatifu ari we Mwami wa buri kintu, ushobora buri kintu, kandi akaba ari we ugira icyo yamarira (abantu) cyangwa ngo agire icyo abatwara, kandi nta kintu na kimwe kibaho keretse ku burenganzira bwe, n'ugushaka kwe ndetse n'igeno rye ryabanje, nk'uko (Allah) Nyir'icyubahiro gihebuje yabivuze ategeka Intumwa ye (amahoro n'imigisha bya Allah bibe kuri yo) kumenyesha abantu iri shingiro rihambaye:
﴿قُلْ لَا أَمْلِكُ لِنَفْسِي نَفْعًا وَلَا ضَرًّا إِلَّا مَا شَاءَ اللَّهُ وَلَوْ كُنْتُ أَعْلَمُ الْغَيْبَ لَاسْتَكْثَرْتُ مِنَ الْخَيْرِ وَمَا مَسَّنِيَ السُّوءُ إِنْ أَنَا إِلَّا نَذِيرٌ وَبَشِيرٌ لِقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ188﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira icyiza nakwimarira cyangwa ikibi nakwikiza usibye icyo Allah ashaka. Iyo nza kumenya ibyihishe, nari kwigwizaho ibyiza byinshi kandi nta n’ikibi cyari kungeraho. Nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi n’ugeza inkuru nziza ku bantu bemera.”) [Surat Al A'raf: 188], Niba rero umutware w'ibiremwa byose (Imana imuhe amahoro n'imigisha) nta bushobozi afite we ubwe bwo kuba hari icyo yakwimarira cyangwa se ngo agire icyo yitwara, keretse ibyo Allah ashaka, none ni gute byaba ku bindi biremwa bitari we?! Kandi imirongo ifite ubu busobanuro ni myinshi.
Naho kubaza abapfumu, n'abaraguza inyenyeri ndetse n'abandi nkabo, mu bavuga ibiri mu bumenyi bw'ibitagaragara, ni kimwe mu bintu bibi kandi ntibyemewe, naho kwemera ibyo bavuze byo ni bibi kurusha, ahubwo ni kimwe mu moko y'ubuhakanyi; kubera imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
«مَنْ أَتَى عَرَّافًا فَسَأَلَهُ عَنْ شَيءٍ؛ لَمْ تُقْبَلْ لَهُ صَلَاةٌ أَرْبَعِينَ يَومًا».
"Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswalat ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!" Yakiriwe na Muslim mu gitabo cye A-Swahih, No mu gitabo cye nanone cya (A-swahih) yavuzemo Hadith yaturutse kwa Mu'awiya Ibun Al Hakami A-Sulamiy (Imana imwishimire) yavuze ko:
«أَنَّ النَّبيَّ ﷺ نَهَى عَنْ إِتْيَانِ الكُهَّانِ وَسُؤَالِهِم».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kujya ku baraguzi no kubabaza.
Kandi abanditse ibitabo bya Sunan bakiriye hadith y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
«مَنْ أَتَى كَاهِنًا، فَصَدَّقَهُ بِمَا يَقُولُ؛ فَقَدْ كَفَرَ بِمَا أُنْزِلَ عَلَى مُحَمَّدٍ ﷺ».
"Uzajya ku mupfumu, akemera ibyo amubwiye; azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)." Hari n'imvugo nyinshi zifite ibisobanuro nk'ibyo. Bityo rero, icyo abayisilamu basabwa ni: Ukwirinda kujya kubaza abapfumu n'abaragura, ndetse n'abandi bashukanyi bose, bavuga ibijyanye n'ubumenyi bw'ibitagaragara bakagusha abayisilamu mu rujijo, byaba bikozwe mu izina ry'ubuvuzi cyangwa se irindi ritari ryo, nk'uko byagaragaye haruguru ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabibujije ikanabyihanangiriza, Muri ibyo haninjiramo: Ibyo bamwe mu bantu biyitirira mu izina ry'ubuvuzi bakoresheje ubumenyi bw'ibitagaragara, nk'iyo yihumurije igitambaro cyo ku mutwe cy'umurwayi w'umugabo, cyangwa umwitero w'umurwayi w'umugore, cyangwa se ibindi nk'ibyo, akavuga ati: Uyu murwayi w'umugabo cyangwa uyu murwayi w'umugore yakoze iki n'iki, kandi yagize atya n'atya, mu byerekeye ubumenyi bw'ibitagaragara nyamara mu gitambaro cy'umurwayi n'ibindi nk'ibyo nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza. Ahubwo icyo baba bagamije gusa ni ukujijisha rubanda, kugira ngo bavuge bati: We azi iby'ubuvuzi, amoko y'indwara ndetse n'ibizitera, wenda ashobora no kubaha imwe mu miti, maze bigahurirana no gukira ku bw'igeno rya Allah, nuko bakibwira ko byatewe n'imiti yabahaye. Hari n'igihe uburwayi buba bwatewe n'amwe mu majini n'amashitani, akorera uwo wiyita umuvuzi, akamubwira amwe mu mabanga y'ibyihishe aba yamenye, nuko akabyishingikirizaho, maze agashimisha ayo majini n'amashitani ayakorera ibikorwa byo kuyasenga bijyanye n'ibyo yifuza, bityo akava kuri uwo murwayi, akareka kumugirira nabi yari yamwiyoberanyijeho amuteza ibibazo, kandi iki ni ikintu kizwi ku majini n'amashitani ndetse n'abayifashisha bakayakoresha.
Ni itegeko kandi ku bayisilamu kwirinda ibyo, no kugirana inama zo kubireka, no kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu, no kumwiringira wenyine mu bintu byose, kandi nta kibi kirimo gukoresha uburyo bwo kwivuza bwa roho bwemewe ndetse n'imiti yemewe, no kwivuza ku baganga basuzuma umurwayi, bakamenya neza indwara ye, bakoresheje impamvu zifatika n'izumvikana. Kandi byemejwe ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagize iti:
«مَا أَنْزَلَ اللهُ دَاءً إِلَّا أَنْزَلَ لَهُ شِفَاءً، عَلِمَهُ مَنْ عَلِمَهُ، وَجَهِلَهُ مَنْ جَهِلَهُ».
"Nta ndwara Allah yohereje ngo abure no kohereza umuti wayo, uwuzi arawuzi, n'utawuzi ntawo azi." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaranavuze iti:
«لِكُلِّ دَاءٍ دَوَاءٌ، فإِذَا أُصِيبَ دَوَاءٌ الدَّاءَ بََرَأَ بِإِذْنِ اللهِ».
"Buri ndwara igira umuti wayo, bityo iyo umuti uhuye n'indwara, irakira ku bushake bwa Allah." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«عِبَادَ اللهِ، تَدَاوَوا وَلَا تَدَاوَوا بِحَرَامٍ».
"Yemwe bagaragu b'Imana, mujye mwivuza, gusa muramenye ntimukivurishe ibiziririjwe." Hari n'imvugo nyinshi zifite ibisobanura nk'ibyo.
Turasaba Allah We Nyir'icyubahiro bihebuje ko yatunganya imibereho y'abayisilamu bose, agakiza imitima yabo n'imibiri yabo ibibi byose, no kubahuriza ku nzira igororotse, ndetse akaturinda twebwe nabo ibigeragezo biyobya, no kumvira Shitani n'abambari bayo. Kuko ariwe ufite ububasha kuri buri kintu cyose, kandi nta mbaraga cyangwa ubushobozi bibaho uretse ku bwa Allah, Uwikirenga, Uhambaye.
Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we n'intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA KANE:
Ku byerekeye itegeko ryo kugaragira Allah hifashishijwe ubusabe no gusingiza Allah (Aw'radi) z'ibihimbano n'iz'ibangikanyamana
Ubu butumwa buturutse kwa Abdul Aziz Ibun Abdullah Ibun Baz, bugenewe umuvandimwe w'umunyacyubahiro (.........), Allah amushoboze ibyiza byose, Amina.
Amahoro n’imigisha bya Allah bibe kuri mwe.
Nyuma y'ibyo: Nagejejweho urwandiko rwanyu rw'agaciro, Allah abahe kugera ku umuyoboro we, n'ibyo rukubiyemo bigaragaza ko mu gihugu cyanyu hari abantu bakoresha bumwe mu busabe Allah atigeze adutegeka gukoresha, muri bwo hakaba harimo ubw'ibihimbano mu idini, naho ubundi bukaba ari ibangikanyamana, kandi ibyo bakabyitirira Umuyobozi w'abemera: Ali Ibun Abi Twalib (Imana imwshimire) ndetse n'abandi, Kandi basoma ubwo busabe (Wirdi) mu byicaro byo gusingiza Allah, cyangwa mu misigiti nyuma ya Swalat Al Magrib, biyumvisha ko ari ukwiyegereza Allah, nk'aho bavuga bati: "Ku bwa Allah, yemwe bagabo ba Allah, mudutabare ku bw'ubutabazi bwa Allah, kandi mube abafasha bacu ku bwa Allah." Nk'imvugo zabo bagira bati: "Yemwe nkingi, namwe bayobozi, mutwitabe yemwe ba nyiri imfashanyo n'inkunga kuri twe, kandi mutuvuganire ku Mana, uyu ni umugaragu wanyu uhagaze, ndetse akaba yanabiyeguriye, unatinya amakosa ye. Dutabare Yewe Ntumwa y'Imana! Kandi nta wundi mfite naganaho usibye mwe, ni kuri mwe ibyifuzwa biboneka, namwe muri abantu b'Imana. Ku bwa Hamza umuyobozi w'abashahidi, n'uwo ari we wese muri mwe uduha imfashanyo n'inkunga, Dutabare Yewe Ntumwa y'Imana!" Nk'imvugo yabo igira iti: "Nyagasani Allah, ha amahoro n'imigisha uwo wagize impamvu yo kugaragaza amabanga yawe y'ikirenga ndetse no kurasa k'urumuri rw'impuhwe zawe, bityo akaba uwungirije mu bumana bwawe, n'umusigire w'amabanga yawe bwite."
Kandi icyifuzo cyanyu cyo gusobanurirwa bumwe muri ubwo busabe bw'ibihimbano, n'uburimo ibangikanyamana ndetse n'iba iswalat yemerwa inyuma ya Imamu usaba ubu busabe, ibyo byose birazwi?
Igisubizo: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wenyine, amahoro n'imigisha bisakare ku muhanuzi wa nyuma udafite undi uzaza nyuma ye, n'abiwe n'abasangirangendo be, n'abazayoboka umuyoboro we kugeza ku munsi w'imperuka.
Nyuma y'ibyo: Menya neza –Allah agushoboze– ko Allah ari we Nyagasani waremye ibiremwa byose akanohereza Intumwa –amahoro n'imigisha bye bizisakareho– kugira ngo agaragirwe wenyine ntacyo abangikanyijwe nacyo, ibindi byose bitari we ntibigaragirwe, nk'uko yabivuze agira ati:
﴿وَمَا خَلَقْتُ الْجِنَّ وَالْإِنْسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ56﴾
(Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire).
[Surat A-Dhariyat: 56].
Kandi kugaragira Allah (Ibadat) -nk'uko byabanje gusobanurwa- bisobanuye: Kumvira Allah Nyir'ubutagatifu no kumvira Intumwa ye Muhammadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha); binyuze mu gukora ibyo Allah n'Intumwa ye bategetse, no kureka ibyo Allah n'Intumwa ye babujije, bishingiye ku kwemera Allah n'Intumwa ye, no gukora ibikorwa kubera Allah wenyine gusa, hamwe no gukunda Allah bihebuje, no kwicisha bugufi mu buryo bwuzuye kuri We wenyine Nyir'ubutagatifu nta wundi; nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati:
﴿وَقَضَى رَبُّكَ أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا إِيَّاهُ...﴾
(Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye kugaragira uretse We wenyine...) [Surat Al Is'ra'i: 23] Ni ukuvuga ko yategetse kandi yihanangirije ko agomba kugaragirwa wenyine, Allah aravuga ati:
﴿الْحَمْدُ لِلَّهِ رَبِّ الْعَالَمِينَ2 الرَّحْمَنِ الرَّحِيمِ3 مَالِكِ يَوْمِ الدِّينِ4 إِيَّاكَ نَعْبُدُ وَإِيَّاكَ نَسْتَعِينُ5﴾
(Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose).
(Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi
(Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka).
(Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza) [Surat Al Fatihat: 2-5] Bityo, Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje muri iyi mirongo: Ko ari We wenyine ukwiye kugaragirwa, kandi akaba ari na We wenyine ukwiye kwiyambazwa. Kandi Allah aragira ati:
﴿إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ2 أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُ...﴾
(Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa).
(Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye...) [Surat A-Zumar: 2-3], Allah aravuga ati:
﴿فَادْعُوا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ وَلَوْ كَرِهَ الْكَافِرُونَ14﴾
(Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi). [Surat Ghafir: 14], "Allah aravuga ati:"
﴿وَأَنَّ الْمَسَاجِدَ لِلَّهِ فَلَا تَدْعُوا مَعَ اللَّهِ أَحَدًا18﴾
“Kandi ko imisigiti yose ari iya Allah (wenyine). Bityo, ntimukagire undi musaba mumubangikanyije na Allah.” "[Surat Al-Djin: 18]," N'imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi, kandi yose iragaragaza ko ari itegeko guharira Allah wenyine amasengesho.
Birazwi neza ko amoko yose y'ubusabe ari kimwe mu bigize kugaragira Allah, bityo ntibyemewe ku muntu uwo ari we wese kugira undi asaba utari Nyagasani we, cyangwa ngo agire uwo yiyambaza cyangwa atabaza utari We, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi mirongo mitagatifu, ndetse n'ibindi bifite igisobanuro nk'icyayo. Uku gusaba ubufasha no kwiyambaza biharirwa Allah wenyine, uretse mu bintu bisanzwe, ndetse n'impamvu zifatika, nko kwiyambaza cyangwa gusaba ubufasha ikiremwa gihari mu byo gishoboye ibyo ntabwo ari ukugisenga ahubwo biremewe hashingiwe ku mirongo ya Qur'an n'imvugo z'Intumwa y'Imana n'ibyo abamenyi bemeranyijweho, ko umuntu yasaba mugenzi we ukiriho (muzima) kandi ushoboye ubufasha, mu bintu bisanzwe abona ashoboye; nk'uko yamusaba ubufasha cyangwa inkunga yo gukumira inabi y'umwana we, cyangwa umukozi we, cyangwa imbwa ye, n'ibindi nk'ibyo, Nk'uko umuntu yasaba mugenzi we ukiriho (muzima) uhari kandi ushoboye, cyangwa udahari, ubufasha yifashishije uburyo bufatika nko kwandikirana n'ibindi nk'ibyo, mu kubaka inzu ye, cyangwa gusana imodoka ye, cyangwa ibindi nk'ibyo, Muri ibyo harimo: Kuba umuntu yasaba ubufasha bagenzi be mu kurwana baharanira inzira ya Allah no mu ntambara, n'ibindi nk'ibyo. No muri uru rwego, Allah Nyir'ubutagatifu avuga mu nkuru ya Musa (amahoro n'imigisha by'Imana bimubeho) agira ati:
﴿...فَاسْتَغَاثَهُ الَّذِي مِنْ شِيعَتِهِ عَلَى الَّذِي مِنْ عَدُوِّهِ...﴾
(...Maze ukomoka muri bene wabo aramutabaza kugira ngo amufashe kwivuna umwanzi we...) [Surat Al Qaswasw: 15.]
Naho gusaba ubutabazi abapfuye, n'amajini n'abamalayika, ndetse n'ibiti n'amabuye: Ibyo ni ibangikanyamana rikuru, kandi bimeze kimwe n'ibikorwa by'ababangikanyamana bo hambere bakoreraga ibigirwamana byabo; nka Al Uza na A-Lat n'ibindi. Kandi ni nako gusaba ubutabazi n'ubufasha ku bo bizera ko ari abakunzi ba Allah mu bakiri bazima mu bintu nta wundi ubishoboye uretse Allah; nko gukiza abarwayi, no kuyobora imitima, no kwinjira mu Ijuru, no kurokoka umuriro, n'ibindi nk'ibyo.
Imirongo yabanje ndetse n'indi mirongo n'imvugo z'Intumwa zivuga kuri ibi: Byose bigenda byerekana ko kuganisha imitima kuri Allah mu bintu byose ari itegeko, ndetse no kwegurira amasengesho (Ibadat) Allah wenyine; kuko ari yo mpamvu abagaragu baremwe, kandi akaba ari ryo tegeko bahawe -nkuko twabivuzeho haruguru mu mirongo-, ndetse nk'uko Allah agira ati:
﴿وَاعْبُدُوا اللَّهَ وَلَا تُشْرِكُوا بِهِ شَيْئًا...﴾
(Kandi mujye musenga Allah (wenyine) kandi ntimukamubangikanye n’icyo ari cyo cyose...) "[Surat A-Nisa-i: 36]," Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَمَا أُمِرُوا إِلَّا لِيَعْبُدُوا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ...﴾
(Kandi nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine...) [Surat Al Bayyinat: 5], No mu mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri Hadith yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) igira iti:
«حَقُّ اللهِ عَلَى العِبَادِ أَنْ يَعْبُدُوهُ وَلَا يُشْرِكُوا بِهِ شَيْئًا».
"Uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose." Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim, N'amagambo ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri Hadith ya Ibun Mas'ud (Imana imwishimire):
«مَنْ مَاتَ وَهُوَ يَدْعُو لِلَّهِ نِدًّا؛ دَخَلَ النَّارَ».
"Uzapfa asaba ikindi mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro." Yakiriwe na Bukhari. No muri Swahihi zombi, muri Hadith ya Ibun Abas (Imana imwishimire we na se), ko ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yoherezaga Muadhi i Yemeni, yamubwiye iti:
«إِنَّكَ تَأْتِي قَومًا أَهْلَ كِتَابٍ، فَلْيَكُنْ أَوَّلَ مَا تَدْعُوهُم إِلَيهِ شَهَادَةِ أَنْ لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ».
“Mu by'ukuri, ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, bityo ikintu cya mbere uzabahamagarira kizabe guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah.” No mu yindi mvugo iragira iti:
«اُدْعُهُمْ إِلَى شَهَادَةِ أَنْ لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ وَأَنِّي رَسُولُ اللهِ».
"Ubahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko ndi Intumwa ya Allah." No mu mvugo ya Bukhari yaravuze iti:
«فَلْيَكُنْ أَوَّلَ مَا تَدْعُوهُم إِلَى أَنْ يُوَحِّدُوا اللهَ».
«Icya mbere uzaheraho ubahamagarira kizabe ukwemera Allah wenyine». No mu gitabo cya Muslim (A-Swahih) harimo Hadith yaturutse kwa Twariq Ibun Ashim Al Ash'dja'iyu (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«مَنْ قَالَ: لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ، وَكَفَرَ بِمَا يُعْبَدُ مِن دُونِ اللهِ؛ حَرُمَ مَالُهُ وَدَمُهُ، وَحِسَابُهُ عَلَى اللهِ جَلَّ جَلَالُهُ».
"Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri, agahakana ibindi bigaragirwa bitari Allah, icyo gihe umutungo we uba ari ikizira (kuwuvogera) n'amaraso ye akba ari ikizira (kuyamena), ibarura rye rikaba kwa Allah (Nyir'icyubahiro)." Hari n'imvugo nyinshi zifite ibisobanuro nk'ibyo.
Kandi uku kwemera Imana imwe rukumbi ni ryo shingiro ry'idini y'ubuyisilamu, ni nawo musingi w'imyemerere, ni ryo shingiro rya byose ndetse ni naryo tegeko riruta ayandi, kandi ni nayo mpamvu yo kuremwa kw'abantu n'amajini ndetse ikaba n'impamvu yo kohereza Intumwa zose (amahoro n'imigisha bya Allah bibe kuri zo), nk'uko imirongo yabanje ibigaragaza, muri yo hakaba harimo: imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:
﴿وَمَا خَلَقْتُ الْجِنَّ وَالْإِنْسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ56﴾
(Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire). [Surat A-Dhariyat: 56], Na zimwe muri gihamya z'ibi nanone, ni imvugo ya Allah Nyir'icyubahiro igira iti:
﴿وَلَقَدْ بَعَثْنَا فِي كُلِّ أُمَّةٍ رَسُولًا أَنِ اعْبُدُوا اللَّهَ وَاجْتَنِبُوا الطَّاغُوتَ...﴾
(Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana...”) [Surat A-Nah'li: 36], Allah Nyir'ubutagatifu n'ibisingizo aragira ati:
﴿وَمَا أَرْسَلْنَا مِنْ قَبْلِكَ مِنْ رَسُولٍ إِلَّا نُوحِي إِلَيْهِ أَنَّهُ لَا إِلَهَ إِلَّا أَنَا فَاعْبُدُونِ25﴾
(Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine). [Surat Al An'biya-i: 25] Allah Nyir'ubutagatifu avuga kuri Nuhu, Hudi, Swalehe na Shuaybi (amahoro n'imigisha bibabeho) ko babwiye abantu babo bati:
﴿...اعْبُدُوا اللَّهَ مَا لَكُمْ مِنْ إِلَهٍ غَيْرُهُ...﴾
(...Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah)...). "[Surat Al Araf: 59]," Kandi uyu ni wo muhamagaro w'Intumwa zose, nk'uko imirongo ibiri ibanjirije iyi ibigaragaza. Ndetse n'abanzi b'Intumwa bemeye ko Intumwa zabategetse kugaragira Allah wenyine, no kureka imana zigaragirwa zitari we, nk'uko Allah Nyiricyubahiro abivuga mu nkuru ya Adi, ubwo babwiraga Hudu (amahoro n'imigisha bya Allah bimubeho) bati:
﴿...أَجِئْتَنَا لِنَعْبُدَ اللَّهَ وَحْدَهُ وَنَذَرَ مَا كَانَ يَعْبُدُ آبَاؤُنَا...﴾
(...uzanywe no kutubwiriza kugaragira Allah wenyine, tukareka ibyo abakurambere bacu basengaga...) [Surat Al A'raf: 70], Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ku bakurayishi, igihe Intumwa yacu Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabahamagariraga kugaragira Allah wenyine, no kureka ibyo bagaragiraga mu cyimbo cya Allah birimo abamalayika, intungane, ibigirwamana, ibiti, n'ibindi, ati:
﴿أَجَعَلَ الْآلِهَةَ إِلَهًا وَاحِدًا إِنَّ هَذَا لَشَيْءٌ عُجَابٌ5﴾
“(Arafata) imana (zacu) zose akazigira Imana imwe? Mu by’ukuri, iki ni ikintu gitangaje!” [Surat Swad: 5] Allah Nyir'ubutagatifu yabavuzeho agira ati:
﴿إِنَّهُمْ كَانُوا إِذَا قِيلَ لَهُمْ لَا إِلَهَ إِلَّا اللَّهُ يَسْتَكْبِرُونَ35 وَيَقُولُونَ أَئِنَّا لَتَارِكُوٓاْ ءَالِهَتِنَا لِشَاعِرٖ مَّجۡنُونِۭ36﴾
(Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga).
Bakanavuga bati “Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi?” [Surat A-Swafaat: 35-36], N'imirongo ya Qur'an yerekana ibi ni myinshi.
Ku byo twagaragaje mu mirongo ya Qur'an n'imvugo z'Intumwa (Hadithi): Birakugaragarira — Allah ampe kandi aguhe gusobanukirwa idini, no kurangwa n'ubushishozi ku bushobozi bwa Nyagasani w'ibiremwa byose — ko ubu busabe ndetse n'amoko yo gusaba ubutabazi — wagaragaje mu kibazo cyawe —, byose biri mu moko y'ibangikanyamana rikuru; kuko ari ukugaragira utari Allah, no gusaba ibintu nta wundi ubishoboye uretse We wenyine, ubisaba abapfuye cyangwa abatari aho. Ibi rero ni bibi cyane kuruta ibangikanyamana ry'abo hambere; kuko abo hambere bo babangikanyaga Allah gusa mu bihe byiza, Naho mu bihe by'ingorane, begurira Allah ibikorwa byabo; kuko baba bazi ko ari We wenyine ufite ubushobozi bwo kubakura muri izo ngorane nta wundi, nk'uko Allah yabivuze mu Gitabo cye gisobanutse avuga kuri abo babangikanyamana:
﴿فَإِذَا رَكِبُواْ فِي ٱلۡفُلۡكِ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ فَلَمَّا نَجَّىٰهُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ إِذَا هُمۡ يُشۡرِكُونَ65﴾
(N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya). [Surat Al An'kabuti: 65], No mu wundi murongo Allah Nyir'ubutagatifu ababwira agira ati:
﴿وَإِذَا مَسَّكُمُ ٱلضُّرُّ فِي ٱلۡبَحۡرِ ضَلَّ مَن تَدۡعُونَ إِلَّآ إِيَّاهُۖ فَلَمَّا نَجَّىٰكُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ أَعۡرَضۡتُمۡۚ وَكَانَ ٱلۡإِنسَٰنُ كَفُورًا67﴾
(Kandi iyo ingorane zibagezeho muri mu nyanja, ibyo musenga (ibigirwamana) birabura mukibuka Allah wenyine. Ariko iyo abarokoye akabageza i musozi, muramwirengagiza. Rwose umuntu ni indashima). [Surat Al Is'ra-i: 67]
Niba umwe muri aba babangikanyamana bo mu bihe bya nyuma avuze ati: "Ntabwo tugamije kuvuga ko bariya batanga ubufasha ubwabo, cyangwa ngo bakize abarwayi bacu ubwabo, cyangwa ngo batugirire akamaro ubwabo, cyangwa se batugirire nabi ubwabo, ahubwo icyo tugamije ni ubuvugizi bwabo kwa Allah Nyir'ubutagatifu kuri ibyo?"
Igisubizo ni ukumubwira ngo: Ibi ni byo abahakanyi ba mbere bari bagamije ndetse akaba ari na yo yari intego yabo, kandi ntabwo bari bagamije kuvuga ko ibigirwamana byabo birema cyangwa bitanga amafunguro, cyangwa ko byagirira akamaro ababigaragira cyangwa bikabarinda ikibi ubwabyo, kuko ibyo bibeshyuzwa n'ibyo Allah yavuze kuri bo muri Qur'an, ahubwo icyo bashakaga byari ubuvugizi bwabyo ndetse n'icyubahiro cyabyo, no kugira ngo bibegereze Imana; nk'uko Allah Nyir'ibisingizo agira ati:
﴿وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَضُرُّهُمۡ وَلَا يَنفَعُهُمۡ وَيَقُولُونَ هَٰٓؤُلَآءِ شُفَعَٰٓؤُنَا عِندَ ٱللَّهِ...﴾
(Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati “Aba ni abavugizi bacu kwa Allah...”) [Surat Yunus: 18], Nuko Allah Nyir'ubutagatifu abasubiza agira ati:
﴿...قُلۡ أَتُنَبِّـُٔونَ ٱللَّهَ بِمَا لَا يَعۡلَمُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabwira Allah ibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi arenze kure ibyo bamubangikanya na byo.”) [Surat Yunus: 18], Bityo yagaragaje ko nta muvugizi iwe azi haba mu birere cyangwa mu isi mu buryo ababangikanyamana babigambirira, kandi icyo Allah atazi ko kiriho ntikiba kiriho; kuko nta na kimwe kimwisoba. Allah aravuga ati:
﴿تَنزِيلُ ٱلۡكِتَٰبِ مِنَ ٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَكِيمِ 1 إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ2 أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُۚ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ3﴾
(Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye).
(Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa).
(Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 1-3]
Igisobanuro cy'idini aha ni: Kugaragira Allah (Ibadat), bikaba bisobanuye: Kumvira Allah ndetse no kumvira Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) -nk'uko byabanje kuvugwa-, kandi ibyo bikubiyemo: Gusaba no gutabaza, gutinya no kwiringira, kubaga amatungo y'igitambo ndetse no guhiga, nk'uko binakubiyemo: Iswala n'igisibo, ndetse n'ibindi bitari ibyo mu byo Allah n'Intumwa ye bategetse. Bityo Nyir'ubutagatifu yagaragaje ko amasengesho ari aye wenyine, kandi ko abagaragu bagomba kuyamuharira we wenyine Nyir'icyubahiro; kubera ko itegeko rya Allah ku Ntumwa (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ryo kumuharira amasengesho we wenyine, ari itegeko ku bagize uyu muryango bose (Umat).
Hanyuma nyuma y'ibyo Allah Nyir'icyubahiro n'ikuzo yasobanuye ibyerekeye abahakanyi, aho agira ati:
﴿...وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ...﴾
(Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.”) [Surat A-Zumar: 3], Nuko Allah Nyir'ubutagatifu abasubiza agira ati:
﴿...إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ﴾
(...Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane.) [Surat A-Zumar: 3], Allah Nyir'ubutagatifu yamenyesheje muri uyu murongo mutagatifu ko abahakanyi nta yindi mpamvu yatumaga basenga ibigirwamana mu cyimbo cye itari ukugira ngo bibegereze Allah; iyi ikaba ari yo ntego y'abahakanyi bo hambere n'abo muri iki gihe, Allah akaba yarabitesheje agaciro aho agira ati:
﴿...إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ﴾
(...Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 3], Bityo Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje ikinyoma cyabo mu byo bibwiraga ko ibigirwamana byabo bibegereza Allah, n'ubuhakanyi bwabo kubera ibyo babigeneraga mu kubigaragira. Kandi binyuze muri ibyo, umuntu wese ufite ubushishozi na buke amenya ko abahakanyi bo hambere ubuhakanyi bwabo bwari ukwishyiriraho abahanuzi, abakiranutsi, ibiti n'amabuye, ndetse n'ibindi mu byaremwe; ngo bibe abahuza hagati yabo na Allah, No kwemera kwabo ko babakemurira ibyifuzo byabo hatabayeho uruhushya rwe n'ukwishimira kwe, Utagira inenge n'Uwikirenga, nk'uko abaminisitiri bakora ubuvugizi imbere y'abami, bityo bakamugereranya, Nyir'icyubahiro gihebuje, n'abami ndetse n'abayobozi, Na bo baravuze bati: Nk'uko umuntu ufite icyo akeneye ku mwami n'umuyobozi ashaka ubuvugizi yiyambaza ibyegera bye ndetse n'abaminisitiri be, ni na ko natwe twiyegereza Allah binyuze mu kugaragira abahanuzi be n'inshuti ze. Kandi ibi ni ibinyoma byambaye ubusa; kuko Allah Nyir'ubutagatifu nta cyo ahwanye na cyo, kandi ntagereranywa n'ibiremwa bye, nta n'ushobora gukora ubuvugizi imbere ye uretse gusa uwo ahaye uburenganzira bwo kubukora, kandi nta we abuha uretse gusa abahamya ko Allah ari umwe. Kandi we Nyir'ubutagatifu ni Ushobora byose, akaba n'Uzi byose, kandi ni we Nyir'imbabazi zihebuje, ntatinya uwo ari we wese nta n'ubwo hari uwo yikanga; kuko Allah Nyir'ubutagatifu ari we Mutegetsi w'ikirenga hejuru y'abagaragu be, kandi akabagenga uko ashaka. Ibi bitandukanye n'abami ndetse n'abayobozi, kuko bo nta bushobozi bafite kuri buri kimwe cyose, bityo bakenera ababafasha mu byo badashoboye; haba mu baminisitiri babo, ibyegera byabo ndetse n'abasirikare babo, nk'uko banakenera ababagezaho ibyifuzo by'abo batabasha kumenya ibyifuzo byabo, bityo bakenera ababinginga kugira ngo bagire impuhwe ndetse bakabashimisha mu baminisitiri babo n'ibyegera byabo, Naho Nyagasani Nyir'icyubahiro uw'ikirenga akaba na Nyir'ubutagatifu, we ntacyo acyeneye ku biremwa bye byose, kandi abagirira impuhwe kurusha ba nyina, ni Umutegetsi utabera, ashyira ibintu mu myanya yabyo, ashingiye ku bushishozi bwe, ubumenyi bwe n'ubushobozi bwe, bityo ntibyemewe ko agereranywa n'ibiremwa bye mu buryo ubwo ari bwo bwose, Ni yo mpamvu Nyir'ubutagatifu yasobanuye mu gitabo cye ko ababangikanyamana bemeje ko ari we Muremyi, Utanga amafunguro, Umugenga; kandi ko ari we usubiza ugeze mu kaga, agakuraho ibyago, agatanga ubuzima ndetse n'urupfu, n'ibindi bitandukanye mu bikorwa bye, Nyir'ubutagatifu. Kandi rwose kutavuga rumwe hagati y'ababangikanyamana n'Intumwa kwari gushingiye ku kugaragira Allah wenyine, nk'uko Allah aragira ati:
﴿وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَهُمۡ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُ...﴾
(Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati “Ni Allah...”) [Surat A-Zukhuf: 87.] Allah aravuga ati:
﴿قُلۡ مَن يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ أَمَّن يَمۡلِكُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَمَن يُخۡرِجُ ٱلۡحَيَّ مِنَ ٱلۡمَيِّتِ وَيُخۡرِجُ ٱلۡمَيِّتَ مِنَ ٱلۡحَيِّ وَمَن يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَۚ فَسَيَقُولُونَ ٱللَّهُۚ فَقُلۡ أَفَلَا تَتَّقُونَ31﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)?” [Surat Yunus: 31], Imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi.
Kandi hamaze kuvugwa imirongo igaragaza ko kutumvikana hagati y'Intumwa n'amahanga kwari gushingiye gusa ku kugaragira Allah wenyine, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu agira ati:
﴿وَلَقَدۡ بَعَثۡنَا فِي كُلِّ أُمَّةٖ رَّسُولًا أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَٱجۡتَنِبُواْ ٱلطَّٰغُوتَ...﴾
(Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana.”) [Surat A-Nah'li: 36], N'indi mirongo ya Qur'an ifite ibisobanuro nk'ibyo. Kandi Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje ahantu henshi mu Gitabo (Qur'an) cye cyubahitse ibirebana n'ubuvugizi, aho Allah agira ati:
﴿...مَن ذَا ٱلَّذِي يَشۡفَعُ عِندَهُۥٓ إِلَّا بِإِذۡنِهِ...﴾
(...Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe?...) [Surat Al Baqarat: 255.] Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:
﴿وَكَم مِّن مَّلَكٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ لَا تُغۡنِي شَفَٰعَتُهُمۡ شَيۡـًٔا إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ أَن يَأۡذَنَ ٱللَّهُ لِمَن يَشَآءُ وَيَرۡضَىٰٓ26﴾
(None se ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubitangira uburenganzira bikagirira akamaro uwo ashatse kandi yishimira?) [Surat A-Nadj'm: 26].
Yavuze mu gusobanura imiterere y'abamalayika:
﴿...وَلَا يَشۡفَعُونَ إِلَّا لِمَنِ ٱرۡتَضَىٰ وَهُم مِّنۡ خَشۡيَتِهِۦ مُشۡفِقُونَ﴾
(...Ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya.) [Surat Al An'biya-i: 28.]
Kandi Allah Nyir'icyubahiro yamenyesheje ko atishimira ubuhakanyi ku bagaragu be, ahubwo yishimira ko bamushimira, kandi kumushimira ni ukwemera ubumwe bwe no kumwumvira. Bityo Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿إِن تَكۡفُرُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَنِيٌّ عَنكُمۡۖ وَلَا يَرۡضَىٰ لِعِبَادِهِ ٱلۡكُفۡرَۖ وَإِن تَشۡكُرُواْ يَرۡضَهُ لَكُمۡ...﴾
(Yemwe bantu) nimuramuka muhakanye, mu by’ukuri Allah arihagije (nta cyo abakeneyeho), ndetse ntiyishimira ubuhakanyi ku bagaragu be. Ariko iyo mushimiye (mukanemera), arabyishimira...) [Surat A-Zumar: 7]
Bukhari yakiriye mu gitabo cye cya Swahih, Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ninde muntu uzabona ubuvugizi bwawe? Irasubiza iti:
«مَنْ قَالَ: لَا إِلهَ إِلَّا اللهُ خَالِصًا مِنْ قَلْبِهِ».
"Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we." Cyangwa aragira ati:
«مِنْ نَفْسِهِ».
"muri we ubwe."
Kandi muri Swahihi Al Bukhari, muri Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«لِكُلِّ نَبِيٍّ دَعْوَةٌ مُسْتَجَابَةٌ، فَتَعَجَّلَ كُلُّ نَبِيٍّ دَعْوَتَهُ، وَإِنِّي اخْتَبَأْتُ دَعْوَتِي شَفَاعَةً لِأُمَّتِي يَوْمَ الْقِيَامَةِ، فَهِيَ نَائِلَةٌ إِنْ شَاءَ اللَّهُ مَنْ مَاتَ مِنْ أُمَّتِي لَا يُشْرِكُ بِاللَّهِ شَيْئًا».
"Buri muhanuzi yari afite ubusabe yakirirwa, ariko abandi bahanuzi bose bihutishije ubusabe bwabo, naho njye nazigamye ubusabe bwanjye kugira ngo buzabe ubuvugizi ku bayoboke banjye ku munsi w'imperuka, bityo Allah nabishaka buzagera k'uwo ari we wese uzapfa mu bayoboke banjye atabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose." Hari n'imvugo nyinshi zifite ibisobanuro nk'ibyo.
N'ibyo twavuze byose mu mirongo ya Qur'an n'imvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bigaragaza ko kugaragirwa ari uburenganzira bwa Allah wenyine, kandi ko bitemewe kugira na gito muri byo gikorerwa undi utari Allah, baba abahanuzi cyangwa abandi batari bo, ndetse ko ubuvugizi ari ubwa Allah Nyir'ubutagatifu, nk'uko Allah Nyir'ibisingizo agira ati:
﴿قُل لِّلَّهِ ٱلشَّفَٰعَةُ جَمِيعٗا...﴾
(Vuga uti “Ubuvugizi bwose ni ubwa Allah...) [Surat A-Zumar: 44] Kandi nta n'umwe ubikwiye, keretse nyuma y'uko (Allah) ahaye uruhushya ukora ubuvugizi, kandi akishimira ukorerwa ubuvugizi, kandi We (Allah) nta kindi yishimira usibye Tawuhidi - nk'uko byabanje -. Ku bw'ibyo rero: Abamubangikanya nta mahirwe bafite yo kugirirwa ubuvugizi, kandi Allah yabisobanuye neza aho agira ati:
﴿فَمَا تَنفَعُهُمۡ شَفَٰعَةُ ٱلشَّٰفِعِينَ 48﴾
(Bityo, nta buvugizi bw’abavugizi buzagira icyo bubamarira). [Surat Al Mudathir: 48], Allah aravuga ati:
﴿...مَا لِلظَّٰلِمِينَ مِنۡ حَمِيمٖ وَلَا شَفِيعٖ يُطَاعُ﴾
(...Inkozi z’ibibi nta nshuti zizagira ndetse nta n’umuvugizi (zizagira) uzumvwa). [Surat Ghafir: 18]
Kandi birazwi ko amahugu iyo avuzwe muri rusange biba bishatse gusobanura ko ari ibangikanyamana, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yabivuze agira ati:
﴿...وَٱلۡكَٰفِرُونَ هُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ﴾
(...Mu by’ukuri abahakanyi ni bo nkozi z’ibibi). "[Surat Al Baqarat: 254.]" Allah aravuga ati:
﴿...إِنَّ ٱلشِّرۡكَ لَظُلۡمٌ عَظِيمٞ﴾
(...mu by’ukuri ibangikanyamana ari ubuhemu buhambaye). [Surat Luq'man: 13]
Ku bijyanye n'ibyo wavuze mu kibazo: Ku byerekeye ibyo bamwe mu bari mu gatsiko k'aba Sufi bavuga mu misigiti n'ahandi bati: "Yewe Allah, ha amahoro n'imigisha uwo wagize impamvu y'ihishurwa ry'amabanga yawe y'ububasha buhambaye, n'irasira ry'urumuri rw'impuhwe zawe, bityo akaba uwungirije mu bumana bwawe, n'umusigire w'amabanga yawe bwite... n'ibindi."
Igisubizo ni ukuvuga ko: Aya magambo n'andi nkayo ari mu rwego Gukabya; ibyo Intumwa yacu Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije abantu kwirinda; nk'uko byavuzwe muri Hadith y'impamo yakiriwe na Muslim yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire), ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«هَلَكَ المُتَنَطِّعُونَ» قَالَهَا ثَلَاثًا.
"Baroramye abakabya mu idini" Ibi yabisubiyemo inshuro eshatu!
Imam Al Khatwabiy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Ukabya mu idini: Ni ucengera mu kintu birenze urugero, akigora agishakashaka; nk'abakurikira imyumvire y'abibera mu mpaka z'idini bivanga mu bitabareba, bakijandika mu byo ubwenge bwabo budashobora kugeraho.
Abu A-Sa'adati Ibun Al Athir yaravuze ati: Abo ni abarengera bagakabya mu mvugo, bavuga bakoresheje igice cy'imbere cyane mu muhogo wabo, ibi bikaba bikomoka ku ijambo 'Nita'i' risobanura igisenge cyo hejuru mu kanwa, maze nyuma riza gukoreshwa ku muntu wese urengera yaba mu mvugo ndetse no mu bikorwa.
Dushingiye ku byavuzwe n'aba bamenyi babiri mu nzobere z'ururimi, birasobanutse kuri wowe no kuri buri wese ufite ubushishozi n'ubwo bwaba buke, ko ubu buryo bwo gusabira amahoro n'imigisha Umuhanuzi wacu akaba n'umuyobozi wacu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); bubarirwa mu gukabya no kurengera bibujijwe. Icyategetswe ku muyisilamu kuri iyi ngingo, ni ugukurikiza neza uburyo bwemejwe bwaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bwo kuyisabira amahoro n'imigisha, kandi ibyo birahagije ntihakenewe ibindi.
Muri byo: Harimo Imugo yakiriwe na Bukhari na Muslim mu bitabo byabo by'impamo (A-Swahihay'ni) mu mvugo yaturutse kuri Ka'ab mwene Udj'rah (Imana imwishimire), yavuze ko abasangirangendo (Imana ibashimire), bavuze bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Imana yadutegetse kugusabira imigisha; none ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti:
«قُولُوا: اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى آلِ مُحَمَّدٍ كَمَا صَلَّيْتَ عَلَى إِبرَاهِيمَ وَعَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ، إِنَّكَ حَمِيدٌ مَجِيدٌ، وَبَارِكْ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى آلِ مُحَمَّدٍ كَمَا بَارَكْتَ عَلَى إِبرَاهِيمَ وَعَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ إِنَّكَ حَمِيدٌ مَجِيدٌ».
«Mujye muvuga muti: Mana Nyagasani hundagaza amahoro kuri Muhamadi n'umuryango we, nk'uko wayahaye Ibrahim n'umuryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugushimwa Nyir'ikuzo. Unahundagaze imigisha kuri Muhamadi no ku muryango we, nk'uko wayihundagaje kuri Ibrahim n'umuryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugushimwa Nyir'ikuzo».
No mu bitabo by'a Bukhari na Muslim (A-Swahihay'ni) muri Hadith yaturutse kwa Abu Humayd A-Sa'idiy (Imana imwishimire) yavuze ko bayibwiye bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti:
«قُولُوا: اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى أَزْوَاجِهِ وَذُرِّيَّتِهِ كَمَا صَلَّيْتَ عَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ، وَبَارِكْ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى أَزْوَاجِهِ وَذُرِّيَّتِهِ كَمَا بَارَكْتَ عَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ، إِنَّكَ حَمِيدٌ مَجِيدٌ».
«Mujye muvuga muti: Mana Nyagasani ha icyubahiro unagirire impuhwe Muhamadi n'abagore be n'urubyaro rwe, nk'uko wabihaye abo mu muryango wa Ibrahim, unahe umugisha Muhamadi n'abagore be n'urubyaro rwe, nk'uko wawuhaye abo mu muryango wa Ibrahim, mu by'ukuri wowe uri Nyir'ugushimirwa Nyir'icyubahiro.»
No muri Swahihi Muslim, muri Hadith yaturutse kwa Abu Mas'ud Al An'swariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Bashir Ibun Sa'ad yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Allah yadutegetse kugusabira imigisha; none ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Maze iraceceka hanyuma iravuga iti:
«قُولُوا: اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى آلِ مُحَمَّدٍ؛ كَمَا صَلَّيْتَ عَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ، وَبَارِكْ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى آلِ مُحَمَّدٍ؛ كَمَا بَارَكْتَ عَلَى آلِ إِبرَاهِيمَ فِي العَالَمِينَ، إِنَّكَ حَمِيدٌ مَجِيدٌ، وَالسَّلَامُ كَمَا عَلِمتُم».
«Mujye muvuga muti: Mana Nyagasani hundagaza amahoro kuri Muhamadi n'umuryango we, nk'uko wayahaye Ibrahim n'umuryango we. Unahundagaze imigisha kuri Muhamadi no ku muryango we, nk'uko wayihundagaje kuri Ibrahim n'umuryango we mu biremwa byose, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugushimwa Nyir'ikuzo, naho amahoro ni nk'uko mwabimenye».
Bityo rero, izi mvugo n'izimeze nk'izo ndetse n'izindi -zaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)- ni zo umuyisilamu akwiye gukoresha mu gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); kuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari yo izi neza kurusha abantu bose ibikwiye kuyikoreshwaho, nk'uko ari na yo izi neza kurusha abantu bose imvugo zikwiye gukoreshwa kuri Nyagasani wayo.
Naho imvugo n'inyito zihimbwe n'abantu bashaka kwigora , ndetse n'imvugo zishobora kumvikanamo igisobanuro kitari cyo; nk'imvugo zavuzwe mu kibazo, ntibikwiye kuzikoresha; kuko harimo kwigora bashaka inyito, kandi zikaba zishobora gusobanurwa mu bisobanuro bipfuye, ndetse zikaba zinyuranyije n'imvugo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahisemo, ikanazereka abayoboke bayo, kandi ikaba ari yo izi byinshi kurusha ibiremwa byose, ikabigira inama cyane kurusha abandi, ndetse ikaba iri kure cyane yo kwigora ishaka izindi nyito, amahoro n'imigisha bihebuje biva kwa Nyagasani wayo biyibeho.
Ku bw'ibi kandi nizeye ko mubyo twavuze mu bimenyetso mu gusobanura ukuri ko kwemera ko Imana ari imwe rukumbi, n'ukuri kw'ibangikanyamana, n'itandukaniro riri hagati y'ibyo ababangikanyamana ba mbere bari barimo ndetse n'ababangikanyamana baje nyuma muri uru rwego, ndetse no mu gusobanura uburyo bwemewe bwo gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bihagije kandi byumvikana kuri wa wundi ushaka ukuri. Naho udafite ubushake bwo kumenya ukuri; uwo aba akurikiye irari rye, Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:
﴿فَإِن لَّمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَكَ فَٱعۡلَمۡ أَنَّمَا يَتَّبِعُونَ أَهۡوَآءَهُمۡۚ وَمَنۡ أَضَلُّ مِمَّنِ ٱتَّبَعَ هَوَىٰهُ بِغَيۡرِ هُدٗى مِّنَ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ50﴾
(Ariko nibaramuka batagusubije, umenye ko nta kindi bakurikira kitari irari ryabo. Ese ni nde wayobye kurusha wa wundi wakurikiye irari rye adafite umuyoboro uturutse kwa Allah? Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi).
[Surat Al Qaswasw: 50.]
Allah Nyir'ibisingizo yagaragaje muri uyu murongo mutagatifu ko abantu, ku birebana n'ibyo Allah yohereje Intumwa ye Muhamadi (amahoro n'imigisha bya Allah bibe kuri we) amuhaye ari byo umuyoboro n'idini ry'ukuri, baba barimo ibice bibiri:
Uwa mbere: Uwitabira Allah n'Intumwa ye.
N'icya kabiri: Ukurikira irari rye; hanyuma Allah Nyir'ubutagatifu arangije avuga ko nta wayobye kurusha ukurikira irari rye nta buyobozi buturutse kuri Allah.
Turasaba Allah ـ Uhebuje ـ ko yaduha ubuzima bwiza akaturinda gukurikira irari, akanatugira twebwe namwe ndetse n'abavandimwe bacu bose kuba mu bumvira Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), abubaha amategeko ye, n'ababurira kwirinda ibinyuranyije n'amategeko ye byose mu bihimbano n'amarari.. Rwose ni Umunyabuntu, Nyirubugiraneza.
Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we ndetse akaba n'intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be n'abamukurikiye mu gukora ibyiza kuzageza ku munsi w'imperuka.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA GATANU:
Itegeko ryo kwizihiza umunsi w'amavuko y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'indi minsi mikuru y'amavuko
Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa ya Allah, n'umuryango wayo n'abasangirangendo bayo, ndetse n'abayobotse umuyoboro wayo.
Nyuma y'ibyo: Ikibazo cyakomeje kugaruka kibazwa na benshi ku bijyanye n'itegeko ryo kwizihiza umunsi w'amavuko w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kumuhagurukira mu gihe ibyo bikorwa, no kumusuhuza, ndetse n'ibindi bikorwa muri iyo minsi y'amavuko.
Igisubizo twavuga duti: Ntibyemewe kwizihiza umunsi w'amavuko w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa uw'undi uwo ari we wese; kuko ibyo biri mu byaduka byazanywe mu idini; kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itigeze ibikora, cyangwa abasigire bayo bayobotse, cyangwa abandi mu basangirangendo bayo (Imana ibishimire), cyangwa ababakurikije neza mu binyejana byiza, kandi ari bo bantu bari bazi cyane imigenzo y'Intumwa y'Imana (Sunnat), bakaba n'abakundaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) byuzuye, bakanakurikiza amategeko yayo kurusha abaje nyuma yabo. Allah Nyir'ubutagatifu nawe mu Gitabo cye gisobanutse (Qur'an) yaravuze ati:
﴿...وَمَآ ءَاتَىٰكُمُ ٱلرَّسُولُ فَخُذُوهُ وَمَا نَهَىٰكُمۡ عَنۡهُ فَٱنتَهُواْ...﴾
(...Kandi ibyo Intumwa ibahaye (mu mitungo n’ibyo yabategetse) mujye mubyakira, ndetse n’ibyo ibabujije mujye mubireka...).
[Suratul Hash'ri: 7]. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿...فَلۡيَحۡذَرِ ٱلَّذِينَ يُخَالِفُونَ عَنۡ أَمۡرِهِۦٓ أَن تُصِيبَهُمۡ فِتۡنَةٌ أَوۡ يُصِيبَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٌ﴾
(...Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza). [Surat A-Nur: 63], Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿لَّقَدۡ كَانَ لَكُمۡ فِي رَسُولِ ٱللَّهِ أُسۡوَةٌ حَسَنَةٞ لِّمَن كَانَ يَرۡجُواْ ٱللَّهَ وَٱلۡيَوۡمَ ٱلۡأٓخِرَ وَذَكَرَ ٱللَّهَ كَثِيرٗا21﴾
Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku Ntumwa ya Allah (Muhamadi). Ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi. [Surat Al Ah'zab: 21], Allah aravuga ati:
﴿وَٱلسَّٰبِقُونَ ٱلۡأَوَّلُونَ مِنَ ٱلۡمُهَٰجِرِينَ وَٱلۡأَنصَارِ وَٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُوهُم بِإِحۡسَٰنٖ رَّضِيَ ٱللَّهُ عَنۡهُمۡ وَرَضُواْ عَنۡهُ وَأَعَدَّ لَهُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي تَحۡتَهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ100﴾
(Ababaye abambere (mu kuyoboka Isilamu) mu bimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) n’abaturage b’i Madina (babakiriye), ndetse na ba bandi babakurikiye mu gukora ibyiza; Allah yarabishimiye ndetse na bo baramwishimira. Yanabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Iyo ni intsinzi ihambaye). [Surat A-taubat: 100], Allah aravuga ati:
﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ وَأَتۡمَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ نِعۡمَتِي وَرَضِيتُ لَكُمُ ٱلۡإِسۡلَٰمَ دِينٗا...﴾
(...Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu...). [Surat Al Ma-idat: 3]. Imirongo ya Qur'an ivuga kuribi ni myinshi. Kandi byemejwe ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنهُ فَهُوَ رَدٌّ».
"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira." Bisobanuye: Gisubizwa nyiracyo, Nanone mu yindi Hadith aragira ati:
«عَلَيكُم بِسُنَّتِي وَسُنَّةِ الخُلَفَاءِ الرَّاشِدِينَ المَهْدِيَّينَ مِنْ بَعدِي، تَمَسَّكُوا بِهَا، وَعَضُّوا عَلَيهَا بِالنَّوَاجِذِ، وَإِيَّاكُمْ وَمُحْدَثَاتِ الأُمُورِ، فَإِنَّ كُلَّ مُحْدَثَةٍ بِدْعَةٌ وَكُلَّ بِدْعَةٍ ضَلَالةٌ».
«Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri nyuma yanjye, muzayikomeze, muzayifatishe amenyo y'ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka, kuko buri cyaduka cyose ni igihimbano, na buri gihimbano cyose ni ubuyobe.» Bityo muri izi Hadith zombi harimo kwihanangiriza gukomeye kuzana ibyaduka no kubikora.
Kuzana ibihimbano nk'iyi minsi mikuru y'amavuko byumvikanisha ko Allah Nyir'ubutagatifu atuzurije idini uyu muryango (umat), ndetse n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itagejeje kuri uyu muryango ibyo ukwiye gukora, kugeza ubwo aba bantu ba vuba baje, bakazana ibihimbano mu mategeko ya Allah ibyo atatanzeho uburenganzira; bavuga ko ibyo biri mu bibegereza kuri Allah, Nta gushidikanya ko ibi birimo akaga gakomeye, ndetse bikaba no kuvuguruza Allah usumba byose n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Kandi Allah usumba byose yuzurije abagaragu be idini, anabasendereza inema ze, n'Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ikaba yarasohoje ubutumwa mu buryo bugaragara, ku buryo nta nzira n'imwe igeza mu Ijuru, cyangwa ishyira umuntu kure y'Umuriro yasize itayisobanuriye umuryango w'abayisilamu, nk'uko byemejwe muri Hadith y'ukuri yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«مَا بَعَثَ اللهُ مِن نَبِيٍ إِلَّا كَانَ حَقًّا عَلَيهِ أَن يَدُلَّ أُمَّتَهُ عَلَى خَيرِ مَا يَعْلَمُهُ لَهُم، وَيُنْذِرَهُمْ شَرَّ مَا يَعْلَمُهُ لَهُمْ».
«Nta muhanuzi n'umwe Allah yohereje, uretse ko byari inshingano ze kuyobora abayoboke be (umat) ku byiza byose azi, no kuwuburira ibibi byose azi.» Yakiriwe na Muslim mu gitabo cye A-Swahih.
Birazwi ko Umuhanuzi wacu (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari we mwiza mu bahanuzi bose, kandi ni na we wasozereje abahanuzi bose, akaba ari na we uhebuje muri bo mu kubwiriza ubutumwa no kugira inama. Bityo rero, iyo kwizihiza iminsi mikuru y'amavuko (Mawulidi) kiza kuba ari igikorwa cyo mu idini Allah Nyir'ubutagatifu yishimira, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iba yarabisobanuriye abayoboke bayo, cyangwa ikabikora mu buzima bwayo, cyangwa bigakorwa n'abasangirangendo bayo (Imana ibishimire). Naho ubwo nta na kimwe muri ibyo cyabayeho, byamenyekanye ko nta ho bihuriye n'ubuyisilamu na busa, ahubwo biri mu byahimbwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije abayoboke bayo kwirinda, nk'uko ibyo byamaze kuvugwa mu mvugo z'Intumwa y'Imana (Al Ahadith). Imirongo ya Qur'an n'imvugo z'Intumwa y'Imana zivuga kuri ibi ni nyinshi.
Itsinda ry'abamenyi ryagaragaje ko ryamagana iminsi mikuru y'amavuko (Mawlid) ndetse no kuyiburira abantu; bashingiye kuri gihamya zavuzwe n'izindi, ariko bamwe mu bamenyi baje nyuma banyuranya n'ibyo: Bemeza ko yemewe igihe cyose idakorwamo kimwe mu bibi; nko gukabiriza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), cyangwa kuvanga abagore n'abagabo, no gukoresha ibyuma by'imiziki, n'ibindi amategeko aboneye y'idini yamagana, bakanavuga ko biri mu bihimbano byiza (Bid'at nziza).
Ariko Ihame ry'idini: Ni ugushakira igisubizo ku byo abantu batavugaho rumwe mu gitabo cya Allah no mu migenzo y'Intumwa ye Muhamadi -Imana iyihe amahoro n'imigisha-, nk'uko Allah Nyiricyubahiro yabivuze:
﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُواْ ٱلرَّسُولَ وَأُوْلِي ٱلۡأَمۡرِ مِنكُمۡۖ فَإِن تَنَٰزَعۡتُمۡ فِي شَيۡءٖ فَرُدُّوهُ إِلَى ٱللَّهِ وَٱلرَّسُولِ إِن كُنتُمۡ تُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ وَأَحۡسَنُ تَأۡوِيلًا59﴾
(Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire Intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugishakira igisubizo kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Sunat); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bibaha ibisobanuro bikwiye). [Surat A-Nisa-i: 59], Allah aravuga ati:
﴿وَمَا ٱخۡتَلَفۡتُمۡ فِيهِ مِن شَيۡءٖ فَحُكۡمُهُۥٓ إِلَى ٱللَّهِ ...﴾
(Kandi icyo ari cyo cyose mutavuzeho rumwe, itegeko ryacyo riba riri kwa Allah...)
[Surat A-Shura: 10].
Kandi twagaruye iki kibazo: Ari cyo kwizihiza iminsi y'amavuko, ku gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu, maze dusanga kidutegeka gukurikira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yazanye, kikanatwihanangiriza kwitandukanya n'ibyo yabujije, ndetse kikanatumenyesha ko Allah Nyir'ubutagatifu yuzurije idini uyu muryango w'abayisilamu (Ummat), kandi uku kwizihiza ntikuri mu byo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazanye; bityo rero ntikubariwa mu idini Allah yatwuzurije, akanadutegeka gukurikiramo Intumwa y'Imana.
Kandi ibyo na byo twabisubije: ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); ntitwasangamo ko yabikoze, kandi ntiyigeze ibitegeka, ndetse n'abasangirangendo be (Imana ibishimire) ntibabikoze; bityo tumenya ko bitari mu idini, ahubwo biri mu bihimbano byadutse no kwisanisha n'abahawe igitabo bo mu bayahudi n'abanaswara mu minsi mikuru yabo.
Bityo, biragaragarira buri wese ufite ubushishozi n'ubwo bwaba buke, n'ubushake bwo kugera ku kuri, no kutabogama mu gushaka kugera ku kuri: ko kwizihiza iminsi mikuru y'amavuko bitari mu idini rya Isilamu, ahubwo biri mu byaduka mpimbano, ibyo Imana Isumba byose n'Intumwa yayo (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bategetse kureka no kubyirinda, Kandi ntibikwiye ko umunyabwenge ashukwa n'ubwinshi bw'abantu babikora mu mpande zose z'isi, kuko ukuri kutamenyekana hashingiwe ku bwinshi bw'ababikora, ahubwo kumenyekana hashingiwe kuri gihamya z'amategeko y'idini, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yabivuze ku Bayahudi n'Abakirisitu agira ati:
﴿وَقَالُواْ لَن يَدۡخُلَ ٱلۡجَنَّةَ إِلَّا مَن كَانَ هُودًا أَوۡ نَصَٰرَىٰۗ تِلۡكَ أَمَانِيُّهُمۡۗ قُلۡ هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ111﴾
(Baranavuze bati “Ntawe uzinjira mu ijuru uretse uwabaye Umuyahudi cyangwa Umunaswara.” Ibyo ni ibyifuzo byabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuzane gihamya yanyu niba koko muri abanyakuri.”) [Surat Al Baqarat: 111.] Allah nanone yaravuze ati:
﴿وَإِنْ تُطِعْ أَكْثَرَ مَنْ فِي الْأَرْضِ يُضِلُّوكَ عَنْ سَبِيلِ اللَّهِ...﴾
(Kandi nuramuka wumviye abenshi mu bari ku isi, bazakuyobya inzira ya Allah...)
[Surat Al An'am: 116.]
Ikindi kandi, ibyinshi muri ibi birori byo kwizihiza iminsi y'amavuko, hamwe no kuba ari ibihimbano, ntibibura kubamo andi mahano; nko kwivanga kw'abagore n'abagabo, gukoresha indirimbo n'ibikoresho bya muzika, kunywa ibisindisha n'ibiyobyabwenge, ndetse n'ibindi bibi binyuranye, Kandi hashobora no kubamo ikiruta ibyo, ari ryo ibangikanyamana rikuru, ibyo bikaba mu gukabiriza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa abandi batari yo mu bakunzi ba Allah, no kumusaba ubufasha, no kumusaba gutabarwa, no kwemera ko azi ibyihishe, n'ibindi nk'ibyo mu bintu by'ubuhakanyi bikorwa n'abantu benshi mu gihe bizihiza ivuka ry'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'iry'abandi mu bo bita abakunzi ba Allah, kandi byaremejwe ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«إِيَّاكُم وَالغُلُوُّ فِي الدِّينِ، فَإِنَّمَا أَهْلَكَ مَن كَانَ قَبْلَكُم الغُلُوَّ فِي الدِّينِ».
"Mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini." Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«لَا تُطْرُونِي كَمَا أَطْرَتِ النَّصَارَى ابْنَ مَرْيَمَ، إِنَّمَا أَنَا عَبدٌ، فَقُولُوا: عَبدُ اللهِ وَرَسُولُه».
"Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, Mu by'ukuri njye ndi umugaragu, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye." Yakiriwe na Bukhari mu gitabo cye A-Swahih, muri Hadith ya Umar (Imana imwishimire).
Mu bintu bitangaje ndetse bidasanzwe ni ukubona abantu benshi bagaragaza umwete bagashishikarira kwitabira iyi minsi mikuru mpimbano, bakanayivuganira, ariko ugasanga basiba ibyo Allah yabategetse birimo kwitabira Iswalat ya Ijuma n'Iswalat yo mu mbaga, ibyo ntibabihe agaciro ndetse ntibanabone ko bakoze ikibi gihambaye. Nta gushidikanya ko ibyo biterwa n'intege nke z'ukwemera, no kutagira ubushishozi, ndetse no kuba imitima yabo yaratwikiriwe n'ibyaha n'ibicumuro. Dusabye Allah ko yabiturinda ndetse akanabirinda abayisilamu bose.
No muri ibyo: Ni uko bamwe muri bo batekereza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitabira umuhango wa Mawulidi; bityo bakayihagurukira bayisuhuza ndetse banayiha ikaze. Kandi ibi ni ibinyoma bihambaye ndetse n'ubujiji bukabije, kuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idasohoka mu mva yayo mbere y'Umunsi w'Imperuka, kandi ntishyikirana n'umuntu uwo ari we wese mu bantu, ndetse ntiyitabira amakoraniro yabo, ahubwo iguma mu mva yayo kuzageza ku Munsi w'Imperuka, kandi roho yayo ikaba iri mu nzego zo hejuru cyane kwa Nyagasani wayo mu nzu y'icyubahiro, nk'uko Allah Nyiri'ibisingizo avuga ati:
﴿ثُمَّ إِنَّكُمْ بَعْدَ ذَلِكَ لَمَيِّتُونَ15 ثُمَّ إِنَّكُمْ يَوْمَ الْقِيَامَةِ تُبْعَثُونَ16﴾
Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri muzapfa.
(Hanyuma (nanone) muzazurwa ku munsi w’imperuka). [Surat Al Mu'uminuna: 15, 16]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«أَنَا أَوَّلُ مَنْ يَنْشَقُّ عَنْهُ القَبْرُ يَومَ القِيَامَةِ، وَأَنَا أَوَّلُ شَافِعٍ، وَأَوَّلُ مُشَفَّعٍ».
"Ni njye wa mbere imva uzava mu mva ku munsi w'imperuka, kandi ni njye wa mbere uzavuganira ibiremwa, ndetse n'uwa mbere ubuvugizi bwe buzemerwa." Amahoro y'Imana n’imigisha bihebuje biturutse kwa Nyagasani we bibe kuri we.
Bityo rero, iyi mirongo mitagatifu, n'iyi Hadith, hamwe n'indi mirongo ndetse na Hadith bihuje ubusobanuro: Byose biragaragaza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'abandi bapfuye, bazava mu mva zabo ku munsi w'Imperuka gusa, kandi ibi byemeranyijweho n'abamenyi b'abayisilamu, Bityo bikwiye kuri buri muyisilamu kwitondera ibi bintu, no kwirinda ibyaduka byazanywe n'injiji n'abameze nka zo; ibyo Allah atigeze amanura gihamya zibishimangira, kandi Allah ni We wiyambazwa, ni na We twishingikirizaho, ndetse nta bushobozi cyangwa imbaraga bihari usibye ku Bwe.
Naho gusabira amahoro n'imigisha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha): Ni kimwe mu bikorwa byiza byo kwiyegereza Allah, ndetse no mu bikorwa byiza, nk'uko Allah yabivuze agira ati:
﴿إِنَّ ٱللَّهَ وَمَلَٰٓئِكَتَهُۥ يُصَلُّونَ عَلَى ٱلنَّبِيِّۚ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ صَلُّواْ عَلَيۡهِ وَسَلِّمُواْ تَسۡلِيمًا56﴾
(Mu by’ukuri Allah ahundagaza impuhwe ze ku Muhanuzi (Muhamadi) ndetse n’Abamalayika bakazimusabira. Yemwe abemeye! Nimumusabire impuhwe munamwifurize amahoro). [Surat Al Ahzab: 56], Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«مَنْ صَلَّى عَلَيَّ وَاحِدَةً؛ صَلَّى اللهُ عَلَيهِ بِهَا عَشْرًا».
"«Uzansabira amahoro n'imigisha inshuro imwe, Allah nawe azabimuha inshuro icumi.»" Kumusabira rero bikorwa mu bihe byose, by'umwihariko mu mpera za buri swalat, ahubwo hari abamenyi benshi babona ko ari itegeko gusabira Intumwa Muhamad muri Tashahud ya nyuma ya buri swalat. Kandi uyu mugenzo ni ingenzi cyane ku wukora mu bihe byinshi bitandukanye; muri byo hari: Nyuma y'Adhana, n'igihe Intumwa ivuzwe (Imana iyihe amahoro n’imigisha), no ku munsi wa gatanu n'ijoro ryawo, nk'uko bigaragazwa na Hadith nyinshi.
Allah niwe dusaba ko yadushoboza twebwe n'abandi bayisilamu bose gusobanukirwa idini rye no kurishikamaho, no gushoboza abantu bose gushikama ku migenzo y'Intumwa y'Imana, no kwirinda ibihimbano, niwe Nyir'ubuntu, Umugiraneza.
Amahoro n'imigisha bya Allah nibisakare ku Ntumwa yacu Muhamadi n'ab'iwe n'abasangirangendo be.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA GATANDATU:
Itegeko ryo kwizihiza ijoro rya Isra'i na Al miraji
Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa ya Allah, n'abiwe n'abasangirangendo be.
Nyuma y'ibyo: Nta gushidikanya ko urugendo rwa Al Is'ra-i na Al Mi'iradj ruri mu bitangaza bihambaye bya Allah bigaragaza ukuri kw'Intumwa ye Muhamadi - Imana iyihe amahoro n'imigisha -, n'urwego rwe ruhambaye imbere ya Allah Nyir'icyubahiro, nk'uko kandi ruri mu bimenyetso bigaragaza ubushobozi buhambaye bwa Allah, ndetse no kuba Allah Nyir'ubutagatifu ari hejuru y'ibyo yaremye byose, Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati:
﴿سُبۡحَٰنَ ٱلَّذِيٓ أَسۡرَىٰ بِعَبۡدِهِۦ لَيۡلٗا مِّنَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ إِلَى ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡأَقۡصَا ٱلَّذِي بَٰرَكۡنَا حَوۡلَهُۥ لِنُرِيَهُۥ مِنۡ ءَايَٰتِنَآۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ1﴾
Ubutagatifu ni ubwa wa wundi (Allah) wajyanye umugaragu we (Muhamadi) nijoro, amuvanye ku Musigiti Mutagatifu (wa Makat) akamujyana ku Musigiti wa Al Aq’sa (Umusigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu), twahundagaje imigisha impande zawo zose; (ibyo twabikoze) kugira ngo tumwereke bimwe mu bitangaza byacu. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva buri kintu, Ubona bihebuje.
[Surat Al Is'ra-i: 1].
Kandi byemejwe muri Hadith nyinshi z'impamo ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazamuwe mu birere, ikingurirwa imiryango yabyo kugeza irenze ikirere cya karindwi, maze Nyagasani wayo Nyir'ubutagatifu akayivugisha ibyo yashatse, akanayitegeka iswalat eshanu. Kandi mu ntangiriro Allah Nyir'ubutagatifu yari yayitegetse iswalat mirongo itanu, ariko Umuhanuzi wacu Muhamadi - Imana imuhe amahoro n'imigisha- ntiyahwemye gusubirayo amusaba kugabanyirizwa, kugeza ubwo azigize eshanu, bityo zikaba ari eshanu mu itegeko, ariko zikaba mirongo itanu mu bihembo; kuko igikorwa cyiza gihemberwa inshuro icumi nk'acyo, bityo ishimwe no gushimira byuzuye ni ibya Allah ku byiza bye byose.
Iri joro ryabayemo urugendo rwo kujya Palestina no kujyanwa mu ijuru (Al Isra' wal Mi'iradji), nta mvugo z'impamo z'Intumwa y'Imana zigeze zigaragaza itariki yaryo yaba mu kwezi kwa Rajabu cyangwa mu kundi, kandi ibyavuzwe byose mu kugaragaza itariki yaryo ntibyemejwe ko byaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bivuzwe n'abamenyi b'imvugo z'Intumwa y'Imana, kandi Allah afite ubushishozi buhambaye mu kuba yarabyibagije abantu, kandi niyo biza kuba bizwi neza itariki uru rugendo rwabereyeho, ntibyari kwemererwa abayisilamu kuruha umwihariko uwo ari wo wose mu bikorwa byo kugaragira Allah, kandi ntibyari no kubemerera kurwizihiza; kuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'abasangirangendo bayo - Imana ibishimire - batigeze barwizihiza, kandi nta n'igikorwa cy'umwihariko bigeze bakora kubera urwo rugendo. Iyo kuryizihiza biza kuba ari igikorwa cyemewe n'amategeko, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iba yarabisobanuriye abayoboke bayo; yaba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa, kandi iyo hagira ikibaho muri ibyo kiba cyaramenyekanye ndetse kikamamara, kandi n'Abasangirangendo (Imana ibishimire) baba barabitugejejeho, kuko batugejejeho buri kintu cyose abayoboke bakeneye ku Ntumwa yabo (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi nta kintu na kimwe mu by'idini basize inyuma, ahubwo ni bo bari aba mbere mu kwihutira ibyiza byose, bityo rero iyo kwizihiza iri joro biza kuba ari igikorwa cyemewe n'amategeko, baba barabaye abantu ba mbere mu kubyihutira. Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni yo yagiraga abantu inama nziza kurusha abandi bose, kandi yashyikije ubutumwa mu buryo bwuzuye, inasohoza icyizere yahawe. Iyo rero guha agaciro iri joro ndetse no kuryizihiza biza kuba mu idini rya Allah, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari kubyirengagiza cyangwa ngo ibihishe. Bityo rero ubwo nta na kimwe muri ibyo cyabayeho; byamenyekanye ko kuryizihiza no kuriha agaciro nta ho bihuriye na Isilamu na gato. Kandi Allah yujurije uyu muryango idini ryawo, anawuzuzaho inema ze, ndetse anamagana uwazana mu idini ibyo Allah atatanzeho uburenganzira, maze Allah Nyir'ubutagatifu avuga mu Gitabo cye gisobanutse ati:
﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ وَأَتۡمَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ نِعۡمَتِي وَرَضِيتُ لَكُمُ ٱلۡإِسۡلَٰمَ دِينٗا...﴾
(...Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu...). [Surat Al Maidat: 3] Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿أَمۡ لَهُمۡ شُرَكَٰٓؤُاْ شَرَعُواْ لَهُم مِّنَ ٱلدِّينِ مَا لَمۡ يَأۡذَنۢ بِهِ ٱللَّهُۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةُ ٱلۡفَصۡلِ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۗ وَإِنَّ ٱلظَّٰلِمِينَ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ21﴾
(Ese (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana byabashyiriyeho amategeko mu idini Allah atigeze abahera uburenganzira? N’iyo bitaza kuba ijambo ryo kudahaniraho, bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Kandi mu by’ukuri abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza.)
[Surat A-Shura: 21].
Kandi hemejwe muri hadith z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) z'impamo ibi bikurikira: Kwihanangiriza ibihimbano by'ibyaduka, no kugaragaza neza ko ari ubuyobe; kugira ngo iburire abayoboke uburemere bw'ingaruka zabyo, no kubatera kwirinda kubyishoramo. Muri byo: Hari ibyemejwe mu bitabo byombi by'impamo bivuye kuri Aishat (Imana imwishimire) nawe abikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yavuze iti:
«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنْهُ؛ فَهُوَ رَدٌّ».
"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira." No mu mvugo iboneka mu gitabo cya Muslim:
«مَنْ عَمِلَ عَمَلًا لَيْسَ عَلَيهِ أَمْرَنَا؛ فَهُوَ رَدٌّ».
"Uzakora igikorwa kinyuranye n'imigenzo yacu, kizamugarukira.". No mu gitabo cya Swahihi Muslim, Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavugaga muri khutuba yayo ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) iti:
«أَمَا بَعْدَ، فَإِنَّ خَيرَ الحَدِيثِ كِتَابُ اللهِ، وَخَيرَ الهَدْيِ هَدْيُ مُحَمَّدٍ ﷺ، وَشَرَّ الأُمُورِ مُحْدَثَاتُهَا، وَكُلَّ بِدْعَةٍ ضَلَالَةٌ».
"«Nyuma y'ibyo, amagambo meza kuruta ayandi ni Igitabo cya Allah, n'umuyoboro mwiza kuruta iyindi ni umuyoboro wa Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha), n'ibintu bibi kuruta ibindi ni ibyaduka mu idini, kandi buri cyaduka ni ubuyobe»." A-Nasa'i mu ruhererekane rwiza yongeyeho agira ati:
«وَكُلَّ ضَلَالَةٍ فِي النَّارِ».
"Na buri buyobe bwose bujyana nyirabwo mu muriro." No mu bitabo bya A-Sunan, muri Hadith yaturutse kwa Al Ir'badw Ibun Sariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaduhaye inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze turavuga tuti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ko zimeze nk'inyigisho zo gusezera ni izihe mpanuro waduha? Nuko iravuga iti:
«أُوصِيكُم بِتَقْوَى اللهِ وَالسَّمعِ وَالطَّاعَةِ وَإِنْ تَأَمَّرَ عَلَيكُم عَبدٌ، فَإِنَّهُ مَنْ يَعِشْ مِنْكُم فَسَيَرَى اخْتِلَافًا كَثِيرًا، فَعَلَيكُم بِسُنَّتِي وَسُنَّةِ الخلُفَاءِ الرَّاشِدِينَ المَهْدِيِّينَ مِنْ بَعْدِي، تَمَسَّكُوا بِهَا وَعَضُّوا عَلَيْهَا بِالنَّوَاجِذِ، وَإِيَّاكُم وَمُحْدَثَاتِ الأُمُورِ، فَإِنَّ كُلَّ مُحْدَثَةٍ بِدْعَةٍ وَكُلَّ بِدْعَةٍ ضَلَالَةٌ».
"Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko muri mwe uzabasha kubaho igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri nyuma yanjye, muzayikomeze kandi muzayifatishe amenyo y'ibijigo! Kandi muzirinde ibyaduka, kubera ko buri cyaduka cyose ari igihimbano, na buri gihimbano cyose kikaba ubuyobe." Na Hadith zifite ibisobanuro nk'ibi ni nyishi.
Kandi byagaragaye ku basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse no ku bakurambere beza babakurikiye; kwihanangiriza ibihimbano; nta kindi cyabateye ibyo uretse ko kwimakaza ibihimbano ari ukongera mu idini, ndetse n'amategeko Allah atatanzemo uburenganzira, no kwigana abanzi ba Allah bo mu bayahudi n'abanaswara mu kongera mu idini ryabo, no guhimba kwabo ibyo Allah atatanzemo uburenganzira, kandi kuko ikizavamo ari ugutesha agaciro idini rya Isilamu, no kurishinja kudatungana, kandi hakaba hazwi neza ubwangizi bukomeye buri muri ibyo, n'ikibi ndengakamere, ndetse no kuvuguruza imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu:
﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ...﴾
(...uyu munsi mbuzurije idini ryanyu...) [Surat Al Maidat: 3] No kunyuranya kweruye n'imvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) zihanangiriza ibihimbano ndetse zigatera abantu kubizinukwa.
Ibi nibyo mbashije kuvuga, kandi nizeye ko mubyo twavuze muri gihamya bihagije kandi byumvikana kuri wa wundi ushaka ukuri mu kwamagana iki gihimbano (Bida'a); nshatse kuvuga: Igihimbano cyo kwizihiza ijoro rya Is'ra'i na Miraji, no kubihanangiriza, kandi ko ibyo nta ho bihuriye n'idini rya Isilamu na gato.
Kandi kubera ibyo Imana yategetse byo kugira inama abayisilamu, no kugaragaza ibyo Imana yabashyiriyeho mu idini, ndetse no kuziririza guhisha ubumenyi; nasanze ari byiza gukangurira abavandimwe banjye b'abayisilamu kwitondera iki gihimbano, cyakwirakwiye mu bihugu byinshi, kugeza n'ubwo bamwe mu bantu bacyetse ko kiri mu idini.
Allah niwe dusaba ko yatunganya imibereho y'abayisilamu bose, akabaha gusobanukirwa idini, akanadushoboza twebwe nabo gushikama ku ukuri, no kureka ibinyuranye nako. Kuko ariwe ufite ububasha kuri ibyo akaba anabishoboye.
Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku Mugaragu we n'Intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be.
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA KARINDWI:
Itegeko rirebana no kwizihiza ijoro ryo hagati (tariki cumi n'eshanu)mu kwezi kwa Sha'abani
Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah we watwuzurije idini, akanadusendereza inema ze, amahoro n'imigisha bisakare ku muhanuzi we akaba n'Intumwa ye Muhamadi, umuhanuzi w'ukwicuza n'impuhwe.
Nyuma y'ibyo: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati:
﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ وَأَتۡمَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ نِعۡمَتِي وَرَضِيتُ لَكُمُ ٱلۡإِسۡلَٰمَ دِينٗا...﴾
(...Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu...). [Surat Al Maidat: 3] Nanone yaravuze ati:
﴿أَمۡ لَهُمۡ شُرَكَٰٓؤُاْ شَرَعُواْ لَهُم مِّنَ ٱلدِّينِ مَا لَمۡ يَأۡذَنۢ بِهِ ٱللَّهُ...﴾
(Ese (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana byabashyiriyeho amategeko mu idini Allah atigeze abahera uburenganzira?...) [Surat A-Shura: 21], No mu bitabo byombi bya Swahih, Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنْهُ؛ فَهُوَ رَدٌّ».
"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira." No muri Swahih Muslim, muri Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) ivuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga muri khutuba yo ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) iti:
«أَمَّا بَعْدُ: فَإِنَّ خَيرَ الحَدِيثِ كِتَابُ اللهِ، وَخَيرَ الهَدْيِ هَدْيُ مُحَمَّدٍ صَلَّى اللهُ عَلَيهِ وَسَلَّمَ، وَشَرَّ الأُمُورِ مُحْدَثَاتُهَا، وَكُلَّ بِدْعَةٍ ضَلَالَةٌ».
"«Nyuma y'ibyo: Rwose amagambo meza kuruta ayandi ni Igitabo cya Allah, kandi umuyoboro mwiza kuruta iyindi ni umuyoboro wa Muhammad (Imana iyihe amahoro n'imigisha), naho ibintu bibi kuruta ibindi ni ibyaduka muri iri dini, kandi buri gihimbano cyose ni ubuyobe»." Imirongo ndetse n'imvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bifite ubu busobanuro ni byinshi, bikaba bigaragaza mu buryo bweruye ko Allah Nyir'ubutagatifu usumba byose uyu muryango yawuzurije idini ryawo, akanawusenderezaho inema ze, ndetse ko n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itigeze yitaba Imana uretse nyuma y'uko isohoje ubutumwa mu buryo bugaragara, ikanasobanurira uyu muryango amategeko yose Allah yawushyiriyeho haba mu mvugo ndetse no mu bikorwa. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko icyo ari cyo cyose abantu bazazana nyuma yayo bakacyitirira idini rya Isilamu, yaba imvugo cyangwa se igikorwa; cyose ni igihimbano, kizagarukira uwakizanye, kabone n'ubwo yaba afite umugambi mwiza. Iki kintu abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bari bakizi, ndetse n'abamenyi ba Isilamu baje nyuma yabo ni uko; bityo bamaganye ibihimbano, banabibuza abantu, nk'uko byavuzwe na buri wese wanditse avuga ku bigendanye no guha agaciro imigenzo y'Intumwa y'Imana no kwamagana ibihimbano; nka Ibun Wadwah, na A-Twurtwushi, na Abu Shamat, n'abandi.
Kandi mu bihimbano byadukanywe na bamwe mu bantu: Harimo igihimbano cyo kwizihiza ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shabani, no gusiba amanywa y'riyo joro ry'umunsi wa cumi n'agatanu, kandi ibyo nta gihamya bishingiyeho yemewe gushingirwaho, nubwo bwose hari Hadith zifite ubusembwa zibishishikariza, ariko bitemewe kuba wazishingiraho.
Naho imvugo zivuga ibyiza by'swalat ikozwe muri iryo joro zo n'impimbano, nk'uko benshi mu bamenyi babigaragaje, kandi turaza kugaragaza zimwe mu mvugo zabo, Imana nibishaka.
No muri izo mvugo hagaragaramo, izavuzwe na bamwe mu bamenyi ba Shami n'abandi.
Icyo abenshi mu bamenyi bahurijeho ni uko kwizihiza ijoro ry'iyo tariki ari igihimbano, kandi ko imvugo z'Intumwa zavuzwe ku gaciro k'iryo joro zose zifite intege nke, ndetse zimwe muri zo zikaba ari impimbano. Mu babigaragaje harimo: Al Hafidh Ibun Rajab, mu gitabo cye: (Latwa-ifu Al Ma'arif), n'abandi, kandi bizwi ko imvugo z'Intumwa y'Imana zifite intege nke zikoreshwa gusa mu bikorwa byo kwiyegereza Allah (Ibadat), igihe hari imvugo z'impamo zibishimangira. Naho kwizihiza ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'ban, nta gihamya y'impamo bifite ku buryo byanashyigikirwa na Hadith zifite intege nke. Kandi iri hame rikomeye ryavuzwe na Imamu Abu Al Abas Sheikh Al Islam Ibun Taymiyat (Imana imugirire impuhwe).
Nanjye ndakugezaho - muvandimwe musomyi - ibyo bamwe mu bamenyi bavuze kuri iki kibazo, kugira ngo ubisobanukirwe neza.
Kandi abamenyi - Imana ibagirire impuhwe - bahurije ku kuba ari itegeko: kugarura ibibazo abantu batavugaho rumwe ku gitabo cya Allah Nyagasani, no ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bityo ibyo byombi cyangwa kimwe muri byo cyatanzeho itegeko, iryo ni ryo tegeko ry'idini rigomba gukurikizwa, naho ibinyuranyije na byo bigomba kudahabwa agaciro, kandi ibitagaragaye muri byo mu bikorwa byo kugaragira Allah ni ibihimbano bitemewe gukorwa, nkanswe kubikangurira abandi no kubibakundisha, Allah Nyagasani yaravuze ati:
﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُواْ ٱلرَّسُولَ وَأُوْلِي ٱلۡأَمۡرِ مِنكُمۡۖ فَإِن تَنَٰزَعۡتُمۡ فِي شَيۡءٖ فَرُدُّوهُ إِلَى ٱللَّهِ وَٱلرَّسُولِ إِن كُنتُمۡ تُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ وَأَحۡسَنُ تَأۡوِيلًا59﴾
(Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire Intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugishakira igisubizo kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Sunat); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bibaha ibisobanuro bikwiye). [Surat A-Nisa-i: 59] Allah aravuga ati:
﴿وَمَا ٱخۡتَلَفۡتُمۡ فِيهِ مِن شَيۡءٖ فَحُكۡمُهُۥٓ إِلَى ٱللَّهِ...﴾
(Kandi icyo ari cyo cyose mutavuzeho rumwe, itegeko ryacyo riba riri kwa Allah...) [Surat A-Shura: 10] Allah aravuga ati:
﴿قُلۡ إِن كُنتُمۡ تُحِبُّونَ ٱللَّهَ فَٱتَّبِعُونِي يُحۡبِبۡكُمُ ٱللَّهُ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡ...﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niba koko mukunda Allah ngaho nimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu...) [Surat Al Im'rani: 31] Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿فَلَا وَرَبِّكَ لَا يُؤۡمِنُونَ حَتَّىٰ يُحَكِّمُوكَ فِيمَا شَجَرَ بَيۡنَهُمۡ ثُمَّ لَا يَجِدُواْ فِيٓ أَنفُسِهِمۡ حَرَجٗا مِّمَّا قَضَيۡتَ وَيُسَلِّمُواْ تَسۡلِيمٗا65﴾
(Oya! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wawe! Ntibazigera bemera by’ukuri, keretse babanje kukugira (yewe Muhamadi) umucamanza mu makimbirane yavuka hagati yabo, hanyuma ntibasigarane ingingimira mu mitima yabo kubera uko wabakiranuye, kandi bakabyakira banyuzwe). [Surat A-Nisa-i: 65], N'imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi, kandi iragaragaza neza ko ari itegeko gusubiza ibibazo abantu batumvikanaho ku gitabo cya Allah ndetse n'imigenzo y'Intumwa y'Imana, no kuba ari itegeko kunyurwa n'imyanzuro yabyo byombi, kandi ko ibyo ari byo ukwemera gusaba, ndetse bikaba byiza ku bagaragu mu buzima bwa none n'ahazaza, kandi bikagira iherezo ryiza: ni ukuvuga ingaruka nziza.
Al Hafidhw Ibun Rajab (Allah amugirire impuhwe) mu gitabo cye: (Latwa'iful Ma'arif) kuri iyi ngingo - nyuma y'amagambo yabanje - yaravuze ati:
«Kandi ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'ban, Abakurikiye abasangirangendo (A-Tabi'ina) bo muri Shami; nka Khalid Ibun Ma'dan, na Mak'hul, na Luqman Ibun 'Amir n'abandi, bararyubahaga kandi bagashyira imbaraga mu bikorwa byo kwiyegereza Allah muri ryo, abo bamenyi rero nibo abantu babyizeho bituma nabo babona ko ari ijro ryiza kandi rikwiye guhabwa agaciro," Kandi byaravuzwe ko: Bagejejweho muri ibyo inkuru zikomoka ku Bisiraheli, nuko ibyo bimaze kwamamara mu bihugu bibaturutseho, abantu ntibabivugaho rumwe; muri bo hari ababyemeye babikuye kuri bo, banemeranya na bo ku guha agaciro iryo joro, muri bo hakaba harimo itsinda ry'abazwiho kugaragira Allah cyane b'ahitwa Basw'rat ndetse n'abandi. Ibyo byamaganwe n'abenshi mu bamenyi b'ahitwa Hijaz, muri bo harimo: Atwa-u, na Ibun Abi Mulaykat, na Abdu Rahman Ibun Zaid Ibun Aslam avuga ko abamenyi b'amategeko y'idini ya Islam b'i Madinat nabo ariko babibona, ikaba ari na yo mvugo y'abakurikira Malik n'abandi, bavuga bati: Ibyo byose ni Bid'at.
Abamenyi bo muri Shami ntibavuze rumwe ku buryo bwo gukora amasengesho muri iryo joro, bakaba bafite imvugo ebyiri zibivugaho:
Iya mbere baravuga bati: Ni byiza kurara abantu bakora isengesho ry'igihagararo cy'ijoro mu mbaga mu musigiti, Khalid Ibun Ma'adan na Luqman Ibun Amir n'abandi bambaragamo imyenda yabo myiza cyane, bakitera imibavu bakanisiga iwanja, bakarara iryo joro ryabo mu musigiti basali, kandi Ishaq Ibun Rahawayh yemeranyije nabo kuri ibyo, Yavuze ku byerekeye kurara ukora igihagararo cy'ijoro mu misigiti mu mbaga muri iryo joro ati: Ibyo si igihimbano (bid'at), ibi byavuzwe na Har'b Al Kirmaniy mu gitabo cye Al Masa-il.
"Iya kabiri: Ni uko bibujijwe guhurira hamwe muri iryo joro mu misigiti, hagamijwe gukora iswalat, gutanga inyigisho no gukora ubusabe (Du'a), ariko ntibibujijwe ko umugabo asari muri yo ku giti cye. Iyi ikaba ari imvugo ya Al Aw'za'iy, Umwe mu bamenyi bakuru b'ahitwa i Shami, kandi ibi ni byo byegereye ukuri, Insha'Allah»." Kugeza ubwo yavuze ati: «Nta mvugo izwi ya Imam Ahmad ku byerekeye ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'ban, hakaba hakuwemo imvugo ebyiri ze ku byerekeye kuba ari byiza gusenga muri iryo joro, zishingiye ku mvugo ebyiri zakuwe kuri we ku bijyanye no gusenga mu majoro yombi y'ilayidi ebyiri, kuko we (mu mvugo imwe) atigeze abona ko ari byiza kuyasenga mu imbaga; kuko bitigeze bikurwa ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'abasangirangendo bayo,» "Yemeje ko ari byiza (mu yindi mvugo), kuko Abdul Rahman Ibun Yazid Ibun Al-Aswad yabikoze, kandi akaba ari umwe mu ba Tabi'ina (abakurikiye abasangirangendo b'Intumwa y'Imana), bityo ni na ko bimeze ku gihagararo cyo mu ijoro ryo hagati ry'ukwezi kwa Shaban, nta cyigeze kigaragara kivuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga kuri iryo joro, ndetse no ku basangirangendo bayo, ariko byagaragaye ku itsinda ry'aba Tabi'ina bari mu b'abamenyi bakuru b'amategeko y'idini bo muri Shami»."
Aha ni ho hagarukira icyari kigamijwe mu mvugo y'Umumenyi Ibun Radjab (Imana imugirire impuhwe), akaba yarasobanuyemo neza ko nta kintu na kimwe cyemejwe giturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa se ku basangirangendo bayo (Imana ibishimire) ku bijyanye n'ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'aban.
Naho ibyo Al Aw'za'iy (Allah amugirire impuhwe) yahisemo by'uko ari byiza kuyikora ku bantu ku giti cyabo, ndetse no kuba Al Hafidh Ibun Rajab yarahisemo iyi mvugo, biratangaje nta shingiro bifite; kuko ikintu cyose kitemejwe na gihamya z'idini ko cyemewe, ntibyemewe ku muyisilamu kugishyiraho mu idini rya Allah, yaba agikoze wenyine cyangwa mu imbaga, yaba agikoze mu ibanga cyangwa ku mugaragaro; kubera imvugo rusange y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
«مَنْ عَمِلَ عَمَلًا لَيْسَ عَلَيهِ أَمْرُنَا؛ فَهُوَ رَدٌّ».
"Uzakora igikorwa kinyuranye n'imigenzo yacu, kizamugarukira." N'izindi gihamya zigaragaza kubuza ibyaduka no kwihanangiriza kubyirinda.
Imam Abu Bak'ri A-Twartwushi (Allah amugirire impuhwe) mu gitabo cye Al Hawadith Wal Bida'a yaravuze ati:
"Ibun Wadwah yakiriye imvugo yakuye kuri Zayid Ibun As'lamu, yaravuze ati: Nta n'umwe twabonye mu basheikhe bacu cyangwa abamenyi bacu witaga ku munsi wa tariki ya cumi na gatanu y'ukwezi kwa munani (Shaban), nta n'ubwo bahaga agaciro Hadith ya Makuhulu, kandi ntibabonaga ko uwo munsi hari umwihariko ufite urusha indi"
Ibun Abi Mulaykat baramubwiye bati: Ziyad A-Numayri aravuga ati: «Mu by'ukuri, ibihembo by'ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'ban bingana n'ibihembo by'ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri)», Nuko aravuga ati: "Iyo nza kumwumva mfite inkoni mu ntoki, mba namukubise." Kandi Ziyad yari umwe mu bantu batari abamenyi ahubwo bigisha babara inkuru, icyari kigamijwe kirarangiye.
Umumenyi A-Shawkaniy (Allah amugirire impuhwe) mu gitabo kitwa Al Fawa-id Al Madj'mu'at yaravuze ati:
"«Hadith igira iti: «Yewe Ali, uzasali raka ijana mu ijoro rya tariki cumi n'eshanu z'ukwezi kwa Sha'ban, agasoma muri buri rakat Surat Al Fatihat na Qul huwallahu ahad; inshuro icumi; Allah azamukemurira buri cyifuzo cye» n'ibindi." Ni mpimbano, kandi mu magambo yayo agaragaza neza ibihembo ukora icyo gikorwa abona harimo ibituma umuntu ufite ubushishozi adashidikanya ko ari mpimbano, n'abagize uruhererekane rw'abayakiriwe ntibazwi, kandi yakiriwe mu buryo bundi bwa kabiri n'ubwa gatatu bwose bukaba ari ubuhimbano ndetse n'abayakiriye bakaba batazwi, Yaravuze mu gitabo cya: "Al Mukh'taswar" ati: Hadith ivuga agaciro k'iswalat ikozwe ku munsi wa cumi na gatanu w'ukwezi kwa Sha'aban nta shingiro ifite, naho Hadith ya Ibun Hiban abivanye kuri Ally ivuga ngo: "Iyo rigeze ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'aban, mujye murara musenga, munasibe ku manywa yaryo", ni Hadith ifite inenge. Yaravuze mu gitabo: "A-La-a-li-i" ati: "Gusali rakat ijana hagati mu kwezi kwa Sha'abani usoma Surat Al Ikh'las inshuro icumi" hamwe n'uburebure bw'ibyiza byayo bivugwamo, yakiriwe na A-Dailamiy n'abandi ariko ni impimbano, kandi abenshi mu bayakiriye mu nzira zayo uko ari eshatu ntibazwi kandi ntabwo bari inyangamugayo, Yaranavuze ati: "Unasari Rakat cumi n'ebyiri usoma Surat Al-Ikhlas inshuro mirongo itatu." Ni impimbano, "Na Rakat cumi n'enye" ni impimbano.
Kandi iyi Hadith yashutse itsinda ry'abamenyi b'amategeko y'idini; nk'umwanditsi wa (Al Ihya-i) n'abandi, ndetse na bamwe mu basobanuzi ba Qur'an, kandi havuzwe ibyerekeye n'iswalat y'iri joro - nshatse kuvuga: ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'abani - mu buryo butandukanye bwose bukaba butemewe kandi bwarahimbwe, Ibi ntibivuguruza imvugo yakiriwe na Tirmidhi yaturutse kuri Aishat (Imana imwishimire) ivuga uko Intumwa y'Imana (amahoro n'imigisha bya Allah bibe kuri yo) yagiye muri Baqi'i, no kumanuka kwa Nyagasani mu ijoro ryo hagati akagera mukirere cy'isi, ndetse n'uko ababarira abantu benshi baruta umubare w'ubwoya bw'intama z'abo mu bwoko bwa Kal'bi (zari zizwi ku gutunga ingamiya nyinshi), kuko ibyo twavuzeho aha ari isengesho ryahimbwe ryashyizweho muri iri joro, N'ubwo iyi Hadith ya Aishat ifite intege nke no kuba uruhererekane rwayo rutuzuye, nk'uko na Hadith ya Ally yavuzwe haruguru ku bijyanye n'iswalat yo mu gicuku (Qiyamu Layli), ibyo itavanaho ko iyi swalat ari impimbano, hejuru y'intege nke ziyirimo nk'uko twabigaragaje» Ibyari bigamijwe kuvugwa birarangiye.
Ndetse n'umumenyi Al Hafidh Al Iraqiy yaravuze ati: "Hadith y'iswalat yo mu ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shaban yahimbiwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi rwose ni ikinyoma cyayihimbiwe," Imamu A-Nawawi yavuze mu gitabo: (Al Madj'mu'u) ati: «Iswalat izwi ku izina ry'iswalat ya A-Ragha'ib, igizwe na raka cumi n'ebyiri zikorwa hagati y'iswalat ya nimugoroba (Al Maghrib) n'iswalat ya nijoro (Al Isha-i), mu ijoro rya mbere ry'idjuma ryo mu kwezi kwa Rajab, n'iswalat yo mu ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'ban igizwe na raka ijana, izi swalat zombi ni ibihimbano (Bid'at) bibi, kandi ntihakagire ushukwa n'uko zavuzwe mu gitabo: (Qut Al Qulub), na (Ihya-u Ulum A-Din), cyangwa n'imvugo (Hadith) izivuga, kuko ibyo byose nta shingiro bifite, kandi ntihakagire ushukwa na bamwe mu bamenyi bakuru (A-Immat) batewe urujijo n'itegeko ryazo bakandika impapuro bavuga ko ari byiza kuzisali, kuko bibeshye cyane muri ibyo.»
Umumenyi Imamu Abu Muhamad Abdu Rahman Ibun Isma'il Al Maqdisi yanditse igitabo ngirakamaro mu kugaragaza ko byombi nta cyo bimaze, abisobanura neza kandi arabinonosora. N'imvugo z'abamenyi kuri iki kibazo ni nyinshi cyane, kandi iyaba twajyaga kuzana buri kimwe cyose twabonye mu mvugo zerekeranye n'iki kibazo, amagambo yari kutubana maremare, wenda mubyo twavuze harimo ibihagije kandi byumvikana kuri wa wundi ushaka ukuri.
Binyuze mu byavuzwe haruguru mu mirongo ya Qur'an, imvugo z'Intumwa y'Imana (Hadith) n'amagambo y'abamenyi: birasobanutse k'ushaka ukuri ko kwizihiza ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'aban mu gukora iswala cyangwa ibindi bikorwa, no guharira umunsi waryo igikorwa cyo gusiba; ari igihimbano kigayitse ku bamenyi benshi, kandi ko nta shingiro gifite mu mategeko y'idini matagatifu, ahubwo ni ibyazanywe muri Isilamu nyuma y'igihe cy'Abasangirangendo (Imana ibishimire), kandi imvugo ya Allah (Nyagasani) irahagije k'ushaka ukuri kuri iyi ngingo ndetse n'izindi:
﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ...﴾
(...uyu munsi mbuzurije idini ryanyu...) [Surat Al Ma-idat: 3] n'ibindi bifite igisobanuro nk'icyo mu mirongo ya Qur'an, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنْهُ فَهُوَ رَدٌّ».
"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira." Ndetse n'imvugo z'Intumwa y'Imana zifite ibisobanura nk'ibyo.
Mu gitabo cya Muslim (A-Swahih): Harimo Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«لَا تَخُصُّوا لَيْلَةَ الْجُمُعَةِ بِقِيَامٍ مِنْ بَيْنِ اللَّيَالِي، وَلَا تَخُصُّوا يَوْمَهَا بِالصِّيَامِ مِنْ بَيْنِ الْأَيَّامِ، إِلَّا أَنْ يَكُونَ فِي صَوْمٍ يَصُومُهُ أَحَدُكُمْ».
"Ntimukagire ijoro ry'umunsi wa gatanu umwihariko wo gukora amasengesho ya nijoro kuruta andi majoro yose, kandi ntimukagire umwihariko gusiba umunsi wa gatanu wa Idjuma wonyine mu yindi minsi yose, keretse gusa ari mu gisibo umwe muri mwe asanzwe asiba."" Iyo biza kuba byemewe kugira rimwe mu majoro ugira umwihariko w'igikorwa runaka cy'amasengesho, ijoro ry'umunsi wa gatanu (wa Idjuma) ni ryo ryari kuba iry'ibanze kuruta ayandi; kuko umunsi waryo ari wo munsi mwiza izuba ryarasheho, nk'uko bigaragara mu nyandiko z'imvugo z'impamo zaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaburiraga abantu kwirinda guha iryo joro umwihariko w'isengesho rya nijoro mu yandi majoro yose, ibyo ni ikigaragaza ko ku yandi majoro byo bibujijwe kurutaho; ntibyemewe guha ijoro na rimwe muri yo umwihariko w'igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwiyegereza Allah, usibye gusa mu gihe hari igihamya y'ukuri igaragaza uwo mwihariko.
Kandi kubera ko ijoro ry'igeno (Laylatul Qadr) n'amajoro yo mu kwezi kwa Ramadhan byashyizweho kugira ngo bikorwemo ibihagararo by'ijoro ndetse no kubigiramo umuhate, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabikanguriye abantu, inashishikariza umuryango wayo kuyakoramo ibihagararo by'ijoro, ndetse na yo ubwayo ibishyira mu bikorwa, nk'uko biri mu bitabo bibiri by'ukuri byavuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yavuze iti:
«مَنْ قَامَ رَمَضَانَ إِيمَانًا وَاحْتِسَابًا، غُفِرَ لَهُ مَا تَقَدَّمَ مِنْ ذَنْبِهِ، وَمَنْ قَامَ لَيْلَةَ الْقَدْرِ إِيمَانًا وَاحْتِسَابًا، غُفِرَ لَهُ مَا تَقَدَّمَ مِنْ ذَنْبِهِ».
«Uzasali iswalat y'igihagararo mu kwezi kwa Ramadwan afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere, n'uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere». Iyo ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Sha'aban, cyangwa se ijoro rya Idjuma ya mbere y'ukwezi kwa Rajab, cyangwa se ijoro rya Isra'i na Mi'iraji, biza kuba byemewe n'amategeko kuyaharira umwihariko wo kwizihiza cyangwa gukoramo kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah (Ibadat), Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iba yarabiyoboyemo abayoboke bayo, cyangwa se ikabyikorera ubwayo, kandi iyo haza gukorwa kimwe muri ibyo abasangirangendo (Imana ibishimire) baba barabigejeje ku bantu, ntibaba barabibahishe, kuko ari bo bantu beza kuruta abandi, bakaba ari na bo bagira inama nziza kuruta abandi bantu bose nyuma y'Abahanuzi (Imana ibahe amahoro n'imigisha), Allah kandi Allah akaba yarabishimiye nabo bakamwishimira.
Kandi wamaze kumenya haruguru mu mvugo z'abamenyi ko nta na kimwe cyemejwe giturutse ku Ntumwa ya Allah (Imana iyihe amahoro n'imigisha), cyangwa ku basangirangendo bayo (Allah abishimire) ku byerekeye agaciro k'ijoro ry'umunsi wa gatanu wa mbere mu kwezi kwa Rajabu, cyangwa mu ijoro ryo rwagati mu kwezi kwa Sha'abani. Bityo byaramenyekanye ko kwizihiza ayo majoro yombi ari igihimbano cyahimbwe muri Isilamu, ndetse no kuyaharira igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kugaragira Allah, ni igihimbano kibi. Uku ni na ko ijoro rya makumyabiri na karindwi rya Rajabu, iryo abantu bamwe bizera ko ari ijoro ryabereyeho urugendo rwa Al Isra-i wal Mi'iradji, ntabwo byemewe kuriharira igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kugaragira Imana, nk'uko bitemewe kurizihiza; hashingiwe kuri gihamya zabanje, ibi niko byaba bimeze ribaye koko rizwi neza igihe ryabereye, none imvugo z'abamenyi z'impamo zigaragaragaza ko ritazwi. Naho imvugo y'uwavuze ko ari ijoro rya makumyabiri na karindwi ry'ukwezi kwa Rajab, ni imvugo ipfuye idashiniye kuri Hadith z'impamo, kandi yavuze neza uwavuze ati:
Ibyiza mu bintu ni ibyakozwe mbere mu nzira igororotse... naho ibibi mu bintu ni ibyaduka.
Allah niwe dusaba ko yadushoboza twebwe n'abandi bayisilamu bose kuguma kuri Sunat no kuzishikamaho, no kwirinda ibinyuranyije nayo, niwe Nyir'ubuntu, Umugiraneza.
Amahoro n'imigisha bya Allah nibisakare ku mugaragu we n'Intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be n'abamukurikiye ndetse n'abazamukurikira kugeza ku munsi w'imperuka.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA MUNANI:
Umuburo w'ingenzi ku kinyoma cy'impanuro zitiriwe.
Sheikh Ahmad, umukozi w'Umusigiti mutagatifu w'Intumwa y'Imana
Ubu butumwa buturutse kwa Abdul Aziz Ibun Abdullah Ibun Baz, bugenewe umusilamu wese uzabusoma, Allah abarindire Isilamu, anaturinde njye na bo ibibi by'ibinyoma bihimbwa n'injiji gito, Amina.
Amahoro n’imigisha bya Allah n'imigisha ye bibe kuri mwe.
Nyuma y'ibyo: Nabonye inyandiko yitirirwa Umumenyi Ahmad, umukozi w'umusigiti mutagatifu w'Intumwa y'Imana, ifite umutwe ugira uti: «Iyi ni impanuro ituruka i Madinat Al Munawarat (umujyi w'Intumwa y'Imana) itanzwe n'Umumenyi Ahmad umukozi w'umusigiti mutagatifu w'Intumwa y'Imana», muri yo yaravuze ati:
"Nari maso mu ijoro ryo ku wa Gatanu nsoma Qur'an Ntagatifu, na nyuma yo gusoma Amazina Meza y'Imana, maze ndangije ibyo nitegura kuryama, nuko mbona nyir'uburanga bwiza, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazanye imirongo ya Qur'an n'amategeko matagatifu; impuhwe ku biremwa byose, umuyobozi wacu Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha), iravuga iti: "Yewe Sheikh Ahmad", nanjye ndayibwira nti: "Karame yewe Ntumwa y'Imana, yewe kiremwa cy'Imana cyubahitse kurusha ibindi," Arambwira ati: Ntewe isoni n'ibikorwa bibi by'abantu, kandi sinabasha kugaragara imbere ya Nyagasani wanjye cyangwa abamalayika; kubera ko hagati y'idjuma n'indi hapfuye abantu ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000) batari mu idini rya Isilamu - hanyuma avuga bimwe mu byaha abantu baguyemo, Hanyuma aravuga ati: - Bityo iyi nama ni impuhwe kuri bo ziturutse kwa Allah, Umunyembaraga, Umunyabubasha. Arangije avuga bimwe mu bimenyetso bizabanzira umunsi w'imperuka, kugeza avuze ati: - Bamenyeshe izi mpanuro yewe Sheikh Ahmed; kuko zandukuwe n'ikaramu y'igeno zivanywe ku rubaho rurinzwe (Law'hu Al Mah'fudh), kandi uzazandika akazohereza kuva mu gihugu kujya mu kindi, no kuva mu gace kujya mu kandi, azubakirwa ingoro mu Ijuru, naho utazazandika ngo azohereze azaziririzwa ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, N'uzazandika ari umukene Allah azamukungahaza, cyangwa se yaba arimo umwenda Allah akamwishyurira umwenda we, cyangwa se yaba afite icyaha Allah akamubabarira we n'ababyeyi be kubera imigisha y'izi mpanuro. Naho uwo mu bagaragu ba Allah utazazandika, isura ye izirabura hano ku isi no ku munsi w'imperuka, Yaravuze ati: «Ndahiye kuri Allah Uhambaye inshuro eshatu ko ibi ari ukuri, kandi niba mbeshya nzave ku isi ntari umuyisilamu, n'uzabyemera azarokoka ibihano by'umuriro, naho uzabihakana aba ahakanye».
Iyi ni inshamake y'ibikubiye mu mpanuro z'ibinyoma zitiriwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi twumvise izi mpanuro z'ibinyoma inshuro nyinshi kuva mu myaka myinshi ishize, zikwirakwizwa mu bantu uko ibihe biha ibindi, zigasakazwa mu bantu benshi basanzwe, ndetse hakaba hari itandukaniro mu magambo yazo, Naho umubeshyi wazo avuga ko yabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu nzozi, ikamuha izi mpanuro, kandi muri iyi nyandiko iheruka twakugejejeho yewe musomyi, uwahimbye imvugo y'ikinyoma yihandagaje avuga ko yabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yiteguraga gusinzira, bivuze ko: yayibonye ari maso!
Uyu munyabinyoma yemeje ibintu byinshi muri izi mpanuro; bigaragara neza ko ari ibinyoma, ndi bubikugaragrize muri iri ubu butumwa Imana nibishaka, kandi nanabiburiyeho abantu mu myaka yashize, ngaragariza abantu ko ari ibinyoma bigaragara neza, nuko maze kubona iyi nyandiko iheruka natekereje ko ngomba kugira icyo nyandikaho, kubera uburyo bigaragara ko atari ukuri, no kudatinya kubeshya k'uwahimye izi mpanuro, kandi sinatekerezaga ko ibi binyoma byayobya umuntu ufite ubushishozi buke, cyangwa kamere nzima, Ariko abavandimwe benshi bambwiye ko zakwiriye muri benshi mu bantu, bakazihererekanya hagati yabo ndetse bamwe muri bo bakazemera; bityo nabonye ko ari ngombwa ku bantu nkanjye kuyandikaho, kugira ngo ngaragaze ko ari ikinyoma, kandi ko ari igihimbano cyabeshyewe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kugira ngo hatagira n'umwe ushukwa n'izi mpanuro z'ibinyoma, Kandi uwo ari we wese wabyitegereza neza mu bafite ubumenyi n'ukwemera, cyangwa se abafite kamere itunganye n'ubwenge buzima; yamenya ko ari ibinyoma no guhimba mu buryo bwinshi.
Kandi nabajije bamwe mu banyamuryango ba Sheikh Ahmad witirirwa iki kinyoma, ku byerekeye izi mpanuro, nuko bansubiza ko ari ikinyoma bahimbiye Sheikh Ahmad, kandi ko atigeze abivuga na gato, Kandi uwo Sheikh Ahmad wavuzwe amaze igihe yarapfuye, n'iyo twavuga ko uwo Sheikh Ahmad wavuzwe, cyangwa umuntu umuruta, yavuga ko yabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu nzozi cyangwa ari maso, ikamusigira izi rmpanuro, twamenya tudashidikanya ko ari umunyabinyoma, cyangwa ko uwabimubwiye ari shitani, ko atari Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera impamvu nyinshi, muri zo harimo:
Icya mbere: Ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idashobora kubonwa umuntu ari maso nyuma y'urupfu rwayo, kandi uwibwira wese mu njiji z'abo mu gatsiko k'abasufi ko abona Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari maso, cyangwa se ko yitabira umuhango wa Mawulidi, cyangwa se ibindi nk'ibyo; rwose uwo aba yibeshye ikosa ribi cyane, kandi aba yarashutswe bikabije, ndetse aba aguye mu ikosa rikomeye, ananyuranyije n'Igitabo cya Allah, na Sunat, ndetse n'ibyo abamenyi bemeranyijweho; kubera ko abapfuye bazasohoka mu mva zabo ku munsi w'imperuka gusa, ntabwo ari kuri iyi si. Kandi uzavuga ibinyuranye n'ibyo, azaba ari umubeshyi ubeshya ikinyoma kigaragara, cyangwa wibeshya akaba yitiranyije ibintu, utazi ukuri kwamenywe n'abatubanjirije mu gukora ibyiza, ndetse uko kuri kunimakazwa n'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'ababakurikiye mu gukora ibyiza. Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati:
﴿ثُمَّ إِنَّكُم بَعۡدَ ذَٰلِكَ لَمَيِّتُونَ15 ثُمَّ إِنَّكُمْ يَوْمَ الْقِيَامَةِ تُبْعَثُونَ16﴾
(Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri muzapfa.
Hanyuma (nanone) muzazurwa ku munsi w’imperuka). [Surat Al Mu'uminuna: 15 - 16], Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«أَنَا أَوَّلُ مَنْ تَنْشَقُّ عَنْهُ الْأَرْضُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ، وَأَنَا أَوَّلُ شَافِعٍ وَأَوَّلُ مُشَفَّعٍ».
"Ni njye wa mbere uzava mu mva ku munsi w'imperuka, kandi ni njye wa mbere uzavuganira ibiremwa, n'uwa mbere uzemererwa ubuvugizi." Imirongo ya Qur'an n'imvugo z'intumwa y'Imana zivuga kuri ibi ni nyinshi.
Icya kabiri: Ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itavuga ibinyuranye n'ukuri, yaba mu buzima bwayo cyangwa nyuma y'urupfu rwayo, kandi izi mpanuro (Al Wasiyat) zinyuranyije n'amategeko yayo mu buryo bugaragara, ibyo bikaba mu buryo bwinshi - nk'uko bikurikira -, gusa umuntu ashobora kubona Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu nzozi, "Kandi umubonye mu nzozi mu ishusho ye yubahitse aba amubonye koko; kuko Shitani idashobora kwiyoberanya mu ishusho ye, nk'uko byavuzwe muri Hadith y'impamo , ariko igikomeye kuruta byose gishingira ku kwemera k'uwarose, ukuri kwe, ubutungane bwe, ubushishozi bwe, idini rye n'ubunyangamugayo bwe, ndetse no kumenya niba yabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu ishusho yayo ya nyayo cyangwa mu yindi ishusho itari yo."
N'iyo haza Hadith iturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze mu buzima bwayo, itanyuze mu ruhererekane rw'abantu b'inyangamugayo, b'abanyakuri kandi bafata mu mutwe neza, ntiyashingirwaho kandi ntiyakwifashishwa nka gihamya; cyangwa se ikaba yaranyuze mu ruhererekane rw'inyangamugayo zifata mu mutwe neza, ariko ikavyguruzanya n'imvugo y'ubarusha gufata mu mutwe kandi wizewe cyane, uko kuvuguruzanya kukaba kudashoboka ko kwatuma izo mvugo zombi zihuzwa; imwe yaba yarasimbuwe idakoreshwa, naho iya kabiri ikaba ari yo yayisimbuye kandi ishyirwa mu bikorwa, igihe cyose ibyo bishoboka hubahirijwe ibisabwa byabyo. Kandi iyo bidashoboka ko zihuzwa cyangwa ngo imwe ikureho indi, biba itegeko ko imvugo y'ufite ubushobozi bwo gufata mu mutwe buri hasi, no kuba inyangamugayo ku rwego rwo hasi iteshwa agaciro, igafatwaho umwanzuro w'uko ari idasanzwe kandi idashyirwa mu bikorwa.
Ni gute rero twaha agaciro impanuro zitazwi uwazihererekanyije azikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi ubunyangamugayo bwe n'ubwizerwa bwe bikaba bitazwi? niba ari uko bimeze rwose, izi mpanuro zikwiye guteshwa agaciro, kabone n'ubwo nta cyaba kizirimo kinyuranyije n'amategeko y'idini; ni gute rero byagenda igihe izo mpanuro zikubiyemo ibintu byinshi bigaragaza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, zikaba ari ibinyoma byahimbwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse zikaba zinakubiyemo gushyiraho amategeko y'idini Allah atatanzeho uburenganzira?!
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«مَنْ قَالَ عَلَيَّ مَا لَمْ أَقُلْ؛ فَلْيَتَـبَوَّأْ مَقْعَدَهُ مِنَ النَّارِ».
"Umuntu uzanyitirira ibyo ntavuze, aziteganyirize icyicaro cye mu muriro." Kandi rwose uwahimbye izi mpanuro yavuze ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibyo itavuze, ayibeshyera ikinyoma kigaragara kandi gihambaye, bityo akaba akwiye rwose ibi bihano bikomeye, kandi akaba abikwiye koko naramuka atihutiye kwicuza, ngo atangarize abantu ikinyoma cy'izi mpanuro zitiriwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); kuko ukwirakwiza ibinyoma mu bantu akabyitirira idini, kwicuza kwe ntabwo kwemerwa keretse abishyize ahagaragara akabitangaza; kugira ngo abantu bamenye ko yisubiyeho ku kinyoma cye, akaba akinyomoza we ubwe; kubera ijambo rya Allah Nyir'icyubahiro rigira riti:
﴿إِنَّ ٱلَّذِينَ يَكۡتُمُونَ مَآ أَنزَلۡنَا مِنَ ٱلۡبَيِّنَٰتِ وَٱلۡهُدَىٰ مِنۢ بَعۡدِ مَا بَيَّنَّٰهُ لِلنَّاسِ فِي ٱلۡكِتَٰبِ أُوْلَٰٓئِكَ يَلۡعَنُهُمُ ٱللَّهُ وَيَلۡعَنُهُمُ ٱللَّٰعِنُونَ159 إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ وَأَصۡلَحُواْ وَبَيَّنُواْ فَأُوْلَٰٓئِكَ أَتُوبُ عَلَيۡهِمۡ وَأَنَا ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ160﴾
(Mu by’ukuri ba bandi bahisha ibimenyetso bigaragara ndetse n’umuyoboro twahishuye, nyuma y’uko tubigaragarije abantu mu gitabo, abo Allah arabavuma ndetse n’abavuma bose bakabasabira imivumo).
(Uretse abicujije bagakora ibikorwa byiza kandi bakagaragaza (ibyo bari barahishe); abo ni bo nakirira ukwicuza kwabo. Ni Nanjye Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi). [Surat Al Baqarat: 159-160.] Bityo, Allah Nyir'ubutagatifu yasobanuye muri uyu murongo mutagatifu ko uwahishe ikintu icyo ari cyo cyose mu by'ukuri, kwicuza kwe kuri ibyo ntabwo kwemerwa keretse gusa nyuma yo kwikosora no kubisobanura. Kandi Allah usumba byose yuzurije abagaragu be idini, akaba yaranabasenderejeho inema ze ubwo yabohererezaga Intumwa Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse n'ibyo yamuhishuriye mu mategeko yuzuye, kandi ntiyamwisubije keretse gusa nyuma yo kuryuzuza no kurisobanura, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yabivuze agira ati:
﴿...ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ وَأَتۡمَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ نِعۡمَتِي وَرَضِيتُ لَكُمُ ٱلۡإِسۡلَٰمَ دِينٗا...﴾
(...Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu...). [Surat Al Maidat: 3]
Kandi uwahimbye izi mpanuro yaje mu kinyejana cya cumi na kane, ashaka kuyobya abantu abazanira idini rishya, riteganya kwinjira mu Ijuru ku muntu wakurikije amategeko yaryo, ndetse no kubuzwa Ijuru no kwinjira mu Muriro ku muntu utakurikije amategeko yaryo, Kandi arashaka kugira izi mpanuro yahimbye ko zihambaye ndetse ari nziza kuruta Qur'an, aho yahimbye avuga ko: uzazandika akazohereza azivana mu gihugu azijyana mu kindi, cyangwa azivana hamwe azijyana ahandi; azubakirwa ingoro mu ijuru, naho utazazandika ngo azohereze akazabura ubuvugizi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku Munsi w'Imperuka, Ibi ni mu binyoma bibi cyane, kandi no mu bimenyetso bigaragara cyane bigaragaza ikinyoma cy'izi mpanuro, kutagira isoni k'uwazihimbye, ndetse no gutinyuka kwe gukabije mu kubeshya; kubera ko uwandika Qur'an Ntagatifu akayoherereza abandi iva mu gihugu ijya mu kindi, cyangwa iva hamwe ijya ahandi; ntabona ibi byiza mu gihe adashyira mu bikorwa Qur'an Ntagatifu, none se byashoboka bite ko byabonwa n'uwanditse iki gihimbano ndetse n'ugikwirakwiza kiva mu gihugu kijya mu kindi. Kandi utazandika Qur'an cyangwa ngo ayohereze kuva mu gihugu kimwe ijya mu kindi, uwo ntazavutswa ubuvugizi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), igihe cyose azaba ayemera, agakurikira amategeko yayo, Iki kinyoma kimwe kiri muri izi mpanuro, cyonyine kirahagije mu kugaragaza ko nta shingiro rifite, n'ububeshyi bw'uwazikwirakwije, n'ubushizi bw'isoni bwe, n'ubuswa bwe, ndetse n'uko ari kure yo kumenya umuyoboro w'ukuri Intumwa (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazanye.
Kandi no muri izi mpanuro — uretse ibyamaze kuvugwa — harimo ibindi bintu, byose bigaragaza ko ari ikinyoma, n'iyo uwarihimbye yarahira indahiro igihumbi cyangwa zirenga yemeza ko ari ukuri, n'iyo yakwisabira ibihano bihambaye n'ibibabaza cyane ashimangira ko avuga ukuri; ntiyaba avuga ukuri, kandi ntizaba ari ukuri, ahubwo Ndahiye ku izina rya Allah, ndongeye ndahiye ku izina rya Allah ko izo mpanuro ari ibinyoma byambaye ubusa bihambaye kandi bibi cyane, kandi natwe tukaba dutanzeho Allah umuhamya ndetse n'abamarayika bari kumwe natwe, Ko umuyisilamu wese uzasoma iyi nyandiko amenye — ubu akaba ari ubuhamya tuzahura nabwo imbere ya Nyagasani wacu Nyir'ubutagatifu — ko izi mpanuro ari ikinyoma no gusebya nkana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Allah akoze isoni uwazihimbye kandi amwiture ibimukwiye.
Kandi ibigaragaza ikinyoma cy'izi mpanuro, uretse ibyabanje kuvugwa, ni ibintu byinshi birimo muri byo harimo ibi bikurikira:
Icya mbere: Imvugo ye muri zo igira iti: ("Kuko kuva ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) kugeza ku wundi munsi wa gatanu (wa Idjuma) hapfuye abantu ibihumbi ijana na mirongo itandatu batari mu idini rya Isilamu"); kuko ibi biri mu bumenyi bw'ibyihishe, kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikaba yarahagarikiwe ibyahishurwaga nyuma y'urupfu rwayo, ndetse no mu buzima bwayo ikaba itaramenyaga ibyihishe, none se byashoboka bite nyuma y'urupfu rwayo; nk'uko Allah Nyagasani yavuze ati:
﴿قُل لَّآ أَقُولُ لَكُمۡ عِندِي خَزَآئِنُ ٱللَّهِ وَلَآ أَعۡلَمُ ٱلۡغَيۡبَ...﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara...) [Surat Al An'am: 50] No mu yindi mvugo ye aragira ati:
﴿قُل لَّا يَعۡلَمُ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ ٱلۡغَيۡبَ إِلَّا ٱللَّهُ...﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nta n’umwe mu bari mu birere no ku isi uzi ibyihishe uretse Allah...) [Surat A-Nam'lu: 65], No mu mvugo y'impamo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«يُذَادُ رِجَالٌ عَنْ حَوْضِي يَوْمَ القِيَامَةِ، فَأَقُولُ: يَا رَبِّ! أَصْحَابِي أَصْحَابِي، فَيُقَالُ لِي: إِنَّكَ لَا تَدْرِي مَا أَحْدَثُوا بَعْدَكَ، فَأَقُولُ كَمَا قَالَ العَبْدُ الصَّالِحُ: ﴿وَكُنتُ عَلَيۡهِمۡ شَهِيدٗا مَّا دُمۡتُ فِيهِمۡۖ فَلَمَّا تَوَفَّيۡتَنِي كُنتَ أَنتَ ٱلرَّقِيبَ عَلَيۡهِمۡۚ وَأَنتَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ﴾ [المائدة: 117]».
"Ku munsi w'imperuka hari abagabo bazakumirwa ku kidendezi cy'amazi nahawe, maze ninginge Nyagasani wanjye ngira nti: Nyagasani wanjye! Abasangirangendo banjye! Abasangirangendo banjye! Hanyuma bambwire bati: Mu by'ukuri ntiwaba uzi ibyo bakoze nyuma yawe, maze mvuge nk'ibyo umugaragu mwiza yavuze nti: {Kandi nari umuhamya wabo mu gihe cyose nari kumwe na bo, ariko ubwo wanzamuraga iwawe, ni wowe wari Umugenzuzi wabo. Kandi wowe uri Umuhamya uhebuje wa buri kintu}. [Surat Al Ma'idat: 117]""
Icya kabiri: -Mu bintu bigaragaza ko izi mpanuro nta shingiro zifite, kandi ko ari ikinyoma-: Ni amagambo azivugwamo ngo: (Uzazandika akaba ari umukene Allah azamuha ubukire, cyangwa afite umwenda Allah amwishyurire umwenda we, cyangwa afite icyaha Allah akimubabarire we n'ababyeyi be ku bw'imigisha y'izi mpanuro n'ibindi. Ibi rero ni ibinyoma bihambaye, kandi ni n'ibimenyetso bisobanutse bigaragaza ikinyoma cy'uwayihimbye, ndetse no kutagira isoni kwe imbere ya Allah n'abagaragu be; kuko ibi bintu bitatu bitagerwaho binyuze gusa mu kwandika Qur'an Ntagatifu, none ni gute byaboneka ku wanditse izi mpanuro z'ibinyoma?! Nta kindi uyu mubisha ashaka usibye kuyobya abantu, no gutuma bashishikazwa n'izi mpanuro; kugira ngo bazandike banishingikirize kuri ibyo byiza by'ikinyoma, maze bareke inzira Allah yashyiriyeho abagaragu be, akazigira izigeza ku bukire no kwishyura imyenda, no kubabarirwa ibyaha, bityo twikingiye kuri Allah ngo aturinde impamvu zo guteraranwa ndetse no kumvira irari na Shitani.
Icya gatatu: -Mu bintu bigaragaza kutagira ishingiro kw'izi mpanuro -, ni uko azivugamo ati: (Kandi utazazandika mu bagaragu ba Allah; mu maso he hazirabura ku isi no ku munsi w'imperuka). Ibi na byo biri mu binyoma bibi cyane, kandi ni kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane byemeza ko izi mpanuro ari ibinyoma byambaye ubusa, ndetse n'ikinyoma cy'uwazihimbye. Ni gute byakwemerwa n'ubwenge bw'umuntu utekereza, kwandika impanuro nkizi zazanywe n'umuntu utazwi mu kinyejana cya cumi na kane, azihimbira Intumwa ya Allah (Imana iyihe amahoro n'imigisha) akihandagaza akavuga ko utazazandika mu maso he hazirabura ku isi no ku munsi w'imperuka, naho uwazanditse akazakira nyuma y'ubukene, akagobotoka mu madeni yari
yaramurembeje, ndetse akababarirwa ibyaha yakoze!!
Ubutagatifu ni ubwawe! Iki ni ikinyoma gihambaye!! Kandi rwose ibimenyetso n'ukuri kw'ibintu bihamya ibinyoma by'uyu muhimbyi, no gutinyuka kwe guhambaye kuri Allah, ndetse n'isoni nke ze imbere ya Allah n'imbere y'abantu. Dore hari abantu benshi batazanditse, ariko mu maso habo ntihigeze hirabura, kandi hano hari n'umubare wabo mwinshi ntawashobora kubabara uretse Allah, bayanditse inshuro nyinshi ariko imyenda yabo ntiyishyuwe, n'ubukene bwabo ntibwashize. Bityo twikinze kuri Allah ngo aturinde kuyoba kw'imitima, n'umwijima w'ibyaha. Ibi rero n'ibihembo amategeko matagatifu atigeze ateganyiriza uwanditse igitabo cyiza kandi gihambaye kurusha ibindi ari cyo Qur'an Ntagatifu, none se ni gute byahabwa uwanditse impanuro z'ikinyoma ukubiyemo amoko y'ibinyoma byambaye ubusa, ndetse n'interuro nyinshi z'amoko y'ubuhakanyi, Ubutagatifu ni ubwa Allah!! Mbega ukuntu yihanganira umwubahuka akamubeshyera.
Icya kane: -Mu bintu bigaragaza ko izi mpanuro ari ibinyoma bidafite ishingiro, ndetse zikaba n'ikinyoma kigaragara-: Ni imvugo ye irimo igira iti: (Uzazemera azarokoka ibihano byo mu muriro, naho uzazibeshyuza azaba abaye umuhakanyi), Ibi na byo ni ugutinyuka gukomeye ko kubeshya, kandi ni ibinyoma bibi cyane, aho uyu munyabinyoma ahamagarira abantu bose kwemera ikinyoma cye, yemeza ko binyuze muri byo bazarokoka ibihano byo mu muriro, kandi ko ukinyomoje wese aba ahakanye, Ndahiye ku izina rya Allah ko uyu mubeshyi ruharwa yahimbiye Allah imvugo y'igihimbano ihambaye cyane, kandi ndahiye ku izina rya Allah - ko yavuze ibitari ukuri. Mu by'ukuri, uwemeye iyo mvugo ni we ukwiye kuba uhakana Allah aho kuba uyihakana; kuko ari imvugo y'igihimbano, ibinyoma byambaye ubusa, n'ikinyoma kidafite ishingiro na rito ry'ukuri. Natwe dutanzeho Allah umuhamya ko ari ibinyoma, kandi ko uwabihimbye ari umubeshyi ruharwa, ushaka gushyiriraho abantu amategeko Allah atatanzeho uburenganzira, no kwinjiza mu idini ryabo ibitari muri ryo. Nyamara Allah we yarujuje idini ndetse aritunganyiriza uyu muryango ibinyejana cumi na bine mbere y'iyi mvugo y'igihimbano. Nuko rero mube maso: yemwe basomyi n'abavandimwe, kandi mwirinde kwemera ibinyoma bihimbwe nk'ibi, cyangwa ngo bikwirakwizwe muri mwe, kubera ko ukuri kugira urumuri rutayobera ugushaka, bityo mujye mushaka ukuri kuri gihamya yako, kandi mubaze abamenyi ibyo mudasobanukiwe, kandi ntimugashukwe n'indahiro z'abanyabinyoma, dore ko Ibilisi wavumwe yarahiye imbere y'ababyeyi banyu Adam na Hawa, yemeza ko ari umwe mu babagira inama, nyamara akaba ari we muhemu mukuru akaba n'umunyabinyoma ruharwa, nk'uko Allah yabivuzeho, Nyagasani agira ati:
﴿وَقَاسَمَهُمَآ إِنِّي لَكُمَا لَمِنَ ٱلنَّٰصِحِينَ21﴾
(Shitani) iranabarahirira bombi igira iti “Mu by’ukuri njye ndi umujyanama wanyu mwiza.” [Surat Al Araf: 21] Bityo nimumwirinde, kandi mwirinde n'abayoboke be bo mu banyabinyoma, kuko we na bo bagira indahiro nyinshi z'ibinyoma, amasezerano y'ubuhemu, n'amagambo atatse bagamije gushuka no kuyobya! Naho ku byo uyu munyabinyoma yavuze ku kugaragara kw'ibikorwa bibi; icyo ni ikintu kibaho koko, kandi Qur'an Ntagatifu ndetse n'Imigenzo y'Intumwa (Sunat) isukuye byabyihanangirije bikomeye, dore ko muri byo harimo umuyoboro w'ukuri ndetse bikaba bihagije.
Naho ku byerekeye ibyavuzwe ku bimenyetso bizabanzira umunsi w'imperuka, Imvugo z'Intumwa y'Imana zasobanuye ibizaba mu bimenyetso bizabanzira umunsi w'imperuka, kandi na Qur'an Ntagatifu yagaragaje bimwe muri byo. Ushaka kubimenya rero yabisanga mu mwanya wabyo mu bitabo bya Sunat no mu nyandiko z'abantu b'abamenyi b'abemera, kandi abantu ntibakeneye ibisobanuro nk'iby'uyu muhimbyi w'ibinyoma ndetse n'ukujijisha kwe no kuvanga ukuri n'ikinyoma. Allah andirinde njye namwe ndetse n'abayisilamu bose ibibi by'amashitani, n'ibishuko by'abayobya, n'ubuyobe bw'abayobye, n'urujijo rw'abanzi ba Allah b'abanyabinyoma, abashaka kuzimya urumuri rwa Allah n'iminwa yabo, no guteza abantu urujijo mu idini ryabo, kandi Allah azuzuza urumuri rwe, anarengere idini rye, kabone n'iyo abanzi ba Allah bo mu mashitani n'abayoboke babo bo mu bahakanyi ndetse n'abatemeramana babyanga. Kandi turasaba Allah ko yatunganya imibereho y'abayisilamu, akanabaha gukurikira ukuri, no kugushikamaho, ndetse no kwicuza ibyaha byose kuri Allah We Nyir'ubutagatifu, kuko ari We Uwakira ukwicuza, Nyir'imbabazi, ufite ububasha kuri byose. Allah araduhagije kandi ni nawe Muhagararizi mwiza, nta bushobozi nta n'imbaraga uretse gushobozwa na Allah Nyir'ubutagatifu Uhambaye.
Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Umuremyi w’ibiremwa byose, amahoro n’imigisha bisakare ku mugaragu we akaba n'Intumwa ye w'inyangamugayo n'umwizerwa, ndetse no ku muryango we n'abasangirangendo be, n'ababakurikiye mu kugira neza kugeza ku munsi w'ingororano.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA CYENDA:
Itegeko ryerekeranye no kuroga, kuragura ndetse n'ibifitanye isano na byo18
Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wenyine, amahoro n'imigisha bisakare ku muhanuzi wa nyuma udafite undi uzaza nyuma ye. Nyuma y'ibyo:
Bitewe n'ubwinshi bw'abatekamutwe muri iki gihe biyitirira ubuvuzi bakavura bakoresheje uburozi cyangwa ubupfumu, ndetse no gukwira kwabo mu bihugu bimwe na bimwe, no kuriganya kwabo abantu batagira amakenga biganjemo ubujiji; nabonye ari ngombwa, mu rwego rwo gutanga inama kubera Imana no kuziha abagaragu bayo, kugaragaza akaga gakomeye kari muri ibyo kuri Isilamu n'abayisilamu; kubera ko harimo kwishingikiriza ku bitari Imana ndetse no kunyuranya n'itegeko ryayo n'itegeko ry'Intumwa yayo (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Ndavuga nsaba ubufasha Allah Nyir'ibisingizo nti: Kwivuza biremewe nkuko byemeranyijweho n'abamenyi, kandi umuyisilamu yemerewe kujya kwa muganga w'indwara z'imbere mu mubiri, cyangwa se uw'izo kubagwa, ndetse n'uw'indwara z'imitsi n'izindi nkazo; kugira ngo amusuzume uburwayi bwe anabumuvure akoresheje imiti imubereye mu yemewe n'amategeko y'idini; yifashishije ibyo asobanukiwe mu bumenyi bw'ubuvuzi; kuko ibyo biri mu rwego rwo gukoresha impamvu zifatika kandi ntibinyuranyije no kwiringira Allah. Kandi rwose Allah Nyir'ibisingizo ni we uteza uburwayi akanabugenera umuti wabwo; ibi ubizi arabizi n'utabizi ntabyo azi, ariko We Nyir'ibisingizo ntiyashyize gukira uburwayi kw'abagaragu be mu byo yabaziririje.
Ntabwo byemewe ku murwayi kujya mu bapfumu bavuga ko bazi ubumenyi bw'ibitagaragara; kugira ngo bamubwire indwara arwaye, nk'uko bitanemewe ko yemera ibyo bamubwira kuko baba bavuga bakekeranya mu bumenyi bw'ibitagaragara, cyangwa se bagatumaho amajini kugira ngo bayifashishe ku byo bashaka, kandi bene abo bafatwa nk'abahakanyi n'abayobye iyo biyitiriye ubumenyi bw'ibitagaragara.
Muslim yakiriye mu gitabo cye cy'impamo ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«مَنْ أَتَى عَرَّافًا فَسَأَلَهُ عَنْ شَيْءٍ، لَمْ تُقْبَلْ لَهُ صَلَاةٌ أَرْبَعِينَ يَوْمًا».
"Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswalat ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!"
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«مَنْ أَتَى كَاهِنًا فَصَدَّقَهُ بِمَا يَقُولُ، فَقَدْ كَفَرَ بِمَا أُنْزِلَ عَلَى مُحَمَّدٍ ﷺ».
"Uzajya ku mupfumu akemera ibyo amubwiye, azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)." Abu Daud yakiriye Hadith inakirwa n'abanditsi b'ibitabo bine bya Sunan, na Al-Hakim yavuze ko ari impamo, iturutse ku Ntuma y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yayo igira iti:
«مَنْ أَتَى عَرَّافًا أَوْ كَاهِنًا فَصَدَّقَهُ بِمَا يَقُولُ، فَقَدْ كَفَرَ بِمَا أُنْزِلَ عَلَى مُحَمَّدٍ ﷺ».
“Umuntu wese ugana utera inzuzi cyangwa umupfumu akizera ibyo avuga, uwo azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).”
Hadith yaturutse kwa Imran Ibun Huswayni (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«لَيْسَ مِنَّا مَنْ تَطَيَّرَ أَوْ تُطُيِّرَ لَهُ، أَوْ تَكَهَّنَ أَوْ تُكُهِّنَ لَهُ، أَوْ سَحَرَ أَوْ سُحِرَ لَهُ، وَمَنْ أَتَى كَاهِنًا فَصَدَّقَهُ بِمَا يَقُولُ، فَقَدْ كَفَرَ بِمَا أُنْزِلَ عَلَى مُحَمَّدٍ ﷺ».
"Ntari muri twe uwizera umwaku mu bintu, cyangwa se ukora ubupfumu cyangwa se agasaba kubukorerwa, cyangwa se uroga, cyangwa se usaba kurogerwa. N'uzajya ku mupfumu akemera ibyo amubwiye azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)." Yakiriwe na Al Bazar mu ruhererekane rwiza.
Muri izi Hadith Ntagatifu: Harimo kubuza kujya ku bapfumu n'abaragura, abaroga ndetse n'abandi nkabo, kubabaza no kwemera ibyo bavuga, kandi zikaba zikubiyemo no kuburira abakora ibyo ko bazahura n'ibihano bya Allah;
Bityo ntabwo byemewe gushukwa n'uko bavuga ukuri muri bimwe mu bintu, cyangwa gushukwa n'ubwinshi bw'abantu babagana; kuko ari injiji bitemewe ko abantu bashukwa nazo; kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kubagana, kubabaza ndetse no kwemera ibyo bavuga; kubera ko ibyo birimo ikibi gihambaye, akaga gakomeye ndetse n'ingaruka mbi cyane, kandi kuko ari abanyabinyoma b'inkozi z'ibibi.
Nk'uko muri izi Hadith harimo gihamya cy'ubuhakanyi bw'umupfumu n'umurozi; kuko bombi biyitirira ubumenyi bw'ibitagaragara; kandi ibyo bikaba ari ubuhakanyi, ndetse no kubera ko batagera ku byo bagambiriye keretse binyuze mu gukorera amajini no kuyasenga mu cyimbo cy'Imana; kandi ibyo ni ubuhakanyi ku Mana ndetse no kuyibangikanya, kandi uwemera ibyo bavuga mu kwiyitirira kwabo ubumenyi bw'ibitagaragara aba ameze nk'abo, n'umuntu wese wakira ibyo bintu abikuye ku babikora; mu by'ukuri Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitandukanyije na we,
Nk'uko kandi bitemewe ku muyisilamu: Kwemera ibyo bavuga ko ari ubuvuzi; nko kuvugira amagambo y'ubupfumu ku mpigi cyangwa vagakoresha ubutare, n'ibindi nk'ibyo mu miziririzo bakora; kuko ibi biri mu bupfumu no kujijisha abantu, n'uzemera ibyo azaba abafashije mu binyoma byabo n'ubuhakanyi bwabo.
Kandi ntibyemewe nanone ko uwo ari we wese mu bayisilamu ajya kubareba; kugira ngo ababaze uwo umuhungu we cyangwa uwo mu banyamuryango be azashyingiranwa na we, cyangwa se ibizaba hagati y'abashakanye n'imiryango yabo yombi, yaba ibijyanye n'urukundo n'ubudahemuka, cyangwa se urwango no gutandukana, n'ibindi nk'ibyo; Kubera ko ibi biri mu bitagaragara ntawe ubizi uretse Allah Nyirubutagatifu.
Bityo rero, ni inshingano ku bayobozi, abashinzwe gukumira ibibi, n'abandi mu bafite ubushobozi n'ububasha: Kwamagana igikorwa cyo kujya kureba abapfumu n'abaraguzi n'abandi nkabo, no gukumira abakora kimwe muri ibyo bikorwa mu masoko n'ahandi no kubamagana byimazeyo, ndetse no kwamagana abajya kubareba.
Uku ni nako bimeze k'uburozi: Kuko buri mu biziririjwe by'ubuhakanyi; nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu yabivuze ku byerekeye abamalayika babiri agira ati:
﴿...وَمَا يُعَلِّمَانِ مِنۡ أَحَدٍ حَتَّىٰ يَقُولَآ إِنَّمَا نَحۡنُ فِتۡنَةٞ فَلَا تَكۡفُرۡۖ فَيَتَعَلَّمُونَ مِنۡهُمَا مَا يُفَرِّقُونَ بِهِۦ بَيۡنَ ٱلۡمَرۡءِ وَزَوۡجِهِۦۚ وَمَا هُم بِضَآرِّينَ بِهِۦ مِنۡ أَحَدٍ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ وَيَتَعَلَّمُونَ مَا يَضُرُّهُمۡ وَلَا يَنفَعُهُمۡۚ وَلَقَدۡ عَلِمُواْ لَمَنِ ٱشۡتَرَىٰهُ مَا لَهُۥ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِنۡ خَلَٰقٖۚ وَلَبِئۡسَ مَا شَرَوۡاْ بِهِۦٓ أَنفُسَهُمۡۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ﴾
(Kandi (abo bamalayika) nta we bigishaga batabanje kumubwira bati “Mu by’ukuri twe turi ikigeragezo, uramenye ntube umuhakanyi.” Nuko bakabigiraho ibyo bifashisha mu gutanya umugabo n’umugore we, ariko nta n’uwo bashoboraga kugirira nabi babwifashishije bitari ku bushake bwa Allah. Kandi babigiragaho ibibagirira nabi bitanabafitiye akamaro, ndetse bari bazi neza ko ubuhisemo (uburozi) nta mugabane (ibihembo) azagira ku munsi w’imperuka. Kandi ibyo bahisemo (uburozi n’ubuhakanyi) bakabisimbuza (kurokora) roho zabo, ni bibi kuri bo iyo baza kubimenya.) Surat Al Baqarat: 102.
Iyi mirongo mitagatifu rero igaragaza ko uburozi ari ubuhakanyi, kandi ko abarozi batandukanya umuntu n'uwo bashakanye. Inagaragaza kandi ko uburozi bwo ubwabwo ntacyo butwara cyangwa se ngo bumarire umuntu, ahubwo Allah ni we ubuha uburenganzira bwo kugira icyo butwara kuko ari ko yabigennye, kubera ko Allah ari we waremye icyiza n'ikibi.
Nk'uko umurongo mutagatifu ubigaragaza: Ko abiga kuroga mu by'ukuri biga ibibangiriza nta cyo bibamariye, kandi ko nta mugabane bafite kwa Allah, ari byo kuvuga ngo: (Nta mahirwe cyangwa umugabane), iri rikaba ari isezerano ry'ibihano rikomeye rigaragaza uburemere bw'igihombo cyabo ku isi no ku mperuka, ndetse n'uko bigurishije ku giciro kigayitse cyane. Ni yo mpamvu Allah yabanenze kuri ibyo, agira ati:
﴿...وَلَبِئۡسَ مَا شَرَوۡاْ بِهِۦٓ أَنفُسَهُمۡۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ﴾
(...ni bibi kuri bo iyo baza kubimenya.) Surat Al Baqarat: 102. Naho kugura aha bisobanura kugurisha.
Mu by'ukuri haje ingaruka mbi, n'akaga karakomera bitewe n'aba banyabinyoma barazwe ubu bumenyi n'ababangikanyamana, maze bakabuyobesha abafite intege nke mu mitekerereze. INA LILAHI WA INA ILAY'HI RADJI'UNA: Mu by'ukuri turi aba Allah kandi ni iwe tuzasubiraho, Allah araduhagije kandi niwe mwiza wo kwiringira.
Turasaba Allah ubuzima bwiza no kurindwa ibibi by'abarozi, abapfumu n'abandi batekamutwe bose, tukanamusaba We Nyir'ubutagatifu kurinda abayisilamu ibibi byabo, no gushoboza abayobozi b'abayisilamu kuba maso kuri bo, no kubahiriza itegeko rya Allah kuri bo; kugira ngo abagaragu ba Allah baruhuke inabi yabo n'ibikorwa byabo bibi.. Kuko ariwe Munyabuntu, Umugiraneza.
Kandi rwose Allah yashyiriyeho abagaragu be ibyo bakwifashisha mu kwirinda inabi y'uburozi mbere y'uko buba, anabasobanurira ibyo babwivurisha nyuma y'uko barozwe; ku bw'impuhwe abafitiye, ineza abagirira, ndetse no kubuzuriza inema ze.
Muri ibi bikurikira hagaragazwa ibintu byifashishwa mu kwirinda akaga k'uburozi mbere y'uko urogwa, n'ibintu byifashishwa mu kubuvura nyuma y'uko bamaze kuroga bikomoka mu byemewe n'amategeko y'idini, ibisobanuro byabyo bikaba ari ibi bikurikira:
Icya mbere: Ibyifashishwa mu kwirinda akaga k'uburozi mbere y'uko urogwa; kandi icy'ingenzi muri byo ndetse kinafite akamaro kurusha ibindi ni: Kwirindisha ubusabe n'amagambo asingiza Allah byemewe n'amategeko y'idini, hamwe n'ubundi busabe ndetse n'amagambo yo kwikingira byaturutse ku Ntumwa y'Imana. Muri byo harimo gusoma: Ayatul Kursi - ari na yo Ayat isumba izindi muri Qor'ani Ntagatifu - nyuma ya buri swalat y'itegeko nyuma yo gusoza iswalat (salamu), ikaba ari amagambo ya Allah Nyir'Ubutagatifu agira ati:
﴿ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡحَيُّ ٱلۡقَيُّومُۚ لَا تَأۡخُذُهُۥ سِنَةٞ وَلَا نَوۡمٞۚ لَّهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ مَن ذَا ٱلَّذِي يَشۡفَعُ عِندَهُۥٓ إِلَّا بِإِذۡنِهِۦۚ يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡۖ وَلَا يُحِيطُونَ بِشَيۡءٖ مِّنۡ عِلۡمِهِۦٓ إِلَّا بِمَا شَآءَۚ وَسِعَ كُرۡسِيُّهُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَۖ وَلَا يَـُٔودُهُۥ حِفۡظُهُمَاۚ وَهُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡعَظِيمُ255﴾
(Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu ye ikwiriye ibirere n’isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye.) Surat Al Baqarat: 255. Kuyisoma na none: mu gihe cyo kuryama, kuko byemejwe biturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yavuze iti:
«مَنْ قَرَأَ آيَةَ الْكُرْسِيِّ فِي لَيْلَةٍ، لَمْ يَزَلْ عَلَيْهِ مِنَ اللَّهِ حَافِظٌ، وَلَا يَقْرَبُهُ شَيْطَانٌ حَتَّى يُصْبِحَ».
"Uzasoma Ayatul Kursiy mu ijoro, Imana izakomeza kumurinda, shitani ntimwegere kugeza mu gitondo."
No muri byo ni ugusoma izi Surat zikurikira:
﴿قُلۡ هُوَ ٱللَّهُ أَحَدٌ1﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “We ni Allah, umwe Rukumbi,”)
﴿قُلۡ أَعُوذُ بِرَبِّ ٱلۡفَلَقِ1﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’umuseke”,)
﴿قُلۡ أَعُوذُ بِرَبِّ ٱلنَّاسِ1﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’abantu,”) Surat A-Nas: 1, Nyuma ya buri swalat y'itegeko no gusoma izi surat eshatu inshuro eshatu mu ntangiriro z'amanywa nyuma ya Swalat Al Fadj'r, no mu ntangiriro z'ijoro nyuma ya Swalat Al Magrib.
Muri ibyo harimo: Gusoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ntangiriro z'ijoro, ari yo magambo ya Allah Usumba byose agira ati:
﴿ءَامَنَ ٱلرَّسُولُ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِ مِن رَّبِّهِۦ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَۚ كُلٌّ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَمَلَٰٓئِكَتِهِۦ وَكُتُبِهِۦ وَرُسُلِهِۦ لَا نُفَرِّقُ بَيۡنَ أَحَدٖ مِّن رُّسُلِهِۦۚ وَقَالُواْ سَمِعۡنَا وَأَطَعۡنَاۖ غُفۡرَانَكَ رَبَّنَا وَإِلَيۡكَ ٱلۡمَصِيرُ285﴾
(Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyo yahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Bose bemeye Allah, abamalayika be, ibitabo bye n’Intumwa ze; (bavuga bati) “Nta n’imwe turobanura mu Ntumwa ze.” Baranavuga bati “Twumvise kandi twumviye. Turagusaba imbabazi, Nyagasani wacu! Kandi iwawe ni ho byose bizasubira.”) Kugera ku mpera z'iyi surat.
Kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yayo y'impamo yaravuze iti:
«مَنْ قَرَأَ الآيَتَيْنِ مِنْ آخِرِ سُورَةِ البَقَرَةِ فِي لَيْلَةٍ كَفَتَاهُ».
"Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagije." Igisobanuro, kandi Allah ni we ubizi neza: ziramuhagije kumurinda inabi yose, kandi muri ibyo harimo gukunda kwiragiza Allah ngo akurinde ukoresheje amagambo agira ati: A'UDHU BIKALIMATI LAHI TAMAT MIN SHARI MA KHALAQA (amagambo ya Allah yuzuye azira inenge ngo andinde inabi y’ibyo yaremye) mu ijoro n'amanywa, no mu gihe ugeze ahantu aho ari ho hose yaba mu nyubako cyangwa mu butayu, mu kirere cyangwa mu nyanja, kubera imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha):
«مَن نَزَلَ مَنْزِلًا فَقالَ: أَعُوذُ بِكَلِمَاتِ اللهِ التَّامَّاتِ مِن شَرِّ ما خَلَقَ، لَمْ يَضُرَّهُ شَيءٌ حتَّى يَرْتَحِلَ مِن مَنْزِلِهِ ذَلِكَ».
"Uzagera ahantu yarangiza akavuga ati: AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye, nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho."
Muri ibyo: Ni uko Umuyisilamu avuga mu gitondo na nimugoroba inshuro eshatu ati:
«بِسْمِ اللهِ الَّذِي لَا يَضُرُّ مَعَ اسْمِهِ شَيءٌ فِي الأَرْضِ وَلَا فِي السَّمَاءِ، وَهُوَ السَّمِيعُ العَلِيمُ».
«BISMILLAHI LADHI LA YADWURU MA'A SMIHI SHAY'UN FIL AR'DWI WA LA FI SAMA-I, WA HUWA A-SAMI'UL ALIM: Niragije izina rya Allah ryo iyo rivuzwe nta kibi gishobora kubaho ku isi cyangwa se mu kirere, kandi Allah ni Uwumva cyane buri kimwe Umumenyi uhebuje.»
Impamvu y'ibi rero ni uko ari mpamo ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije abantu kubikoresha, kandi ko ibyo ari impamvu yo kurindwa kugerwaho n'ikibi icyo ari cyo cyose.
Icya kabiri: Ibyifashishwa mu kuvura uburozi nyuma y'uko bubaye, ibi na byo bikaba bikorwa mu buryo butandukanye:
Icya mbere: Kwinginga Allah kenshi, no gusaba Nyagasani gukuraho amakuba, no kuvanaho ibyago.
Icya kabiri: Gushyiraho umwete mu kumenya aho uburozi bwashyizwe, yaba mu itaka, cyangwa se ku musozi, cyangwa se ahandi; maze iyo hamenyekanye bukavanwayo ndetse bukangizwa, uburozi buba buvuyeho, iki kikaba ari kimwe mu buvuzi bw'uburozi bw'ingirakamaro cyane.
Icya gatatu: Ubuvuzi bwifashishije amagambo y'ubusabe n'amasengesho yubahirije amategeko y'idini, kandi bikaba ari byinshi; muri byo:
Ibishimangirwa mu mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
«اللَّهُمَّ رَبَّ النَّاسِ، أَذْهِبِ الْبَأْسَ، وَاشْفِ أَنْتَ الشَّافِي، لَا شِفَاءَ إِلَّا شِفَاؤُكَ، شِفَاءً لَا يُغَادِرُ سَقَمًا»
«ALLAHUMMA RABBAN-NASI, ADH'HIBIL BA'SA, WASH'FI ANTASH-SHAFI, LAA SHIFA'A ILLAA SHIFA'UKA, SHIFA'AN LAA YUGHADIRU SAQAMAN: Mana Nyagasani, Nyagasani w'abantu, kuraho uburwayi, unakize kuko ni wowe Mukiza, nta gukira kubaho uretse gukiza kwawe, gukiza kudasiga indwara n'imwe.» Ibi abisubiramo inshuro eshatu,
No muri ibyo: Ubuvuzi Djibril yavurishije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ni uku kuvuga imvugo igira iti:
«بِسْمِ اللَّهِ أَرْقِيكَ، مِنْ كُلِّ شَيْءٍ يُؤْذِيكَ، وَمِنْ شَرِّ كُلِّ نَفْسٍ أَوْ عَيْنِ حَاسِدٍ، اللَّهُ يَشْفِيكَ، بِسْمِ اللَّهِ أَرْقِيكَ»
«Ku izina ry'Imana ndagusabira urukingo, ngo urindwe ikintu cyose cyakugirira nabi, ndetse n'ububi bwa buri roho cyangwa ijisho ry'umunyeshyari, Imana igukize, ku izina ry'Imana ndagusabira urukingo.» Kandi abisubiramo gutyo inshuro eshatu.
Muri byo -kandi uyu ni umuti w'ingirakamaro ku mugabo wafunzwe ntabashe gukorana imibonano mpuzabitsina n'umugore we-: ni uko afata amababi arindwi mabisi y'igiti cya Sidr akayasekura n'ibuye cyangwa ikindi gisa na ryo, akayashyira mu gikoresho, akayasukaho amazi amuhagije yo gukaraba umubiri wose (Ghus'l), maze akayasomeramo:
Ayat Al Kursiyu, na
﴿قُلۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡكَٰفِرُونَ1﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bahakanyi!) Surat Al Kafiruna: 1, na
﴿قُلۡ هُوَ ٱللَّهُ أَحَدٌ1﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “We ni Allah, umwe Rukumbi,”) Surat Al Ikhlaasw: 1, na
﴿قُلۡ أَعُوذُ بِرَبِّ ٱلۡفَلَقِ1﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’umuseke”) Surat Al Falaq: 1, na
﴿قُلۡ أَعُوذُ بِرَبِّ ٱلنَّاسِ1﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’abantu,”) Surat A-Nas: 1,
N'imirongo ivuga ibyo kuroga iri muri Surat Al A'araf, aho Allah aragira ati:
﴿وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَلۡقِ عَصَاكَۖ فَإِذَا هِيَ تَلۡقَفُ مَا يَأۡفِكُونَ117 فَوَقَعَ ٱلۡحَقُّ وَبَطَلَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ118 فَغُلِبُواْ هُنَالِكَ وَٱنقَلَبُواْ صَٰغِرِينَ119﴾
(Maze duhishurira Musa tumubwira tuti “Naga inkoni yawe!” (Ayinaze ihinduka inzoka nini) ihita imiragura ibyo bari bamaze guhimba (ibirozi).
(Nuko ukuri kurigaragaza, maze ibyo bakoze bihinduka imfabusa.)
(Nuko batsindirwa aho, maze barasuzugurika.) Surat Al A'raf: 117-119,
N'imirongo yo mu Isura yitiriwe Umuhanuzi Yona (Yunus), ari yo magambo ya Nyagasani agira ati:
﴿وَقَالَ فِرۡعَوۡنُ ٱئۡتُونِي بِكُلِّ سَٰحِرٍ عَلِيمٖ79 فَلَمَّا جَآءَ ٱلسَّحَرَةُ قَالَ لَهُم مُّوسَىٰٓ أَلۡقُواْ مَآ أَنتُم مُّلۡقُونَ80 فَلَمَّآ أَلۡقَوۡاْ قَالَ مُوسَىٰ مَا جِئۡتُم بِهِ ٱلسِّحۡرُۖ إِنَّ ٱللَّهَ سَيُبۡطِلُهُۥٓ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُصۡلِحُ عَمَلَ ٱلۡمُفۡسِدِينَ81 وَيُحِقُّ ٱللَّهُ ٱلۡحَقَّ بِكَلِمَٰتِهِۦ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡمُجۡرِمُونَ82﴾
(Farawo aranavuga ati “Nimunzanire buri murozi wese w’umuhanga.”)
(Nuko abarozi bamaze kuza, Musa arababwira ati “Nimunage hasi ibyo mushaka kunaga.”)
(Nuko bamaze kunaga, Musa aravuga ati “Ibyo mwazanye ni uburozi, rwose Allah arabiburizamo. Mu by’ukuri Allah ntatuma ibikorwa by’abangizi bitungana.”)
(Kandi Allah ashimangiza ukuri amagambo ye, kabone n’ubwo bitashimisha inkozi z’ibibi.) Surat Yunus: 79-82,
N'imirongo iri muri Surat Twaha ari yo:
﴿قَالُواْ يَٰمُوسَىٰٓ إِمَّآ أَن تُلۡقِيَ وَإِمَّآ أَن نَّكُونَ أَوَّلَ مَنۡ أَلۡقَىٰ65 قَالَ بَلۡ أَلۡقُواْۖ فَإِذَا حِبَالُهُمۡ وَعِصِيُّهُمۡ يُخَيَّلُ إِلَيۡهِ مِن سِحۡرِهِمۡ أَنَّهَا تَسۡعَىٰ66 فَأَوۡجَسَ فِي نَفۡسِهِۦ خِيفَةٗ مُّوسَىٰ67 قُلۡنَا لَا تَخَفۡ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡأَعۡلَىٰ68 وَأَلۡقِ مَا فِي يَمِينِكَ تَلۡقَفۡ مَا صَنَعُوٓاْۖ إِنَّمَا صَنَعُواْ كَيۡدُ سَٰحِرٖۖ وَلَا يُفۡلِحُ ٱلسَّاحِرُ حَيۡثُ أَتَىٰ69﴾
(Baravuga bati “Yewe Musa! Hitamo kubanza kunaga (inkoni yawe) cyangwa abe ari twe tubanza kunaga!”)
(Musa) aravuga ati “Ahubwo nimube ari mwe mubanza kunaga! (Bakimara kunaga) imigozi n’inkoni byabo bimugaragarira nk’ibiri kugenda (nk’inzoka) kubera uburozi bwabo.”)
(Nuko Musa yiyumvamo ubwoba.)
(Turavuga tuti “Witinya! Mu by’ukuri ni wowe uri butsinde.”)
(“Ngaho naga hasi ikiri mu kuboko kwawe kw’iburyo (inkoni)! Kiraza kumiragura ibyo bakoze. Mu by’ukuri ibyo bakoze ni ubucakura bw’abarozi, kandi umurozi ntashobora gutsinda aho yaba ari hose.”) Surat Twaha: 65-69.
Nyuma yo gusomera mu mazi ibyavuzwe, ayanywaho inshuro eshatu, maze asigaye akayiyuhagira, muri ubu buryo uburwayi burakira, Insha Allah (Allah abishatse), kandi bibaye ngombwa kuyakoresha inshuro ebyiri cyangwa zirenga nta kibazo, kugeza uburwayi bukize.
Ubu busabe n'amagambo asingiza Allah, amagambo yo kwisunga Allah ndetse n'ubu buryo, ni zimwe mu mpamvu zikomeye zo kwirinda ikibi cy'uburozi ndetse n'ikindi kibi icyo ari cyo cyose. Kandi ni n'intwaro ihambaye yo kuvanaho uburozi nyuma y'uko bumaze kuba; ku muntu ubihozaho mu kuri n'ukwemera, yizera Allah, amwishingikirijeho, ndetse n'umutima we wanyuzwe n'ibyo bisobanuye.
Ibi nibyo Allah yanshoboje gusobanura mu bintu byakwifashishwa mu kwirinda uburozi no kubuvura. Allah niwe Mushoboza.
Aha haza ingingo y'ingenzi, ari yo kuvura uburozi hifashishijwe ibikorwa by'abarozi, ibi bikaba bikorwa binyuze mu kwiyegereza amajini mu kuyabagira cyangwa kuyakorera ibindi mu bikorwa byo kuyiyegereza; ibi rero ntibyemewe; kuko ari kimwe mu bikorwa bya Shitani; ahubwo ni ibangikanyamana rikuru; Nk'uko bitemewe kubivura binyuze mu kubaza abapfumu, abaragura n'abatekamutwe, no gukoresha ibyo bavuga; kuko atari abemeramana, kandi bakaba ari abanyabinyoma b'abanyabyaha bavuga ko bazi ubumenyi bw'ibitagaragara, bakayobya abantu, kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikaba yaraburiye abantu kutabasanga, kutababaza ndetse no kutabemera, nk'uko byabanje gusobanurwa mu ntangiriro y'ubu butumwa, Bityo ni itegeko kwirinda ibyo, kandi byemejwe ko ari impamo ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ibyerekeye gusaba umurozi kugira ngo akureho uburozi (Nush'rat), nuko iravuga iti:
«هِيَ مِنْ عَمَلِ الشَّيْطَانِ».
“Ni igikorwa cya Shitani”, Yakiriwe na Imam Ahmad na Abu Daud mu ruhererekane rwiza.
A-Nushrat ni ugukuraho uburozi ku warozwe. Kandi icyo yashakaga kuvuga (Imana imuhe amahoro n'imigisha) muri aya magambo ye ni: A-Nushrat yakoreshwaga n'abantu bo mu gihe cy'ubujiji, ikaba ari: Gusaba umurozi kugira ngo akureho uburozi, cyangwa se kubukuraho hakoreshejwe uburozi nkabwo bukozwe n'undi murozi.
Naho kubivura hifashishijwe amagambo avugwa mu buvuzi bwubahirije amategeko y'idini (A-Ruqiyat), n'amasura yo kwikingira yemewe n'amategeko, ndetse no kunywa imiti yemewe, ibyo biremewe nk'uko byabanje kuvugwa, Kandi ibyo byashimangiwe n'umuhanga Ibun Al Qayim, na Sheikh Abdul Rahman Ibun Hasan mu gitabo cya Fat'h Al Majid (Allah abagirire impuhwe), ndetse ibyo byanashimangiwe n'abandi mu bamenyi.
Allah niwe dusaba ko ashoboza abayisilamu kurindwa ikibi cyose, no kubarindira idini ryabo, no kubaha kurisobanukirwa, no kurindwa ibinyuranyije n'amategeko ye byose.
Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we n'Intumwa ye Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
Ubutumwa bwa cumi: Kwihanangiriza kubaka imisigiti ku mva
Ku izina rya Allah, ikuzo n'ishimwe ni ibye, amahoro n'imigisha nibisakare ku ntumwa ya Allah.
Nyuma y'ibyo: Nasomye ibyatangajwe muri nomero ya gatatu y'ikinyamakuru cy'Ihuriro ry'Ubumenyi bwa Kisilamu mu gice cya (Amakuru y'Abayisilamu mu kwezi): Ko Ihuriro ry'Ubumenyi bwa Kisilamu mu Bwami bwa Yorudani bwa Hashimi riteganya kubaka umusigiti hejuru y'ubuvumo buherutse kuvumburwa mu cyaro cya A-Ruhaib, bukaba ari ubuvumo bivugwa ko: Abantu bo mu Buvumo (Ahlul Kah'f) bavuzwe muri Qur'an Ntagatifu ari bwo baryamyemo, inkuru irarangiye.
Mu rwego rwo kuzuza inshingano yo gutanga inama kubera Allah n'abagaragu be; nasanze ari byiza gutanga ubutumwa muri icyo kinyamakuru nyine bugenewe Ihuriro ry'Ubumenyi bw'Idini ry'Ubuyisilamu mu Bwami bwa Yorudaniya bwa Hashimiya; bukubiyemo: Inama ihabwa iryo huriro yo kureka gushyira mu bikorwa ibyo ryari ryagambiriye byo kubaka umusigiti kuri ubwo buvumo bwavuzwe. Ibyo nta kindi kibitera uretse ko kubaka imisigiti ku mva z'abahanuzi n'abandi baranzwe no gukora ibikorwa byiza ndetse n'ibisigisigi byabo, ari ibintu amategeko yuzuye y'idini ry'ubuyisilamu yabujije, asaba ko byirindwa, ndetse anavuma uwabikoze wese; kuko ari bumwe mu buryo buganisha mu ibangikanyamana, no gukunda cyane abahanuzi n'abandi baranzwe no gukora ibikorwa byiza ugakabya. Kandi ibyo tubona ni gihamya y'uko ibyo amategeko yazanye ari ukuri, bikaba n'ikimenyetso cy'uko yaturutse kwa Allah Nyir'ubutagatifu, ndetse bikaba gihamya igaragara n'ikimenyetso kidasubirwaho ku kuri kw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yazanye biturutse kwa Allah ikabigeza ku muryango w'abayisilamu. Umuntu wese witegerezanya ubushishozi akareba ku mibereho y'ibihugu bya kislamu, n'ibangikanyamana rigaragaramo no gukabya birenze urugero; byatewe no kubaka imisigiti ku mva, kuzubaha, kuzisasa, kuzitataka, ndetse no kuzishyiriraho abarinzi, umuntu ahita amenya adashidikanya ko ibyo biri mu nzira ziganisha ku ibangikanyamana, kandi ko mu byiza by'amategeko y'idini ry'ubuyisilamu harimo kubibuza, no kuburira abantu kwirinda kuzubaka.
No mu byavuzwe kuri ibyo harimo Hadith iboneka mu bitabo bya Bukhari na Muslim (Imana ibagirire impuhwe) yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«لَعَنَ اللَّهُ الْيَهُودَ وَالنَّصَارَى، اتَّخَذُوا قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ مَسَاجِدَ، قالَتْ عَائِشَةُ: يُحَذِّرُ مَا صَنَعُوا، قالَتْ: وَلَوْلَا ذَلِكَ لَأُبْرِزَ قَبْرُهُ، غَيْرَ أَنَّهُ خُشِيَ أَنْ يُتَّخَذَ مَسْجِدًا».
"«Allah yavumye abayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)», Aisha aravuga ati: Yari iri kwihanangiriza gukora nk'ibyo!, aravuga ati: Iyo bitaba ibyo, imva yayo iba yarashyizwe ahagaragara, gusa hatinywe ko yagirwa umusigiti." Kandi no mu bitabo bya Bukhari na Muslim (A-Swahihayn) habonekamo imvuga ivuga ko "Umu Salamat na Umu Habiba (Imana ibishimire bombi) baganirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urusengero babonye muri Habashat, n'amashusho barubonyemo, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "
«أُولَئِكَ إِذَا مَاتَ فِيهِمُ الرَّجُلُ الصَّالِحُ؛ بَنَوْا عَلَى قَبْرِهِ مَسْجِدًا، وَصَوَّرُوا فِيهِ تِلْكَ الصُّوَرَ، أُولَئِكَ شِرَارُ الْخَلْقِ عِنْدَ اللَّهِ».
«Abo bantu iyo hari umuntu wakoraga ibikorwa byiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti, bakanashyiramo ayo mashusho, abo nibyo biremwa bibi kurusha ibindi imbere ya Allah.»
No mu gitabo cya Swahih Muslim, harimo Hadith yaturutse kwa Djundub Ibun Abdullah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mbere y'uko ipfa ho iminsi itanu ivuga iti:
«إِنِّي أَبْرَأُ إِلَى اللَّهِ أَنْ يَكُونَ لِي مِنْكُمْ خَلِيلٌ، فَإِنَّ اللَّهَ قَدِ اتَّخَذَنِي خَلِيلًا، كَمَا اتَّخَذَ إِبْرَاهِيمَ خَلِيلًا، وَلَوْ كُنْتُ مُتَّخِذًا مِنْ أُمَّتِي خَلِيلًا، لَاتَّخَذْتُ أَبَا بَكْرٍ خَلِيلًا، أَلَا وَإِنَّ مَنْ كَانَ قَبْلَكُمْ كَانُوا يَتَّخِذُونَ قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ وَصَالِحِيهِمْ مَسَاجِدَ، أَلَا فَلَا تَتَّخِذُوا الْقُبُورَ مَسَاجِدَ، فَإِنِّي أَنْهَاكُمْ عَنْ ذَلِكَ».
"Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara, kandi iyo nza guhitamo inshuti magara mu bayoboke banjye nari kumugira Abu Bak'ri. Uretse ko ababayeho mbere yanyu bajyaga bafata imva z'abahanuzi babo n'abakora ibyiza muri bo bakazihindura imisigiti! Muramenye imva ntimuzazihindure imisigiti, ibyo ndabibabujije!" Na Hadith zivuga kuri ibi ni nyinshi.
Kandi abamenyi b'Abayisilamu muri mazehebu zose uko ari enye ndetse n'abandi, bemeje ko bibujijwe kugira amarimbi aho gusalira (imisigiti), banaburira abantu ko badakwiye kubikora; bagendeye ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kugira inama umuryango w'Abayisilamu no kuwuburira kugira ngo utagwa mu byo abatubanjirije baguyemo mu bakabije bo mu Bayahudi n'Abanaswara n'abandi bameze nk'abo mu bayobye bo muri uyu muryango.
Bityo rero, ni ngombwa ku Ihuriro ry'Ubumenyi bwa Isilamu muri Yorudani, ndetse no ku bandi bayisilamu: Kwitwararika imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kugendera ku nzira y'abamenyi b'idini, ndetse no kwirinda ibyo Allah n'Intumwa ye babujije; kuko muri ibyo ari ho hari gutunganirwa kw'abagaragu ba Allah, n'umunezero wabo ndetse no kurokoka kwabo ku isi no ku munsi w'imperuka. Kandi bamwe mu bantu kuri iyi ngingo, bishingikirije imvugo ya Allah iri mu nkuru y'abantu bo mu Buvumo igira iti:
﴿...قَالَ ٱلَّذِينَ غَلَبُواْ عَلَىٰٓ أَمۡرِهِمۡ لَنَتَّخِذَنَّ عَلَيۡهِم مَّسۡجِدٗا﴾
"...Rwose aho bari bari tuzahagira urusengero." Surat Al-Kahf: 21.
Igisubizo kuri ibyo ni ukuvuga ko: Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ku bayobozi n'abari bafite ububasha bo muri icyo gihe ko bavuze ibyo, kandi ibyo ntabwo byari mu rwego rwo kubyishimira no kubishyigikira, ahubwo byari mu rwego rwo kubacyaha, kugaragaza inenge zabo no kwangisha abantu ibyo bakoze, Ibyo bigaragazwa n'uko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari yo yamanuriwe uyu murongo, ikaba ari na yo isobanukiwe neza ubusobanuro bwawo kurusha abandi bantu; hamwe n'ibyo yabujije abayoboke bayo kubaka imisigiti hejuru y'imva, inababurira kubyirinda, inavuma ndetse inagaya ubikora.
Iyo ibyo biza kuba byemewe, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari kubyihanangiriza bikomeye cyane, ngo ibishimangire kugeza n'aho ivuma uwabikoze, ikanasobanura ko uwabikoze ari mu biremwa bibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu, kandi ibi birahagije mu kwemeza ushakisha ukuri. N'iyo twavuga ko kugira amarimbi aho gusalira (imisigiti) byari byemewe ku batubanjirije; ntitwemerewe kubigana muri ibyo; kubera ko amategeko yacu yasimbuye ayayabanjirije, kandi Intumwa yacu (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikaba ari yo Ntumwa yasozereje izindi, n'amategeko yayo akaba yuzuye kandi ari ay'abantu bose. Kandi yatubujije kugira amarimbi aho gusalira (imisigiti); bityo ntitwemerewe kunyuranya na yo, ahubwo tuba dutegetswe kuyikurikira, tugashyira mu bikorwa ibyo yazanye, tukanitandukanya n'ibihabanye n'ibyo mu mategeko ya kera, ndetse n'imico yabonwaga ko ari myiza ku bayikoraga; kuko nta mategeko yuzuye aruta amategeko ya Allah, kandi nta muyoboro mwiza uruta umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Allah niwe dusaba ko adushoboza twebwe n'abayisilamu bose gushikama ku idini rye, no gushikama ku mategeko y'Intumwa ye Muhamadi (amahoro n'imigisha bya Allah bimusakareho); mu mvugo no mu bikorwa, mu bigaragara no mu bitagaragara, ndetse no mu yindi mibereho yose kugeza duhuye na Allah We Nyir'icyubahiro gihebuje, niwe Nyir'ukumva bihebuje uri bugufi y'abagaragu be.
Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we n'intumwa ye Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be, n'abayobotse umuyoboro we kugeza ku munsi w'imperuka.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
UBUTUMWA BWA CUMI NA RIMWE: GUSHYINGURA ABAPFUYE MU MISIGITI
Ku izina rya Allah, ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa y'Imana, n'abiwe n'abayobotse umuyoboro we. Nyuma y'ibyo:
Nasomye ikinyamakuru «Al Khartoum» cyasohotse ku itariki ya 17/ 4 / 1415 H; nsangamo hasohowemo itangazo ryo gushyingura Bwana Muhammad Al-Hassan Al-Idrisi iruhande rwa se mu musigiti wabo uherereye mu mujyi wa Umm Durman... n'ibindi.
Kandi kubera ko Imana yategetse kugira inama abayisilamu, no kugaragaza ikibi no kucyamagana; nasanze ari ngombwa kwibutsa ko gushyingura mu misigiti ari igikorwa kitemewe, ahubwo ko ari bumwe mu buryo buganisha mu ibangikanyamana, ndetse kikaba kimwe mu bikorwa by'abayahudi n'abanaswara Imana yabanenzeho, Intumwa yayo (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikanabavuma, nk'uko biri mu bitabo bibiri by'impamo (A-Swahihay'ni) muri Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) nawe abikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«لَعَنَ اللَّهُ الْيَهُودَ وَالنَّصَارَى، اتَّخَذُوا قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ مَسَاجِدَ».
"«Allah yavumye abayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)»," No mu gitabo cya Muslim (A-Swahih): Hadith yaturutse kwa Djundub Ibun Abdallah yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
«أَلَا وَإِنَّ مَنْ كَانَ قَبْلَكُمْ كَانُوا يَتَّخِذُونَ قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ وَصَالِحِيهِمْ مَسَاجِدَ، أَلَا فَلَا تَتَّخِذُوا الْقُبُورَ مَسَاجِدَ؛ فَإِنِّي أَنْهَاكُمْ عَنْ ذَلِكَ».
"Mumenye ko ababayeho mbere yanyu bafataga imva z'abahanuzi babo n'iz'intungane zabo bakazigira aho gukorera amasengesho, nuko rero imva ntimuzazigire aho gukorera amasengesho; kandi ibyo ndabibabujije." Na Hadith zivuga kuri ibi ni nyinshi.
Bityo itegeko ku bayisilamu aho bari hose — yaba guverinoma n'abaturage —: Ni ugutinya Allah, no kwirinda ibyo yabujije, no gushyingura abapfuye babo hanze y'imisigiti, nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'abasangirangendo bayo (Imana ibashimire) bashyinguraga abapfuye hanze y'imisigiti, kandi akaba ari nako ababakurikiye mu gukora ibyiza babigenzaga.
Naho kuba imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'iz'abasangirangendo b'Intumwa babiri aribo Abu Bak'ri na Umar (Imana ibishimire) ziri mu musigiti wayo (Imana iyihe amahoro n'imigisha); ibyo ntibyaba urwitwazo rwo gushyingura abapfuye mu misigiti; kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashyinguwe mu nzu yayo - mu nzu ya Aishat (Imana imushimire) -, hanyuma abasangirangendo bayo babiri nabo bagashyingurwa hamwe na yo. Maze igihe Al-Walid Ibun Abdul-Malik yaguraga umusigiti, yinjije icyo cyumba muri wo ahagana mu mpera z'ikinyejana cya mbere Intumwa y'Imana yimukiye i madinat, kandi abamenyi bari bamunenze kuri ibyo, ariko we yabonaga ko ibyo bitamubuza kuwagura, kandi ko nta kibazo kibirimo.
Bityo rero, birasobanutse ku muyisilamu wese ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'abasangirangendo bayo babiri (Imana ibishimire) batashyinguwe mu musigiti, kandi ko kuba barinjijwe muri wo bitewe no kuwagura atari gihamya yemerera gushyingura mu misigiti; kubera ko batari mu musigiti, ahubwo bari mu nzu y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi ko igikorwa cya Al-Walid kidakwiye kuba gihamya y'ibyo ku muntu uwo ari we wese, ahubwo gihamya nyayo iba mu Gitabo (Qur'an), mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Sunnat), no mu bwumvikane bw'abatubanjirije mu gukora ibyiza b'uyu muryango (Imana ibishimire), Imana ikanatugira mu babakurikira neza.
Mu rwego rwo gutanga inama no gusohoza inshingano, cyanditswe ku wa: 14/5/1415 Hijiriyat.
Allah niwe Mushoboza. Amahoro n'imigisha bibe ku Ntumwa yacu Muhamadi n'ab'iwe n'abasangirangendo be, n'ababakurikiye mu gukora ibikorwa byiza.
***
بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ
Ubutumwa bwa cumi na kabiri: Kugaragaza ubuhakanyi n'ubuyobe bw'uwemeza ko byemewe k'uwo ari we wese kudashyira mu bikorwa amategeko ya Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)
Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah Nyagasani w'ibiremwa byose, amahoro n'imigisha bisakare ku wasozereje Intumwa n'abahanuzi, Intumwa yacu Muhamadi, n'abiwe n'abasangirangendo be bose.
Nyuma y'ibyo: Nasomye inyandiko yatangajwe mu kinyamakuru A-Sharq Al Awsatw muri nomero yacyo ya (5824) yo ku itariki ya 5/ 6/ 1415 H, yanditswe n'uwiyise: Abdul Fattah Al Hayik, ifite umutwe ugira uti: (Imyumvire itari yo).
Incamake y'inyandiko ni: Guhakana kwe ibizwi mu idini ya Isilamu nk'ihame ntakuka, bishimangirwa na Qur'an na Sunat ndetse n'abamenyi bakaba barabyemeranyijeho; ari byo kuba Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaratumwe kubatuye isi bose, we rero yemeza ko utarakurikiye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ngo anamwumvire, ahubwo akaguma kuba Umuyahudi cyangwa Umunaswara, uwo aba ari mu idini ry'ukuri. Si ibyo gusa ahubwo anubahuka Nyagasani w'ibiremwa byose Nyir'ubutagatifu ku bushishozi bwe bwo guhana abahakanyi n'abigomeke, akabifata nk'ibitagira ishingiro.
Kandi yagoretse gihamya za Qur'an na Sunat, azishyira aho zitagenewe, anazisobanura akurikije irari rye, maze yirengagiza gihamya z'idini zisobanutse zigaragaza ko ubutumwa bwa Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bugenewe abantu bose, ndetse n'uko uwamwumvise ariko ntamukurikire aba abaye umuhakanyi, n'uko Allah atemera irindi dini iryo ari ryo ryose ritari Isilamu, ndetse n'izindi gihamya zeruye zibigaragaza yirengagije; kugira ngo injiji zishukwe n'amagambo ye, Ibi rero yakoze ni ubuhakanyi bweruye, ndetse bukaba bunamukura mu dini ya Isilamu, ndetse no guhinyuza Allah Nyir'ubutagatifu n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ibi uwo ari we wese mu bamenyi bafite n'ukwemera basomye iyi nyandiko arabizi.
Icyo umuyobozi akwiye gukora ni: Ni ukumushyikiriza urukiko; kugira ngo asabwe kwicuza, no kumucira urubanza hakurikijwe ibyo amategeko y'idini ateganya.
Kandi Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje ko ubutumwa bwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari rusange, n'uko ari itegeko kumukurikira ku bantu n'amajini bose, kandi ibyo ntibiyobeye uwo ari we wese ufite nibura ubumenyi buke mu bayisilamu.
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿قُلۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنِّي رَسُولُ ٱللَّهِ إِلَيۡكُمۡ جَمِيعًا ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۖ فَـَٔامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِ ٱلنَّبِيِّ ٱلۡأُمِّيِّ ٱلَّذِي يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَكَلِمَٰتِهِۦ وَٱتَّبِعُوهُ لَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ158﴾
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni We ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari We, ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu.” Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka. Surat Al A'raf: 158. Nanone Allah aragira ati:
﴿...وَأُوحِيَ إِلَيَّ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانُ لِأُنذِرَكُم بِهِۦ وَمَنۢ بَلَغَ...﴾
(...kandi nahishuriwe iyi Qur’an kugira ngo nyikoreshe mbaburira, (mwe) n’abandi izageraho...) Surat Al An'am: 19. Nanone Allah aragira ati:
﴿قُلۡ إِن كُنتُمۡ تُحِبُّونَ ٱللَّهَ فَٱتَّبِعُونِي يُحۡبِبۡكُمُ ٱللَّهُ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ31﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niba koko mukunda Allah ngaho nimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”) Surat Al Im'rani: 31. Nanone Allah aragira ati:
﴿وَمَن يَبۡتَغِ غَيۡرَ ٱلۡإِسۡلَٰمِ دِينٗا فَلَن يُقۡبَلَ مِنۡهُ وَهُوَ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ85﴾
(Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo.) Surat Al Im'ran: 85. Nanone Allah aragira ati:
﴿وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا كَآفَّةٗ لِّلنَّاسِ بَشِيرٗا وَنَذِيرٗا...﴾
(Kandi nta kindi cyatumye tukohereza usibye kuba utanga inkuru nziza no kuba umuburizi ku bantu bose...) Surat Saba-i: 28. Nanone Allah aragira ati:
﴿وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا رَحۡمَةٗ لِّلۡعَٰلَمِينَ107﴾
(Kandi (yewe Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose.) Surat Al An'biya-u: 107. Nanone Allah aragira ati:
﴿...وَقُل لِّلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡأُمِّيِّـۧنَ ءَأَسۡلَمۡتُمۡۚ فَإِنۡ أَسۡلَمُواْ فَقَدِ ٱهۡتَدَواْۖ وَّإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّمَا عَلَيۡكَ ٱلۡبَلَٰغُۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِٱلۡعِبَادِ﴾
(Unabwire abahawe ibitabo n’abatazi gusoma no kwandika uti “Ese namwe mwicishije bugufi kuri Allah?” Nibaramuka babaye Abayisilamu, bazaba bayobotse; ariko nibahakana, rwose icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa, kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje.) Surat Al Im'ran: 20. Nanone Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿تَبَارَكَ ٱلَّذِي نَزَّلَ ٱلۡفُرۡقَانَ عَلَىٰ عَبۡدِهِۦ لِيَكُونَ لِلۡعَٰلَمِينَ نَذِيرًا1﴾
(Ubutagatifu ni ubw’uwamanuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo cya Fur’qan (gitandukanya ukuri n’ikinyoma, ari cyo Qur’an), kugira ngo abe umuburizi w’ibiremwa byose.) Surat Al Fur'qan: 1.
Bukhari na Muslim bakiriye Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«أُعْطِيتُ خَمْسًا لَمْ يُعْطَهُنَّ أَحَدٌ قَبْلِي: نُصِرْتُ بِالرُّعْبِ مَسِيرَةَ شَهْرٍ، وَجُعِلَتْ لِيَ الْأَرْضُ مَسْجِدًا وَطَهُورًا، فَأَيُّمَا رَجُلٍ مِنْ أُمَّتِي أَدْرَكَتْهُ الصَّلَاةُ، فَلْيُصَلّ، وَأُحِلَّتْ لِيَ الْمَغَانِمُ، وَلَمْ تُحَلَّ لِأَحَدٍ قَبْلِي، وَأُعْطِيتُ الشَّفَاعَةَ، وَكَانَ النَّبِيُّ يُبْعَثُ إِلَى قَوْمِهِ خَاصَّةً، وَبُعِثْتُ إِلَى النَّاسِ عَامَّةً».
"Nahawe ibintu bitigeze bihabwa umuntu n'umwe mbere yanjye: Nahawe gutera ubwoba abanzi nkiri mu ntera y'urugendo rungana n'ukwezi, kandi nahawe isi ngo imbere aho gusalira (umusigiti) ndetse no kuyisukuza; bityo uwo ari we wese mu bayoboke banjye iswalat izasanga aho azaba ari hose ajye asali, nanaziruriwe iminyago itarigeze izirurirwa undi uwo ari we wese mbere yanjye, nanahawe kuzakora ubuvugizi. Intumwa y'Imana yajyaga yoherezwa ku bantu runaka, naho njye natumwe ku bantu bose."
Ibi ni ibisobanuro byeruye by'uko ubutumwa bw'Intumwa yacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari rusange ku batuye isi bose, ndetse no kuba amategeko yose yayibanjirije yarasimbuwe n'amategeko yaje izanye, kandi ko utazakurikira Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ngo anamwumvire; aba ahakanye akanasuzugura, akaba akwiye igihano cye. Allah aragira ati:
﴿...وَمَن يَكۡفُرۡ بِهِۦ مِنَ ٱلۡأَحۡزَابِ فَٱلنَّارُ مَوۡعِدُهُۥ...﴾
(...Naho abo mu dutsiko bahakanye uko kuri, umuriro ni ryo sezerano ryabo...) Surat Hud: 17. Allah nanone aragira ati:
﴿...فَلۡيَحۡذَرِ ٱلَّذِينَ يُخَالِفُونَ عَنۡ أَمۡرِهِۦٓ أَن تُصِيبَهُمۡ فِتۡنَةٌ أَوۡ يُصِيبَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٌ﴾
(Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza.) Surat A-Nur: 63. Allah nanone aragira ati:
﴿وَمَن يَعۡصِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَيَتَعَدَّ حُدُودَهُۥ يُدۡخِلۡهُ نَارًا خَٰلِدٗا فِيهَا وَلَهُۥ عَذَابٞ مُّهِينٞ14﴾
(Naho uzigomeka kuri Allah n’Intumwa Ye akanarengera imbago ze, azamwinjiza mu muriro azabamo ubuziraherezo, ndetse azahanishwa ibihano bisuzuguza.) Surat A-Nisa-i: 14. Allah nanone aragira ati:
﴿...وَمَن يَتَبَدَّلِ ٱلۡكُفۡرَ بِٱلۡإِيمَٰنِ فَقَدۡ ضَلَّ سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ﴾
(N’uhisemo ubuhakanyi aretse ukwemera, rwose aba ayobye inzira igororotse...) Surat Al Baqarat: 108. Imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi.
Kandi Allah Nyir'ubutagatifu yahuje kumvira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kumwumvira, anagaragaza ko uzemera irindi dini ritari Isilamu azagerwaho n'igihombo, ntazakirirwa icyiru cyangwa incungu, maze aravuga ati:
﴿وَمَنْ يَبْتَغِ غَيْرَ الْإِسْلَامِ دِينًا فَلَنْ يُقْبَلَ مِنْهُ وَهُوَ فِي الْآخِرَةِ مِنَ الْخَاسِرِينَ85﴾
(Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo.) Surat Al Im'rani: 85. Allah aragira ati:
﴿مَنْ يُطِعِ الرَّسُولَ فَقَدْ أَطَاعَ اللَّهَ...﴾
(Uwumviye Intumwa (Muhamadi), mu by’ukuri aba yumviye Allah) Surat A-Nisa-i: 80. Nanone Allah aragira ati:
﴿قُلْ أَطِيعُوا اللَّهَ وَأَطِيعُوا الرَّسُولَ فَإِنْ تَوَلَّوْا فَإِنَّمَا عَلَيْهِ مَا حُمِّلَ وَعَلَيْكُمْ مَا حُمِّلْتُمْ وَإِنْ تُطِيعُوهُ تَهْتَدُوا...﴾
(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwumvire Allah munumvire Intumwa, ariko nimuhakana (mumenye ko) iyo Ntumwa izabazwa ibyo yashinzwe, namwe mukabazwa ibyo mwashinzwe.” Nyamara nimuramuka muyumviye muzaba muyobotse.) Surat A-Nur: 54. Nanone Allah aragira ati:
﴿إِنَّ الَّذِينَ كَفَرُوا مِنْ أَهْلِ الْكِتَابِ وَالْمُشْرِكِينَ فِي نَارِ جَهَنَّمَ خَالِدِينَ فِيهَا أُولَئِكَ هُمْ شَرُّ الْبَرِيَّةِ 6﴾
(Mu by’ukuri abahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangikanyamana bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo; abo ni bo babi mu biremwa.) Surat Al Bayinat: 6.
Kandi Muslim yakiriye mu gitabo cye A-Swahihi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
«وَالَّذِي نَفْسِي بِيَدِهِ؛ لَا يَسْمَعُ بِي أَحَدٌ مِنْ هَذِهِ الْأُمَّةِ، يَهُودِيٌّ وَلَا نَصْرَانِيٌّ، ثُمَّ يَمُوتُ وَلَمْ يُؤْمِنْ بِالَّذِي أُرْسِلْتُ بِهِ؛ إِلَّا كَانَ مِنْ أَهْلِ النَّارِ».
«Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko nta n'umwe mu bayoboke banjye uzanyumva yaba ari umuyahudi cyangwa se umunaswara, maze agapfa atemeye ibyo nohererejwe, usibye ko azaba umwe mu bantu bo mu muriro».
Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasobanuye binyuze mu bikorwa byayo n'imvugo yayo ko umuntu utarinjiye mu idini rya Isilamu, idini rye ritemewe, nuko irwanya abayahudi n'abanaswara nk'uko yarwanyije abandi abahakanyi batari bo, inafata umusoro (Jizya) ku bawumuhaye muri bo; kugira ngo batabuza ubutumwa kugera ku basigaye muri bo, ndetse no kugira ngo ushaka muri bo yinjire muri Isilamu adafite ubwoba bw'uko abantu be bamukumira, bamubuza cyangwa se bakamwica.
Bukhari na Muslim bakiriye Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubwo twari mu musigiti, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarasohotse nuko iravuga iti:
«انْطَلِقُوا إِلَى يَهُودَ، فَخَرَجْنَا مَعَهُ حَتَّى جِئْنَا بَيْتَ الْمِدْرَاسِ، فَقَامَ النَّبِيُّ ﷺ، فَنَادَاهُمْ فَقَالَ :يَا مَعْشَرَ يَهُودَ، أَسْلِمُوا تَسْلَمُوا، فَقَالُوا: قَدْ بَلَّغْتَ يَا أَبَا الْقَاسِمِ، فَقَالَ لَهُمْ رَسُولُ اللَّهِ ﷺ: ذَلِكَ أُرِيدُ، أَسْلِمُوا تَسْلَمُوا، فَقَالُوا: قَدْ بَلَّغْتَ يَا أَبَا الْقَاسِمِ، فَقَالَ لَهُمْ رَسُولُ اللَّهِ ﷺ: ذَلِكَ أُرِيدُ، ثُمَّ قَالَهَا الثَّالِثَةَ...».
"«Nimuze tugende mu bayahudi, nuko dusohokana na we kugeza tugeze ku nzu bahuriramo yitwaga Al Mid'ras bahuriragamo bari kwiga (Tawurat), nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahaguruka, irabahamagara iravuga iti: Yemwe mbaga y'abayahudi, nimuyoboke ubuyisilamu muzarokoka, nuko baravuga bati: Wamaze gusohoza ubutumwa yewe Abu Al Qasim, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ibyo ni byo ngamije, nimuyoboke ubuyisilamu muzarokoka, nuko baravuga bati: Wamaze gusohoza ubutumwa yewe Abu Al Qasim, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ibyo ni byo ngamije, hanyuma irabivuga bwa gatatu...»." Kugera ku musozo w'iyi hadith.
Icyigamijwe: Ni uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiye ku Bayahudi bari mu idini ryabo ry'abayahudi mu ishuri ryabo bigiragamo, ibahamagarira kuyoboka ubuyisilamu, iranababwira iti: «Nimuyoboke ubuyisilamu muzarokoka», ndetse ibibasubiramo.
Ni nako yohereje urwandiko rwe kuri Hiraq'li amuhamagarira ubuyisilamu, anamubwira ko aramutse abyanze, azabarwaho icyaha cy'abanze kuba abayisilamu kubera kubyanga kwe. Bukhari na Muslim bakiriye mu bitabo byabo by'impamo, ko Haraq'li yatumije urwandiko rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), maze ararusoma, asangamo ibi bikurikira:
«بِسْمِ اللَّهِ الرَّحْمَنِ الرَّحِيمِ، مِنْ مُحَمَّدٍ رَسُولِ اللَّهِ إِلَى هِرَقْلَ عَظِيمِ الرُّومِ، سَلَامٌ عَلَى مَنِ اتَّبَعَ الْهُدَى، أَمَّا بَعْدُ: فَإِنِّي أَدْعُوكَ بِدِعَايَةِ الْإِسْلَامِ، أَسْلِمْ تَسْلَمْ، وَأَسْلِمْ يُؤْتِكَ اللَّهُ أَجْرَكَ مَرَّتَيْنِ، فَإِنْ تَوَلَّيْتَ، فَإِنَّ عَلَيْكَ إِثْمَ الْأَرِيسِيِّينَ وَ
«Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, urwandiko ruturutse kuri Muhamadi Intumwa ya Allah rwandikiwe Hiraq'li umuyobozi w'ikirenga w'Abaromani, amahoro abe ku wakurikiye umuyoboro w'ukuri. Nyuma y'ibyo: Mu by'ukuri ndaguhamagarira umuhamagaro wa Isilamu, yoboka Isilamu ube mu mahoro, kandi yoboka Isilamu Allah azaguha ibihembo byawe inshuro ebyiri, ariko nutera umugongo, mu by'ukuri uzaba wikoreye ibyaha by'Aba arisiyina»
﴿يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ تَعَالَوۡاْ إِلَىٰ كَلِمَةٖ سَوَآءِۭ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكُمۡ أَلَّا نَعۡبُدَ إِلَّا ٱللَّهَ وَلَا نُشۡرِكَ بِهِۦ شَيۡـٔٗا وَلَا يَتَّخِذَ بَعۡضُنَا بَعۡضًا أَرۡبَابٗا مِّن دُونِ ٱللَّهِۚ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقُولُواْ ٱشۡهَدُواْ بِأَنَّا مُسۡلِمُونَ64﴾
Allah aragira ati: (Yemwe abahawe igitabo! Nimuze (duhurize) ku ijambo riboneye hagati yacu namwe; ry’uko tutagomba kugira uwo tugaragira utari Allah, kandi ntitugire icyo tumubangikanya na cyo, ndetse bamwe muri twe ntibazagire abandi ibigirwamana basenga mu cyimbo cya Allah.” Ariko nibabitera umugongo, muvuge muti “Nimuhamye ko twe turi abicisha bugufi (Abayisilamu).” "Surat Al Imran: 64»."
Hanyuma ubwo bari bamaze kubitera utwatsi bakanga kwinjira mu buyisilamu; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabarwanyije, yo n'abasangirangendo bayo (Imana ibishimire), inabategeka gutanga umusoro.
Kandi mu gushimangira ubuyobe bwabo, ndetse n'uko bari ku idini ritari ryo, nyuma y'uko risimbuwe n'idini rya Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha); Allah yategetse umuyisilamu gusaba Allah buri munsi, muri buri swalat ndetse no muri buri rakat ko Allah amuyobora mu nzira igororotse, y'ukuri kandi yemewe, ari yo: Isilamu, No kumurinda inzira y'abarakariwe, ari bo: Abayahudi n'abandi bameze nka bo, bazi ko bari mu buyobe ariko bagakomeza kubitsimbararaho, Kandi amurinde inzira y'abayobye, ba bandi bakora ibikorwa byo kugaragira Imana badafitiye ubumenyi, bakiyitirira ko bari mu nzira y'ukuri, nyamara bari mu nzira y'ubuyobe, abo akaba ari: abanaswara, n'abandi basa na bo mu yandi mahanga bakora ibikorwa byo kugaragira Imana mu buyobe n'ubujiji, Ibyo byose: Ni ukugira ngo umuyisilamu amenye neza adashidikanya ko idini ryose ritari Isilamu ari iry'ikinyoma, kandi ko uwo ari we wese ugaragira Allah atari mu buyisilamu aba ayobye, ndetse n'utemera ibyo ntaba ari mu bayisilamu. Na gihamya kuri iyi ngingo ni nyinshi dukura muri Qur'an no mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Bityo, icyo nyiri inyandiko (Abdul Fatah) asabwa ni: kwihutira kwicuza by'ukuri, no kwandika inyandiko atangazamo kwicuza kwe, kandi uwicujije kwa Allah ukwicuza k'ukuri; Allah amwakirira ukwicuza kwe; kuko Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿...وَتُوبُوٓاْ إِلَى ٱللَّهِ جَمِيعًا أَيُّهَ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ﴾
(Mujye mwicuza kwa Nyagasani wanyu mwese, yemwe abemeramana, kugira ngo mukiranuke!) Surat A-Nur: 31, Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:
﴿وَٱلَّذِينَ لَا يَدۡعُونَ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ وَلَا يَقۡتُلُونَ ٱلنَّفۡسَ ٱلَّتِي حَرَّمَ ٱللَّهُ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَلَا يَزۡنُونَۚ وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ يَلۡقَ أَثَامٗا68 يُضَٰعَفۡ لَهُ ٱلۡعَذَابُ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَيَخۡلُدۡ فِيهِۦ مُهَانًا69 إِلَّا مَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ عَمَلٗا صَٰلِحٗا فَأُوْلَٰٓئِكَ يُبَدِّلُ ٱللَّهُ سَيِّـَٔاتِهِمۡ حَسَنَٰتٖۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمٗا70﴾
(Ni na bo batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane. Kandi ukora ibyo azahura n’ibihano (bibabaza).
(Azongererwa ibihano ku munsi w’imperuka, kandi azabibamo ubuziraherezo asuzuguritse.)
(Usibye uzicuza akanemera (Allah) ndetse akanakora ibikorwa byiza; abo ibikorwa byabo bibi Allah azabihinduramo ibyiza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.) Surat Al Fur'qan: 68-70. No kubera imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
«الإِسْلَامُ يَهْدِمُ مَا كَانَ قَبْلَهُ، وَالتَّوبَةُ تَهْدِمُ مَا كَانَ قَبْلَهَا».
«Isilamu ihanagura ibyaha byakozwe mbere, kandi kwicuza bihanagura ibyaha byabanje.» N'imvugo ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
«التَّائِبُ مِنَ الذَّنْبَ كَمَنْ لَا ذَنْبَ لَهُ».
"Uwicujije icyaha, abarwa nk'utagikoze."
Imirongo ya qur'an n'imvugo z'Intumwa y'Imana zivuga kuri ibi ni nyinshi.
Ndasaba Allah Nyir'ubutagatifu usumba byose kutwereka ukuri nyako, akaduha kugukurikira, no kutwereka ikinyoma nyacyo, akaduha kucyirinda, no kutugirira ubuntu twebwe, n'umwanditsi Abdul Fatah, ndetse n'abayisilamu bose akaduha ukwicuza nyako, ndetse akaturinda twese ibigeragezo biyobya no kumvira irari na Shitani. Kuko ariwe ufite ububasha kuri ibyo akaba anabishoboye.
Allah asakaze amahoro n'imigisha ku Ntumwa yacu Muhamadi, n'umuryango we, n'abasangirangendo be, n'ababakurikiye mu gukora ibyiza kugeza ku munsi w'imperuka.
***
Ishakiro
Imyemerere n'imyizerere nyayo n'ibihabanye nayo 2
Umusingi wa mbere: Kwemera Allah 6
Umusingi wa kabiri: Kwemera abamalayika, 22
Umusingi wa gatatu: Kwemera ibitabo, na byo hakubiyemo ibi bintu bibiri bikurikira: 24
Umusingi wa kane: Kwemera Intumwa 27
Umusingi wa gatanu: Kwemera umunsi w'imperuka 28
Umusingi wa gatandatu: Kwemera igeno 29
Imyemerere inyuranyije n'imyemerere nyayo 35
UBUTUMWA BWA KABIRI: 46
Ku byerekeye itegeko rirebana non gusaba ubufasha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) 46
UBUTUMWA BWA GATATU: 66
Itegeko ryo gusaba ubutabazi mu majini n'amashitani, no gushyiraho umuhingo ko uzakora ikintu runaka kubera yo 66
UBUTUMWA BWA KANE: 91
Ku byerekeye itegeko ryo kugaragira Allah hifashishijwe ubusabe no gusingiza Allah (Aw'radi) z'ibihimbano n'iz'ibangikanyamana 91
UBUTUMWA BWA GATANU: 121
Itegeko ryo kwizihiza umunsi w'amavuko y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'indi minsi mikuru y'amavuko 121
UBUTUMWA BWA GATANDATU: 134
Itegeko ryo kwizihiza ijoro rya Isra'i na Al miraji 134
UBUTUMWA BWA KARINDWI: 142
Itegeko rirebana no kwizihiza ijoro ryo hagati (tariki cumi n'eshanu)mu kwezi kwa Sha'abani 142
UBUTUMWA BWA MUNANI: 160
Umuburo w'ingenzi ku kinyoma cy'impanuro zitiriwe. 160
Sheikh Ahmad, umukozi w'Umusigiti mutagatifu w'Intumwa y'Imana 160
UBUTUMWA BWA CYENDA: 179
Itegeko ryerekeranye no kuroga, kuragura ndetse n'ibifitanye isano na byo 179
Ubutumwa bwa cumi: Kwihanangiriza kubaka imisigiti ku mva 198
UBUTUMWA BWA CUMI NA RIMWE: GUSHYINGURA ABAPFUYE MU MISIGITI 205
Ubutumwa bwa cumi na kabiri: Kugaragaza ubuhakanyi n'ubuyobe bw'uwemeza ko byemewe k'uwo ari we wese kudashyira mu bikorwa amategeko ya Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) 209
rw397v5.0 - 25/10/2026
Yakiriwe na Al-Bukhariy (2856), na Muslim (30).
Yakiriwe na A-Lalaka-iy mu gitabo Shar'hu Usul Al I'tiqad (735), na Ibun Abdul bari gitabo Jami-u Al Ilm Wa Fadw'luh (1801), ariko we yayakiriye ivuga Hadith mu kimbo cya Ayat A-Swifat, n'imvugo ye ni: "Izi Hadithi zijye zakirwa nk'uko zaje kandi ntimukazijyeho impaka".
Yakiriwe na Al-Bayhaqi mu gitabo cye Al-Asma-u wa Swifat (865), na Ibun Taymiyah mu gitabo cye Al-Hamawiyah (paji: 269) yemeje ko uruhererekane rwayo ari impamo, na A-Dhahabi yavuze mu gitabo cye Al-Ar'dw (2/223) ko abagize uruhererekane rw'abayakiriye bari abamenyi kandi b'inyangamugayo.
Yakiriwe na A-lalika-i mu gitabo Sharh Usul Al-I'itiqad (930), na Al-Bayhaqi mu gitabo Al Asma wa A-Swifat (955).
Yakiriwe na Al-Lalaka-iyi mu gitabo cye Sharh Usul Al-I'tiqad (665), na Al-Bayhaqi mu gitabo cye Al-Asma' wa A-Swifat (868).
Yakiriwe na Al-Lalakaiy mu gitabo Shar'hu Usul Al-I'tiqad (664), na Abu Nu'aym mu gitabo Hilyat Al-Awliya (6/325), na Al-Bayhaqiy mu gitabo Al-Asma-a wa A-Swifat (867).
Yakiriwe na Al Muzakkiy mu gitabo cye Al Muzakkiyat (29), na Ibun Battwa mu gitabo cye Al Ibanat (120), na Al-Lalaka-iy mu gitabo cye Shar'hu Usul Al-I'itiqad (663).
Yakiriwe na A-Darimiy muri A-Radd 'ala Al-Djahmiyyat (67), na Al-Bayhaqiy muri Al-Asma-a wa Swifat (903).
Yakiriwe na A-Dhahabiy mu gitabo Al Uluwu (464), na Al Albaniy mu gitabo Mukhtaswar Al Uluwu (184) yavuze ati: ((Uruhererekane rw'iyi mvugo ni impamo, abagize uruhererekane rwayo ni inyangamugayo)).
Tafsiir Ibun Kathir (427, 426/3).
Yakiriwe na Al-Bukhariy (22), muri Hadith yaturutse kwa Abu Said Al-Khudriy (Imana imwishimire).
Yakiriwe na Muslim (2996) ayikuye kwa Aisha (Imana imwishimire).
Yakiriwe na Al-Bukhariy (3651), na Muslim (2533), muri hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire).
Yakiriwe na Muslim (1920), iturutse kuri Thawban (Imana imwishimire).
Yakiriwe na Ibun Majah (3952), muri Hadith ya Thawban (Imana imwishimire), na Ibun Hiban (6714), na Al-Hakim (8653) bemeje ko ari impamo.
Yakiriwe na A-Tir'midhiy (2641), muri Hadith ya Abdallah bin Amru Imana imwishimire, na Al-Munawi mu gitabo cye Fayidhu Al-Qadir (5/347) yavuze ati: "Irimo Abdurrahman bin Ziyad Al-Ifriqiy, A-Dhahabiy yavuze ati: bavuze ko ifite inenge", na Al-Albani mu gitabo cye Swahih Al-Djami’i (5343) yavuze ko ari impamo.
Iyi nama (wasiyat) yatangajwe mu gatabo nomero ya 17 n'Ubuyobozi bukuru bw'ibigo by'ubushakashatsi m'ubumenyi, gutanga imyanzuro ku birebana n'amategeko y'idini (fatwa), ivugabutumwa n’iyobokamana mu mwaka wa 1402H.
Yakiriwe na Muslim (8).