العقيدة الصحيحة وما يضادها (كينيارواندا)

  • earth Ururimi.
    (كينيارواندا)
  • earth Cyanditswe na::
    الشيخ عبد العزيز بن عبد الله بن باز
PHPWord

 

 

العَقِيدَةُ الصَّحِيْحَةُ وَمَا يُضَادُّهَا

 

 

 

Imyemerere n'imyizerere nyayo n'ibihabanye nayo

 

 

 

 

 

 

لِسَمَاحَةِ الشَّيْخِ العَلَّامَةِ

عَبْدِ العَزِيزِ بْنِ عَبْدِ اللهِ بْنِ بَازٍ

رَحِمَهُ اللهُ

 

Cyanditswe na: Sheikh

Abdul Aziz Ibun Abdallah Ibun Baaz

 

 


بِسْمِ اللهِ الرَّحمَنِ الرَّحِيمِ

Ubutumwa bwa mbere:

Imyemerere n'imyizerere nyayo n'ibihabanye nayo

Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wenyine, amahoro n'imigisha bisakare ku muhanuzi wa nyuma udafite undi uzaza nyuma ye, n'abiwe n'abasangirangendo be.

Nyuma y'ibyo: Niba rero imyemerere nyakuri ari yo shingiro ry'idini ry'Ubuyisilamu, ndetse n'umusingi w'ukwemera, nabonye ko ari iby'ingenzi kuvuga kuri iyi ngingo, no kuyandikaho ibitabo mu rwego rwo kuyigaragaza no kuyisobanura.

Kandi bizwi neza hashingiwe kuri gihamya z'amategeko y'idini ziva muri Qur'an no muri Sunnah: Ko ibikorwa n'imvugo byemerwa kandi bikanakirwa igihe biturutse mu myemerere nyayo, naho iyo imyemerere itari iya nyayo, ibikorwa n'imvugo biyikomokaho biba imfabusa, nk'uko Imana Nyagasani yavuze iti:

﴿...وَمَن يَكۡفُرۡ بِٱلۡإِيمَٰنِ فَقَدۡ حَبِطَ عَمَلُهُۥ وَهُوَ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ﴾

(...Ariko uzahakana ukwemera, mu by’ukuri, ibikorwa bye bizaba imfabusa kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo). [Surat Al Ma-idat: 5]

Allah nanone aragira ati:

﴿وَلَقَدۡ أُوحِيَ إِلَيۡكَ وَإِلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكَ لَئِنۡ أَشۡرَكۡتَ لَيَحۡبَطَنَّ عَمَلُكَ وَلَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ 65﴾

(Kandi rwose wahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko Intumwa zakubanjirije zahishuriwe ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba imfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo). [Surat A-Zumar: 65].

Imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi. Igitabo cya Allah gisobanutse ndetse n'imigenzo y'Intumwa ye umwizerwa (Imana imuhe amahoro n'imigisha) byagaragaje ko imyemerere nyayo ikubiye mu bintu bitandatu, ari byo: Ukwemera Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze, umunsi w'imperuka, no kwemera igeno rya Allah ry'ibyiza n'ibibi. Bityo izi ngingo esheshatu ni zo: Niyo misingi shingiro y'imyizerere nyayo Igitabo cya Allah gihambaye cyamanuye, kandi akaba ari yo Allah yatumye Intumwa ye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) kwigisha,

Kandi haje gihamya nyinshi zishimangira iyi minsingi itandatu muri Qur'an no mu migenzo y'impamo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), muri zo harimo izi zikurikira:

Icya mbere: Gihamya dukomora muri Qur'an; zimwe muri zo ni imvugo ya Allah Nyir'icyubahiro n'ikuzo igira iti:

﴿لَّيۡسَ ٱلۡبِرَّ أَن تُوَلُّواْ وُجُوهَكُمۡ قِبَلَ ٱلۡمَشۡرِقِ وَٱلۡمَغۡرِبِ وَلَٰكِنَّ ٱلۡبِرَّ مَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ وَٱلۡكِتَٰبِ وَٱلنَّبِيِّـۧنَ...﴾

(Ibikorwa byiza ntabwo ari ukwerekeza gusa uburanga bwanyu ahagana iburasirazuba n’iburengerazuba (musali); ahubwo ukora ibyiza ni uwemera Allah, umunsi w’imperuka, abamalayika, ibitabo n’abahanuzi...) [Surat Al Baqarat: 177]

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿ءَامَنَ ٱلرَّسُولُ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِ مِن رَّبِّهِۦ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَۚ كُلٌّ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَمَلَٰٓئِكَتِهِۦ وَكُتُبِهِۦ وَرُسُلِهِۦ لَا نُفَرِّقُ بَيۡنَ أَحَدٖ مِّن رُّسُلِهِ...﴾

(Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyo yahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Bose bemeye Allah, abamalayika be, ibitabo bye n’Intumwa ze; (bavuga bati) “Nta n’imwe turobanura mu Ntumwa ze.”...) [Surat Al Baqarat: 285.]

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ ءَامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلَّذِي نَزَّلَ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ مِن قَبۡلُۚ وَمَن يَكۡفُرۡ بِٱللَّهِ وَمَلَٰٓئِكَتِهِۦ وَكُتُبِهِۦ وَرُسُلِهِۦ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ فَقَدۡ ضَلَّ ضَلَٰلَۢا بَعِيدًا 136﴾

(Yemwe abemeye! Nimwemere Allah, Intumwa ye (Muhamadi), Igitabo (Qur’an) yahishuriye Intumwa ye ndetse n’ibitabo yahishuye mbere. Kandi uzahakana Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze ndetse n’umunsi w’imperuka, rwose azaba ayobye bikabije.) [Surat A-Nisa-i: 136],

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿أَلَمۡ تَعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّ ذَٰلِكَ فِي كِتَٰبٍۚ إِنَّ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٞ 70﴾

(Ese ntuzi ko Allah azi ibiri mu kirere no ku isi byose? Mu by’ukuri ibyo byose biri mu gitabo (kirinzwe). Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.) [Surat Al Hadji: 70.]

Icya kabiri: Gihamya dukomora mu migenzo y'Intumwa (Sunnah); muri byo hari Hadith y'impamo izwi yakiriwe na Muslim mu gitabo cye cy'impamo, yaturutse ku Muyobozi w'abemera Umar Ibun Al-Khattab (Imana imushimire), ivuga ko Malayika Djibrilu (amahoro ya Allah amubeho) yabajije Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ku kwemera, maze iramubwira iti:

«الإِيمَانُ أَنْ تُؤْمِنَ بِاللَّهِ، وَمَلَائِكَتِهِ، وَكُتُبِهِ، وَرُسُلِهِ، وَاليَوْمِ الآخِرِ، وَتُؤْمِنَ بِالقَدَرِ خَيْرِهِ وَشَرِّهِ».

«Ukwemera ni ukwemera Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze, umunsi w'imperuka, no kwemera igeno rya Allah ry'ibyiza n'ibibi»1. Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Yakiriwe na Bukhari na Muslim - n'itandukaniro rito - bayikuye mu mvugo ya Abi Hurayrat (Imana imwishimire).

Kandi kuri izi nkingi esheshatu hashamikiraho: Ibyo umuyisilamu agomba kwemera no kwizera byose ku bijyanye na Allah, n'ibijyanye n'izuka, ndetse n'ibindi mu by'ibitagaragara; mu byo Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuze.

Kandi ibisobanuro by'iyi misingi itandatu ni ibi bikurikira:

Umusingi wa mbere: Kwemera Allah

Ibyo bikubiyemo ibintu byinshi; bimwe muri byo: Kwemera ko Allah ari we Mana y'ukuri yonyine ikwiye kugaragirwa; kubera ko ari we Muremyi w'abagaragu, Ubagirira neza, Utanga amafunguro yabo, Uzi amabanga yabo n'ibyo bagaragaza, kandi akaba n'Ushobora guhemba abamwumvira no guhana abamwigomekaho.

Kandi Allah yaremye amajini n'abantu ku bw'iyo mpamvu yo kumugaragira, ndetse aranabibategeka, nk'uko Allah aragira ati:

﴿وَمَا خَلَقۡتُ ٱلۡجِنَّ وَٱلۡإِنسَ إِلَّا لِيَعۡبُدُونِ 56 مَآ أُرِيدُ مِنۡهُم مِّن رِّزۡقٖ وَمَآ أُرِيدُ أَن يُطۡعِمُونِ 57 إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلرَّزَّاقُ ذُو ٱلۡقُوَّةِ ٱلۡمَتِينُ 58﴾

(Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire).

(Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira).

(Mu by’ukuri Allah ni We Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje) [Surat Al-Dhariyat: 56-58].

Allah aravuga ati:

﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱعۡبُدُواْ رَبَّكُمُ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ21 ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ فِرَٰشٗا وَٱلسَّمَآءَ بِنَآءٗ وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجَ بِهِۦ مِنَ ٱلثَّمَرَٰتِ رِزۡقٗا لَّكُمۡۖ فَلَا تَجۡعَلُواْ لِلَّهِ أَندَادٗا وَأَنتُمۡ تَعۡلَمُونَ 22﴾

(Yemwe bantu! Nimugaragire Nyagasani wanyu wabaremye mwe n’abababanjirije; kugira ngo mumugandukire).

(We wabagiriye isi nk’isaso (kugira ngo muyigubweho neza) n’ikirere akakigira nk’igisenge, ndetse akanakimanuramo amazi, akayameresha imbuto zikaba amafunguro yanyu. Bityo, ntimukagire izindi mana mubangikanya na Allah, kandi mubizi (ko ari We wenyine ukwiye gusengwa). [Surat Al Baqarat: 21-22].

Allah yohereje Intumwa anamanura ibitabo kugira ngo bisobanure uku kuri, bihamagarire abantu kubyemera, ndetse binababurire kwirinda ibinyuranya na ko, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿وَلَقَدۡ بَعَثۡنَا فِي كُلِّ أُمَّةٖ رَّسُولًا أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَٱجۡتَنِبُواْ ٱلطَّٰغُوتَ...﴾

(Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana.” [Surat A-Nah'li: 36]

Allah aragira ati:

﴿وَمَآ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ مِن رَّسُولٍ إِلَّا نُوحِيٓ إِلَيۡهِ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱعۡبُدُونِ25﴾

(Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine). [Surat Al An'biya-i: 25]

Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:

﴿الر كِتَابٌ أُحْكِمَتْ آيَاتُهُ ثُمَّ فُصِّلَتْ مِنْ لَدُنْ حَكِيمٍ خَبِيرٍ1 أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا اللَّهَ إِنَّنِي لَكُمْ مِنْهُ نَذِيرٌ وَبَشِيرٌ2﴾

(Alif Laam Raa. Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa na Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose).

(Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri We (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza). [Surat Hud: 1-2]

Kandi ukuri kw'uku kugaragira (Allah): Ni uguharira Allah Nyir'ubutagatifu wenyine ibikorwa byose abagaragu bakora bamugaragira; nk'ubusabe, ugutinya, kwiringira, iswala, gusiba, kubaga, guhiga (Nadh'ri), n'andi moko atandukanye y'amasengesho (Ibadat), mu buryo bwo kumwicishaho bugufi imbere ya Allah, kwifuza ibihembo bye, no gutinya ibihano bye, hamwe n'urukundo rwuzuye kuri We, ndetse no guca bugufi ku bw'ubuhambare bwe.

Kandi uzitegerezanya ubushishozi muri Qur'an Ntagatifu: Azasanga igice kinini cyayo cyaramanuwe gishimangira uyu musingi uhambaye; nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu abivuga agira ati:

﴿إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَاعْبُدِ اللَّهَ مُخْلِصًا لَهُ الدِّينَ 2 أَلَا لِلَّهِ الدِّينُ الْخَالِصُ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ3﴾

(Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa).

(Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 2-3].

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿وَقَضَىٰ رَبُّكَ أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّآ إِيَّاهُ...﴾

(Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye kugaragira uretse We wenyine...) [Surat Al Is'ra-i: 23.]

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿فَٱدۡعُواْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡكَٰفِرُونَ14﴾

(Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi). [Surat Ghaf'ri: 14.]

Ni nk'uko kandi, ubaye witegererezanyije ubushishozi imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) wabona ko uyu musingi ukomeye witaweho, muri izo mvugo twavugamo iri mu bitabo bibiri bya Bukhari na Muslim (A-Swahihayini) muri Hadith yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

«حَقُّ اللهِ عَلَى العِبَادِ أَن يَعْبُدُوهُ وَلَا يُشْرِكُوا بِهِ شَيْئًا».

«Uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose»2.

Mu kwemera Allah kandi hakubiyemo: Kwemera ibyo yategetse abagaragu be byose; nk'inkingi eshanu za Isilamu zigaragara.

Ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa y’Imana, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko (Zakat), gusiba ukwezi kwa Ramadhan, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro y’Imana ku muntu ubifitiye ubushobozi, ndetse n’ibindi mu bitegetswe byazanywe n’amategeko matagatifu y’idini.

Inkingi y'ingenzi muri izi nkingi ndetse ikaba n'ikomeye kuruta izindi: Ni uguhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah. Ubu buhamya busaba: guharira Allah wenyine ibikorwa byose byo kumugaragira, no guhakana ibindi byose bigaragirwa bitari we. Ibi kandi ni byo bisobanuro bya LA ILAHA ILA LLAH, ibisobanuro byayo rero - nk'uko abamenyi (Imana ibagirire impuhwe) babivuze: Nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah. Dushingiye kuri ibyo rero: ikintu cyose kigaragirwa kitari Allah - cyaba umuntu, umalayika, idjini, cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose - kiba kigaragiwe mu kinyoma, naho ukwiye kugaragirwa by'ukuri ni Allah wenyine udafite uwo abangikanye na we, nk'uko Imana Ishobora byose inasumba byose yabivuze:

﴿ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡحَقُّ وَأَنَّ مَا يَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ هُوَ ٱلۡبَٰطِلُ...﴾

(Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari we Kuri, naho ko ibyo (ababangikanyamana) basenga bitari We ari ibinyoma...) [Surat Al Hadji: 62.]

Twamaze kugaragaza ko: Allah Nyir'ubutagatifu yaremye abantu n'amadjini kubera iri shingiro rikomeye, anabibategeka, anabyoherereza intumwa ze, anabamanurira ibitabo bye; bityo umugaragu akwiye kubitekerezaho neza, no kubizirikana cyane; kugira ngo agaragarirwe n'ibyo benshi mu bayisilamu baguyemo by'ubujiji buhambaye kuri iri shingiro; kugeza n'aho bagaragiye ikindi kitari we babangikanyije na Allah, bakagenera uburenganzira bwe bwihariye ikindi kitari we. Allah ni we wo kwiyambazwa.

No mu kwemera Allah Nyir'ubutagatifu, harimo kwemera ko ari we Muremyi w'ibiremwa byose n'Umugenga wa gahunda zabyo, akabigenga ku bw'ubumenyi n'ubushobozi bwe nk'uko abishaka, Nyir'ubutagatifu, kandi ko ari we Mwami w'isi n'imperuka, akaba na Nyagasani w'ibiremwa byose, nta wundi Muremyi utari We, kandi nta wundi Nyagasani usibye We. Kandi ko yohereje Intumwa, amanura ibitabo kugira ngo atunganye abagaragu be, anabahamagarire ku bizabageza ku gukiranuka no gutungana kwabo kuri iyi si no ku munsi w'imperuka, Kandi ko Nyir'ubutagatifu nta we babangikanye muri ibyo byose, Allah aragira ati:

﴿ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٞ 62﴾

(Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na We muhagararizi wa buri kintu). [Surat Zumar: 62.]

Allah nanone aragira ati:

﴿إِنَّ رَبَّكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ يُغۡشِي ٱلَّيۡلَ ٱلنَّهَارَ يَطۡلُبُهُۥ حَثِيثٗا وَٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَ وَٱلنُّجُومَ مُسَخَّرَٰتِۭ بِأَمۡرِهِۦٓۗ أَلَا لَهُ ٱلۡخَلۡقُ وَٱلۡأَمۡرُۗ تَبَارَكَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ54﴾

(Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi. Atwikiriza ijoro amanywa, (ijoro) rikayakurikira nta guhagarara; yanaremye izuba, ukwezi n’inyenyeri byubahiriza itegeko rye. Mu by’ukuri kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyirubutagatifu, Nyagasani w’ibiremwa byose). [Surat Al-A'raf: 54].

No mu kwemera Allah harimo: kwemera amazina ya Allah meza n'ibisingizo bye bihebuje byavuzwe mu gitabo cye gitagatifu, ndetse n'ibyahamijwe n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nta kubihindurira ubusobanuro, nta kubihakana, nta kubishakira imiterere yabyo, ndetse nta no kubigereranya n'iby'ibiremwa,

﴿...لَيۡسَ كَمِثۡلِهِۦ شَيۡءٞۖ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ﴾

(... Ntagira icyo asa na cyo, kandi We ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje). [Surat A-Shuuraa: 11.]

Bityo, ni ngombwa kubyakira nk'uko byaje nta kubishakira imiterere yabyo, hamwe no kwemera ibisobanuro bihambaye bigaragazwa n'ibyo bisingizo bya Allah Nyir'ubutagatifu, kandi bikaba ngombwa kuvuga ko arangwa n'ibyo bisingizo mu buryo bumukwiriye, nta kumugereranya n'ibiremwa bye mu bisingizo bye ibyo ari byo byose, nk'uko Allah Usumba byose yabivuze agira ati: Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:

﴿فَلَا تَضۡرِبُواْ لِلَّهِ ٱلۡأَمۡثَالَۚ إِنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ وَأَنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ74﴾

(Bityo, ntimukagire icyo mugereranya na Allah (kuko nta cyo asa na cyo). Mu by’ukuri Allah azi (ibyo mukora) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo). [Sura A-Nah'lu: 74]

Iyi rero niyo myemerere ya Ahlu Sunat Wal Djama'at mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'ababakurikiye mu gukora ibyiza; ku byerekeye amazina n'ibisingizo bya Allah, ikaba ari nayo yagaragajwe na Imamu Abul Hasan Al Ash'ariy (Imana imugirire impuhwe) mu gitabo cya "Al Maqalat" ayikuye ku bantu ba Hadith n'abagendera ku migenzo y'Intumwa y'Imana, ikaba kandi yaranagaragajwe n'abandi batari we mu bamenyi ndetse n'abemera.

Al Aw'za'iy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: (A-Zuhri na Mak'hul babajijwe ku mirongo ivuga ku mazina n'ibisingizo bya Allah, nuko baravuga bati: Iyo mirongo igomba kwakirwa nk'uko yaje )3.

Al Aw'za'iy (Allah amugirire impuhwe) nanone yaravuze ati: (Twebwe n'abakurikiye abasangirangendo (Tabi'un) twari benshi, twavugaga tuti: Mu by'ukuri, Allah Nyir'ubutagatifu iri hejuru ya Ar'shi yayo y'Icyubahiro, tukanemera ibisingizo bye, nkuko byavuzwe muri Hadith z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha))4.

Al Walid Ibun Muslim (Allah amugirire impuhwe) nawe yaravuze ati: (Malik, na Al Awza'i, na Al Laythu Ibun Sa'd, na Sufyan A-Thawri (Imana ibagirire impuhwe) babajijwe ku mvugo zaje zivuga ku bisingizo bya Allah, nuko bose baravuga bati: Mubifate nk'uko byaje nta kubaza uko bimeze)5.

Naho igihe Rabi'a Ibun Abi Abdu Rahman - umwarimu wa Malik (Allah abagirire impuhwe bombi) - yabazwaga ku bijyanye na n'igisingizo cya Allah cya AL IS'TIWA-I (kuba Allah ari hejuru ya Ar'shi ye), yarasubije ati: ijambo kuba hejuru rirazwi, ariko imiterere yabyo kuri Allah ntabwo izwi, kandi ubutumwa buturuka kwa Allah, naho inshingano y'Intumwa ni ukubusohoza mu buryo bugaragara, naho twebwe inshingano yacu ni ukubyemera)6, Kandi igihe Imam Malik (Allah amugirire impuhwe) yabazwaga kuri ibyo, yaravuze ati: "(Ijambo kuba hejuru rirazwi, naho imiterere yabyo ntizwi, kubyemera ni itegeko, naho kubibazaho ni igihimbano). Hanyuma abwira uwari ubajije ati: Ndabona nta kindi uri cyo usibye kuba umuntu mubi! Nuko ategeka ko asohorwa7." Kandi ku bigendanye n'ibisingizo bya Allah hari imvugo yaturutse kwa Nyina w'abemeramana ummu Salamat (Imana imwishimire) nawe abivuga muri ubwo buryo8.

Imamu Abu Abdu Rahman Ibun Al Mubarak (Allah amugirire impuhwe), yaravuze ati: (Tuzi ko Nyagasani wacu Nyir'ubutagatifu ari hejuru y'ibirere, hejuru ya Ar'shi ye, hejuru y'ibiremwa bye byose)9.

Kandi imvugo z'abamenyi kuri iyi ngingo ni nyinshi cyane ku buryo bidashoboka kuzirondora muri iki kiganiro, naho uwifuza kumenya byinshi muri byo, yareba ibyo abamenyi b'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) banditse kuri iyi ngingo, nk'igitabo cya "Sunnat" cya Abdullah mwene Imamu Ahmad, igitabo cya "Tawhid" cya Imam Muhammad Ibun Khuzaymat, igitabo cya "Sunnat" cya Abu Al-Qasim Al-Lalaka-iy A-Twabari, igitabo cya "Sunnat" cya Abu Bakri Ibun Abi Aswim, ndetse n'igisubizo Sheikh Al Islam Ibun Taymiyyat yahaye abantu b'ahitwa Hamat, kikaba ari igisubizo gihambaye kandi gifite akamaro kenshi, Ibun Taymiyyat (Imana imugirire impuhwe) yasobanuyemo imyemerere y'abakurikiye imigenzo y'Intumwa y'Imana (Ahlul Sunnah), akarondoramo imvugo nyinshi zabo, ndetse na gihamya zishingiye ku mategeko y'idini n'izishingiye ku bwenge zishimangira ukuri kw'ibyo abakurikiye imigenzo y'Intumwa y'Imana bavuze, n'ibinyoma cy'ibyo abatavuga rumwe nabo bavuze.

Uku niko ubutumwa bwe bwiswe A-Tadmuriyyat; yabusobanuye mu buryo burambuye, asobanura neza imyemerere y'abakurikiza imigenzo y'Intumwa y'Imana atanga gihamya zayo zishingiye ku byahishuwe ndetse no ku bwenge, ndetse no guha igisubizo abanyuranya na yo mu buryo bugaragaza ukuri bugatsinda ikinyoma kuri buri wese ubisuzuma mu bamenyi n'abanyabwenge; abigiranye umugambi mwiza, ndetse n'ubushake bwo kumenya ukuri. Muri make: Imyemerere y'abagendera ku migenzo y'Intumwa n'imbaga y'abayisilamu (Ahlu Sunat Wal Djama'at) ku bijyanye n'amazina n'ibisingizo; ni uko bemeza bakanashimangira kuri Allah Nyir'ubutagatifu ibyo yivuzeho ubwe mu gitabo cye, cyangwa ibyo Intumwa ye Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamuvuzeho mu migenzo yayo, babyemeza nta kubigereranya, bakanamweza Allah Nyir'ubutagatifu ko ntacyo ahwanye nacyo mu byaremwe bye, iyezwa ritagira kubiburizamo; bityo bakaba barabashije kutagwa mu ukwivuguza, Kandi bashyize mu bikorwa gihamya zose, kubera ugushobozwa na Allah; kuko mu migenzo ya Allah (Subhanahu) ku muntu ushikama ku kuri kw'ibyo Allah yatumye Intumwa ze, agashyiramo umuhate we wose muri ibyo, kandi agashaka uko kuri abikoze kubera Allah wenyine; ari uko amushoboza kugera ku kuri ndetse akagaragaza ukuri kwe, nk'uko Allah (Uwikirenga) yavuze ati:

﴿بَلۡ نَقۡذِفُ بِٱلۡحَقِّ عَلَى ٱلۡبَٰطِلِ فَيَدۡمَغُهُۥ فَإِذَا هُوَ زَاهِقٞ...﴾

(Ahubwo tugaragaza ukuri kugasenya ikinyoma, maze kikayoyoka...) ([Surat Al An'biya-u : 18.]

Allah aravuga ati:

﴿وَلَا يَأۡتُونَكَ بِمَثَلٍ إِلَّا جِئۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ وَأَحۡسَنَ تَفۡسِيرًا33﴾

(Kandi nta rugero bakuzanira (rugamije guhinyura Qur’an) ngo tubure kukuzanira (igisubizo cy’) ukuri ndetse n’ibisobanuro birushijeho kuba byiza). [Surat Al : 33.]

Naho unyuranya n'Abagendera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Ahlu Sunat) mu byo bemera ku byerekeranye n'amazina n'ibisingizo; nta kabuza ko azagwa mu kunyuranya na gihamya ya iza Qur'an na Sunat ndetse n'izishingiye ku bwenge; hamwe no kwivuguruza kugaragara mu byo yemeza ndetse n'ibyo ahakana byose. Al Hafidhw Ibun Kathir (Allah amugirire impuhwe) yavuze amagambo meza kuri iyi ngingo mu gitabo cye cya Tafsir kizwi cyane, ibyo akaba yarabivuze mu gusobanura imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:

﴿إِنَّ رَبَّكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِ...﴾

(Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi...) [Surat Al-A'raf: 54.]

Ni byiza kubigarukaho aha, kubera inyungu yabyo ihambaye; bityo Ibun Kathir (Allah amugirire impuhwe) yavuze amagambo akurikira agira ati:

"(Abantu bafite imvugo nyinshi cyane kuri iyi ngingo, aha akaba atari ho ho kuzisobanura mu buryo burambuye, ahubwo icyo dukurikira muri iyi ngingo ni imyemerere y'abatubanjiririje barangwaga n'ibyiza (A-Salaf A-Swaleh): Malik, Al-Awza'i, A-Thawri, A-Layth Ibun Sa'ad, A-Shafi'i, Ahmad Ibun Hanbal, Is’haq ibun Rahawayh, n'abandi mu bamenyi b'abayisilamu bo hambere n'abo muri iki gihe, ari byo: Kureka ibyo bisingizo uko byaje nta gushakisha imiterere yabyo, nta kubigereranya n'ibyaremwe, ndetse nta no kubihakana, kandi igisobanuro kigaragara kiza mu bwenge bw'abagereranya Allah n'ibyaremwe ntibikwiye ko hari ubivuga kuri Allah, kuko nta kintu na kimwe mu byo yaremye gisa na Allah kandi"

﴿...لَيۡسَ كَمِثۡلِهِۦ شَيۡءٞۖ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ﴾

(Ntagira icyo asa na cyo, kandi We ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje). [Surat A-Shura: 11.] Ahubwo ibi bimeze nk'uko abamenyi babivuze, - muri bo harimo Nu'aym Ibun Hammad Al Khuza'iy, umwarimu wa Al Bukhariy, yaravuze ati: (Uzagereranya Allah n'ibiremwa bye azaba ahakanye, n'uzahakana bimwe mu byo Allah yisingijemo ubwe azaba ahakanye)10, Nta kugereranya kugaragara mu byo Allah yivuzeho ubwe cyangwa ibisingizo Intumwa yamuvuzeho, bityo uwemeza akanashimangira kuri Allah ibyavuzwe mu mirongo isobanutse ndetse no mu mvugo z'Intumwa y'Imana z'impamo, mu buryo bukwiranye n'ikuzo rya Allah, ndetse akanahakana kuri Allah ko ashobora ugira inenge; rwose uwo aba ayobotse umuyoboro w'ukuri11. Amagambo ya Ibun Kathir (Imana imugirire impuhwe) arangiriye aha.

Mu kwemera Allah nanone hakubiyemo: kwemera ko ukwemera kugizwe n'imvugo n'ibikorwa, kongerwa n'ibikorwa byo kumvira Allah, kukagabanywa n'ibyaha, kandi ko bitemewe kwita umwe mu bayisilamu ko ari umuhakanyi kubera kimwe mu byaha bitageze ku rwego rwo kubangikanya Allah n'ubuhakanyi; nk'ubusambanyi, ubujura, kurya riba, kunywa ibisindisha, kubanira nabi ababyeyi, n'ibindi byaha bikomeye nk'ibyo, igihe cyose atabigize ibyemewe, kuko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati:

﴿إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَغۡفِرُ أَن يُشۡرَكَ بِهِۦ وَيَغۡفِرُ مَا دُونَ ذَٰلِكَ لِمَن يَشَآءُ...﴾

(Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka...) [Surat A-Nisa-i: 48.] Kandi kubera ibyavuzwe muri Hadith zakiriwe n'imbaga izikuye ku zindi mbaga (Mutawatir) zaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), muri zo hakaba harimo imvugo yayo igira iti:

«إِنَّ اللهَ يُخْرِجُ مِنَ النَّارِ مَنْ كَانَ فِي قَلْبِهِ مِثْقَالُ حَبَّةٍ مِنْ خَرْدَلٍ مِنْ إِيْمَانٍ».

"Mu by'ukuri Allah azakura mu muriro wa wundi ufite mu mutima we akantu n'ubwo kaba gato cyane kangana n'akabuto k'ikimera cyitwa Khar'dal k'ukwemera."12"

Umusingi wa kabiri: Kwemera abamalayika,

Bikaba bikubiyemo ibintu bibiri: Ikintu cya mbere: Kwemera abamalayika mu buryo bwa rusange; ibyo bikaba ari ukwemera ko Allah afite abamalayika yaremye kugira ngo bamwumvire, kandi akaba yarabavuze ko ari:

﴿وَقَالُواْ ٱتَّخَذَ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَلَدٗاۗ سُبۡحَٰنَهُۥۚ بَلۡ عِبَادٞ مُّكۡرَمُونَ 26 لَا يَسۡبِقُونَهُۥ بِٱلۡقَوۡلِ وَهُم بِأَمۡرِهِۦ يَعۡمَلُونَ27 يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡ وَلَا يَشۡفَعُونَ إِلَّا لِمَنِ ٱرۡتَضَىٰ وَهُم مِّنۡ خَشۡيَتِهِۦ مُشۡفِقُونَ28﴾

(Kandi (Ababangikanyamana) baravuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana. Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe.”)

(Nta cyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye).

(Abo bamalayika, Allah) azi ibiri imbere yabo n’inyuma yabo (ibyo bakoze n’ibyo bazakora), kandi ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya.) [Surat Al An'biya-u: 26-28.]

Ni ibyiciro byinshi; muri bo harimo abahawe inshingano zo kwikorera Arshi, harimo abashinzwe kurinda ijuru n'umuriro, ndetse hakabamo n'abahawe inshingano zo kubika ibikorwa by'abagaragu. Icya kabiri: Kwemera abamalayika mu buryo burambuye; ibyo bikaba ari ukwemera abo Allah n'Intumwa ye bise amazina muri bo; nka Djibril ushinzwe kujyana ubutumwa ku Ntumwa za Allah, na Mika-il ushinzwe kugusha imvura, na Malik umurinzi w'umuriro. Na Israfilu ushinzwe kuzavuza impanda. Nk'uko bavuzwe muri Hadith z'impamo, muri zo hakaba harimo: Hadith iri mu gitabo cya Swahih (Al bukhari) yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

«خُلِقَتِ الـمَلَائِكَةُ مِن نُورٍ، وَخُلِقَ الجَانُّ مِنْ مَارِجٍ مِنْ نَارٍ، وَخُلِقَ آدَمُ مِمَّا وُصِفَ لَكُم»

"«Abamalayika baremwe mu rumuri, n'amajini yaremwe mu kibatsi cy'umuriro, kandi Adamu yaremwe mu byo mwasobanuriwe»13" Yakiriwe na Muslim mu gitabo cye A-Swahih.

Umusingi wa gatatu: Kwemera ibitabo, na byo hakubiyemo ibi bintu bibiri bikurikira:

Icya mbere: Kwemera ibitabo muri rusange; ibyo bikaba ari ukwemera ko Allah yahishuriye ibitabo Abahanuzi be n'Intumwa ze; kugira ngo bisobanure ukuri kwe, no guhamagarira abantu kumuyoboka, nk'uko Allah agira ati:

﴿لَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا رُسُلَنَا بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَأَنزَلۡنَا مَعَهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡمِيزَانَ لِيَقُومَ ٱلنَّاسُ بِٱلۡقِسۡطِ...﴾

(Rwose twohereje Intumwa zacu tuzihaye ibimenyetso bigaragara n’ibitangaza, ndetse tunazihishurira ibitabo n’ubutabera, kugira ngo abantu bimakaze ubutabera...) [Surat Al Hadid: 25.] Allah aravuga ati:

﴿كَانَ ٱلنَّاسُ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ فَبَعَثَ ٱللَّهُ ٱلنَّبِيِّـۧنَ مُبَشِّرِينَ وَمُنذِرِينَ وَأَنزَلَ مَعَهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ لِيَحۡكُمَ بَيۡنَ ٱلنَّاسِ فِيمَا ٱخۡتَلَفُواْ فِيهِ...﴾

(Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe (mu kwemera Allah, nyuma baza gutandukana), nuko Allah yohereza abahanuzi (kugira ngo) batange inkuru nziza banaburire, anabahishurira ibitabo bikubiyemo ukuri kugira ngo bikiranure abantu ku byo batavugaho rumwe...) [Surat Al Baqarat: 213]

Icya kabiri: Kwemera ibitabo mu buryo burambuye; ibyo bikaba ari ukwemera ibyo Allah yavuze amazina yabyo muri byo, nka Tawurati, Injiili, Zaburi ndetse na Qur'an. No kwemera ko Qur'an ari cyo gitabo cyiza ndetse cyabisozereje, kikaba umugenzuzi wabyo kandi kiza kibishimangira, ndetse kandi ni cyo abantu bose bakwiye gukurikira no gucyemuza ibibazo bahura na byo; hamwe n'ibyo Imigenzo (Sunnat) y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yemeje; kuko Allah Nyir'ubutagatifu yohereje Intumwa ye Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ngo ibe Intumwa ku biremwa byose (abantu n'amajini), kandi amuhishurira iyi Qur'an; kugira ngo ayikoreshe akiranura hagati yabo, akayigira umuti w'ibiri mu bituza, n'ibisobanuro bya buri kintu cyose, ndetse n'umuyoboro n'impuhwe ku bemera, nk'uko Allah agira ati:

﴿وَهَٰذَا كِتَٰبٌ أَنزَلۡنَٰهُ مُبَارَكٞ فَٱتَّبِعُوهُ وَٱتَّقُواْ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ155﴾

N’iyi (Qur’an) ni igitabo twahishuye cyuje imigisha. Bityo, nimugikurikire munatinye (Allah) kugira ngo mugirirwe impuhwe. [Surat Al An'am: 155]. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿...وَنَزَّلۡنَا عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ تِبۡيَٰنٗا لِّكُلِّ شَيۡءٖ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٗ وَبُشۡرَىٰ لِلۡمُسۡلِمِينَ﴾

Twanaguhishuriye igitabo (Qur’an) gisobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro, impuhwe n’inkuru nziza ku bicishije bugufi (Abayisilamu). [Surat A-Nah'lu: 89.] Allah aravuga ati:

﴿قُلۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنِّي رَسُولُ ٱللَّهِ إِلَيۡكُمۡ جَمِيعًا ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۖ فَـَٔامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِ ٱلنَّبِيِّ ٱلۡأُمِّيِّ ٱلَّذِي يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَكَلِمَٰتِهِۦ وَٱتَّبِعُوهُ لَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ158﴾

(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni We ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari We, ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu.” Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka). [Surat Al A'raf: 158]. Kandi imirongo ifite ubu busobanuro ni myinshi.

Umusingi wa kane: Kwemera Intumwa

Kandi na byo bikubiyemo ibintu bibiri: Icya mbere: Kwemera Intumwa muri rusange; ni ukwemera ko Allah Nyir'ubutagatifu yoherereje abagaragu be Intumwa zibakomokamo, zitanga inkuru nziza zinaburira, kandi zihamagarira ukuri; bityo uwazumviye agatsindira umunezero, naho uwanze kuzumvira akazagira igihombo n'ukwicuza. Kandi iyazisozereje inasumba izindi ni Umuhanuzi wacu Muhamadi mwene Abdallah (Allah amuhe amahoro n'imigisha), nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu agira ati:

﴿وَلَقَدۡ بَعَثۡنَا فِي كُلِّ أُمَّةٖ رَّسُولًا أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَٱجۡتَنِبُواْ ٱلطَّٰغُوتَ...﴾

Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana.” [Surat A-Nah'li: 36] Allah aravuga ati:

﴿رُّسُلٗا مُّبَشِّرِينَ وَمُنذِرِينَ لِئَلَّا يَكُونَ لِلنَّاسِ عَلَى ٱللَّهِ حُجَّةُۢ بَعۡدَ ٱلرُّسُلِ...﴾

(Izo ntumwa zitanga inkuru nziza zinaburira, kugira ngo abantu batazagira urwitwazo kwa Allah nyuma yo kohereza Intumwa...) [Surat A-Nisa-i: 165.] Allah aravuga ati:

﴿مَّا كَانَ مُحَمَّدٌ أَبَآ أَحَدٖ مِّن رِّجَالِكُمۡ وَلَٰكِن رَّسُولَ ٱللَّهِ وَخَاتَمَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ...﴾

(Ntabwo Muhamadi ari se w’uwo ari we wese muri mwe, ahubwo ni Intumwa ya Allah akaba n’uwasozereje abahanuzi...) [Surat Al Ah'zab: 40]

Icya kabiri: Kwemera Intumwa mu buryo burambuye; ibyo bikaba ari ukwemera mu buryo burambuye kandi bwihariye abo Allah yatubwiye amazina yabo muri bo, cyangwa abo byemejwe ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatubwiye amazina yabo; nka: Nuhu, Hudu, Swalihi, Ibrahim n'abandi (Allah abahe amahoro n'imigisha, bo n'imiryango yabo ndetse n'ababakurikiye).

Umusingi wa gatanu: Kwemera umunsi w'imperuka

Bikubiyemo ibi bikurikira:

Kwemera ibyo Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) batubwiye byose bizaba nyuma y'urupfu; nk'ibigeragezo byo mu mva, ibihano byaho n'umunezero waho, n'ibizaba ku munsi w'imperuka birimo ibihe biteye ubwoba, amakuba, ikiraro cya Siratwa, umunzani, ibarura, ibihembo, no gutanga ibitabo by'ibikorwa mu bantu; hakazabaho uzafata igitabo cye mu kuboko kw'iburyo, uzafata igitabo cye mu kuboko kw'ibumoso, cyangwa inyuma y'umugongo we.

Muri byo kandi hakubiyemo: kwemera ikidendezo cy'amazi cy'Umuhanuzi wacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), no kwemera ijuru n'umuriro, n'uko abemeramana bazabona Nyagasani wabo Nyir'ubutagatifu ndetse akabavugisha, n'ibindi byaturutse muri Qur'an Ntagatifu no mu migenzo y'impamo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); bityo, umugaragu ategetswe kwemera ibyo byose, no kubyemeza mu buryo Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babisobanuye.

Umusingi wa gatandatu: Kwemera igeno

Kandi kwemera igeno hakubiyemo ibintu bine:

Ikintu cya mbere: Ni ukwemera ko Allah Nyirubutagatifu azi ibyabaye n'ibizabaho, ndetse yamenye n'imimerere y'abagaragu be, amafunguro yabo, iherezo ryabo n'ibikorwa byabo, n'ibindi bitandukanye mu mibereho yabo, bityo nta na kimwe muri ibyo kiyobera Allah Nyirubutagatifu, nk'uko Nyirubutagatifu yabivuze:

﴿...وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ﴾

(...munamenye ko Allah ari Umumenyi wa byose). [Surat Al Baqarat : 231.] Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:

﴿...لِتَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ وَأَنَّ ٱللَّهَ قَدۡ أَحَاطَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عِلۡمَۢا﴾

(... kugira ngo mumenye ko Allah ari Ushobora byose, ndetse ko Allah azi neza buri kintu). [Surat A-Twalaq: 12.]

Icya kabiri: Kwemera ko Allah yanditse ibyo yagennye byose; nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu agira ati:

﴿قَدۡ عَلِمۡنَا مَا تَنقُصُ ٱلۡأَرۡضُ مِنۡهُمۡۖ وَعِندَنَا كِتَٰبٌ حَفِيظُۢ 4﴾

(Rwose tuzi neza icyo ubutaka bugenda bugabanyaho (ku mibiri yabo igihe bari mu mva). Kandi dufite igitabo kirinzwe (kibitse buri kintu). [Surat Qaf: 4.] Allah aravuga ati:

﴿...وَكُلَّ شَيۡءٍ أَحۡصَيۡنَٰهُ فِيٓ إِمَامٖ مُّبِينٖ﴾

(...buri kintu twakibaruye mu gitabo gisobanutse). [Surat Yasin: 12.] Allah aravuga ati:

﴿أَلَمۡ تَعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّ ذَٰلِكَ فِي كِتَٰبٍۚ إِنَّ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٞ70﴾

(Ese ntuzi ko Allah azi ibiri mu kirere no ku isi byose? Mu by’ukuri ibyo byose biri mu gitabo (kirinzwe). Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye). [Surat Al Hadji: 70.]

Icya gatatu: Kwemera ko ubushake bwa Allah Nyir'ubutagatifu busohora kuri buri kintu; bityo icyo ashatse ni cyo kiba, n'icyo adashatse ntikiba, nk'uko Nyir'ubutagatifu yabivuze ati:

﴿...إِنَّ ٱللَّهَ يَفۡعَلُ مَا يَشَآءُ﴾

(... mu by’ukuri Allah akora ibyo ashaka). [Surat Al Hadji: 18]. Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:

﴿إِنَّمَآ أَمۡرُهُۥٓ إِذَآ أَرَادَ شَيۡـًٔا أَن يَقُولَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ82﴾

(Mu by’ukuri itegeko rye iyo ashaka ko ikintu kiba, arakibwira ngo “Ba, nuko kikaba!”) [Surat Yasin: 82]. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:

﴿وَمَا تَشَآءُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ29﴾

(Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse). [Surat A-Tak'wir: 29.]

Icya kane: Kwemera ko Allah Usumba byose yaremye ibiriho byose; bityo nta Muremyi uretse we, kandi nta Nyagasani uretse we; nk'uko Nyir'ubutagatifu yabivuze:

﴿ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٞ62﴾

(Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na We muhagararizi wa buri kintu). [Surat A-Zumar: 62.] Allah aravuga ati:

﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡۚ هَلۡ مِنۡ خَٰلِقٍ غَيۡرُ ٱللَّهِ يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۚ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ فَأَنَّىٰ تُؤۡفَكُونَ3﴾

(Yemwe bantu! Nimwibuke inema za Allah yabahundagajeho! Ese hari undi muremyi utari Allah wabaha amafunguro aturutse mu kirere no ku isi? Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ese ni gute muteshwa ukuri?)

[Surat Fatw'ri: 3.]

Bityo kwemera igeno: hakubiyemo kwemera izi ngingo zose uko ari enye, nk'uko ari imyemerere y'abakurikiye Intumwa n'imbaga (Ahlu-Sunnah wal Jama'ah); binyuranyije n'abahakanye bimwe muri byo bo mu banyabihimbano.

No mu bintu by'ingenzi mu myemerere nyayo y'abagendera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Ahlu Sunat Wal Djama'a): Ni ugukunda kubera Allah no kwanga kubera Allah, ndetse no kugirana ubucuti kubera Allah no kugirana urwango kubera Allah; iyi akaba ari yo: Myemerere yo gukunda ndetse no kwanga kubera Allah (Al Wala-u wal Bara-u), kandi ikaba iri mu kwemera Allah Uwikirenga.

Bityo rero, umwemera akunda abemera kandi akaba umukunzi wabo, akanga abahakanyi kandi akabafata nk'abanzi, kandi ku isonga y'abemera bo muri uyu muryango ni abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), - nk'uko byemejwe n'abakurikira imigenzo y'Intumwa n'imbaga y'abayisilamu (Ahlu Suna wal Djama'a) -; bityo barabakunda kandi bakabubaha, kandi bemera ko ari bo beza kuruta abandi bantu nyuma y'abahanuzi ba Allah, hashingiwe ku mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:

«خَيْرُ القُرُونِ قَرْنِي ثُمَّ الَّذِينَ يَلُونَهُمْ ثُمَّ الَّذِينَ يَلُونَهُم»

"Ibinyejana byiza ni ikinyejana cyanjye, hanyuma hagakurikira ikinyejana kizabakurikira, hanyuma hagakurikira ikinyejana kizabakurikira."14 Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim,

Kandi bemera ko abeza muri bo ari: Abu Bakri A-Swidiq, hanyuma Umar Al Faruq, hanyuma Uthman Dhu Nurayni, hanyuma Ally Al Murtadwa (Imana ibishimire bose), hanyuma yabo hagakurikiraho abasigaye mu icumi, hanyuma n'abandi basangirangendo basigaye (Imana ibishimire bose), kandi bakirinda kuvuga ku makimbirane yabaye hagati yabo -ni ukuvuga abasangirangendo-, bakanemera ko muri ibyo bakoresheje ubushishozi bashaka ukuri, uwabaye mu kuri akaba afite ibihembo bibiri, naho uwibeshye akagira igihembo kimwe.

Kandi bakunda abo mu muryango w’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) bayemeye, ndetse bakanakunda kubera Allah abagore b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari bo ba Nyina b'abemera, kandi bakabasabira ku Mana ngo ibishimire bose. Kandi bitandukanya n'inzira y'Abashiya (Rafidwat) banga abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bakabatuka, bagakabiriza abo mu muryango w'Intumwa y'Imana, bakabazamura hejuru y'urwego rwabo Allah yabashyizeho, nk'uko bitandukanya n'inzira y'Abanga bakanagirira nabi abo mu muryango w'Intumwa y'Imana (Nawaswib) mu mvugo cyangwa mu bikorwa.

Ibi rero twavuze: byose bikubiye mu myemerere nyakuri Allah yatumanye Intumwa ye Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ikaba ari imyemerere igomba kwemerwa, no kuyitwararika, no kuyishikamaho, no kwirinda ibinyuranya nayo, ikaba ari imyemerere y'itsinda rizarokoka rya Ahlu Sunat wal Djama'at, iryo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuzeho iti:

«لَا تَـزَالُ طَائِفَةٌ مِنْ أُمَّتِي ‌ظَاهِرِينَ ‌عَلَى ‌الحَقِّ، لَا يَضُرُّهُمْ مَنْ خَذَلَهُمْ، حَتَّى يَأْتِيَ أَمْرُ اللهِ وَهُمْ كَذَلِكَ».

"Hazakomeza kubaho itsinda mu bayoboke banjye (Umat) rishikamye ku kuri, ku buryo uzabatererana ntacyo bizabatwara, kugeza ubwo itegeko rya Allah rizasohorera bakimeze batyo"15, No mu yindi mvugo igira iti:

«لَا تَزَالُ طَائِفَةٌ مِنْ أُمَّتِي عَلَى الحَقِّ مَنْصُورَةٌ».

"Hazahoraho itsinda mu bayoboke banjye riri ku kuri rizatsinda."16, Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

«افْتَرَقَتِ اليَهُودُ عَلَى إِحْدَى وَسَبْعِينَ فِرْقَةً، وَافْتَرَقَتِ النَّصَارَى عَلَى اثْنَتَيْنِ وَسَبْعِينَ فِرْقَةً، وَسَتَفْتَرِقُ هَذِهِ الأُمَّةُ عَلَى ثَلَاثِ وَسَبْعِينَ فِرْقَةً كُلُّهَا فِي النَّارِ إِلَّا وَاحِدَةً فَقَالَ الصَّحَابَةُ: مَنْ هِيَ يَا رَسُولَ اللهِ؟ قَالَ: مَنْ كَانَ عَلَى مِثْلِ مَا أَنَا عَلَيْهِ وَأَصْحَابِي»

"Abayahudi bacitsemo udutsiko mirongo irindwi na kamwe, abanaswara (abakirisitu) bacikamo udutsiko mirongo irindwi na tubiri, abayoboke banjye bazigabanyamo udutsiko mirongo irindwi na dutatu, twose tuzajya mu muriro uretse kamwe." Abasangirangendo barabaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni akahe? Arabasubiza ati: Ni akagendera ku byo njye n'abasangirangendo banjye tugenderaho."17

Imyemerere inyuranyije n'imyemerere nyayo

Abateshutse kuri iyi myemerere n'imyizerere, ndetse n'abagendera ku bihabanye na yo; bari mu byiciro byinshi; muri bo harimo: abagaragira ibigirwamana, n'ibishushanyo, n'abamarayika, n'abantu beza, n'amajini, n'ibiti, n'amabuye n'ibindi. Bityo aba ntabwo bitabiriye umuhamagaro w'Intumwa, ahubwo banyuranyije nazo banazigomekaho, nk'uko abo mu bwoko bw'abakurayishi n'amoko atandukanye y'abarabu babigenje ku Ntumwa yacu Muhammad (Imana iyihe amahoro n'imigisha); kuko basabaga ibyo bagaragiraga kubakemurira ibyifuzo byabo, gukiza abarwayi, no kubahesha intsinzi ku banzi babo, bakabibagira ibitambo, banabihigira imihigo, nuko ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamaganaga ibyo bikorwa byabo, ikanabategeka kugaragira Allah wenyine batamubangikanyije, barabitangariye banabihakana, maze bavuga bati:

﴿أَجَعَلَ ٱلۡأٓلِهَةَ إِلَٰهٗا وَٰحِدًاۖ إِنَّ هَٰذَا لَشَيۡءٌ عُجَابٞ5﴾

“(Arafata) imana (zacu) zose akazigira Imana imwe? Mu by’ukuri, iki ni ikintu gitangaje!” [Surat Swad: 5].

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakomeje kubahamagarira kugana Allah, inababurira kwirinda kumubangikanya, ikanabasobanurira ukuri kw'ibyo yabahamagariraga; kugeza ubwo Allah ayoboye abo yashatse kuyobora muri bo, hanyuma nyuma y'ibyo binjira mu idini rya Allah ari amatsinda. Nuko idini rya Allah riganza andi madini yose nyuma y'ivugabutumwa rihoraho, n'urugamba rurerure rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), abasangirangendo bayo (Imana ibishimire bose) ndetse n'ababakurikiye mu byiza. Hanyuma ibintu byarahindutse, ubujiji buganza abenshi mu bantu; bityo abenshi basubira mu idini ry'ubujiji bwo hambere, bakabya gukuza abahanuzi n'abakora ibikorwa byiza, babasenga banabasaba ubutabazi, ndetse n'andi moko y'Ibangikanyamana, kandi ntibamenya igisobanuro cya LA ILAHA ILA LLAH; nk'uko abahakanyi b'Abarabu bari bazi ibisobanuro byaryo, Allah niwe ukwiye kwiyambazwa.

Iryo bangikanyamana ryakomeje gukwirakwira mu bantu kugeza muri iki gihe cyacu; kubera kwiganza kw’ubujiji ndetse no kuba kure y’igihe cy’ubutumwa.

Kandi urujijo rw'aba babangikanyamana ba vuba ni urujijo rw'abo ku ikubitiro, ari rwo kuvuga kwabo bati:

﴿...هَٰٓؤُلَآءِ شُفَعَٰٓؤُنَا عِندَ ٱللَّهِ...﴾

(…Aba ni abavugizi bacu kwa Allah…) [Surat Yunus: 18], No mu yindi mvugo yabo igira iti:

﴿...مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ...﴾

(...Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah...) [Surat A-Zumar: 3.] Kandi Allah yatesheje agaciro uru rujijo, anagaragaza ko uwo ari we wese ugaragira ikindi mu cyimbo cye, icyo cyaba ari cyo cyose, aba amubangikanyije kandi ahakanye, nk'uko Allah Nyir'ubutagatifu agira ati:

﴿وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَضُرُّهُمۡ وَلَا يَنفَعُهُمۡ وَيَقُولُونَ هَٰٓؤُلَآءِ شُفَعَٰٓؤُنَا عِندَ ٱللَّهِ...﴾

(Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati “Aba ni abavugizi bacu kwa Allah.”) [Surat Yunus: 18]. Allah Nyir'ubutagatifu arabasubiza agira ati:

﴿قُلۡ أَتُنَبِّـُٔونَ ٱللَّهَ بِمَا لَا يَعۡلَمُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ18﴾

(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabwira Allah ibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi arenze kure ibyo bamubangikanya na byo.”) [Surat Yunus: 18].

Bityo muri uyu murongo, Allah Nyirubutagatifu yasobanuye ko kugaragira ikindi kitari We mu bahanuzi, abakiranutsi, cyangwa abandi; ari ibangikanyamana rikuru, kabone n'ubwo ababikora baba babyita ukundi, kandi Allah aragira ati:

﴿...وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ...﴾

Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” [Surat A-Zumar: 3.] Hanyuma Allah Nyir'ubutagatifu yabasubije agira ati:

﴿...إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ﴾

(Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane). [Surat A-Zumar: 3].

Muri ibyo Allah Nyir'ubutagatifu yasobanuye ko amasengesho (kugaragira) yabo bakorera ikindi kitari we; nko kugira ubusabe, gutinya, kwiringira, n'ibindi nk'ibyo; ari uguhakana we Nyir'ubutagatifu, kandi ababeshyuza mu mvugo yabo bavuga ngo: Mu by'ukuri ibigirwamana byabo bibegereza cyane kuri we.

No mu myizerere ihakana Imana ihabanye n'imyizerere nyayo, ikananyuranya n'ibyo Intumwa (amahoro n'imigisha ya Allah bibe kuri zo) zazanye: harimo ibyo abapagani bo muri iki gihe bizera, mu bayoboke ba Marikisi na Lenini, ndetse n'abandi mu bahamagarira ubupagani no guhakana Imana, yaba babyita ubusosiyalisite, ubukomunisite, ububaatisite cyangwa se andi mazina ayo ari yo yose, kubera ko mu mahame y'abo bapagani harimo ukwemera ko: nta Mana ibaho kandi ko ubuzima ari ibintu bifatika.

No mu byo bashingiraho: guhakana izuka, guhakana Ijuru n'Umuriro, ndetse no guhakana amadini yose, n'uzareba mu bitabo byabo agasuzuma ibyo bagenderaho azabimenya neza bidasubirwaho, kandi nta gushidikanya ko iyi myizerere ihabanye n'amadini yose yaturutse mu ijuru, ndetse ikageza abayigenderaho ku ngaruka mbi cyane mu buzima bwabo bwo ku isi ndetse no ku munsi w'imperuka.

No muri iyo myemerere inyuranyije n'ukuri: Harimo ibyemerwa na bamwe mu ba Sufi y'uko bamwe mu bo bita abakunzi ba Allah (Awliya-u) bafatanya na Allah mu kugenga byose, kandi bakagenga ibibera ku isi, bakabita amazina nka Aq'twaab, Awtaad n'Aghwaath, ndetse n'andi mazina bahimbiye imana zabo. Ibi rero ni ibangikanyamana mu bumana bwe (Rububiyat), kandi rikaba kimwe mu moko mabi cyane yo kubangikanya Allah usumba byose.

N'uzasuzuma ibangikanyamana ry'abo hambere mu bantu bo mu gihe cy'ubujiji, akabigereranya n'ibangikanyamana ryakwirakwiriye mu baje nyuma; azasanga ko ibangikanyamana ry'abaje nyuma ari rikuru ndetse rikabije cyane, kandi ibisobanuro by'ibyo bikaba ari ibi bikurikira: Abahakanyi b'Abarabu mu gihe cy'ubujiji barangwaga n'ibintu bibiri: Icya mbere: Ni uko batabangikanyaga Allah mu bumana bwe (Rububiyat), ahubwo kubangikanya Imana kwabo kwari mu kugaragirwa (amasengesho); kuko bari bemeraga ubumana (ibikorwa Allah yihariye) bwa Allah Nyir'icyubahiro n'ikuzo we wenyine, nk'uko Nyir'ubutagatifu yabivuze agira ati:

﴿وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَهُمۡ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُ...﴾

(Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati “Ni Allah...”) [Surat A-Zukh'ruf: 87.] Allah nanone yaravuze ati:

﴿قُلۡ مَن يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ أَمَّن يَمۡلِكُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَمَن يُخۡرِجُ ٱلۡحَيَّ مِنَ ٱلۡمَيِّتِ وَيُخۡرِجُ ٱلۡمَيِّتَ مِنَ ٱلۡحَيِّ وَمَن يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَۚ فَسَيَقُولُونَ ٱللَّهُۚ فَقُلۡ أَفَلَا تَتَّقُونَ31﴾

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)?” {Surat Yusuf: 31]. Imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni myinshi cyane.

Icya kabiri: Ni uko kubangikanya Allah kwabo mu kuyigaragira bitahoragaho, ahubwo byabagaho mu gihe cy'umudendezo, naho mu gihe cy'amakuba, beguriraga Allah amasengesho (Ibadat), nk'uko Allah Usumba byose abivuga:

﴿فَإِذَا رَكِبُواْ فِي ٱلۡفُلۡكِ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ فَلَمَّا نَجَّىٰهُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ إِذَا هُمۡ يُشۡرِكُونَ65﴾

(N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya). [Surat Al An'kabuti: 65].

Naho ababangikanyamana ba vuba, bo barushije aba mbere mu buryo bubiri: Ubwa mbere: Ibangikanyamana rya bamwe muri bo mu bumana bwe (Rububiyat). Ubwa kabiri: Ibangikanyamana ryabo mu bihe by'ihirwe no mu bihe by'amage, nk'uko byemezwa n'uwabaye mu buzima bwabo akamenya neza imibereho yabo, akanabona ibyo bakorera ku mva y'uwitwa Al-Hussein n'imva y'uwitwa Al-Badawi ndetse n'izindi zo mu gihugu cya Misiri, no ku mva y'uwitwa Al-Aydarus ahitwa i Ad'ni, n'imva y'uwitwa Al-Hadi muri Yemeni, n'imva y'uwitwa Ibun Arabi muri Shami, n'imva y'uwitwa Sheikh Abdul Qadir Al-Jaylani muri Iraki, ndetse n'izindi mva zizwi cyane rubanda rwakabirije ibyazo, bakaziharira byinshi mu byari bikwiye gukorerwa Allah Nyir'ubutagatifu. Kandi ni gake cyane wasanga hari abamagana ibyo bakora, ngo banabasobanurire ukuri ku kugaragira Imana imwe rukumbi (Tawhidi) Allah yatumye Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ndetse n'izindi Ntumwa zamubanjirije (Imana izihe amahoro n'imigisha). Mu by'ukuri twese turi aba Allah kandi ni we tuzasubiraho.

Mu myizerere ihabanye n'imyizerere y'ukuri mu byerekeye amazina n'ibisingizo: harimo imyizerere y'abanyabihimbano bo mu matsinda ya Jahmiyyah, na Mu'utazilah, n'abandi banyuze mu nzira yabo mu guhakana ibisingizo bya Allah, no guhakana ibyavuzwe kuri Allah Nyir'ubutagatifu mu bisingizo bye byuzuye kandi bitunganye, ndetse no kumuvugaho ibisingizo by'ibintu bitabaho, ibintu bidafite ubuzima n'ibintu bidashoboka. Allah arubahitse cyane akaba kure y'ibyo bamuvugaho.

Muri ibyo haninjiramo: abahakana bimwe mu bisingizo ariko hakagira na bimwe muri ibyo bemera; nk'uko imyemerere y'Aba-Ash'ari imeze, kandi abo, ibyo bemera mu bisingizo bibasaba kwemera ibimeze nk'ibyo bahunze mu bisingizo bahakanye, maze bagasobanura gihamya zivuga kuri ibyo bisingizo uko bitari, bityo bakaba banyuranyije na gihamya zishingiye ku idini n'ubwenge, kandi bakaba barivuguruje muri ibyo ukwivuguruza kugaragara.

Naho Ahlu Sunat wal Djama'at: bo bemeje bakanashimangira kuri Allah Nyir'ubutagatifu ibyo ubwe yivuzeho, cyangwa se ibyo Intumwa ye Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamuvuzeho mu mazina n'ibisingizo ko ari nta macyemwa byuzuye kandi bitunganye, banamutagatifuza bemeza ko ntacyo ahwanye nacyo mu byo yaremye, kumutagatifuza kutabamo na gato kabiburizamo. Bityo, bashyize mu bikorwa gihamya zose, ntacyo babihinduyeho cyangwa se ngo babiburizemo, banarindwa kwivuguruza abandi baguyemo - nk'uko byabanje gusobanurwa -,

Iyi ni yo nzira iganisha ku kurokoka ibihano, n'umunezero wo mu buzima bwa hano ku isi ndetse no mu buzima bwo ku munsi w'imperuka, kandi ikaba ari inzira igororotse yakurikiwe n'abambere beza b'uyu muryango ndetse n'abayobozi bawo, kandi abazaza nyuma bawo ntibazatungana uretse binyuze mu cyatumye abambere bawo batungana, ari byo gukurikiza ibikubiye muri Qur'an ntagatifu no mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kureka ibinyuranyije na byo. Turasaba Allah Nyir'ubutagatifu ko agarura umuryango w'abayisilamu mu nzira yawo y'ukuri, no kugwiza muri wo abahamagarira abantu inzira igororotse, no gushoboza abayobozi bawo n'abamenyi bawo kurwanya ibangikanyamana, kurirandura burundu, no kuburira abantu kwirinda inzira zaryo... niwe Nyir'ukumva kandi uhora bugufi. Allah niwe Mushoboza, ni we uduhagije kandi ni nawe Muhagararizi mwiza, nta bushobozi cyangwa imbaraga bibaho uretse ku bushake bwe. Amahoro ya Allah n'imigisha bye bisakare ku mugaragu we n'intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, n'ab'iwe n'abasangirangendo be.

 

 

***

 

rw397v5.0 - 25/10/2026


Yakiriwe na Al-Bukhariy (2856), na Muslim (30).

Yakiriwe na A-Lalaka-iy mu gitabo Shar'hu Usul Al I'tiqad (735), na Ibun Abdul bari gitabo Jami-u Al Ilm Wa Fadw'luh (1801), ariko we yayakiriye ivuga Hadith mu kimbo cya Ayat A-Swifat, n'imvugo ye ni: "Izi Hadithi zijye zakirwa nk'uko zaje kandi ntimukazijyeho impaka".

Yakiriwe na Al-Bayhaqi mu gitabo cye Al-Asma-u wa Swifat (865), na Ibun Taymiyah mu gitabo cye Al-Hamawiyah (paji: 269) yemeje ko uruhererekane rwayo ari impamo, na A-Dhahabi yavuze mu gitabo cye Al-Ar'dw (2/223) ko abagize uruhererekane rw'abayakiriye bari abamenyi kandi b'inyangamugayo.

Yakiriwe na A-lalika-i mu gitabo Sharh Usul Al-I'itiqad (930), na Al-Bayhaqi mu gitabo Al Asma wa A-Swifat (955).

Yakiriwe na Al-Lalaka-iyi mu gitabo cye Sharh Usul Al-I'tiqad (665), na Al-Bayhaqi mu gitabo cye Al-Asma' wa A-Swifat (868).

Yakiriwe na Al-Lalakaiy mu gitabo Shar'hu Usul Al-I'tiqad (664), na Abu Nu'aym mu gitabo Hilyat Al-Awliya (6/325), na Al-Bayhaqiy mu gitabo Al-Asma-a wa A-Swifat (867).

Yakiriwe na Al Muzakkiy mu gitabo cye Al Muzakkiyat (29), na Ibun Battwa mu gitabo cye Al Ibanat (120), na Al-Lalaka-iy mu gitabo cye Shar'hu Usul Al-I'itiqad (663).

Yakiriwe na A-Darimiy muri A-Radd 'ala Al-Djahmiyyat (67), na Al-Bayhaqiy muri Al-Asma-a wa Swifat (903).

Yakiriwe na A-Dhahabiy mu gitabo Al Uluwu (464), na Al Albaniy mu gitabo Mukhtaswar Al Uluwu (184) yavuze ati: ((Uruhererekane rw'iyi mvugo ni impamo, abagize uruhererekane rwayo ni inyangamugayo)).

Tafsiir Ibun Kathir (427, 426/3).

Yakiriwe na Al-Bukhariy (22), muri Hadith yaturutse kwa Abu Said Al-Khudriy (Imana imwishimire).

Yakiriwe na Muslim (2996) ayikuye kwa Aisha (Imana imwishimire).

Yakiriwe na Al-Bukhariy (3651), na Muslim (2533), muri hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire).

Yakiriwe na Muslim (1920), iturutse kuri Thawban (Imana imwishimire).

Yakiriwe na Ibun Majah (3952), muri Hadith ya Thawban (Imana imwishimire), na Ibun Hiban (6714), na Al-Hakim (8653) bemeje ko ari impamo.

Yakiriwe na A-Tir'midhiy (2641), muri Hadith ya Abdallah bin Amru Imana imwishimire, na Al-Munawi mu gitabo cye Fayidhu Al-Qadir (5/347) yavuze ati: "Irimo Abdurrahman bin Ziyad Al-Ifriqiy, A-Dhahabiy yavuze ati: bavuze ko ifite inenge", na Al-Albani mu gitabo cye Swahih Al-Djami’i (5343) yavuze ko ari impamo.

Yakiriwe na Muslim (8).